Zaburi 64:1-10
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
64 Mana, umva ijwi ryo kuganya kwanjye,+
Urinde ubuzima bwanjye guterwa ubwoba n’umwanzi.+
2 Umpishe kure y’ibiganiro inkozi z’ibibi zigirira mu ibanga,+N’imivurungano y’abakora ibibi.+
3 Batyaje indimi zabo nk’inkota,+Baboneza umwambi wabo, ari yo magambo akarishye,+
4 Kugira ngo barase umuntu w’inyangamugayo bari mu bwihisho.+Bamurasa bamutunguye kandi ntibatinya.+
5 Bakunda kuvuga amagambo mabi;+Bavuga ibyo guhisha imitego,+Bagira bati “ni nde uyibona?”+
6 Bahora batekereza uko bakora ibyo gukiranirwa.+Bahishe umugambi urimo amayeri batekerejeho neza,+
Kandi ibiri mu nda ya buri wese muri bo, ni ukuvuga mu mutima we, nta wapfa kubimenya.+
7 Ariko Imana izabarashisha umwambi ibatunguye;+Bazakomeretswa.+
8 Babera umuntu igisitaza,+Ariko ururimi rwabo ni bo ubwabo rurwanya.+
Ababareba bose bazabazunguriza umutwe.+
9 Abantu bose bakuwe mu mukungugu bazagira ubwoba,+Maze bavuge ibyo Imana yakoze,+
Kandi bazasobanukirwa neza umurimo wayo.+
10 Umukiranutsi azanezererwa Yehova kandi azamuhungiraho;+Abafite imitima iboneye bazagira icyo birata.+