Zaburi 109:1-31

  • Isengesho ry’umuntu wihebye

    • ‘Inshingano ye ifatwe n’undi’ (8)

    • Imana ivuganira umukene (31)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 109  Mana yanjye nsingiza, ntuceceke,   Kubera ko umuntu mubi n’umuriganya bamvuze nabi. Bamvuzeho amagambo y’ibinyoma.   Barankikiza bakambwira amagambo yuzuye urwango,Kandi bakomeza kundwanya nta mpamvu.   Ndabakunda ariko bo bakanyanga.Icyakora nkomeza gusenga.   Mbagirira neza bo bakangirira nabi.Mbagaragariza urukundo ariko bo bakanyereka urwango.   Ushyireho umuntu mubi wo gutegeka umwanzi wanjye,Umurwanya ahagarare iburyo bwe amushinje.   Nacirwa urubanza, azahamwe n’icyaha.Isengesho rye na ryo rizamubere icyaha.   Igihe cye cyo kubaho kizabe kigufi,Inshingano ye y’ubugenzuzi ifatwe n’undi.   Abana be bahinduke imfubyi,N’umugore we abe umupfakazi. 10  Abana be bahinduke inzererezi kandi basabirize.Bajye bava mu matongo yabo bajye gushaka ibyokurya. 11  Uwamugurije afate ibyo atunze abigire ingwate,Kandi abantu atazi batware ibyo yaruhiye. 12  Ntihakagire umuntu umugaragariza ineza,Kandi ntihakagire ugirira neza imfubyi ze. 13  Abamukomokaho bakurweho,Amazina yabo ntazongere kwibukwa mu bantu b’ibihe bizakurikiraho. 14  Yehova yibuke ikosa rya ba sekuruza,Kandi icyaha cya mama we ntikizibagirane. 15  Yehova ajye ahora yibuka ibyo bakoze,Kandi atume batongera kwibukwa ku isi, 16  Kubera ko uwo muntu mubi atibutse kugaragaza ineza,Ahubwo agakomeza gukurikirana umuntu ukandamizwa, umukene n’umuntu wihebye,Kugira ngo abice. 17  Yakundaga kwifuriza abandi ibyago, ni yo mpamvu na we byamugezeho.Ntiyakundaga umugisha, ni yo mpamvu atawubonye. 18  Yahoraga avuga ibyago nk’uko umuntu ahora yambaye umwenda. Byamwinjiyemo nk’uko amazi yinjira mu mubiri,Kandi byinjira mu magufwa ye nk’amavuta. 19  Ibyo byago bizamugumeho nk’uko umuntu yifubika umwenda,Kandi azabihorane nk’umukandara umuntu ahora yambaye. 20  Ibyo ni byo bihembo Yehova aha abandwanya,N’abamvugaho ibintu bibi. 21  Ariko wowe Yehova, Mwami w’Ikirenga,Ungirire neza ubigiriye izina ryawe. Unkize kuko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi. 22  Ndi umukene kandi simfite kirengera.Umutima wanjye warakomerekejwe. 23  Ubuzima bwanjye ni bugufi. Meze nk’igicucu kigenda gishiraho.Meze nk’agasimba* birukana ku mwenda. 24  Amavi yanjye ntakigira imbaraga bitewe no kutarya.Umubiri wanjye warumye, kandi ndananutse cyane. 25  Bahora bantuka. Iyo bambonye, batangira kuzunguza imitwe. 26  Yehova Mana yanjye, ntabara.Unkize kuko ufite urukundo rudahemuka, 27  Bityo bamenye ko ari wowe ubikoze.Yehova, bamenye ko ari wowe unkijije. 28  Nibakomeze banyifurize ibyago, ariko wowe umpe umugisha. Nibanyibasira, uzatume bakorwa n’isoni,Naho njyewe umugaragu wawe nishime. 29  Utume abandwanya bacishwa bugufi.Bambare ikimwaro nk’uwambara umwenda. 30  Nzasingiza Yehova cyane,Kandi nzamusingiza ndi imbere y’abantu benshi, 31  Kuko azavuganira umukene,Kugira ngo amukize abashaka kumukatira urwo gupfa.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “inzige.”