Zaburi 94:1-23
94 Yehova, Mana ihora,+Mana ihora, rabagirana!+
2 Haguruka wowe Mucamanza w’isi,+Witure abishyira hejuru.+
3 Yehova, ababi bazageza ryari,+Ababi bazishima bageze ryari?+
4 Bakomeza gusukiranya amagambo, bakomeza kuvuga nta rutangira;+Inkozi z’ibibi zose zikomeza kwirarira.+
5 Yehova, bakomeza kumenagura abantu bawe,+Kandi bakomeza kubabaza abo wagize umurage wawe.+
6 Bica umupfakazi n’umwimukira,+Bakica n’imfubyi.+
7 Bakomeza kuvuga bati “Yah ntabireba;+Kandi Imana ya Yakobo ntibizi.”+
8 Mwebwe bantu mudatekereza nimusobanukirwe;+Naho se mwa bapfapfa mwe, muzagira ubushishozi ryari?+
9 Mbese uwashyizeho ugutwi ntashobora kumva?+Cyangwa uwaremye ijisho ntashobora kureba?+
10 Mbese ukosora amahanga ntashobora gucyaha?+Ndetse ni we wigisha abantu ubwenge.+
11 Yehova azi ibyo abantu batekereza, ko ari nk’umwuka gusa.+
12 Yah, hahirwa umugabo w’umunyambaraga ukosora,+Kandi ukamwigisha amategeko yawe,+
13 Kugira ngo umuhe gutuza mu minsi y’amakuba,+Kugeza igihe umubi azaba amaze gucukurirwa urwobo.+
14 Kuko Yehova atazareka ubwoko bwe,+Kandi nta n’ubwo azatererana abo yagize umurage we.+
15 Kuko imanza zizongera kuba imanza zikiranuka,+Kandi abafite imitima iboneye bose bazazikurikira.
16 Ni nde uzahaguruka akandwanyiriza ababi?+Ni nde uzahagarara akandwanyiriza inkozi z’ibibi?+
17 Iyo Yehova atantabara,+Mu kanya gato ubugingo bwanjye buba bwaragiye gutura ahacecekerwa.+
18 Yehova, ubwo navugaga nti “ikirenge cyanjye kizanyerera,”+Ineza yawe yuje urukundo yakomeje kunshyigikira.+
19 Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi,+Ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.+
20 Mbese intebe y’ubwami y’abateza ibyago izafatanya nawe,+Kandi ishyiraho amategeko agamije guteza amakuba?+
21 Bagaba ibitero bikaze ku bugingo bw’umukiranutsi,+Kandi umwere bamuhamya icyaha kugira ngo babone uko bavusha amaraso ye.+
22 Ariko Yehova azambera igihome kirekire kinkingira,+Kandi Imana yanjye izambera igitare mpungiraho.+
23 Izatuma imigambi mibi bacura ibagaruka,+Kandi izabacecekesha ikoresheje ibyago bateza.+
Yehova Imana yacu azabacecekesha.+