Zaburi 110:1-7
Indirimbo ya Dawidi.
110 Yehova yabwiye Umwami wanjye+ ati“Icara iburyo bwanjye+Ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge.”+
2 Yehova azohereza inkoni+ y’imbaraga zawe iturutse i Siyoni,+ avuge ati“Genda utegeke hagati y’abanzi bawe.”+
3 Abantu bawe+ bazitanga babikunze+ ku munsi w’ingabo zawe.+Ufite umutwe w’abasore bameze nk’ikime,+
Baturuka mu nda y’umuseso barimbishijwe ukwera.+
4 Yehova yararahiye+ (kandi ntazicuza)+Ati “uri umutambyi iteka ryose+Mu buryo bwa Melikisedeki!”+
5 Yehova ari iburyo bwawe,+Azajanjagura abami ku munsi w’uburakari bwe.+
6 Azasohoreza urubanza mu mahanga,+Azayuzuzamo intumbi.+
Azajanjagura utegeka igihugu gifite abantu benshi.+
7 Azanywa amazi yo ku mugezi wo mu kibaya kiri ku nzira;+Ni yo mpamvu azazamura umutwe we.+