Zaburi 4:1-8

Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi iririmbwahacurangwa inanga.+ 4  Mana yanjye ikiranuka,+ nimpamagara ujye unyitaba.Mu gihe cy’umubabaro uzampagarike ahantu hagari.Ungirire neza+ kandi wumve isengesho ryanjye.  2  Mwa bantu mwe, muzasuzugura+ ikuzo ryanjye kugeza ryari?Muzakunda ibitagira umumaro kugeza ryari? Kandi muzabeshya kugeza ryari? Sela.  3  Mumenye ko Yehova azatandukanya indahemuka ye+ n’abandi;Yehova ubwe azanyumva nimutakira.+  4  Nimurakara, ntimugakore icyaha.+Amagambo yanyu muyabike mu mutima muri ku buriri bwanyu,+ maze mwicecekere. Sela.  5  Jya utamba ibitambo bikiranuka,+Kandi wiringire Yehova.+  6  Hari benshi bavuga bati “ni nde uzatwereka ibyiza?”Yehova, tumurikishirize urumuri rwo mu maso hawe.+  7  Uzatuma umutima wanjye ugira ibyishimo+Biruta ibyo bagiraga igihe ibinyampeke byabo na divayi yabo nshya byabaga ari byinshi.+  8  Nzaryama kandi nsinzire mu mahoro,+Kuko wowe Yehova, ari wowe utuma ngira umutekano.+

Ibisobanuro ahagana hasi