Zaburi 74:1-23
Masikili. Zaburi ya Asafu.+
74 Mana, kuki wadutaye burundu?+Ni iki gituma uburakari bwawe bukomeza kugurumanira umukumbi wo mu rwuri rwawe?+
2 Wibuke iteraniro ryawe waronse kera cyane,+Wibuke ubwoko wacunguye bukaba umurage wawe,+
Wibuke n’uyu musozi wa Siyoni watuyeho.+
3 Shingura intambwe zawe ujye mu matongo+ amaze igihe.Ibintu byose by’ahera umwanzi yarabirimbuye.+
4 Abakurwanya batontomye bari ahantu hawe ho guteranira.+Bahashinze amabendera yabo ngo abe ibimenyetso.+
5 Babaye ibyamamare bamera nk’umuntu ubangura ishoka agatema ibiti by’inzitane.
6 Ibishushanyo bikebye ku nkuta zaho, byose babimenaguje amashoka n’inyundo.+
7 Batwitse urusengero rwawe.+Bahumanyije ihema ryitirirwa izina ryawe, bararisenya barigeza ku butaka.+
8 Bo, ndetse n’urubyaro rwabo, bose hamwe bibwiye mu mitima yabo bati“Mu gihugu hose, ahantu h’Imana ho guteranira hagomba gutwikwa.”+
9 Amabendera yacu ntitwayabonye; nta muhanuzi ukiriho,+Kandi nta n’umwe muri twe uzi igihe bizamara.
10 Mana, umwanzi azakomeza kugutuka ageze ryari?+Mbese umwanzi azakomeza gusuzugura izina ryawe ubuziraherezo?+
11 Ni iki gituma ukuboko kwawe, ndetse ukuboko kwawe kw’iburyo wavanyeMu gituza cyawe, kutagira icyo gukora, none tukaba tugiye gushiraho?+
12 Nyamara Imana ni Umwami wanjye kuva kera kose;+Ni yo itanga agakiza gakomeye mu isi.+
13 Ni wowe wavumbagatanyije inyanja ukoresheje imbaraga zawe;+Ni wowe wamenaguriye mu mazi imitwe y’ibikoko byo mu nyanja.+
14 Ni wowe wajanjaguye imitwe ya Lewiyatani.*+Wayihaye abatuye mu turere tutagira amazi iba ibyokurya byabo.+
15 Ni wowe wasatuye ubutaka amasoko aradudubiza, n’imigezi iratemba;+Ni wowe wakamije inzuzi zihora zitemba.+
16 Amanywa ni ayawe; ijoro na ryo ni iryawe.+Ni wowe washyizeho ikimurika, ni ukuvuga izuba.+
17 Ni wowe washyizeho ingabano zose z’isi,+Ni wowe washyizeho impeshyi n’itumba.+
18 Yehova, ibuka ko umwanzi yagututse,+Kandi ko abapfapfa basuzuguye izina ryawe.+
19 Ntuhe inyamaswa ubugingo bw’intungura yawe.+Ntukibagirwe burundu ubuzima bw’imbabare zawe.+
20 Zirikana isezerano ryawe,+Kuko ahantu hacuze umwijima ho ku isi, hose habaye indiri z’urugomo.+
21 Ushenjaguwe ntazagaruke yakozwe n’isoni.+Imbabare n’umukene nibasingize izina ryawe.+
22 Mana, haguruka wirenganure.+Ibuka ibitutsi umupfapfa yirirwa agutuka.+
23 Ntiwibagirwe ijwi ry’abakurwanya.+Urusaku rw’abahagurukira kukurwanya ruhora ruzamuka.+