Zaburi 65:1-13
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
65 Mana, ukwiriye gusingizwa, kandi gucecekera imbere yawe birakwiriye muri Siyoni;+
Uzahigurirwa umuhigo.+
2 Wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.+
3 Amakosa yaranganje.+Naho ibicumuro byacu, ni wowe uzabitwikira.+
4 Hahirwa uwo utoranya ukamwiyegereza+Kugira ngo ature mu bikari byawe.+Tuzahaga ibyiza byo mu nzu yawe,+Ari rwo rusengero rwawe rwera.+
5 Uzadusubirisha ibintu biteye ubwoba wakoranye gukiranuka,+Mana y’agakiza kacu,+
Ni wowe Byiringiro by’abo ku ngabano z’isi bose n’abari kure mu nyanja.+
6 Ikomeresha imisozi imbaraga zayo;+Ni koko, ikenyeye ububasha.+
7 Ihosha urusaku rw’inyanja;+Ihosha urusaku rw’imiraba yazo n’umuvurungano w’amahanga.+
8 Abatuye iyo bigwa bazagira ubwoba bitewe n’ibimenyetso byawe;+Utuma igitondo n’umugoroba ukubye birangurura ijwi ry’ibyishimo.+
9 Witaye ku isi kugira ngo uyihe uburumbuke;+Warayikungahaje cyane.Umugezi w’Imana wuzuye amazi.+Ubitegurira impeke,+Kuko ari ko utegura isi.+
10 Impavu zayo zuzura amazi; ibinonko byayo biraringaniye.+Uyiha imvura nyinshi ubutaka bukoroha; uha umugisha imbuto ziyimeraho.+
11 Wambitse umwaka ikamba ry’ineza yawe,+Kandi inzira zawe zuzuye ibintu byiza.+
12 Inzuri zo mu butayu zihora zuzuye ibintu byiza,+N’imisozi igakenyera umunezero.+
13 Inzuri zambaye imikumbi myinshi,+N’ibibaya byiyoroshe impeke.+
Birangurura ijwi ryo kunesha, yee, biraririmba!+