Zaburi 142:1-7
Masikili. Isengesho rya Dawidi igihe yari mu buvumo.+
142 Naranguruye ijwi ntabaza Yehova;+Naranguruye ijwi ntangira gutakambira Yehova musaba kungirira neza.+
2 Nakomeje gusuka imbere ye ibyari bimpangayikishije;+Nakomeje kuvugira imbere ye ibyago byanjye,+
3 Igihe umutima wanjye+ wari unegekaye.Wamenye inzira yanjye.+
Banteze umutego+Mu nzira nyuramo.+
4 Itegereze iburyo, maze urebeUkuntu nta muntu n’umwe ukimenya;+
Aho nahungiraga hararimbutse.+Nta muntu ukibaririza iby’ubugingo bwanjye.+
5 Yehova, naragutabaje.+Naravuze nti “uri ubuhungiro bwanjye,+
Uri umugabane wanjye+ mu gihugu cy’abazima.”+
6 Wite ku ijwi ryo kwinginga kwanjye,+Kuko nazahaye cyane.+
Nkiza abantoteza,+Kuko bandusha imbaraga.+
7 Kura ubugingo bwanjye mu nzu y’imbohe yo munsi y’ubutaka,+Kugira ngo busingize izina ryawe.+
Abakiranutsi bankikize,+Kuko unkorera ibikwiriye.+