Zaburi 71:1-24
71 Yehova, ni wowe nahungiyeho;+
Singakorwe n’isoni.+
2 Unkize kandi undokore ku bwo gukiranuka kwawe;+Untege amatwi kandi unkize.+
3 Umbere igihome cyubatse ku rutare nzajya mpora ninjiramo.+Utegeke ko nkizwa,+
Kuko uri igitare cyanjye n’igihome kinkingira.+
4 Mana yanjye, nkiza unkure mu maboko y’umuntu mubi,+Unkure mu nzara z’umuntu urenganya kandi agakandamiza,+
5 Kuko ari wowe byiringiro byanjye,+ Yehova Mwami w’Ikirenga, kandi ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye.+
6 Uhereye igihe naviriye mu nda ya mama ni wowe nishingikirizaho;+Ni wowe wangenye nkiva mu nda ya mama.+Ni wowe mpora nsingiza.+
7 Nabaye nk’igitangaza ku bantu benshi,+Ariko uri ubuhungiro bwanjye bukomeye.+
8 Akanwa kanjye kuzuye ishimwe ryawe,+Kandi kavuga ubwiza bwawe umunsi ukira.+
9 Ntunte ngeze mu za bukuru,+Ntuntererane imbaraga zanjye zibaye nke.+
10 Kuko abanzi banjye bavuze ibyanjye,+N’abagenza ubugingo bwanjye bakungurana inama,+
11 Bagira bati “Imana yaramutaye.+Nimumukurikire mumufate kuko atagira umutabara.”+
12 Mana, ntumbe kure,+Mana yanjye, tebuka untabare.+
13 Abarwanya ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni barimbuke.+Abanshakira amakuba basebe kandi bacishwe bugufi.+
14 Ariko jyeweho nzahora ntegereje;+Nzagusingiza, ndetse ndushe mbere hose.
15 Akanwa kanjye kazavuga ibyo gukiranuka kwawe,+Kavuge ibikorwa byawe by’agakiza umunsi wire,+
Kuko ntashoboye kubibara ngo menye umubare wabyo.+
16 Yehova Mwami w’Ikirenga,+ nzaza mvuge ibyo gukomera kwawe;+Nzavuga ibyo gukiranuka kwawe, ibyo gukiranuka kwawe gusa.+
17 Mana, wanyigishije uhereye mu buto bwanjye,+Kandi kugeza ubu ndacyavuga imirimo yawe itangaje.+
18 Mana, ntundeke ndetse n’igihe nzaba ngeze mu za bukuru, mfite imvi,+Kugeza igihe nzabwirira ab’igihe kizaza+ iby’ukuboko kwawe,
Nkabwira abazakurikiraho bose ibyo gukomera kwawe.+
19 Mana, gukiranuka kwawe kuri hejuru;+Naho ku birebana n’ibintu bikomeye wakoze,+
Mana, ni nde uhwanye nawe?+
20 Kubera ko watumye mbona ibyago byinshi n’amakuba menshi,+Unsubizemo imbaraga,+
Kandi unkure imuhengeri.+
21 Unyongerere icyubahiro;+Undinde kandi umpumurize.+
22 Nanjye nzagusingiza ncuranga nebelu;+Mana yanjye, nzagusingiza mvuga ukuri kwawe;+
Uwera wa Isirayeli,+ nzakuririmbira ncuranga inanga.
23 Igihe nzumva nshaka kukuririmbira, iminwa yanjye izarangurura ijwi ry’ibyishimo,+N’ubugingo bwanjye warokoye.+
24 Ururimi rwanjye na rwo ruzibwira ibyo gukiranuka kwawe umunsi wose,+Kuko abanshakira amakuba bamwaye bagakorwa n’isoni.+