Zaburi 130:1-8
Indirimbo y’amazamuka.
130 Yehova, nagutakambiye ngeze ahaga.+
2 Yehova, wumve ijwi ryanjye,+Kandi utege amatwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.+
3 Yah Yehova, uramutse ugenzuye amakosa,+Ni nde wahagarara adatsinzwe?+
4 Kuko ubabarira by’ukuri,+Kugira ngo abantu bagutinye.+
5 Yehova, nariringiye; ubugingo bwanjye bwariringiye,+Kandi nategereje ijambo ryawe.+
6 Ubugingo bwanjye bwategereje Yehova+Kurusha uko abarinzi bategereza igitondo,+
Barindiriye ko bucya.+
7 Isirayeli nikomeze gutegereza Yehova.+Kuko Yehova agaragaza ineza yuje urukundo,+Kandi afite imbaraga nyinshi zo gucungura abe.+
8 Azakiza Isirayeli ibyaha byayo byose.+