Zaburi 95:1-11

95  Nimuze turangururire Yehova ijwi ry’ibyishimo!+Nimuze turangururire Igitare cy’agakiza kacu ijwi ryo kunesha.+   Nimuze tujye imbere ye tumushimira;+Nimuze tumuririmbire turangurura ijwi ryo kunesha.+   Kuko Yehova ari Imana ikomeye,+Kandi ni Umwami ukomeye usumba izindi mana zose.+   Afashe inda y’isi+ mu kuboko kwe,Kandi impinga z’imisozi ni ize.+   Inyanja yaremye ni iye,+Amaboko ye ni yo yaremye ubutaka.+   Nimwinjire, muze dusenge kandi twikubite hasi twubamye;+Nimucyo dupfukame+ imbere ya Yehova Umuremyi wacu.+   Kuko ari we Mana yacu, natwe turi ubwoko bwo mu rwuri rwe, kandi turi intama zo mu kuboko kwe.+Uyu munsi nimwumva ijwi rye,+   Ntimwinangire umutima nk’i Meriba,+Nko ku munsi w’i Masa mu butayu,+   Igihe ba sokuruza bangeragezaga;+Barangerageje, kandi nanone babonye ibyo nakoze.+ 10  Mu gihe cy’imyaka mirongo ine yose, nakomeje kwanga urunuka ab’icyo gihe,+Maze ndavuga nti “Ni ubwoko bwayobye mu mitima,+Kandi ntibigeze bamenya inzira zanjye.”+ 11  Nuko ndahira mfite uburakari+ nti“Ntibazinjira mu kiruhuko cyanjye.”+

Ibisobanuro ahagana hasi