Zaburi 64:1-10

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 64  Mana, umva ijwi ryo kuganya kwanjye,+ Urinde ubuzima bwanjye guterwa ubwoba n’umwanzi.+  2  Umpishe kure y’ibiganiro inkozi z’ibibi zigirira mu ibanga,+N’imivurungano y’abakora ibibi.+  3  Batyaje indimi zabo nk’inkota,+Baboneza umwambi wabo, ari yo magambo akarishye,+  4  Kugira ngo barase umuntu w’inyangamugayo bari mu bwihisho.+Bamurasa bamutunguye kandi ntibatinya.+  5  Bakunda kuvuga amagambo mabi;+Bavuga ibyo guhisha imitego,+Bagira bati “ni nde uyibona?”+  6  Bahora batekereza uko bakora ibyo gukiranirwa.+Bahishe umugambi urimo amayeri batekerejeho neza,+ Kandi ibiri mu nda ya buri wese muri bo, ni ukuvuga mu mutima we, nta wapfa kubimenya.+  7  Ariko Imana izabarashisha umwambi ibatunguye;+Bazakomeretswa.+  8  Babera umuntu igisitaza,+Ariko ururimi rwabo ni bo ubwabo rurwanya.+ Ababareba bose bazabazunguriza umutwe.+  9  Abantu bose bakuwe mu mukungugu bazagira ubwoba,+Maze bavuge ibyo Imana yakoze,+ Kandi bazasobanukirwa neza umurimo wayo.+ 10  Umukiranutsi azanezererwa Yehova kandi azamuhungiraho;+Abafite imitima iboneye bazagira icyo birata.+

Ibisobanuro ahagana hasi