Zaburi 63:1-11
Indirimbo ya Dawidi igihe yari mu butayu bwo mu Buyuda.+
63 Mana, uri Imana yanjye, mpora ngushaka.+
Ubugingo bwanjye bugufitiye inyota,+
Umubiri wanjye unegekajwe no kukwifuza
Mu gihugu gikakaye kandi cyumye, kitagira amazi.+
2 Nabonye imbaraga zawe n’ikuzo ryawe,+Nkubona uri ahera.+
3 Kuko ineza yawe yuje urukundo iruta ubuzima;+Iminwa yanjye izagushima.+
4 Ni cyo gituma nzagusingiza igihe cyose nzaba nkiriho;+Nzazamura ibiganza mu izina ryawe.+
5 Ubugingo bwanjye buhaze ibyiza, ndetse ibyiza kurusha ibindi.+Iminwa yanjye irangurura ijwi ry’ibyishimo, akanwa kanjye karagusingiza.+
6 Nakwibukaga ndi ku buriri bwanjye,+Nkagutekerezaho mu bicuku bya nijoro,+
7 Kuko wamfashije;+Kandi ndangurura ijwi ry’ibyishimo ndi mu gicucu cy’amababa yawe.+
8 Ubugingo bwanjye bwakomeje kugukurikira,+Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kurankomeje.+
9 Naho abahiga ubugingo bwanjye ngo baburimbure,+Bazajya ikuzimu.+
10 Bazatangwa bagabizwe inkota;+Bazaribwa n’ingunzu.+
11 Umwami azishimira Imana,+Uyirahira wese azagira icyo yirata,+
Kuko akanwa k’abavuga ibinyoma kazazibywa.+