Zaburi 14:1-7
Ku mutware w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi.
14 Umupfapfa yibwiye mu mutima we ati“Yehova ntabaho.”+Bakoze ibyangiza,+ mu migenzereze yabo bakoze ibyangwa.Nta n’umwe ukora ibyiza.+
2 Yehova yarebye hasi ari mu ijuru, yitegereza abantu+Kugira ngo arebe niba hari ufite ubushishozi, ushaka Yehova.+
3 Bose barayobye,+ bose barononekaye;+Nta n’umwe ukora ibyiza,+
Habe n’umwe.+
4 Mbese mu nkozi z’ibibi zose habuze n’umwe usobanukiwe,+Ko barya abantu banjye nk’abarya umugati?+
Ntibigeze bambaza Yehova.+
5 Ubwoba bwinshi bwarabatashye,+Kuko Yehova abana n’abakiranutsi.+
6 Mwakojeje isoni inama z’imbabare,Kuko Yehova ari ubuhungiro bwe.+
7 Iyaba i Siyoni haturukaga agakiza ka Isirayeli!+Igihe Yehova azagarura ubwoko bwe bwagizwe imbohe,+
Yakobo azishima, Isirayeli anezerwe.+