Kanama
Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama
Hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze ubaho kuva isi yaremwa.—Mat. 24:21.
Dusenga dusaba ko muri iki gihe, abantu benshi uko bishoboka bakumvira ubutumwa bwiza, maze bagafatanya natwe gukorera Yehova mu buryo yemera. Ariko se bizagendekera bite abantu banga kudutega amatwi muri iki gihe, harimo na bene wacu dukunda? Abo bantu bashobora gutangira kwizera Yehova, bitewe n’uko biboneye ko Babuloni Ikomeye irimbutse. Niba ari uko bimeze, birakenewe cyane ko dukomeza kubabwira ibigiye kuba. Ibyo tubabwira ubu, bashobora kuzabyibuka icyo gihe. (Gereranya no muri Ezekiyeli 33:33.) Birashoboka ko bazatekereza ku byo twababwiraga, maze bakaza kwifatanya natwe gukorera Yehova, ibintu bitaragera kure. Kimwe n’umurinzi wa gereza w’i Filipi, wahindutse amaze kumva “umutingito ukomeye,” birashoboka ko abantu banga kudutega amatwi muri iki gihe, bazahinduka bamaze kubona Babuloni Ikomeye irimbutse.—Ibyak. 16:25-34. w24.05 17 par. 9-10
Kristo ni we Amategeko arangiriraho.—Rom. 10:4.
Hari isomo ry’ingenzi twavana ku byo Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo. Bamwe muri bo ntibari barakomeje gukura mu buryo bw’umwuka. Ahubwo bari barasubiye inyuma, bamera nk’‘abakeneye amata aho gukenera ibyokurya bikomeye’ (Heb. 5:12). Ntibemeraga inyigisho nshya Yehova yabigishaga, binyuze ku itorero (Imig. 4:18). Urugero, Abayahudi benshi bari bagishishikariza abandi gukurikiza Amategeko ya Mose, kandi hari hashize imyaka 30 Kristo abaye igitambo cyatumye ayo Mategeko areka gukurikizwa (Tito 1:10). Ubwo rero igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo, yashakaga kubafasha kwemera izo nyigisho zikomeye yabigishaga. Nanone ibaruwa yabandikiye yabafashije kubona ko uburyo bushya bwo gusenga Yehova binyuze kuri Yesu, ari bwo bwari bwiza kuruta gukurikiza Amategeko ya Mose. Nanone yabateye inkunga yo gukomeza kubwiriza.—Heb. 10:19-23. w24.04 6 par. 15
Imana izazura abakiranutsi n’abakiranirwa.—Ibyak. 24:15.
Uhereye igihe Adamu na Eva bifatanyaga na Satani bakigomeka kuri Yehova Imana, hamaze gupfa abantu babarirwa muri za miriyari. None se bizagendekera bite abo bantu bose bapfuye? Abigishwa ba Yesu b’indahemuka 144.000 bazazuka bahabwe ubuzima budapfa mu ijuru (Ibyah. 14:1). Nanone abandi bantu benshi bakunda Yehova bazazuka ku ‘muzuko w’abakiranutsi.’ Nibakomeza kuba abakiranutsi mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi no mu kigeragezo cya nyuma, bazabaho iteka ku isi (Dan. 12:13; Heb. 12:1). Nanone muri icyo gihe, “abakiranirwa” harimo n’abatarigeze bakorera Yehova, cyangwa “abakoze ibibi” bazahabwa uburyo bwo guhinduka, maze bamukorere ari indahemuka (Yoh. 5:29; Luka 23:42, 43). Icyakora hari abantu babaye babi cyane, Yehova akaba yarafashe umwanzuro wo kutabazura.—Luka 12:4, 5. w24.05 2 par. 3; 5 par. 15; 6 par. 17
Banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo bayishyize kure yanjye.—Yes. 29:13.
Umuntu wifuza ko Yehova amwemera, agomba ‘kuvuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we’ (Zab. 15:2). Ibyo bishatse kuvuga ko uwo muntu atazirinda kubeshya gusa. Yehova ashaka ko tuba inyangamugayo mu byo tuvuga no mu byo dukora (Heb. 13:18). Ibyo ni iby’ingenzi cyane kuko Bibiliya igira iti: “Yehova yanga cyane umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo ncuti ze magara” (Imig. 3:32). Abantu ‘bavuga ukuri nk’uko kuri mu mutima wabo,’ ntibaba bashaka kugaragaza ko bumvira Imana ari uko abandi babareba, ariko ngo nibaba bari bonyine barenge ku mategeko yayo. Birinda uburyarya. Umuntu w’indyarya atekereza ko amategeko ya Yehova, atari ko buri gihe amugirira akamaro (Yak. 1:5-8). Yirengagiza amategeko ya Yehova ku bintu we abona ko bitari iby’ingenzi. Iyo abonye kutumvira amategeko ya Yehova nta ngaruka bimugiraho, ashobora gukora ibintu bibi cyane. Icyo gihe, aba akorera Yehova mu buryarya (Umubw. 8:11). Icyakora, twe twifuza kuba inyangamugayo muri byose. w24.06 10 par. 7-8
Mugire ubutwari, mukenyere ukuri nk’umukandara.—Efe. 6:14.
Abagaragu ba Yehova bakunda ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Ukwizera kwacu gushingiye kuri uko kuri (Rom. 10:17). Twemera ko Yehova yashyizeho itorero rya gikristo kugira ngo ribe “inkingi ishyigikira ukuri” (1 Tim. 3:15). Satani aba ashaka ko tureka kwizera ibyo Bibiliya ivuga, kandi ntitwemere kuyoborwa n’amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova (Efe. 4:14). Vuba aha, Satani azakoresha ibinyoma kugira ngo ashuke abantu bo mu isi yose, ngo barwanye Yehova (Ibyah. 16:13, 14). Dushobora no kwitega ko Satani azakoresha imbaraga ze zose, kugira ngo ayobye abagaragu ba Yehova (Ibyah. 12:9). Ni yo mpamvu dukwiriye kwitoza gutandukanya ukuri n’ibinyoma, kandi tukiyemeza kumvira inyigisho z’ukuri (Rom. 6:17; 1 Pet. 1:22). Ibyo ni byo bizatuma turokoka umubabaro ukomeye. w24.07 8 par. 1-3
Aya mategeko mbategeka uyu munsi ntabakomereye cyane kandi ntabwo ari ahantu mutagera.—Guteg. 30:11.
Igihe Yehova yahaga Abisirayeli amategeko, bamusezeranyije ko bari kuyumvira. Iyo bayumvira yari kubarinda kandi akabaha umugisha. Ariko iyo bigomeka ntibayumvire, urugero, bagahitamo gusenga izindi mana, yari kubima imigisha maze bagahura n’imibabaro. Ariko ibyo ntibivuze ko batashoboraga kongera kwemerwa n’Imana. ‘Bashoboraga kugarukira Yehova Imana yabo bakamwumvira’ (Guteg. 30:1-3, 17-20). Ibyo bisobanura ko bagombaga kwihana. Iyo bihana bari kongera kuba incuti za Yehova kandi akongera kubaha imigisha. Abantu Imana yari yaritoranyirije, banze kuyumvira kenshi. Ibyo byatumye bahura n’imibabaro. Icyakora Yehova yakomeje kugerageza gufasha abo bantu kugira ngo bongere kumukorera. Yabatumagaho abahanuzi kenshi kugira ngo basabe abo bantu kwihana, bongere bamugarukire.—2 Abami 17:13, 14. w24.08 9 par. 4-5
Hatangira ibitotezo bikomeye byibasira itorero ry’i Yerusalemu.—Ibyak. 8:1.
Nyuma y’urupfu rwa Yesu, Abakristo b’Abaheburayo babaga i Yerusalemu n’i Yudaya, bahuye n’ibibazo byinshi. Itorero rya gikristo rikimara gushingwa, abari barigize baratotejwe cyane. Imyaka igera kuri 20 nyuma yaho, abigishwa ba Kristo bahuye n’ibibazo bikomeye by’ubukene, wenda bitewe n’inzara yari yaribasiye icyo gihugu (Ibyak. 11:27-30). Icyakora mu mwaka wa 61, abo Bakristo bagize igihe cy’amahoro ugereranyije n’imyaka yari gukurikiraho. Muri icyo gihe, ni bwo intumwa Pawulo yabandikiye ibaruwa, kandi biboneye ko iyo baruwa yari iziye igihe. Iyo baruwa Pawulo yabandikiye yari iziye igihe kubera ko amahoro bari bafite, yari kugera aho akarangira. Muri iyo baruwa yabagiriye inama z’ingirakamaro zari kubafasha kwihanganira imibabaro bari bagiye guhura na yo. w24.09 8 par. 1-2
Banyitayeho barampumuriza.—Kolo. 4:11.
Iyo dufite ibibazo, Abakristo bagenzi bacu bashobora ‘kutwitaho bakaduhumuriza.’ Abavandimwe na bashiki bacu batuma tubona ukuntu Yehova adukunda. Iyo bamaranye igihe natwe kandi bakadutega amatwi mu gihe tubabwira uko twiyumva, baraduhumuriza. Nanone bashobora kutubwira umurongo wo muri Bibiliya uduhumuriza cyangwa bagasengera hamwe natwe (Rom. 15:4). Hari n’igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu atwibutsa uko Yehova abona ibintu, maze bikadufasha gutuza. Abakristo bagenzi bacu bashobora no kudufasha mu bundi buryo, urugero nk’igihe baduha ibyokurya mu gihe tubikeneye. Hari igihe biba ngombwa ko dusaba abandi ko badufasha (Imig. 17:17). Hari igihe baba batazi uko twiyumva n’ibyo dukeneye (Imig. 14:10). Ubwo rero ushobora kuganira n’incuti zawe zikunda Yehova, ukazibwira uko wiyumva. Jya ubabwira icyo wifuza ko bagufasha. Nanone ushobora guhitamo umusaza w’itorero umwe cyangwa babiri wumva wisanzuyeho, ukajya ubabwira uko wiyumva. Hari bashiki bacu babonye ko iyo babwiye ibibazo byabo mushiki wacu ukuze mu buryo bw’umwuka, bibagirira akamaro. w24.10 10 par. 15-16
Umuntu wese ubonye Umwana w’Imana kandi akamwizera azabona ubuzima bw’iteka.—Yoh. 6:40.
Abantu benshi bagerageza kurya neza kandi bagakora siporo, kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza. Ariko ntibakwitega ko bazabaho iteka ryose. Kwizera ko bazabaho iteka, biba bisa n’ibidashyize mu gaciro kandi bakumva batabyifuza bitewe n’imihangayiko izanwa n’izabukuru. Ariko Yesu yavuze ko kubaho “iteka” bishoboka, igihe yavugaga amagambo ari muri Yohana 3:16 n’igice cya 5:24. Umunsi umwe, Yesu yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi akoresheje umugati n’amafi byabonetse mu buryo bw’igitangaza. Ibyo byari bitangaje. Ariko ibyabaye umunsi ukurikiyeho byo byari birushijeho. Abo bantu bari bamukurikiye i Kaperinawumu hafi y’inkombe y’i Galilaya, kandi aho ni ho yababwiriye ko abantu bashobora kuzuka bakabaho iteka (Yoh. 6:39, 40). Ayo magambo Yesu yavuze agaragaza ko abantu benshi bazazuka, maze wowe na bo mukazabaho iteka. w24.12 8 par. 1-2
Bagabo, mwubahe abagore banyu kuko badafite imbaraga nk’izanyu.—1 Pet. 3:7.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima iherutse gusohoka, yagaragaje ko hari abagabo benshi bakubita abagore babo, bakababwira amagambo mabi cyangwa bakabafata nabi mu bundi buryo. Hari abagabo bagaragaza ko bubaha abagore babo igihe bari kumwe n’abandi, ariko baba bari bonyine bakabafata nabi. None se kuki hari abagabo bafata nabi abagore babo? Umugabo ashobora kwitwara atyo bitewe n’uko papa we ari uko yafataga mama we, agatekereza ko ibyo nta cyo bitwaye. Abandi bo bashobora kwitwara batyo bitewe n’umuco w’aho baba, utuma abagabo bagira imitekerereze idakwiriye yo kumva ko bagomba gukoresha imbaraga kugira ngo bereke abagore babo ko ari abatware. Naho abandi bo ntibigeze batozwa gutegeka ibyiyumvo byabo, wenda ngo bifate mu gihe barakaye. Hari n’abagabo bakunze kureba amashusho y’urukozasoni bigatuma batabona abagore n’imibonano mpuzabitsina uko bikwiriye. Nanone abashakashatsi benshi bagaragaje ko nyuma y’icyorezo cya COVID-19, abagabo benshi batangiye guhohotera abagore babo. Birumvikana ko muri izo mpamvu zose tubonye, nta n’imwe yagombye gutuma umugabo afata nabi umugore we. w25.01 8 par. 2-3
Ubwo Kristo yababajwe ari umuntu, namwe mujye mugira imitekerereze nk’iye.—1 Pet. 4:1.
“Ugomba gukunda Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose n’ubwenge bwawe bwose” (Luka 10:27). Igihe Yesu yavugaga ayo magambo, yagaragaje ko iryo ari ryo tegeko ry’ingenzi ryari rikubiye mu Mategeko ya Mose. Tuzirikane ko urukundo dukunda Yehova rugaragaza ibituri ku mutima, ni ukuvuga ibyo twifuza n’uko twiyumva. Nanone iyo twiyeguriye Yehova kandi tukamukorera n’imbaraga zacu zose, tuba tugaragaje ko tumukunda. Ikindi kandi tugaragaza ko dukunda Yehova dukoresha ubwenge bwacu, ni ukuvuga ibyo dutekereza. Birumvikana ariko ko tudashobora kwiyumvisha neza uko Yehova atekereza. Icyakora iyo twize ‘imitekerereze ya Kristo,’ dushobora kubisobanukirwa, kubera ko Yesu yagaragaje mu buryo butunganye uko Papa we atekereza kandi akaba amwigana.—1 Kor. 2:16. w25.03 8 par. 1
Imana yaratubohoye binyuze ku ncungu Yesu yatanze no ku maraso ye yamenetse. Mu by’ukuri, twababariwe ibyaha byacu, bitewe n’uko yatugaragarije ineza nyinshi ihebuje.—Efe. 1:7
Kubera ko Yesu yari atunganye, ubuzima bwe bwanganyaga agaciro n’ubwa Adamu igihe yari atarakora icyaha (1 Kor. 15:45). Ubwo rero igihe Yesu yadupfiraga, yari yishyuye rwose ikintu Adamu yatakaje (Rom. 5:19). Ni yo mpamvu Bibiliya yita Yesu “Adamu wa nyuma.” Ubu nta wundi muntu utunganye dukeneye wo kwishyura ibyo Adamu yatakaje. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yapfuye “inshuro imwe gusa” (Heb. 7:27; 10:12). None se gutanga ingurane bitandukaniye he n’incungu? Igihe Imana yatangaga ingurane, yari ishyizeho uburyo bwari gutuma abantu bongera kubana amahoro na yo. Naho incungu ni ikiguzi cyatanzwe kugira ngo iyo ngurane igirire akamaro abantu b’abanyabyaha. Icyo kiguzi kigereranywa n’amaraso ya Yesu y’agaciro kenshi yamenetse ku bwacu.—Heb. 9:14. w25.02 5 par. 12-13
Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizemera ko mugeragezwa ibirenze ibyo mushobora kwihanganira. Ahubwo nimuhura n’ikigeragezo, izabaha ibyo mukeneye byose, kugira ngo mushobore kucyihanganira.—1 Kor. 10:13.
Kubona ko Yehova ariho koko, bituma tudahangayika birenze urugero, bitewe n’ibigeragezo duhura na byo. Kuki tuvuze dutyo? Ni ukubera ko tubona ko ibigeragezo duhura na byo, ari ikibazo kiri hagati ya Satani na Yehova. Satani yavuze ko turamutse duhuye n’ibibazo, twareka gukorera Yehova (Yobu 1:10, 11; Imig. 27:11). Ariko iyo twihanganiye ibigeragezo duhura na byo, tuba tugaragaje ko dukunda Yehova kandi ko Satani ari umubeshyi. Ese waba urwanywa n’ubutegetsi, ukaba ukennye, abo ubwiriza bakaba batitabira ubutumwa ubagezaho, cyangwa ukaba uhanganye n’ibindi bigeragezo? Niba ari uko bimeze, jya wibuka ko ikigeragezo cyose uhanganye na cyo, kiba kiguhaye uburyo bwo kugaragaza ko ushimisha umutima wa Yehova. Nanone ujye wibuka ko Yehova adashobora kwemera ko uhura n’ikigeragezo udashobora kwihanganira. Azaguha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo uhura na byo. w24.06 22 par. 9
Umuntu wese ageragezwa iyo ashutswe n’irari rye.—Yak. 1:14.
Ese wowe uzi aho ufite intege nke? Gutekereza ko nta ntege nke tugira, cyangwa kumva ko dukomeye ku buryo tutakora icyaha, byaba biteje akaga (1 Yoh. 1:8). Tujye tuzirikana ko Pawulo yavuze ko n’“abakuze mu buryo bw’umwuka,” bashobora kugwa mu bishuko badakomeje kuba maso (Gal. 6:1). Ubwo rero, tugomba kwisuzuma tutibereye, tukamenya aho dufite intege nke (2 Kor. 13:5). None se twakora iki mu gihe tumaze kumenya aho dufite intege nke? Tujye dukora uko dushoboye kugira ngo hadatuma tugwa mu bishuko. Urugero, mu gihe Bibiliya yandikwaga, ahantu umwanzi yashoboraga kwinjirira ni ku marembo. Ni yo mpamvu baharindaga cyane. Ubwo rero, natwe tugomba kugenzura cyane ahantu dufite intege nke, kugira ngo hadatuma tugwa mu bishuko.—1 Kor. 9:27. w24.07 15 par. 5-7
Mukomeze gukora ibikorwa byiza, kandi murusheho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana.—Kolo. 1:10.
Ibikorwa byiza byavuzwe mu isomo ry’uyu munsi, bikubiyemo umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ubwo rero iyo dusoma Ijambo ry’Imana kandi tugatekereza ku byo dusoma, turushaho kwizera Yehova kandi tukarushaho gusobanukirwa akamaro ko kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Dukwiriye gusoma Bibiliya twitonze, tukiyigisha ibivugwamo kandi tukabitekerezaho, kugira ngo kuyisoma bitugirire akamaro. Ubwo rero, jya ubigenera umwanya uhagije. Nusoma Bibiliya ukagera ku murongo udasobanukiwe, ntukawirengagize. Ahubwo, jya ukora ubushakashatsi kugira ngo uwusobanukirwe. Ushobora gukoresha Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi. Nufata umwanya uhagije ukiyigisha, uzarushaho kubona ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri (1 Tes. 5:21). Iyo wemera udashidikanya ibintu bivugwa muri Bibiliya, kubigeza ku bandi biragushimisha. w24.04 15 par. 4-5
Indi mpamvu itumye mbandikira ni ukugira ngo menye neza niba mwumvira muri byose.—2 Kor 2:9.
Dawidi yaravuze ati: “Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira” (Zab. 86:5). Mika yaranditse ati: ‘Ni iyihe Mana ihwanye nawe? Ibabarira ibyaha kandi ikirengagiza ibicumuro’ (Mika 7:18)? Yesaya na we yaravuze ati: “Umuntu mubi nareke ibyo akora. N’ugira nabi ahindure ibitekerezo bye, agarukire Yehova kuko azamugirira imbabazi. Agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose” (Yes. 55:7). Kugira ngo Abakristo bo mu itorero ry’i Korinto bigane Yehova, basabwaga kwakira neza umuntu wihannye kandi bakamwizeza ko bamukunda. Pawulo yari yaravuze ko nibakurikiza iyo nama bazaba bagaragaje ko ‘bumvira muri byose.’ Nubwo uwo muntu yamaze amezi make yaravanywe mu itorero, igihano yari yarahawe cyatumye yihana. Ubwo rero ntibyari bikwiriye ko abasaza batinda kumugarura mu itorero. w24.08 17-18 par. 12-13
Umwe azajyanwa, undi asigare.—Mat. 24:40.
Vuba aha hari ibintu bikomeye bizaba. Yesu Kristo azacira urubanza abantu bose bari ku isi. Yesu yatubwiye ikintu cyari kutumenyesha ko igihe cyo guca urubanza cyegereje. Yavuze amagambo y’ubuhanuzi, aha abigishwa be ‘ikimenyetso’ cyari kugaragaza ko ahari, ariko tutamubona n’amaso n’icyari ‘kugaragaza iminsi y’imperuka’ (Mat. 24:3). Ubwo buhanuzi buvugwa muri Matayo igice cya 24 n’icya 25. Nanone tubusanga muri Mariko igice cya 13 no muri Luka igice cya 21. Yesu yakoresheje imigani itatu kugira ngo idufashe kwitegura kandi itubere umuburo. Uwo ni umugani w’intama n’ihene, uw’abakobwa b’abanyabwenge n’abatagira ubwenge n’umugani w’italanto. Buri mugani muri iyi yose, ugaragaza ko imyifatire y’umuntu ari yo izagena urubanza azacirwa. w24.09 20 par. 1-2
Ibyo mukora byose mujye mubikorana urukundo.—1 Kor. 16:14.
Reka dutekereze ku rugero ruhebuje twasigiwe na Yesu. Ibyo yakoraga byose yabiterwaga n’urukundo akunda Papa we n’urwo yakundaga abantu. Urwo rukundo ni rwo rwatumaga akorana imbaraga kandi agakora imirimo yoroheje kugira ngo afashe abandi (Mat. 20:28; Yoh. 13:5, 14, 15). Muvandimwe, niba nawe wifuza kuba umukozi w’itorero ubitewe n’urukundo, Yehova azaguha umugisha kandi agufashe kugera kuri iyo nshingano (1 Pet. 5:5). Muri iyi si usanga abantu bishyira imbere ari bo abantu bashimagiza. Ariko mu muryango wa Yehova ho si uko bimeze. Umuvandimwe wigana Yesu agakorera abandi abitewe n’urukundo, ntaba ashaka kubategeka cyangwa ngo abereke ko ari igitangaza. Umuntu uba wifuza ko abandi babona ko ari igitangaza, aramutse ahawe inshingano mu itorero, ashobora kwanga gukora imirimo yoroheje iba ikenewe, kugira ngo abagize umukumbi wa Yehova w’agaciro kenshi bitabweho. Aba yibwira ko umuntu umeze nka we adakwiriye gukora iyo mirimo.—Yoh. 10:12. w24.11 15 par. 6-7
Umwuka wera wabagize abagenzuzi.—Ibyak. 20:28.
Ku isi hose dukeneye abavandimwe bashobora kwitanga bakaba “impano zigizwe n’abantu” (Efe. 4:8). None se niba uri umuvandimwe wabatijwe, waba wumva “ufite ubushobozi” bwo gufasha abandi (Imig. 3:27)? Ese ushobora kuzuza ibisabwa ukaba umukozi w’itorero? Ese niba waramaze kuba umukozi w’itorero, waba witeguye kuzuza ibisabwa kugira ngo ube umusaza w’itorero? Ese hari icyo wahindura mu mibereho yawe kugira ngo usabe kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami? Kwiga iryo shuri bizagutoza kugira ngo Yesu agukoreshe byinshi mu itorero. Niba wumva utabishobora, jya usenga Yehova kugira ngo agufashe. Jya umusenga umusaba umwuka wera kugira ngo ugufashe gusohoza neza inshingano zose uhabwa (Luka 11:13). Kuba abavandimwe Yesu yaduhaye ngo babe “impano zigizwe n’abantu” bakorana umwete, ni ikimenyetso kigaragaza ko ari we utuyoboye muri iyi minsi y’imperuka (Mat. 28:20). Dushimishwa no kuba dufite Umwami udukunda kandi ugira ubuntu, uzi neza ibyo dukeneye kandi akaduha abavandimwe biteguye kudufasha. w24.10 23 par. 16-17
Ibya kera ntibizongera kwibukwa.—Yes. 65:17.
Bibiliya ivuga iki ku mibabaro igera ku bagaragu ba Yehova? Bibiliya, ivuga ko ‘izibagirana, kandi ko rwose izahishwa amaso y’Imana’ (Yes. 65:16). Yehova azakuraho ibibazo byacu byose, kandi atwibagize agahinda twatewe na byo. Muri iki gihe nabwo, iyo turi mu materaniro ya gikristo, twumva dutuje kuko tuba twirengagije imihangayiko yo muri iyi si mbi. Iyo tugaragaje imbuto z’umwuka ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kugwa neza no kugira neza, bituma mu itorero haba umutuzo (Gal. 5:22, 23). Rwose kuba mu muryango w’abagaragu ba Yehova, biradushimisha cyane! Abantu bakomeza kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, bazibonera ukuntu hazabaho “ijuru rishya n’isi nshya” nk’uko Imana yabisezeranyije. w24.04 22 par. 9-10
Iyo umuntu ahubutse agatanga isezerano avuga ati: ‘Iki kintu nkeguriye Imana,’ yamara kuritanga akaba ari bwo atangira kuritekerezaho, bimubera umutego.—Imig. 20:25.
Nubwo igihe cyo kumenyana gishobora gushimisha umuvandimwe na mushiki wacu, bagomba kubona ko icyo gihe ari icy’ingenzi kuko gishobora gutuma bagera ku mwanzuro wo gushyingiranwa. Ku munsi w’ubukwe, uwo musore n’inkumi barahirira imbere ya Yehova ko bazakundana kandi ko bazubahana, igihe cyose bazaba bakiriho. Icyakora mbere yo kugira ikintu icyo ari cyo cyose twiyemeza, tugomba kubanza gutekereza twitonze. Ibyo ni na ko bigenda mbere yo kwiyemeza gushakana n’umuntu. Igihe cyo kumenyana gifasha umusore n’inkumi gufata umwanzuro mwiza. Hari igihe bafata umwanzuro wo gushyingiranwa, ariko hari n’igihe bafata umwanzuro wo guhagarika ubucuti bafitanye. Iyo bahagaritse ubucuti bwabo, ntibiba bivuze ko igihe cyo kumenyana nta cyo cyabamariye. Ahubwo intego y’igihe cyo kumenyana iba yagezweho. Icyo gihe gifasha umusore n’inkumi kumenya niba bazashakana cyangwa niba batazashakana. Dukwiriye kubona dute igihe cyo kumenyana? Iyo abaseribateri babona icyo gihe mu buryo bukwiriye, birinda gutangira kumenyana n’umuntu badafite intego yo gushakana na we. w24.05 26-27 par. 3-4
Ntugaterwe isoni no guhamya ibyerekeye Umwami wacu.—2 Tim. 1:8.
Hari igihe Abakristo bakiri bato batinya kubwira bagenzi babo ibyo bizera. Ibyo bishobora kubaho igihe mu ishuri bari kwiga isomo ry’ubwihindurize. Kubera iki? Abarimu babo bashobora gusobanura iyo nyigisho bagaragaza ko ari ukuri. None se niba uri umubyeyi wafasha ute umwana wawe kwigirira icyizere ku buryo yasobanurira abandi ibyo yizera? Kuba yemera ko hariho Umuremyi ntibyagombye kumutera isoni. Kubera iki? Abahanga benshi mu bya siyansi na bo bemera ko ibintu bitabayeho gutya gusa. Bibonera ko hari umunyabwenge wahanze ibyo bintu kandi ko bifite imiterere ihambaye. Ibyo bituma batemera ibitekerezo bivuga ku bwihindurize. Kimwe mu byafasha umwana wawe kurushaho kugira ukwizera gukomeye kandi akagira ubutwari, ni ukumenya icyafashije abandi bavandimwe na bashiki bacu kwemera ko ubuzima bwabayeho biturutse ku irema. w24.12 18 par. 14-15
Agira ibyishimo byinshi biturutse ku mwuka wera.—Luka 10:21.
Yesu yari yizeye ko hari abantu bari kumva ubutumwa bwiza. Ibyo byatumye akomeza kubwiriza afite ibyishimo. Urugero, igihe hari hashize hafi umwaka atangiye gukora umurimo wo kubwiriza, yabonye ko hari abantu benshi bifuzaga kumva ubutumwa bwiza (Yoh. 4:35). Nanone nyuma y’igihe kigera ku mwaka, Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Ibisarurwa ni byinshi” (Mat. 9:37, 38). Nyuma yaho yongeye kubabwira ati: “Ibisarurwa ni byinshi, . . . nimwinginge nyiri ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Luka 10:2). Yesu yakomeje kwizera ko hari abantu bari kumva ubutumwa bwiza kandi yarishimye igihe yabonaga ko hari ababwumvise. Yesu yabwiye abigishwa be ko kugira icyizere byari gutuma bakomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. w25.03 18-19 par. 15-16
Imana yanjye izambera igitare mpungiraho.—Zab. 94:22.
Yehova ni ubuhungiro. Iyo hagwa imvura nyinshi irimo n’umuyaga, umuntu ashobora kwihisha ahantu hari igitare. Mu buryo nk’ubwo, Yehova araturinda mu gihe duhuye n’ibibazo bishobora gutuma tudakomeza kumererwa neza. Aradufasha, tugakomeza kugirana na we ubucuti, kandi adusezeranya ko azaturinda ikintu cyatugiraho ingaruka iteka ryose. Nanone kandi adusezeranya ko amaherezo azakuraho ikintu cyose kitubuza amahoro n’umutekano (Ezek. 34:25, 26). Kimwe mu byo twakora kugira ngo Yehova atubere igitare duhungiraho, ni ukumusenga. Iyo dusenga Yehova, “amahoro y’Imana” aduha, arinda imitima yacu n’ubwenge bwacu (Fili. 4:6, 7). Kimwe n’uko igitare kidashobora kuvanwa aho kiri, Yehova na we ahora yiteguye kudufasha. Dushobora kumwiringira kuko ari ‘Igitare gihoraho’ (Yes. 26:3, 4). Azakomeza gukora ibyo yadusezeranyije, yumve amasengesho yacu kandi adufashe. Nanone dushobora kwiringira Yehova kubera ko abera indahemuka abamukorera (2 Sam. 22:26). Ntashobora kwibagirwa ibyo tumukorera kandi igihe cyose aduha imigisha.—Heb. 6:10; 11:6. w24.06 27 par. 4-6
Rinda umutima wawe, kuko ari wo uzaguhesha ubuzima.—Imig. 4:23.
Tujye twirinda ikintu cyose cyatuma tudakomeza kubera Yehova indahemuka. Urugero, twagombye kuba maso mu gihe duhitamo ibyo tureba n’ibyo dukora mu gihe cy’imyidagaduro. Nanone, tugomba kwitonda mu gihe duhitamo incuti kugira ngo zidatuma dutangira gutekereza ko gukunda amafaranga ari byo by’ingenzi mu mibereho yacu. Ubwo rero nitubona hari ikintu gituma urukundo dukunda Yehova rugabanuka, tujye tucyikuramo vuba vuba (Mat. 5:29, 30). Tugomba kwirinda ikintu cyatuma tudakomeza gukorera Yehova n’umutima wuzuye. Dushobora kwibeshya dutekereza ko gukora byinshi mu murimo wa Yehova bishobora gutuma twumva ko guhitamo incuti mbi n’imyidagaduro mibi nta ngaruka bizatugiraho. Reka dufate urugero. Uramutse ukoze isuku mu nzu, maze ugasiga inzugi n’amadirishya bifunguye, ivumbi ryakwinjiramo, inzu ikongera kwandura. Ibyo twabigereranya n’ubucuti dufitanye na Yehova. Gukora ibintu byatuma tuba incuti za Yehova ntibihagije. Nk’uko tutakwifuza ko ivumbi ryinjira mu nzu, ni na ko tugomba kwirinda ikintu cyose cyo muri iyi si cyakwangiza ubucuti dufitanye na Yehova.—Efe. 2:2. w24.07 21 par. 6-7
Mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza.—Mat. 5:44.
Ntidushobora kwiyumvisha neza ukuntu Yesu yumvaga ababaye cyane, ukuntu yateshejwe agaciro n’akarengane yakorewe. Ariko ntiyemeye gutsindwa n’akarengane. Aho gutuka abasirikare bamuteraga imisumari bamumanika ku giti, yarasenze ati: “Papa bababarire, kuko batazi icyo bari gukora” (Luka 23:34). Iyo dusenze dusabira abatugirira nabi, bishobora gutuma tudakomeza kurakara, kandi tugahindura uko twabonaga abatubabaza. Mu gihe iyi si mbi itaravaho, ntituzi neza akarengane tuzahura na ko uko kazaba kameze. Ariko uko byagenda kose, ntituzareke gusenga Yehova tumusaba ko adufasha. Nanone tuzigane uko Yesu yitwaye igihe bamurenganyaga, maze dukomeze gukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Nitubikora tuzaba twiringiye tudashidikanya ko Yehova azaduha umugisha.—1 Pet. 3:8, 9. w24.11 6 par. 16; 7 par. 17, 19
Nta muntu mubi uzakomeza kuba aho uri, kuko uri Imana itishimira ibibi.—Zab. 5:4.
Yehova ntiyemera ko abantu bakora ibibi kandi yanga icyaha (Zab. 5:4-6). Ashaka ko dukurikiza amahame ye akiranuka yanditswe mu Ijambo rye. Icyakora Yehova azirikana ko tudatunganye, kandi ko tudashobora kumwumvira mu buryo butunganye (Zab. 130:3, 4). Ariko nanone, ntiyihanganira abantu batamwubaha, ‘bahindura ineza ye ihebuje, urwitwazo rwo gukora ibintu biteye isoni’ (Yuda 4). Nubundi kandi, Bibiliya ivuga ko ‘abatubaha Imana bazarimbuka’ mu ntambara ya Harimagedoni (2 Pet. 3:7; Ibyah. 16:16). Icyakora, Yehova ntashaka ko hagira n’umwe urimbuka. Bibiliya igaragaza neza ko “ashaka ko abantu bose bihana” (2 Pet. 3:9). Abasaza bigana Yehova bagakomeza gufasha bihanganye abantu bakoze icyaha kugira ngo bahinduke, maze bongere kwemerwa na we. w24.08 26 par. 1-2
Ufungura ikiganza cyawe, ugahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.—Zab. 145:16.
Kimwe na Yehova, urukundo dukunda abandi, ruzatuma tubafasha. Urugero, ese hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu uzi, ukeneye ibyokurya cyangwa imyambaro? Yehova ashobora kugukoresha, ukamuha ibyo akeneye. Abahamya ba Yehova, bazwiho ko bafasha abandi iyo habaye ibiza. Urugero, mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, abavandimwe na bashiki bacu batanze imfashanyo y’ibyokurya, imyambaro n’ibindi bikoresho, babiha bagenzi babo bari babikeneye. Nanone abenshi batanze impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Ibyo byatumye haboneka amafaranga yo kugura imfashanyo zari zikenewe hirya no hino ku isi. Bakurikiza ibivugwa mu Baheburayo 13:16 hagira hati: “Ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.” w24.09 27 par. 6-7
Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.—Fili. 1:10.
Tekereza kuri uru rugero: Tuvuge ko uri gushaka akazi kagufasha gutunga umuryango wawe. Hari ahantu habiri bakurangiye akazi. Ugerageje gushaka amakuru yose arebana n’ako kazi, uko gateye, gahunda yako, urugendo uzajya ukora ujyayo cyangwa utaha n’ibindi. Urebye ibyo byose, usanga aho hombi Umukristo yahakora. Ariko wenda uhisemo gukora akazi kamwe kubera ko ari ko ukunda, cyangwa bitewe n’uko uzajya uhembwa amafaranga menshi. Icyakora mbere yo gufata umwanzuro, hari ibindi bintu uba ugomba gutekerezaho. Ese akazi uhisemo, ntikazabangamira gahunda y’amateraniro yo mu itorero ryanyu? Ese ntikazatuma utabona uko wita ku bagize umuryango wawe, kandi ntubone uko ubafasha kuba incuti za Yehova? Kwibaza ibibazo nk’ibyo, bizagufasha kumenya neza “ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” ni ukuvuga gukorera Imana no kwita ku muryango wawe, aho kwibanda ku mafaranga. Nubigenza utyo, uzafata umwanzuro ushimisha Yehova. w25.01 17 par. 11-13
Yehova aba hafi y’abantu bababaye.—Zab. 34:18.
Niyo haba hari abantu bagufashe nabi, ushobora kwiringira ko Yehova agukunda kandi ko abona ko ufite agaciro. Ubwo rero niba ufite “agahinda kenshi,” ujye wibuka ko hari imico myiza Yehova yakubonanye, maze agashaka ko uba incuti ye (Yoh. 6:44). Ahora yiteguye kugufasha kubera ko abona ko ufite agaciro. Ibyo Yesu yakoze igihe yari ku isi, bitwereka uko Yehova yiyumva iyo abona abantu bababaye. Yesu yitaga ku bantu basuzugurwaga kandi akabagirira impuhwe (Mat. 9:9-12). Igihe umugore wari urwaye indwara yamubabazaga cyane yakoraga ku mwenda wa Yesu yiringiye ko ari bukire, Yesu yaramuhumurije kandi amushimira ukwizera agaragaje (Mar. 5:25-34). Icyo gihe, Yesu yagaragaje neza imico ya Papa we (Yoh. 14:9). Ubwo rero, izere udashidikanya ko Yehova abona ko ufite agaciro, kandi ko abona imico yawe myiza, harimo ukwizera ugaragaza n’urukundo umukunda. w24.10 7 par. 4-5
Ushyire amarira yanjye mu gafuka kawe k’uruhu.—Zab. 56:8.
Mu buzima bwa Dawidi yagiye ahura n’ibibazo byinshi byatumye ababara kandi akarira. Hari abantu benshi bamwangaga, ndetse n’abagize umuryango we n’incuti ze bigeze kumuhemukira (1 Sam. 19:10, 11; 2 Sam. 15:10-14, 30). Hari igihe yanditse ati: “Nanijwe no gutaka. Ndara ndira ijoro ryose, ngatosa uburiri bwanjye. Uburiri bwanjye mbwuzuza amarira” (Zab. 6:6). Nubwo Dawidi yahuye n’ibibazo byinshi, yemeraga adashidikanya ko Yehova amukunda. Yaranditse ati: “Yehova azumva kurira kwanjye” (Zab. 6:8). Amagambo agize isomo ry’uyu munsi agaragaza neza ukuntu Yehova adukunda n’ukuntu atwitaho iyo tubabaye. Dawidi yumvaga ari nkaho Yehova akusanyiriza amarira ye mu icupa cyangwa akayandika mu gitabo. Dawidi yari azi neza ko Yehova abona ibibazo ahanganye na byo, kandi ko yibuka agahinda bimutera. Yari azi ko Papa we wo mu ijuru azi ibibazo byose yahuye na byo kandi akazirikana ingaruka byamugizeho. w24.12 22 par. 11-12

