Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto 5:1-13
5 Numvise ko muri mwe hari ubusambanyi,*+ ndetse ni ubusambanyi butaboneka no mu bantu batazi Imana. Ngo hari umugabo watwaye* umugore wa papa we.+
2 None se ibyo murabishyigikiye? Ubwo se ahubwo ntibyari bikwiriye kubababaza+ kandi umuntu wakoze icyo cyaha mukamukura muri mwe?+
3 Nubwo ntari kumwe namwe imbonankubone, mpora mbatekereza. Njye namaze gucira urubanza umuntu wakoze ibyo bintu, nkaho ndi kumwe namwe.
4 Igihe cyose muteraniye hamwe mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, mujye mwibuka ko mbatekereza, kandi ko nahawe ubutware n’Umwami wacu Yesu.
5 Ubwo rero uwo muntu muzamuhe Satani,+ kugira ngo ibyo bikorwa bibi byo gukora ibyaha yazanye mu itorero birangire, kandi itorero ryongere kumera neza mu buryo bw’umwuka, bityo rizakizwe ku munsi w’Umwami.+
6 Ntimugomba kwishimira ibyo bintu byabaye. None se ntimuzi ko agasemburo gake, gatubura igipondo cyose?+
7 Ubwo rero, mukure uwo musemburo wa kera muri mwe, kugira ngo mube igipondo gishya, kuko mwe mumeze nk’igipondo kitarimo umusemburo. Mu by’ukuri Yesu yatanze ubuzima bwe, ngo bube igitambo+ maze atubera intama ya Pasika.+
8 Nuko rero, ntitugomba gukoresha umusemburo wa kera muri uwo munsi mukuru,+ kandi nanone ntitugomba gukoresha umusemburo ugereranya icyaha n’ibintu bibi. Ahubwo tugomba kurya umugati utarimo umusemburo ari wo ugereranya ibintu byiza kandi by’ukuri.
9 Mu ibaruwa nabandikiye, nabasabye ko mureka kwifatanya n’abasambanyi.*
10 Icyakora sinashakaga kuvuga ko mureka kwifatanya rwose n’abasambanyi bo muri iyi si+ cyangwa abanyamururumba, abajura n’abasenga ibigirwamana, kuko iyo biba bityo, mwari kuba mukwiriye rwose kuva mu isi.+
11 Ariko noneho, mbandikiye mbasaba ko mureka kwifatanya+ n’umuntu wese witwa umuvandimwe, niba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba+ cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana cyangwa umusinzi+ cyangwa umujura,+ ndetse rwose ntimugasangire n’umuntu umeze atyo.
12 Gucira urubanza abantu bo hanze y’itorero si inshingano yanjye. Mwe mucira urubanza abo mu itorero.
13 Ariko abo hanze y’itorero+ bo Imana ni yo ibacira urubanza. Ubwo rero, “mukure uwo muntu mubi muri mwe.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
^ Cyangwa “ubana n’umugore.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”