Zaburi 128:1-6
Indirimbo y’amazamuka.
128 Hahirwa utinya Yehova,+Akagendera mu nzira ze.+
2 Kuko uzarya ibyo amaboko yawe yaruhiye.+Uzahirwa kandi utunganirwe.+
3 Umugore wawe azamera nk’umuzabibu weze imbuto+Mu nzu yawe.
Abana bawe bazakikiza ameza yawe bameze nk’imibyare y’ibiti by’imyelayo.+
4 Uko ni ko umugabo w’umunyambaraga utinya Yehova+Azahabwa imigisha.+
5 Yehova azaguha umugisha ari i Siyoni.+Nanone uzirebera ibyiza bya Yerusalemu iminsi yose yo kubaho kwawe,+
6 Kandi uzabona abuzukuru bawe.+Isirayeli nigire amahoro.+