Zaburi 67:1-7
Ku mutware w’abaririmbyi.
Indirimbo iririmbwahacurangwa inanga.
67 Imana ubwayo izatugirira neza kandi iduhe umugisha;+
Izatumurikishiriza urumuri rwo mu maso hayo+—Sela—
2 Kugira ngo inzira yawe imenyekane mu isi,+N’agakiza kawe kamenyekane mu mahanga yose.+
3 Mana, abantu bo mu mahanga nibagusingize;+Abantu bo mu mahanga bose bagusingize.+
4 Amahanga anezerwe kandi arangurure ijwi ry’ibyishimo,+Kuko uzacira abantu bo mu mahanga urubanza rukiranuka,+
Ukayobora amahanga yo mu isi. Sela.
5 Mana, abantu bo mu mahanga nibagusingize;+Abantu bo mu mahanga bose bagusingize.+
6 Isi izatanga umwero wayo;+Imana, ari yo Mana yacu, izaduha umugisha.+
7 Imana izaduha umugisha,+Kandi impera z’isi zose zizayitinya.+