Zaburi 51:1-19
Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi, igihe umuhanuzi Natani yazaga kumureba, nyuma y’aho Dawidi aryamaniye na Batisheba.+
51 Mana, ungirire neza nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri;+
Nk’uko imbabazi zawe ari nyinshi, uhanagure ibicumuro byanjye.+
2 Unyuhagire unkureho ikosa ryanjye,+Kandi unyezeho icyaha cyanjye.+
3 Nzi neza ibicumuro byanjye,+Kandi icyaha cyanjye gihora imbere yanjye.+
4 Ni wowe nacumuyeho,+ wowe wenyine,Kandi nakoze ibibi mu maso yawe;+Nuko nuvuga ugaragare ko ukiranuka,+Kandi nuca urubanza ugaragare ko utariho umugayo.+
5 Dore mama yambyaye ababara, ndi umunyabyaha,+Kandi yansamye ndi umunyabyaha.+
6 Dore wishimiye ukuri ko mu mutima;+Umpe kugira ubwenge nyakuri mu mutima wanjye.+
7 Unyezeho icyaha cyanjye, ucyejesheje hisopu kugira ngo ncye.+Unyuhagire kugira ngo nere ndushe urubura.+
8 Unyumvishe ijwi ry’ibyishimo n’umunezero,+Kugira ngo amagufwa wajanjaguye yishime.+
9 Uhishe mu maso hawe, nturebe ibyaha byanjye,+Kandi uhanagure amakosa yanjye yose.+
10 Mana, undememo umutima uboneye,+Kandi unshyiremo umwuka mushya utuma nshikama.+
11 Ntunte kure y’amaso yawe;+Kandi ntumvaneho umwuka wawe wera.+
12 Unsubizemo ibyishimo bituruka ku gakiza kawe,+Kandi umpe kugira umutima utuma nkumvira.+
13 Abacumura nzabigisha inzira zawe,+Kugira ngo abanyabyaha bakugarukire.+
14 Mana, Mana y’agakiza kanjye,+ nkuraho urubanza rw’amaraso,+Kugira ngo ururimi rwanjye rwishimire kuvuga ibyo gukiranuka kwawe.+
15 Yehova, bumbura iminwa yanjye,+Kugira ngo akanwa kanjye kagusingize.+
16 Ni uko utishimira ibitambo, naho ubundi nari kubitamba;+Ntunezezwa n’ibitambo bikongorwa n’umuriro.+
17 Ibitambo Imana yemera ni umutima umenetse.+Umutima umenetse kandi ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.+
18 Ugirire neza Siyoni+ kuko uyemera;Wubake inkuta z’i Yerusalemu.+
19 Ni bwo uzishimira ibitambo byo gukiranuka,+Ukishimira ibitambo byoswa n’ibitambo bikongorwa n’umuriro;+Ni bwo ibimasa bizatambirwa ku gicaniro cyawe.+