Nzeri
Ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri
Mukomeze kwisuzuma murebe niba mugifite ukwizera gukomeye.—2 Kor. 13:5.
Tugomba gukora uko dushoboye, tukaba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, kandi tugakomeza gukura, ntidusubire inyuma. Ntitugomba kumva ko twamaze gukura mu buryo bw’umwuka, ku buryo twahagararira aho (1 Kor. 10:12). Ahubwo dukwiriye ‘gukomeza kwisuzuma’ kugira ngo tumenye niba dukomeza kugira amajyambere. Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakolosayi, nanone yagaragaje ko tugomba gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka. Nubwo abo Bakristo bari bakuze mu buryo bw’umwuka, yabagiriye inama yo gukomeza kuba maso, kugira ngo badashukwa n’imitekerereze y’isi (Kolo. 2:6-10). Nanone Epafura wari uzi neza abagize iryo torero, yahoraga asenga abasabira kugira ngo ‘amaherezo bazahagarare bashikamye kandi buzuye’ cyangwa bakuze mu buryo bw’umwuka (Kolo. 4:12). None se ibyo bitwigisha iki? Ibyo bitwigisha ko kugira ngo dukomeze kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, Yehova agomba kudufasha kandi natwe tukagira icyo dukora kugira ngo tubigereho. Ibyo Pawulo na Barinaba bari babisobanukiwe neza. Bifuzaga ko Abakristo b’i Kolosayi bakomeza gukura mu buryo bw’umwuka, nubwo hari ibibazo bari bahanganye na byo. w24.04 6-7 par. 16-17
Yehova ari kumwe natwe. Rwose ntimubatinye.—Kub. 14:9.
Iyo dutinya Yehova mu buryo bukwiriye, turamukunda cyane, ku buryo twirinda gukora ikintu cyamubabaza. Dushishikazwa no kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi no gutandukanya ukuri n’ikinyoma, kugira ngo Yehova atwemere (Imig. 2:3-6; Heb. 5:14). Turamutse dutinye abantu kurusha uko dutinya Imana, bishobora gutuma dutangira kwizera ibintu bidahuje n’inyigisho z’ukuri za Yehova. Reka turebe urugero rw’abatware 12, boherejwe kuneka igihugu Yehova yari yarasezeranyije Abisirayeli. Icumi muri bo batinye Abanyakanani cyane. Ubwoba bari bafite bwari bwinshi kuruta urukundo bakundaga Yehova. Babwiye Abisirayeli bagenzi babo bati: “Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha imbaraga” (Kub. 13:27-31). Kandi koko ukurikije uko abantu babona ibintu, Abanyakanani bari bafite imbaraga. Ariko umuntu wari gutekereza ko Abisirayeli batashoboraga gutsinda abanzi babo, yari kuba yirengagije ko Yehova afite imbaraga nyinshi. w24.07 9 par. 5-6
Ese Umucamanza w’isi yose azareka gukora ibikwiriye?—Intang. 18:25.
Ese dukwiriye kwizera tudashidikanya ko, igihe cyose iyo Yehova acira abantu urubanza, afata imyanzuro ikwiriye? Cyane rwose! Aburahamu yemeraga adashidikanya ko Yehova akiranuka, ko afite ubwenge bwinshi kandi ko ari “Umucamanza w’isi yose” urangwa n’imbabazi. Yatoje Umwana we kandi yamuhaye inshingano yo gucira abantu bose imanza (Yoh. 5:22). Yehova na Yesu, bafite ubushobozi bwo kureba ibiri mu mitima yacu (Mat. 9:4). Ubwo rero, buri gihe iyo baca imanza bakora “ibikwiriye.” Tujye twiringira ko buri gihe Yehova aba azi icyatubera cyiza. Dukwiriye kwemera ko tudafite ubushobozi bwo guca imanza, ariko Yehova we arabishoboye (Yes. 55:8, 9). Ubwo rero, tujye tumurekera ibyo guca imanza we n’Umwana we, kuko ari Umwami ugaragaza mu buryo bukwiriye ubutabera bwa Se, n’imbabazi ze.—Yes. 11:3, 4. w24.05 7 par. 18-19
Yehova yanga cyane umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo ncuti ze magara.—Imig. 3:32.
Dushobora kubona akamaro ko kuba inyangamugayo, duhereye ku byabaye igihe Yesu yabonaga Natanayeli ku nshuro ya mbere. Igihe Filipo yazanaga incuti ye Natanayeli ngo arebe Yesu, hari ikintu gitangaje cyabaye. Nubwo bwari ubwa mbere Yesu abonanye na Natanayeli, yaravuze ati: “Dore Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya” (Yoh. 1:47). Yesu yabonye ko Natanayeli yari inyangamugayo mu buryo bwihariye. Nubwo Natanayeli atari atunganye nkatwe twese, yari inyangamugayo muri byose, kandi akirinda uburyarya. Yesu yumvise akunze Natanayeli, kandi amushimira uwo muco yari afite. Ibyinshi mu byo dusabwa muri Zaburi ya 15, bifitanye isano n’ibyo dukorera bagenzi bacu. Muri Zaburi ya 15:3 havuga ibyo umuntu Yehova atumira mu ihema rye agomba kwirinda. Hagira hati: “Ntajya asebanya, ntajya agirira nabi mugenzi we, kandi ntajya aharabika incuti ze.” Ibyo bigaragaza ko gukoresha nabi ururimi rwacu, bishobora kubabaza abandi.—Yak. 1:26. w24.06 10 par. 7, 9; 11 par. 10
Mwami, n’abadayimoni baratwumvira iyo dukoresheje izina ryawe.—Luka 10:17.
Nutegura neza mbere yo kujya kubwiriza, bizatuma wigirira icyizere mu gihe uzaba uganira n’abo ubwiriza. Yesu na we yabanje gufasha abigishwa be kwitegura, hanyuma abona kubohereza mu murimo wo kubwiriza (Luka 10:1-11). Gukurikiza amabwiriza Yesu yari yabahaye, byatumye bakora byinshi mu murimo kandi bataha bishimye. Twakwitegura dute mbere yo kujya ku kubwiriza? Tugomba gutekereza uko turi bugeze ubutumwa bwiza ku bandi mu magambo yacu. Nanone dushobora gutekereza ku bintu bibiri cyangwa bitatu abantu bo mu ifasi yacu bashobora kudusubiza. Hanyuma y’ibyo, dushobora gutekereza icyo twakora bitewe n’icyo badushubije. Nanone igihe tuzaba tubwiriza tuzagerageza gutuza, gusekera abantu no kubaganiriza mu buryo bwa gicuti. w24.04 16 par. 6-7
Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose.—Ibyah. 4:11.
Impamvu ikomeye cyane ituma tubwiriza ubutumwa bwiza, ni uko dukunda Yehova Imana n’izina rye ryera. Tubona ko umurimo wo kubwiriza utuma dusingiza Imana yacu dukunda. Twemera n’umutima wacu wose amagambo yo muri Bibiliya agira ati: “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe.” Iyo twereka abandi ko Yehova ari we “waremye ibintu byose,” tuba tumuhesha ikuzo n’icyubahiro, kandi arabikwiriye kuko ari we watumye natwe tubaho. Tugaragaza ko Yehova akwiriye ububasha, iyo dukoresha igihe cyacu, imbaraga zacu n’ibyo dutunze mu murimo wo kubwiriza, dukurikije uko imimerere turimo ibitwemerera (Mat. 6:33; Luka 13:24; Kolo. 3:23). Rwose, dukunda kuvuga ibirebana n’Imana yacu dukunda. Nanone twumva tugomba kubwira abandi ibirebana n’izina ryayo n’icyo risobanura. w24.05 17 par. 11
Imana ihemba abayishakana umwete.—Heb. 11:6.
Yehova aduha amahoro kandi agatuma twumva tumerewe neza, ndetse mu gihe kiri imbere azaduha ubuzima bw’iteka. Dushobora kwizera Yehova twiringiye ko yifuza kuduha imigisha kandi ko afite ubushobozi bwo kuyiduha. Kwiringira Yehova bizatuma dukora byinshi mu murimo we, nk’uko abagaragu be b’indahemuka bo mu bihe bya kera babigenje. Ibyo ni byo Timoteyo wo mu kinyejana cya mbere yakoze (Heb. 6:10-12). Timoteyo yizeraga Imana nzima (1 Tim. 4:10). Ibyo ni byo byatumaga akorana umwete kandi agafasha abandi. Ni iki yakoraga? Intumwa Pawulo yamuteye inkunga yo kuba umwigisha w’umuhanga, haba mu murimo wo kubwiriza ndetse no mu itorero. Nanone yagombaga kubera urugero rwiza Abakristo bagenzi be, baba abakuze cyangwa abakiri bato. Yanahawe inshingano zikomeye, urugero nko kugira abandi inama mu gihe biri ngombwa, ariko abigiranye urukundo (1 Tim. 4:11-16; 2 Tim. 4:1-5). Timoteyo yari azi ko Yehova yari kuzabimuhera imigisha.—Rom. 2:6, 7. w24.06 22-23 par. 10-11
Yehova yakomeje kuburira Isirayeli n’u Buyuda akoresheje abahanuzi be bose.—2 Abami 17:13.
Iyo Abisirayeli bigomekaga kuri Yehova, inshuro nyinshi yabatumagaho abahanuzi kugira ngo bababwire ibintu bibi byari kubageraho nibatihana. Urugero, yatumye Yeremiya ngo ababwire ati: “Yewe Isirayeli wigometse, ngarukira. Sinzakurebana uburakari kuko ndi indahemuka. Sinzakomeza kukubikira inzika igihe cyose. Nta kindi ngusaba uretse kwemera ko uri umunyamakosa, kuko wigometse ku Mana yawe” (Yer. 3:12, 13). Nanone yabwiye umuhanuzi Yoweli ngo ababwire ati: “Nimungarukire n’umutima wanyu wose” (Yow. 2:12, 13). Yigeze no gutuma umuhanuzi Yesaya ngo ababwire ati: “Nimwiyuhagire mwiyeze. Singishaka kubona ibikorwa byanyu bibi; mureke gukora ibibi” (Yes. 1:16-19). Ikindi gihe, yabwiye Ezekiyeli ngo avuge ati: “Mbese nishimira ko umuntu mubi apfa? Ese icyo nishimira si uko yareka imyifatire ye mibi, agakomeza kubaho? Erega sinishimira ko hagira umuntu n’umwe upfa. Ubwo rero nimuhindure imyifatire yanyu maze mubeho” (Ezek. 18:23, 32). Uko bigaragara Yehova arishima iyo abagaragu be bihannye ibyaha byabo, kuko yifuza ko babaho iteka ryose. w24.08 9 par. 5-6
Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana, kandi bifite akamaro.—2 Tim. 3:16.
Abagaragu ba Yehova bose Yehova abagaburira mu buryo bw’umwuka, akabayobora kandi akabarinda. Ikintu kigaragaza ko Yehova atarobanura, ni uko yemera ko Bibiliya igera ku bantu bose batuye ku isi. Bibiliya yabanje kwandikwa mu ndimi eshatu, ari zo Igiheburayo, Icyarameyi n’Ikigiriki. Ese ni ukuvuga ko abantu bazi izo ndimi Bibiliya yabanje kwandikwamo, ari bo bonyine bashobora kuba incuti za Yehova? Oya rwose (Mat. 11:25). Yehova atumira abantu bose ngo bamubere incuti, atitaye ku mashuri bize cyangwa kuba bavuga indimi Bibiliya yabanje kwandikwamo. Nanone Yehova atuma abantu bo hirya no hino ku isi babona ubwenge bwo mu Ijambo rye, baba barize amashuri menshi cyangwa batarize. Ijambo rye Bibiliya ryahinduwe mu ndimi zibarirwa mu bihumbi, ku buryo abantu bo hirya no hino ku isi bashobora kumenya inyigisho zirimo maze bakaba incuti ze.—2 Tim. 3:16, 17. w24.06 6-7 par. 13-15
Muzamenye ko Yerusalemu iri hafi kurimburwa.—Luka 21:20.
Yerusalemu yari iri hafi kurimburwa nk’uko Yesu yari yarabivuze. Abakristo bagombaga gukoresha igihe cyari gisigaye, bakitegura. Bari bakeneye kwitoza umuco wo kwizera n’uwo kwihangana (Heb. 10:25; 12:1, 2). Natwe turi hafi guhura n’umubabaro ukomeye cyane, uruta kure ibibazo Abakristo b’Abaheburayo bahuye na byo (Mat. 24:21; Ibyah. 16:14, 16). Gukurikiza zimwe mu nama Yehova yahaye abo Bakristo zishobora kudufasha natwe. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bagenzi be inama, yo kwiyigisha Ijambo ry’Imana kandi bagatekereza ku byo biga (Heb. 5:14–6:1). Pawulo yasubiyemo imirongo yo mu Byanditswe by’Igiheburayo, maze asobanura ko uko Abakristo basengaga Yehova ari byo byari byiza cyane kuruta uko Abayahudi bamusengaga. Pawulo yabateye inkunga yo kurushaho gusobanukirwa ukuri ko mu Byanditswe kugira ngo babashe gutandukanya inyigisho z’ukuri n’iz’ikinyoma, bityo bibarinde kuyoba. w24.09 8-9 par. 2-3; 10 par. 6
Ni ukuri Umwami yazutse.—Luka 24:34.
Abigishwa ba Yesu bari bakeneye uwabahumuriza. Kubera iki? Bamwe muri bo bari barasize ingo zabo, imiryango yabo n’ubucuruzi bakoraga kugira ngo bakurikire Yesu (Mat. 19:27). Hari n’abandi basuzugurwaga bitewe gusa n’uko bari abigishwa ba Yesu (Yoh. 9:22). Bari barigomwe ibyo byose kubera ko bizeraga ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe (Mat. 16:16). Ariko igihe Yesu yicwaga, barababaye cyane kubera ko batari bazi ikigiye gukurikiraho. Yesu yari asobanukiwe ko kuba abigishwa be bari bababaye, ari ibintu bisanzwe biba ku muntu wapfushije, ko atari ukubura ukwizera. Ni yo mpamvu ku munsi yazutseho yahise atangira guhumuriza izo ncuti ze. Urugero, yabonekeye Mariya Magadalena, igihe yarimo aririra ku mva ye (Yoh. 20:11, 16). Nanone yabonekeye ba bigishwa babiri bari bavuye mu mudugudu wa Emawusi. w24.10 13 par. 5-6
Mujye muhora mwiteguye gusobanurira umuntu wese ubabajije ibirebana n’ibyiringiro mufite.—1 Pet. 3:15.
Babyeyi, mujye mutoza abana banyu gusobanurira abandi impamvu bizera ko hariho Umuremyi. Ushobora kurebera hamwe na we ingingo zo ku rubuga rwacu rwa jw.org zifite umutwe uvuga ngo: “Ibibazo urubyiruko rwibaza—Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?” Umwana wawe ashobora guhitamo ibisobanuro byamufasha kwereka abandi impamvu yizera ko hariho Umuremyi. Ibyo bisobanuro ahisemo mushobora kubiganiraho. Ujye umutera inkunga yo kubivuga mu buryo bworoshye kandi bwumvikana, niba abona abo bigana bifuza koko kuganira na we. Urugero, umunyeshuri bigana ashobora kumubwira ati: “Njye nemera ibyo nabonye kandi iyo Mana umbwira sindayibona.” Umukristo ukiri muto ashobora kumusubiza ati: “Tekereza uri kugenda mu ishyamba, ahantu kure cyane, maze ukabona iriba ryiza ryubakishijwe amabuye. Ese watekereza iki? Birashoboka ko hari umuntu wubatse iryo riba. Ibyo ni na ko bimeze ku mubumbe wacu ndetse n’ibindi bintu bifite ubuzima, hari uwabiremye.” w24.12 18 par. 16
Ese abageze mu zabukuru si bo bafite ubwenge, kandi se abamaze igihe kirekire babayeho si bo basobanukiwe?—Yobu 12:12.
Twese tuba dukeneye guhabwa amabwiriza kugira ngo dufate imyanzuro ikomeye mu buzima. Ayo mabwiriza dushobora kuyahabwa n’abasaza b’itorero cyangwa abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Mu gihe abo bantu baturuta, ntitwagombye guhita twibwira ko inama batugira zidahuje n’igihe. Yehova aba ashaka ko abantu bakuze batwigisha. Imyaka myinshi baba bafite yatumye bamenya ibintu byinshi, barabisobanukirwa kandi bagira ubwenge. Igihe Bibiliya yandikwaga, Yehova yakoresheje abantu bageze mu zabukuru b’indahemuka kugira ngo batere inkunga abagaragu be kandi babahe amabwiriza. Reka dufate urugero rwa Mose, Dawidi n’intumwa Yohana. Babayeho mu bihe bitandukanye kandi imibereho yabo yari itandukanye cyane. Igihe bari hafi gupfa, hari inama bagiriye abakiri bato. Buri wese muri bo yagaragaje akamaro ko kumvira Imana. Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, gusuzuma ibyo bavuze bishobora kutugirira akamaro.—Rom. 15:4; 2 Tim. 3:16. w24.11 8 par. 1-2
Nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu kandi ngo munywe n’amaraso ye, ntimuzabona ubuzima.—Yoh. 6:53.
Mu gihe cya Nowa Imana yabujije abantu kurya amaraso (Intang. 9:3, 4). Nyuma yaho Yehova yasubiriyemo Abisirayeli iryo tegeko. Yarababwiye ati: “Umuntu wese uzarya amaraso ‘azicwe’” (Lew. 7:27). Yesu na we yashyigikiye ibyavuzwe muri iryo tegeko (Mat. 5:17-19). Ubwo rero, Abayahudi ntibiyumvishaga ukuntu yabasaba kurya umubiri we no kunywa amaraso ye.Yesu yakoresheje imvugo y’ikigereranyo nk’uko yabigenje igihe yavuganaga na wa mugore w’Umusamariya. Yaramubwiye ati: ‘Amazi ntanga azatuma umuntu abona ubuzima bw’iteka’ (Yoh. 4:7, 14). Yesu ntiyabwiraga uwo mugore ko hari iriba yagombaga kuvomamo amazi, maze akabona ubuzima bw’iteka. Icyo gihe rero na bwo, ntiyabwiraga abantu bari i Kaperinawumu ko bagombaga kurya inyama z’umubiri we no kunywa amaraso ye kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka. w24.12 9 par. 4-6
Mutange imibiri yanyu ibe nk’igitambo kizima, cyera kandi cyemerwa n’Imana. Nanone mujye mukoresha ubushobozi bwanyu bwo gutekereza mu gihe muyikorera umurimo wera.—Rom. 12:1.
Abagabo b’Abakristo bagomba kwirinda imitekerereze yo muri iki gihe yo gufata abagore uko batari. Kubera iki? Impamvu ni uko ibyo umuntu atekereza ari byo bigena ibyo akora. Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo bo mu itorero ry’i Roma agira ati: “Nimureke kwigana abantu bo muri iyi si” (Rom. 12:1, 2). Igihe Pawulo yandikiraga abo Bakristo b’i Roma, itorero ryaho ryari rimaze igihe rishinzwe. Nubwo byari bimeze bityo ariko, amagambo Pawulo yanditse agaragaza ko hari abantu bo muri iryo torero bari bagikurikiza imigenzo n’imitekerereze y’abantu badasenga Yehova. Iyo ni yo mpamvu yabasabye guhindura imitekerereze yabo n’imyifatire yabo. Iyo nama Pawulo yatanze ireba n’abagabo b’Abakristo muri iki gihe. Ikibabaje ariko, ni uko hari bamwe muri bo bafite imitekerereze y’abantu badasenga Yehova, ndetse bakaba bahohotera abagore babo. w25.01 9 par. 4
Muragire umukumbi w’Imana kandi muwiteho muzirikana ko muri abagenzuzi bawo.—1 Pet. 5:2.
Muri iki gihe abasaza b’itorero bakora ibintu byinshi. Ni ababwirizabutumwa (2 Tim. 4:5). Bagira umwete mu murimo wo kubwiriza, bagatuma uwo murimo ukorwa kuri gahunda mu ifasi y’itorero ryabo, kandi bakadutoza kubwiriza no kwigisha neza. Nanone iyo baca imanza mu itorero, barangwa n’impuhwe n’ubutabera. Mu gihe Umukristo yakoze icyaha gikomeye, abasaza b’itorero bagerageza kumufasha kongera kuba incuti ya Yehova. Iyo bakora ibyo, baba baharanira ko itorero rikomeza kurangwa n’isuku (1 Kor. 5:12, 13; Gal. 6:1). Icyakora inshingano y’ibanze abasaza bafite, ni ukuragira umukumbi, ni ukuvuga kwita ku bagize itorero (1 Pet. 5:1-3). Batanga disikuru zishingiye kuri Bibiliya ziteguye neza, bakagerageza kumenya buri wese mu bagize itorero, kugira ngo bamutere inkunga. Nanone hari abasaza basohoza izo nshingano, ariko bakongeraho no kwifatanya mu bikorwa byo kubaka Amazu y’Ubwami no kuyitaho, gutegura amakoraniro kandi hari n’abari muri Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga n’abasura abarwayi kwa muganga. Abasaza bakorana umwete Rwose! w24.10 20 par. 9
Nk’uko abantu bose bapfa bitewe na Adamu, ni na ko abantu bose bazaba bazima bitewe na Kristo.—1 Kor. 15:22.
Bibiliya ivuga ko incungu yatanzwe yatumye tubohorwa, cyangwa tugahabwa umudendezo. Intumwa Petero yabisobanuye agira ati: “Muzi ko igihe mwacungurwaga mukareka imyifatire yanyu idafite akamaro mwasigiwe na ba sogokuruza banyu, mutacungujwe ibintu byangirika by’ifeza cyangwa zahabu. Ahubwo mwacungujwe amaraso y’agaciro kenshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge n’ikizinga, ni ukuvuga amaraso ya Kristo” (1 Pet. 1:18, 19). Igitambo cy’incungu cyatumye tubohorwa, maze tureka gukomeza gutegekwa n’icyaha n’urupfu (Rom. 5:21). Dushimira cyane Yehova na Yesu, kubera ko twacungujwe amaraso y’agaciro kenshi ya Yesu. w25.02 5 par. 15-16
Umuntu uhora ari maso agira ibyishimo—Imig. 28:14.
Twakora iki ngo twirinde kugwa mu bishuko? Reka turebe isomo twavana ku musore uvugwa mu Migani igice cya 7. Uwo musore yasambanye n’umugore w’indaya. Umurongo wa 22, utubwira ko uwo musore yahise akurikira uwo mugore “ako kanya.” Ariko imirongo yabanjirije uwo, igaragaza ko hari ibindi bintu yari yakoze byatumye amaherezo akora icyo cyaha. None se, ni iki cyatumye akora icyaha? Mbere na mbere, wibuke ko bwari bwije, igihe yagendagendaga mu muhanda “hafi y’aho uwo mugore [w’indaya] yari atuye, aho imihanda ihurira,” hanyuma akagenda yerekeza ku nzu ye (Imig. 7:8, 9). Nanone igihe yabonaga uwo mugore, ntiyakase ngo asubire inyuma. Ahubwo yemeye ko uwo mugore amusoma, kandi amutega amatwi igihe yamubwiraga ko yatanze ibitambo bisangirwa. Igihe uwo mugore yamubwiraga atyo, ni nk’aho yashakaga kumwumvisha ko atari umuntu mubi (Imig. 7:13, 14, 21). Ubwo rero nk’uko tubibonye, iyo uwo musore aza kwirinda ibyo bintu byose bidakwiriye, ntaba yaraguye mu bishuko byatumye akora icyaha. w24.07 16 par. 8-9; 19 par. 19
Mumubabarire kandi mumuhumurize.—2 Kor. 2:7.
Yehova ntashobora kwihanganira ko abagaragu be bakora ibyaha bikomeye baguma mu itorero. Hari abashobora gutekereza ko kuba Yehova agira imbabazi, bishobora gutuma areka umunyabyaha utihana akaguma mu itorero, ariko ibyo bitandukanye n’imbabazi za Yehova. Ni byo koko Yehova agira imbabazi, ariko ntarebera ibibi. Amahame ye agenga icyiza n’ikibi ntiyahindutse (Yuda 4). Yehova yemeye ko abanyabyaha batihana baguma mu itorero, ntiyaba agaragaje imbabazi, kuko byagira ingaruka ku bagize itorero (Imig. 13:20; 1 Kor. 15:33). Nubwo bimeze bityo ariko, Bibiliya itubwira ko Yehova atifuza ko hagira n’umwe urimbuka. Yifuza ko abantu bose barokoka. Agaragariza imbabazi abantu bemera guhinduka, kandi bakaba bifuza kongera kuba incuti ze (Ezek. 33:11; 2 Pet. 3:9). Ni yo mpamvu igihe uwo muntu wo mu itorero ry’i Korinto yihanaga, kandi agahindura imyifatire ye, Yehova yakoresheje Intumwa Pawulo agasaba abagize iryo torero kumubabarira, kandi bakemera ko agarurwa mu itorero. w24.08 17 par. 7; 18-19 par. 14-15
Igihe cyose mwabikoreraga uworoheje wo muri aba bavandimwe banjye, ni njye mwabaga mubikoreye.—Mat. 25:40.
Mu mugani uvuga iby’intama n’ihene, Yesu yavuze ko abantu bazacirwa urubanza hashingiwe ku kuntu bitabiriye ubutumwa bwiza n’uko bashyigikiye abavandimwe be (Mat. 25:31-46). Mu gihe cy’“umubabaro ukomeye,” azagaragaza abakwiriye kuba intama n’abakwiriye kuba ihene, mbere gato y’uko Harimagedoni iba (Mat. 24:21). Kimwe n’uko umushumba atandukanya intama n’ihene, Yesu na we azatandukanya abantu bashyigikiye mu budahemuka, abigishwa be basutsweho umwuka n’abatarabashyigikiye. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, bugaragaza ko Umucamanza Yehova yashyizeho, ari we Yesu, azacira abantu urubanza rukiranuka (Yes. 11:3, 4). Azagenzura yitonze imyifatire y’abantu, imitekerereze yabo n’ibyo bavuga harimo n’uko bafata abavandimwe be basutsweho umwuka (Mat. 12:36, 37). Yesu azaba azi abantu bashyigikiye abavandimwe be basutsweho umwuka, bagashyigikira n’ibyo bakora. Ikintu cy’ibanze abantu bagereranywa n’intama bakora ngo bashyigikire abavandimwe ba Kristo, ni ukubafasha gukora umurimo wo kubwiriza. w24.09 20-21 par. 3-4
Mujye mugenzura ibintu byose.—1 Tes. 5:21.
Niba hari ibintu dushidikanyaho, twagombye gusoma Bibiliya tukareba icyo ibivugaho. Reka tuvuge ko hari umubwiriza ukiri muto wibaza niba Yehova amwitaho. Ese akwiriye kumva ko kuba yiyumva atyo, bisobanura ko Yehova atamwitaho? Oya. Yagombye ‘kugenzura ibintu byose,’ agashakisha muri Bibiliya uko Yehova amubona. Iyo dusoma Bibiliya ni nkaho tuba duteze amatwi Yehova. Ariko niba twifuza kumenya uko Yehova abona ikibazo dufite, tuba tugomba gukora ibirenze ibyo. Tuba tugomba kwiyigisha imirongo isubiza ikibazo dufite kandi tukayikoraho ubushakashatsi. Dushobora gukora ubushakashatsi ku kibazo dufite, twifashishije ibikoresho duhabwa n’umuryango wacu (Imig. 2:3-6). Nanone dushobora gusenga Yehova tumusaba kugira ngo adufashe kubona igisubizo cy’ikibazo twibaza. Hanyuma tuzashaka amahame yo muri Bibiliya n’inama zadufasha zihuje n’ikibazo dufite. w24.10 25 par. 4-5
Umuntu ufite urukundo, ntarangwa n’ubwikunde.—1 Kor. 13:5.
Yehova ntashobora guha imigisha umuntu wifuza gukorera abandi abitewe n’ubwibone cyangwa akurikiye inyungu ze bwite (1 Kor. 10:24, 33; 13:4). Hari igihe n’incuti za Yesu zigeze kwifuza guhabwa inshingano zitabitewe n’impamvu zikwiriye. Reka turebe ibyabaye ku ntumwa ebyiri za Yesu, ari zo Yakobo na Yohana. Basabye Yesu ko yabaha imyanya ikomeye mu Bwami bwe. Yesu ntiyigeze abashima kubera ibyo bintu bari basabye. Ahubwo yabwiye intumwa ze zose uko ari 12 ati: “Umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, ni we ugomba kubakorera, kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu” (Mar. 10:35-37, 43, 44). Abavandimwe bifuza inshingano babitewe n’impamvu zikwiriye, ni ukuvuga gufasha abandi, bagirira itorero akamaro.—1 Tes. 2:8. w24.11 15-16 par. 7-8
Aho abajyanama benshi bari imigambi irasohozwa.—Imig. 15:22.
Mu gihe dufata imyanzuro, urukundo ruzadufasha gushaka “ibifitiye abandi akamaro” no gushyira mu gaciro (1 Kor. 10:23, 24, 32; 1 Tim. 2:9, 10). Icyo gihe, tuzafata umwanzuro ugaragaza ko tubakunda kandi ko tububaha. Niba ugiye gufata umwanzuro ukomeye, jya utekereza ku cyo bizagusaba, kugira ngo ukore ibihuje n’umwanzuro wafashe. Yesu yigishije ko tugomba ‘kwicara tukabara’ icyo bizadusaba (Luka 14:28). Ubwo rero ujye utekereza ku gihe, amafaranga n’imbaraga uzakoresha kugira ngo uwo mwanzuro ushaka gufata ugende neza. Hari n’igihe byaba ngombwa ko ubaza buri wese mu bagize umuryango wawe, akavuga icyo azakora kugira ngo uwo mwanzuro ugiye gufata uzagende neza. Kuki kubigenza utyo ari byiza? Ni uko bishobora gutuma ugira ibyo uhindura ku mwanzuro wari ugiye gufata, cyangwa ugafata undi urushijeho kuba mwiza. Nanone iyo uteze amatwi abagize umuryango wawe kandi ukumva ibitekerezo byabo, bituma bagufasha kugira ngo uwo mwanzuro uzagende neza. w25.01 18-19 par. 14-15
Munezerwe kandi mwishime.—Yes. 65:18.
Yesaya yavuze impamvu tugomba ‘kunezerwa kandi tugahora twishimye’ muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo. Ni ukubera ko iyo paradizo ari Yehova wayishyizeho (Yes. 65:18, 19). Birumvikana ko Yehova adukoresha kugira ngo dufashe abantu kuva muri iyi si mbi itabafasha kumenya ukuri ku byerekeye Imana, maze tukabafasha kuba muri paradizo nziza cyane yo mu buryo bw’umwuka. Dushimishwa n’imigisha tubona bitewe n’uko tuzi ukuri, kandi twumva twabibwira abandi (Yer. 31:12). Nanone twishimira ko turi incuti za Yehova. Ngaho tekereza ukuntu ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya. Bibiliya idusezeranya ko ‘tuzubaka amazu tukayabamo kandi tugatera inzabibu tukarya imbuto zazo.’ Nanone ivuga ko ‘tutazaruhira ubusa’ kuko tuzaba twarahawe “umugisha na Yehova.” Yehova adusezeranya ko tuzagira umutekano n’ubuzima bushimishije. Azi icyo buri wese akeneye kandi ‘azahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.’—Yes. 65:20-24; Zab. 145:16. w24.04 22-23 par. 11-12
Imana ni yo gitare cyanjye gikomeye n’ubuhungiro bwanjye.—Zab. 62:7.
Iyo twiringiye Yehova mu buryo bwuzuye, tuba tugaragaje ko ari Igitare cyacu. Twizera ko kumwiringira no mu bihe bikomeye, ari twe bigirira akamaro (Yes. 48:17, 18). Iyo twiboneye ukuntu adufasha, turushaho kumwiringira. Icyo gihe, tuba twiteguye guhangana n’ibibazo byose dushobora guhura na byo, kuko tuba twiringiye ko ari Yehova wenyine ushobora kudufasha tukabitsinda. Kimwe n’igitare kinini, Yehova na we ntahinduka. Nanone imico ye n’umugambi we na byo ntibihinduka (Mal. 3:6). Igihe Adamu na Eva bamwigomekagaho muri Edeni, ntiyahinduye umugambi yari afitiye abantu. Nk’uko intumwa Pawulo yabyanditse, Yehova ‘ntashobora guhinduka ngo abe uko atari’ (2 Tim. 2:13). Ibyo bishatse kuvuga ko uko byagenda kose, cyangwa ibyo abandi bakora byose, imico ya Yehova, umugambi we cyangwa amahame ye, bidashobora guhinduka. Kubera ko Yehova atigera ahinduka, tuzi ko azadufasha mu bihe bigoye, kandi ko azakora ibyo yadusezeranyije byose mu gihe kiri imbere.—Zab. 62:6, 7. w24.06 27-28 par. 7-8
Umuntu w’imbere mu mutima ni we ufite agaciro kenshi.—1 Pet. 3:4.
Niba hari umuntu muri kumenyana, ni iki cyagufasha kumenya niba muzashakana cyangwa niba mugomba guhagarika ubwo bucuti? Ni ukumenyana neza. Birashoboka ko hari ibintu bike wari uzi kuri uwo muntu mbere y’uko mutangira kumenyana. Ariko ubu bwo, ufite uburyo bwo kumenya umuntu ‘w’imbere mu mutima.’ Ubu noneho ushobora kumenya niba uwo muntu akunda Yehova koko, imico ye n’uko atekereza. Hari igihe kizagera, ukibaza ibi bibazo: “Ese azambera umugabo cyangwa umugore mwiza (Imig. 31:26, 27, 30; Efe. 5:33; 1 Tim. 5:8)? Ese tuzakomeza gukundana? Ese nzashobora kwirengagiza amakosa ye (Rom. 3:23)?” Dore ikintu ugomba kuzirikana uko muzagenda mumenyana: Icy’ingenzi si uko muba mumeze kimwe, ahubwo ni uguhuza n’ibyo utandukaniyeho na mugenzi wawe. w24.05 27 par. 5
Nacumuye kuri Yehova.—2 Sam. 12:13.
Umwami Dawidi yakoze icyaha gikomeye. Ariko igihe umuhanuzi Natani yamumenyeshaga icyaha yakoze, Dawidi yicishije bugufi arihana. (Zab. 51:3, 4, 17, amagambo abanziriza iyo zaburi.) Umwami Hezekiya na we yakoze icyaha (2 Ngoma 32:25). Ariko kimwe na Dawidi, Hezekiya na we yicishije bugufi arihana (2 Ngoma 32:26). Ibyo byatumye Yehova amubona ate? Byatumye abona ko ari umwami w’indahemuka, ‘wakomeje gukora ibimushimisha’ (2 Abami 18:3). Ibyo bitwigishije iki? Tugomba kwihana ibyaha byacu, kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tutazongera kubikora. Tuzakora iki se abasaza b’itorero nibatugira inama, ndetse no mu bintu tubona ko byoroheje? Ntitugomba kumva ko Yehova atwanga, cyangwa ko abasaza batwishyizemo. Uzirikane ko n’abami beza ba Isirayeli bagirwaga inama, ndetse bagacyahwa (Heb. 12:6). Iyo hagize utugira inama, tuba tugomba (1) kwicisha bugufi tukayemera, (2) kugira ibyo duhindura, (3) kandi tugakomeza gukorera Yehova n’umutima wacu wose. Nitwihana ibyaha byacu, Yehova na we azatubabarira.—2 Kor. 7:9, 11. w24.07 21 par. 8; 22 par. 9, 11
Mukure umuntu mubi muri mwe.—1 Kor. 5:13.
Umunyabyaha avanwa mu itorero kubera ko aba yaranze kumvira inama abasaza bamugiriye kenshi, zari kumufasha kwihana (2 Abami 17:12-15). Ibyo akora biba bigaragaza ko adashaka gukurikiza amahame ya Yehova (Guteg. 30:19, 20). Hatangwa itangazo ryo kumenyesha abagize itorero ko atakiri Umuhamya wa Yehova. Intego y’iryo tangazo, si ugukoza isoni uwakoze icyaha. Ahubwo riba rigamije gutuma abagize itorero bakurikiza itegeko ryo muri Bibiliya rigira riti: ‘Mureke kwifatanya n’uwo muntu’ no ‘gusangira na we’ (1 Kor. 5:9-11). Yehova yari afite impamvu zumvikana igihe yatangaga iryo tegeko. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Agasemburo gake gatubura igipondo cyose” (1 Kor. 5:6). Iyo umunyabyaha utihana atavanywe mu itorero, ashobora gutuma abandi batekereza ko gukurikiza amategeko ya Yehova atari ngombwa.—Imig. 13:20; 1 Kor. 15:33. w24.08 27 par. 3-4
Ibintu byose mbishobora bitewe n’uko Imana imfasha, ikampa imbaraga.—Fili. 4:13.
Birumvikana ko tudashobora guha abandi imbaraga. Ariko kandi dushobora kuzikoresha tubafasha. Urugero, dushobora gufasha umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu zabukuru cyangwa urwaye, tukajya kumuhahira cyangwa tukamufasha indi mirimo yo mu rugo. Dushobora kwitangira gukora isuku ku Nzu y’Ubwami, cyangwa indi mirimo yo kuyitaho. Nanone ntukibagirwe ko ibyo tuvuga bishobora gutera abandi inkunga. Ese hari umuntu utekereje waba ukeneye ko umubwira amagambo yo kumushimira akuvuye ku mutima? Ese hari umuntu uzi ukeneye ko umuhumuriza? Niba ari ko bimeze, gira icyo ukora kugira ngo uwo muntu abone ko umwitaho. Ushobora kujya kumusura, ukamuhamagara kuri terefone, ukamwandikira agakarita, ukamwandikira ubutumwa kuri imeri cyangwa ukamwoherereza mesaje. Ntugahangayikishwe cyane n’amagambo uzakoresha. Amagambo make uzavuga akuvuye ku mutima, ashobora kuba ari yo uwo Mukristo mugenzi wawe akeneye, kugira ngo akomeze kubera Yehova indahemuka cyangwa ashobore kwihanganira ikigeragezo arimo.—Imig. 12:25; Efe. 4:29. w24.09 28 par. 8-10
Iyo umuntu yifuje inshingano yo kuba umusaza w’itorero, aba yifuje umurimo mwiza.—1 Tim. 3:1.
Niba umaze igihe uri umukozi w’itorero, ushobora kuba warakoze uko ushoboye kose ngo ugire imico ikenewe kugira ngo ube umusaza w’itorero. Ese wifuza gukorera abavandimwe bawe uwo ‘murimo mwiza’? None se inshingano z’abasaza b’itorero ni izihe? Bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, bagasura abagize itorero mu rwego rwo kuragira umukumbi, bakigisha kandi bagatera inkunga abagize itorero binyuze mu magambo no mu bikorwa. Ni yo mpamvu Ibyanditswe bivuga ko abasaza bakorana umwete, ari “impano zigizwe n’abantu” (Efe. 4:8). Ni iki umuvandimwe yakora kugira ngo abe umusaza w’itorero? Ibyo umuvandimwe asabwa kugira ngo abe umusaza w’itorero, bitandukanye n’ibyo umuntu asabwa kuba yujuje kugira ngo ahabwe akazi. Ubusanzwe iyo ushaka akazi, uba usabwa kugira ubumenyi bw’ibanze kugira ngo umukoresha aguhe ako kazi. Icyakora kugira ngo ube umusaza w’itorero, kugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza no kwigisha ntibiba bihagije. Uba ugomba kuba ufite imico ivugwa muri 1 Timoteyo 3:1-7 no muri Tito 1:5-9. w24.11 20 par. 1-3

