Zaburi 37:1-40
Zaburi ya Dawidi.
א [Alefu]
37 Ntukarakazwe n’abakora ibibi,+Kandi ntukagirire ishyari abakora ibyo gukiranirwa;+
2 Kuko bazaraba vuba nk’ubwatsi,+Bakuma nk’ibyatsi bibisi bagashiraho.+
ב [Beti]
3 Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza,+Uture mu isi kandi ube indahemuka mu byo ukora.+
4 Nanone ujye wishimira Yehova cyane,+Na we azaguha ibyo umutima wawe wifuza.+
ג [Gimeli]
5 Iragize Yehova mu nzira yawe;+Umwishingikirizeho+ na we azagira icyo akora.+
6 Azatuma gukiranuka kwawe kumurika nk’urumuri,+N’ubutabera bwawe bumere nk’amanywa y’ihangu.+
ד [Daleti]
7 Ujye ucecekera imbere ya Yehova,+Umutegereze ubyifuza cyane.+
Ntukarakarire umuntu ugize icyo ageraho mu nzira ze,+N’umuntu usohoza imigambi ye.+
ה [He]
8 Reka umujinya kandi uve mu burakari;+Ntukarakare kuko nta kindi byakugezaho uretse gukora ibibi.+
9 Abakora ibibi bazakurwaho,+Ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi.+
ו [Wawu]
10 Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho;+Uzitegereza aho yabaga umubure.+
11 Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi,+Kandi bazishimira amahoro menshi.+
ז [Zayini]
12 Umuntu mubi agambanira umukiranutsi,+Akamuhekenyera amenyo.+
13 Yehova ubwe azamuseka,+Kuko abona ko umunsi we ugeze.+
ח [Heti]
14 Abantu babi bakuye inkota bafora n’umuheto wabo,+Kugira ngo bagushe imbabare n’umukene,+
Kandi bice abagendera mu nzira itunganye.+
15 Inkota zabo zizasogota imitima yabo,+Kandi imiheto yabo izavunagurika.+
ט [Teti]
16 Uduke tw’umukiranutsi ni twiza;+Turuta ibyinshi by’abantu benshi babi.+
17 Amaboko y’ababi azavunagurika,+Ariko Yehova ashyigikira abakiranutsi.+
י [Yodi]
18 Yehova amenya iminsi y’abantu b’indakemwa,+Umurage wabo uzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka.+
19 Ntibazakorwa n’isoni mu gihe cy’amakuba,+Mu minsi y’inzara bazarya bahage.+
כ [Kafu]
20 Ariko ababi bo bazarimbuka;+Abanzi ba Yehova bazamera nk’ubwatsi bwiza cyane bwo mu rwuri.
Bazagera ku iherezo ryabo.+ Bazagera ku iherezo ryabo bahinduke nk’umwotsi.+
ל [Lamedi]
21 Umuntu mubi araguza ntiyishyure.+Ariko umukiranutsi agira ubuntu kandi agatanga.+
22 Abo Imana iha umugisha ni bo bazaragwa isi.+Ariko abo ivuma bazarimbuka.+
מ [Memu]
23 Yehova ni we ukomeza intambwe z’umugabo w’umunyambaraga,+Kandi yishimira inzira ye.+
24 Nubwo yagwa ntazarambarara hasi,+Kuko Yehova amufashe ukuboko.+
נ [Nuni]
25 Nabaye umusore none ndashaje,+Nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa burundu,+
Cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize ibyokurya.+
26 Buri munsi agira ubuntu kandi akaguriza abandi,+Ni yo mpamvu urubyaro rwe ruzabona umugisha.+
ס [Sameki]
27 Reka ibibi ukore ibyiza,+Kugira ngo uzabeho iteka.+
28 Yehova akunda ubutabera;+Ntazareka indahemuka ze.+
ע [Ayini]
Zizarindwa iteka ryose.+Ariko urubyaro rw’ababi rwo ruzarimbuka.+
29 Abakiranutsi bazaragwa isi,+Kandi bazayituraho iteka ryose.+
פ [Pe]
30 Akanwa k’umukiranutsi kavuga iby’ubwenge kibwira,+N’ururimi rwe rukavugisha ukuri.+
31 Amategeko y’Imana ye ari mu mutima we,+Intambwe ze ntizizanyeganyega.+
צ [Tsade]
32 Umuntu mubi agenza umukiranutsi+Ashaka kumwica.+
33 Ariko Yehova ntazamuhana mu maboko y’uwo muntu mubi,+Kandi ntazamubaraho ibibi igihe azacirwa urubanza.+
ק [Kofu]
34 Jya wiringira Yehova kandi ugume mu nzira ye,+Na we azagushyira hejuru kugira ngo uragwe isi;+
Ababi bazarimbuka ureba.+
ר [Reshi]
35 Nabonye umuntu mubi atwaza igitugu,+Asagamba nk’igiti gitoshye kiri mu butaka cyamezemo.+
36 Nyamara yarazimangatanye, ntiyaba akiboneka;+Nakomeje kumushaka ariko ntiyaboneka.+
ש [Shini]
37 Witegereze inyangamugayo kandi ukomeze urebe umukiranutsi,+Kuko bene uwo azagira amahoro.+
38 Ariko abanyabyaha bose bazatsembwaho;+Abantu babi bazarimbuka.+
ת [Tawu]
39 Agakiza k’abakiranutsi gaturuka kuri Yehova.+Ni we ubabera igihome mu gihe cy’amakuba.+
40 Yehova azabatabara abakize.+Azabakiza ababi abarokore,+Kuko bamuhungiyeho.+