Zaburi 97:1-12
97 Yehova yabaye umwami!+ Isi niyishime,+Ibirwa byose binezerwe.+
2 Ibicu n’umwijima w’icuraburindi biramugose;+Gukiranuka no guca imanza zitabera ni byo intebe ye y’ubwami yubatseho.+
3 Umuriro ugenda imbere ye,+Ugakongora abanzi be impande zose.+
4 Imirabyo ye yamurikiye ubutaka,+Isi ibibonye ihinda umushyitsi.+
5 Imisozi yashonze nk’ibishashara bitewe na Yehova,+Bitewe n’Umwami w’isi yose.+
6 Ijuru ryavuze ibyo gukiranuka kwe,+N’abantu bo mu mahanga yose babona ikuzo rye.+
7 Abasenga igishushanyo kibajwe bose bakorwe n’isoni,+Ari bo biratana imana zitagira umumaro.+Mwa mana mwese mwe, mwikubite imbere ye.+
8 Yehova, Siyoni yarabyumvise irishima,+Imigi mito y’u Buyuda na yo iranezerwa,+
Bitewe n’imanza uca.+
9 Kuko wowe Yehova uri Isumbabyose mu isi yose;+Warazamutse ugera hejuru cyane usumba izindi mana zose.+
10 Mwa bakunda Yehova mwe,+ mwange ibibi;+Arinda ubugingo bw’indahemuka ze;+
Arazikiza akazikura mu maboko y’ababi.+
11 Urumuri rwamurikiye umukiranutsi,+Kandi abafite imitima iboneye bagize ibyishimo.+
12 Mwa bakiranutsi mwe, mwishimire Yehova,+Kandi mushime izina rye ryera.+