Ibaruwa ya mbere ya Petero 5:1-14

  • Muragire umukumbi w’Imana (1-4)

  • Mujye mwicisha bugufi kandi mube maso (5-11)

    • Mujye mwikoreza Imana imihangayiko yanyu yose (7)

    • Satani ameze nk’intare itontoma (8)

  • Amagambo asoza (12-14)

5  Nuko rero, abasaza b’itorero bo muri mwe ndabagira inama kuko nanjye ndi umusaza kimwe na bo, nkaba nariboneye imibabaro ya Kristo, kandi nkaba ndi mu bazahabwa icyubahiro nk’uko namwe muzagihabwa,+ bikagaragarira abantu bose. 2  Muragire umukumbi w’Imana+ kandi muwiteho muzirikana ko muri abagenzuzi bawo. Ntimukabikore nkaho hari umuntu ubibahatiye, ahubwo mujye mubikora mubyishimiye kandi muzirikana ko Imana ibareba.+ Nanone ntimukabikore mugamije kubona inyungu zivuye mu buhemu,+ ahubwo mujye mubikora mubishishikariye. 3  Ntimugategekeshe igitugu abagize umurage* w’Imana,+ ahubwo mujye mubera urugero rwiza abagize umukumbi.+ 4  Umwungeri mukuru naza,*+ muzahabwa ikamba ry’icyubahiro ritangirika.+ 5  Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mujye mwumvira abasaza.*+ Mwese mujye mwicisha bugufi* mu mishyikirano mugirana n’abandi, kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ineza yayo ihebuje.*+ 6  Ku bw’ibyo rero, mujye mwicisha bugufi muri imbere y’Imana ikomeye,* kugira ngo izabaheshe icyubahiro mu gihe gikwiriye.+ 7  Mujye muyikoreza imihangayiko yanyu+ yose kuko ibitaho.+ 8  Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.+ Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma,* ishaka kugira uwo iconshomera.*+ 9  Ariko mumurwanye mushikamye,+ mufite ukwizera gukomeye, muzirikana ko imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe.+ 10  Nimumara kubabazwa akanya gato, Imana igaragaza ineza ihebuje, yo yabatoranyije kugira ngo muzahabwe icyubahiro iteka ryose+ mwunze ubumwe na Kristo, yo ubwayo izasoza imyitozo yanyu. Izatuma mushikama,+ ibahe imbaraga,+ kandi itume mukomera. 11  Iragahorana ububasha iteka ryose. Amen.* 12  Mbandikiye mu magambo make mbinyujije kuri Silivani*+ umuvandimwe wizerwa, kugira ngo mbatere inkunga, kandi mbemeze ko ineza ihebuje Imana yabagaragarije ari ukuri. Ubwo mwamaze kubona iyo neza ihebuje y’Imana, muhatanire kutayitakaza. 13  Uwatoranyijwe* nkamwe uri i Babuloni arabasuhuza. Umwana wanjye Mariko+ na we arabasuhuza. 14  Muramukanye kandi muhoberane mufite ibyishimo* n’urukundo. Mwese abunze ubumwe na Kristo nimugire amahoro.

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
^ Cyangwa “nagaragara.”
^ Cyangwa “abasaza b’itorero.”
^ Cyangwa “mujye mukenyera kwicisha bugufi.”
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana.”
^ Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
^ Guconshomera ikintu ni ukukimira vuba vuba utabanje kugihekenya neza.
^ Cyangwa “bibe bityo.”
^ Ni na we witwa Silasi.
^ Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha, rishobora kuba ryerekeza ku itorero ry’i Babuloni.
^ Cyangwa “muramukanishe gusomana kwera.”