Zaburi 16:1-11
Mikitamu ya Dawidi.
16 Mana, undinde kuko ari wowe nahungiyeho.+
2 Nabwiye Yehova nti “uri Yehova. Ineza yanjye nta cyo yakumarira;+
3 Ahubwo ifitiye akamaro abera bari mu isi.Abo bera bakomeye ni bo nishimira cyane.”+
4 Ababona indi mana bakayiruka inyuma, bagira imibabaro myinshi.+Sinzasuka ituro ryabo ry’ibyokunywa ry’amaraso,+
Kandi iminwa yanjye ntizavuga amazina yazo.+
5 Yehova, ni wowe mugabane w’umurage wanjye+ n’uw’igikombe cyanjye.+Urinda umugabane wanjye.
6 Imbago z’umugabane nagerewe ziri ahantu hashimishije.+Rwose umugabane wanjye waranyuze.
7 Nzasingiza Yehova we ungira inama.+Mu by’ukuri, nijoro impyiko zanjye zirankosora.+
8 Nashyize Yehova imbere yanjye iteka;+Kandi sinzanyeganyezwa kuko ari iburyo bwanjye.+
9 Ni cyo gituma umutima wanjye wishima, icyubahiro cyanjye kigatuma nezerwa.+Umubiri wanjye na wo uzagira umutekano,+
10 Kuko utazarekera ubugingo bwanjye mu mva.+Ntuzemera ko indahemuka yawe ibona urwobo.+
11 Uzamenyesha inzira y’ubuzima.+Kwishima no kunyurwa bituruka mu maso hawe;+
Mu kuboko kwawe kw’iburyo hahora umunezero iteka.+