Mata
Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata
Ibyo Papa wo mu ijuru ashaka ni uko umuntu wese ubonye Umwana we kandi akamwizera abona ubuzima bw’iteka.—Yoh. 6:40.
Kugira ngo umubiri n’amaraso bya Yesu bitugirire akamaro, tugomba kwizera igitambo cy’incungu (Efe. 1:7). Abo Bibiliya yita “izindi ntama” ntibarya ku mugati cyangwa ngo banywe divayi bikoreshwa mu muhango wo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ukorwa buri mwaka (Yoh. 10:16). Icyakora umubiri n’amaraso bya Yesu bibagirira akamaro. Bibagirira akamaro ari uko bizeye igitambo cy’incungu cya Yesu n’ibintu bitangaje bizabaho, bitewe n’icyo gitambo (Yoh. 6:53). Ariko abarya umugati bakanywa na divayi bikoreshwa muri uwo muhango, ni bo bagize isezerano rishya kandi bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu ijuru. Ubwo rero twaba twarasutsweho umwuka cyangwa turi mu bagize izindi ntama, dukwiriye kugira ukwizera kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. w24.12 13 par. 14, 16
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 12 Nisani, ku manywa) Matayo 26:1-5, 14-16; Luka 22:1-6
Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko Papa wanyu wo mu ijuru yishimiye kubaha Ubwami.—Luka 12:32.
Mu gihe cy’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, Yesu yahaye intumwa ze umugati utarimo umusemburo, azibwira ko ugereranya umubiri we. Hanyuma yazihaye igikombe cyarimo divayi ngo zinywe, azibwira ko igereranya “amaraso ye y’isezerano” (Mar. 14:22-25; Luka 22:20; 1 Kor. 11:24). Isezerano rishya Yehova yarigiranye na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga abazategekana na Yesu “mu Bwami bw’Imana” (Heb. 8:6, 10; 9:15). Ibyo Yesu yavuze ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, bireba abagize ‘umukumbi muto.’ Ababaye aba mbere muri iryo tsinda rito, ni intumwa za Yesu z’indahemuka zari kumwe na we mu cyumba. Abo ni bo bari kubana na Yesu mu ijuru. w24.12 11 par. 9-10
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 13 Nisani, ku manywa) Matayo 26:17-19; Mariko 14:12-16; Luka 22:7-13 (Ibyabaye ku itariki ya 14 Nisani, izuba rirenze) Yohana 13:1-5; 14:1-3
Imana yakunze abantu cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atazarimbuka, ahubwo azabone ubuzima bw’iteka.—Yoh. 3:16.
Yesu yagambaniwe n’umwe mu ncuti ze magara. Nyuma yaho abanzi be baramufashe, baramutuka kandi bamushinja ibintu atigeze akora. Basabye ko Yesu yicwa kandi agakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo. Amaherezo abasirikare bamujyanye aho yagombaga kwicirwa, maze bamumanika ku giti. Yesu yihanganiye iyo mibabaro yose. Icyakora Yehova ni we wababaye kurusha Yesu, kuko yabonaga Umwana we apfa urupfu rubabaje. Kubera ko Yehova afite imbaraga, yashoboraga gutuma Umwana we adakomeza kubabara, ariko si ko yabigenje. Kubera iki? Byatewe n’uko akunda abantu. Igitambo cya Yesu ni ikimenyetso gikomeye, kigaragaza ko Yehova agukunda cyane. Yemeye gutanga Umwana we akunda cyane kandi yihanganira kumubona ababara birenze urugero, kugira ngo ukizwe icyaha n’urupfu (1 Yoh. 4:9, 10). Yifuza gufasha buri wese muri twe kumukorera, nubwo turi abanyabyaha. Nanone kandi yifuza gukuraho icyaha burundu. w24.08 6 par. 13-14
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 14 Nisani, ku manywa) Yohana 19:1-42
Kristo yababajwe ku bwanyu.—1 Pet. 2:21.
Iyo dutekereje agahinda kenshi Yehova yagize igihe yabonaga Umwana we apfa urupfu rubabaje, turushaho gusobanukirwa ukuntu adukunda. Satani yavuze ko nta mugaragu wa Yehova n’umwe wakomeza kumubera indahemuka igihe bimugoye. Yehova yagaragaje ko ibyo Satani yavuze ari ibinyoma, igihe yemeraga ko Yesu ababara mbere yo gupfa (Yobu 2:1-5). Yehova yiboneye ukuntu abantu baserereje Yesu, abasirikare bakamukubita kandi bakamutera imisumari, igihe bamumanikaga ku giti cy’umubabaro. Tekereza ukuntu yababaye igihe yabonaga Umwana we apfa urupfu rubabaje (Mat. 27:28-31, 39). Iyo Yehova abishaka yari gutuma ibyo byose bitaba kuri Yesu (Mat. 27:42, 43). Ariko iyo Imana ibikora, Yesu ntiyari gucungura abantu kandi nta byiringiro twari kugira. Ubwo rero Yehova yemeye ko Umwana we ababazwa kugeza apfuye. w25.01 22 par. 7
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 15 Nisani, ku manywa) Matayo 27:62-66 (Ibyabaye ku itariki ya 16 Nisani, izuba rirenze) Yohana 20:1
Intumwa zabonye Yesu mu gihe cy’iminsi 40.—Ibyak. 1:3.
Ku itariki ya 16 Nisani mu mwaka wa 33, abigishwa ba Yesu bari bababaye kandi bafite ubwoba bwinshi. Babiri muri bo bavuye i Yerusalemu bakora urugendo bagiye mu mudugudu wa Emawusi. Hari umuntu batazi waje arabegera maze agendana na bo. Abo bigishwa batangiye kumubwira ibintu bibabaje byabaye kuri Yesu. Uwo muntu na we yahise ababwira ibintu batari kuzigera bibagirwa. ‘Yatangiriye kuri Mose n’abandi bahanuzi bose,’ abasobanurira impamvu Mesiya yagombaga kubabazwa kandi agapfa. Bose uko ari batatu bageze mu mudugudu wa Emawusi, wa muntu batazi yababwiye ko burya ari we Yesu wazutse (Luka 24:13-35). Mu minsi 40 ya nyuma Yesu yamaze ku isi, yabonekeye abigishwa be inshuro nyinshi. Muri icyo gihe, Yesu yateye inkunga abigishwa be bari bababaye kandi bafite ubwoba. Ibyo byarabashimishije kandi bibatera inkunga yo kubwiriza no kwigisha abantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. w24.10 12 par. 1-3
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 16 Nisani, ku manywa) Yohana 20:2-18
Mushimangire ukwizera kwanyu.—Yuda 20.
Ubusanzwe, uko igihe kigenda gihita, umwana agenda akura. Ariko gukura mu buryo bw’umwuka byo, ntibipfa kwizana. Urugero, abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ry’i Korinto, bemeye ubutumwa bwiza, barabatizwa, bahabwa umwuka wera kandi hari ibintu byinshi intumwa Pawulo yagiye abigisha (Ibyak. 18:8-11). Icyakora na nyuma y’imyaka runaka abo Bakristo babatijwe, abenshi muri bo bari bagikeneye gukura mu buryo bw’umwuka (1 Kor. 3:2). Ikintu cy’ibanze cyadufasha gukura mu buryo bw’umwuka, ni ukugira icyo cyifuzo. Abantu badashaka kuba “inararibonye” kandi bakumva bakomeza kumera batyo, ntibagira amajyambere (Imig. 1:22). Ntitwifuza kumera nk’abo bantu. Iyo ubarebye ubona ari abantu bakuru, ariko bagakomeza gusaba ababyeyi babo ngo babafatire imyanzuro y’icyo bakora. Ni twe tugomba kugira icyo dukora, kugira ngo dukomeze gukura mu buryo bw’umwuka. Niba wifuza gukora uko ushoboye kugira ngo ukure mu buryo bw’umwuka, ujye usenga Yehova. Azatuma ugira “ubushake” bwo gukora ibikenewe kugira ngo ubigereho.—Fili. 2:13. w24.04 4 par. 9-10
Yehova ntashaka ko hagira n’umwe urimburwa.—2 Pet. 3:9.
Yehova atubwira uko yiyumva ku birebana no gucira abantu urubanza (Ezek. 33:11). Ntashobora kurimbura umuntu iteka ryose, adafite impamvu zumvikana zo kubikora. Ni Imana y’imbabazi nyinshi kandi agaragaza izo mbabazi igihe cyose bishoboka. Ni iki tuzi ku birebana n’abantu batazazuka? Hari abantu bake Bibiliya itubwira batazazuka. Urugero, Yesu yavuze ko Yuda Isikariyota atazazuka (Mar. 14:21; Reba no muri Yohana 17:12.) Yuda yari azi neza ko ibyo yakoze ari ukurwanya Yehova n’Umwana we. (Reba muri Mariko 3:29.) Nanone Yesu yavuze ko abayobozi b’amadini bamurwanyaga, bari gupfa badafite ibyiringiro byo kuzuka (Mat. 23:33). Pawulo na we yaburiye abahakanyi batihana, avuga ko batazazuka.—Heb. 6:4-8; 10:29. w24.05 4 par. 10-11
Yehova arinda abizerwa.—Zab. 31:23.
Iyo dukomeje kuba incuti za Yehova, nta kintu Satani yakora ngo kitugireho ingaruka z’iteka ryose (1 Yoh. 3:8). Mu isi nshya, Yehova azakomeza kurinda abagaragu be b’indahemuka ibintu byose byatuma badakomeza kuba incuti ze, kandi abarinde urupfu (Ibyah. 21:4). Gutumirwa na Yehova mu ihema rye, biteye ishema rwose. Bituma tugirana na we ubucuti, kandi ubwo bucuti buzahoraho iteka ryose (Ezek. 37:27). None se twagombye kwitwara dute, niba twifuza kuguma mu ihema rya Yehova? Iyo umuntu yagutumiye, uba ugomba kumenya uko ukwiriye kwitwara, kugira ngo ube umushyitsi mwiza. Nta gushidikanya ko natwe twifuza kumenya ibyo Yehova asaba abifuza kuguma mu ihema rye. Urukundo tumukunda, ni rwo rutuma dukora uko dushoboye kose, kugira ngo ‘tumushimishe mu buryo bwuzuye’ (Kolo. 1:10). Dukwiriye gukomeza kubizirikana, maze buri gihe tugakomeza kumwubaha cyane. Kumwubaha cyane, bizatuma twirinda gukora ikintu cyamubabaza. Twifuza ‘gukomeza gukora ibyo Imana ishaka twiyoroshya.’—Mika 6:8. w24.06 4 par. 8-9
Yapfiriye abanyabyaha.—Yes. 53:12.
Umunsi umwe Yehova yasabye Aburahamu gutamba umwana we Isaka. Uko bigaragara icyo ni cyo kintu cyababaje Aburahamu cyane. Icyakora yumviye Yehova. Igihe haburaga gato ngo Aburahamu yice uwo muhungu we, Imana yaramubujije. Ibyabaye icyo gihe bigaragaza ibyo Yehova yari gukora mu gihe cyari kuzakurikiraho. Yari kuzatanga Umwana we akunda cyane, kugira ngo abe igitambo. Mbega ukuntu ibyo bigaragaza ko akunda abantu cyane (Intang. 22:1-18)! Igihe Yehova yahaga amategeko Abisirayeli, yabasabye kujya batamba ibitambo by’amatungo kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo (Lew. 4:27-29; 17:11). Ibyo bitambo byagaragaje ko Yehova yari kuzatanga igitambo kibirusha agaciro, cyari gukiza abantu icyaha burundu. Imana yasabye abahanuzi kwandika ibirebana n’urubyaro rwasezeranyijwe, ni ukuvuga Umwana wayo w’ikinege wari kuzababazwa hanyuma akicwa, kugira ngo abe igitambo cyo gukiza abantu icyaha n’urupfu. Icyo ni ikintu gitangaje Yehova yakoze kandi ni wowe yagikoreye.—Yes. 53:1-12. w24.08 4 par. 7-8
Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Nyatekerezaho bukarinda bwira.—Zab. 119:97.
Igihe usoma Bibiliya, jya ufata akanya utekereze ukuntu wakurikiza ibyo wasomye. Mu gihe umaze gusoma imirongo runaka yo muri Bibiliya, ujye wibaza uti: “Ibi bintu maze gusoma nabikurikiza nte muri iki gihe cyangwa mu gihe kiri imbere?” Urugero, reka tuvuge ko uri gusoma mu 1 Abatesalonike 5:17, 18. Nyuma yo gusoma iyo mirongo ibiri, ushobora gufata umwanya ugatekereza ku nshuro usenga ukanibaza niba usenga ubikuye ku mutima. Nanone ushobora gutekereza ku bintu ushobora kuvugaho ushimira. Urugero, ushobora guhitamo ibintu bitatu washimira Yehova. Nubwo byaba bigutwaye iminota mike gusa, igufashije gusobanukirwa Ijambo ry’Imana n’uko warishyira mu bikorwa. Tekereza ukuntu ibyo bintu ubikoze buri munsi, byakugirira akamaro ukarushaho kuba Umukristo mwiza. w24.09 4-5 par. 9-10
Mwirinde kugira ngo mudatakaza ibyo twakoreye, ahubwo muzahabwe igihembo cyuzuye.—2 Yoh. 8.
Yehova yaturemanye ubushobozi bwihariye. Nubwo iyo hagize uduha ikintu twishima, turushaho kugira ibyishimo iyo tugize icyo duha abandi. Iyo dufashije Abakristo bagenzi bacu, twumva tumerewe neza. Nanone iyo abandi badushimiye biradushimisha cyane. Icyakora abandi badushimira cyangwa batadushimira, dushobora gushimishwa n’uko twakoze ibikwiriye. Jya uzirikana ko ibintu byose watanga, “Yehova afite ubushobozi bwo kuguha ibirenze ibyo” (2 Ngoma 25:9). Nta kintu na kimwe twatanga cyaruta imigisha Yehova aduha. None se hari ibyiza byaruta guhabwa umugisha na Yehova? Ubwo rero, nimucyo dukomeze kwigana Papa wacu wo mu ijuru ugira neza. w24.09 31 par. 20-21
Yehova Mana yanjye, ndagusingiza n’umutima wanjye wose, kandi nzasingiza izina ryawe iteka ryose.—Zab. 86:12.
Yehova agira imbabazi kandi arangwa n’impuhwe (Zab. 103:13; Yes. 49:15). Yishyira mu mwanya wacu. Ni ukuvuga ko iyo tubabaye, na we ababara (Zek. 2:8). Adufasha kumumenya maze tukaba incuti ze (Zab. 25:14; Ibyak. 17:27). Nanone yicisha bugufi. Bibiliya ivuga ko ‘yunama kugira ngo arebe ijuru n’isi. Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu’ (Zab. 113:6, 7). Ibyo byose bituma twumva dushaka guha Imana yacu icyubahiro. Duha Yehova icyubahiro kubera ko dushaka ko abandi bamumenya. Muri iki gihe abantu benshi ntibazi ukuri kuri Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko Satani yahumye ubwenge bwabo bitewe n’uko agenda asebya Yehova (2 Kor. 4:4). Satani avuga ko Yehova nta rukundo agira, ko atatwitaho kandi ko ari we utuma abantu batuye isi bagerwaho n’imibabaro. Ariko twe tuzi neza uko Yehova ateye. Dufite inshingano yo kubwira abandi imico ye, maze na bo bakamusingiza.—Yes. 43:10. w25.01 3 par. 6-7
Satani ni we uyobya abari ku isi yose.—Ibyah. 12:9.
Mu kinyejana cya mbere, Satani yatumye abantu basebya Yesu Umwana w’Imana, utunganye kandi wakoraga ibitangaza byinshi. Urugero, abayobozi b’amadini bo muri icyo gihe, bagendaga babwira abantu ko imbaraga zatumaga Yesu akora ibitangaza, yazihabwaga n’“umutware w’abadayimoni” (Mar. 3:22). Nanone igihe urubanza rwa Yesu rwabaga, abayobozi b’amadini bamureze gutuka Imana, kandi bashuka abantu ngo basabe ko yicwa (Mat. 27:20). Nyuma yaho igihe Abakristo babwirizaga ubutumwa bwiza, ababarwanyaga ‘batumye abanyamahanga bivumbagatanya’ barabatoteza (Ibyak. 14:2, 19). Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1998, wasobanuye ibivugwa mu Byakozwe 14:2, ugira uti: ‘Abayahudi banze ubwo butumwa kandi bashuka abanyamahanga kugira ngo bange Abakristo.’ No muri iki gihe Satani akomeje ‘kuyobya isi yose ituwe.’ w24.04 11 par. 15-16
Ese Umucamanza w’isi yose azareka gukora ibikwiriye?—Intang. 18:25.
Kugira ngo umuntu azabeho iteka, ntibizaterwa n’igihe yapfiriye. Yehova ni Umucamanza urangwa n’ubutabera kandi imanza ze ziba zikwiriye (Zab. 33:4, 5). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko “Umucamanza w’isi yose” azakora ibikwiriye. Nanone birakwiriye ko twumva ko aho umuntu aba, atari byo bizatuma abona ubuzima bw’iteka. Ntibyaba bikwiriye ko twumva ko Yehova azabona ko abantu babarirwa muri za miriyoni bagereranywa n’“ihene,” kubera ko gusa batumvise ubutumwa bwiza bw’Ubwami bitewe n’ibihugu babamo (Mat. 25:46). Umucamanza w’isi yose ukiranuka, yita kuri abo bantu ndetse kuruta uko twe tubitekereza. Ntituzi uko Yehova azakora ibintu byose muri icyo gihe cy’umubabaro ukomeye. Ibyo abo bantu bazabona mu mubabaro ukomeye, bishobora kuzatuma bizera Yehova kuko bazaba biboneye ukuntu atuma izina rye rikomeye rimenyekana mu isi yose.—Ezek. 38:16. w24.05 12 par. 14-15
Mukundane.—Yoh. 15:12.
Abagaragu ba Yehova bakunda gufashanya (2 Kor. 8:4). Icyakora hari igihe biba bisaba kugira ubutwari. Urugero, iyo intambara iteye, abasaza b’itorero bo muri ako gace bafasha abavandimwe na bashiki bacu, bakabatera inkunga, bakabahumuriza bakoresheje Bibiliya kandi bakabaha ibyo bakeneye. Urukundo abasaza bakunda abagize itorero, ni rwo rutuma bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo babafashe kubona ibyo bakeneye. Mu bihe nk’ibyo, tuba tugomba gukomeza kunga ubumwe. Ubwo rero, tujye dukurikiza amabwiriza duhabwa n’ibiro by’ishami by’aho dutuye (Heb. 13:17). Abasaza b’itorero bakwiye kujya basuzuma buri gihe amabwiriza bahabwa arebana no kwitegura ibiza, n’amabwiriza y’umuryango wacu atumenyesha icyo twakora mu gihe habaye ibiza (1 Kor. 14:33, 40). Tujye tugira ubutwari ariko tugire n’amakenga (Imig. 22:3). Jya ubanza utekereze mbere yo kugira icyo ukora. Ntugashyire ubuzima bwawe mu kaga bitari ngombwa. Tujye twishingikiriza kuri Yehova. Ashobora kugufasha ugatabara abavandimwe bawe, bitabaye ngombwa ko uhatakariza ubuzima. w24.07 4 par. 8; 5 par. 11
Yehova mu byago byanjye nakomeje kugutakambira, . . . naragutabaje uranyumva.—Zab. 18:6.
Umwami Dawidi yari azi Yehova neza, kandi yamusabaga ko amufasha. Ubwo abanzi ba Dawidi bamuhigaga, harimo n’Umwami Sawuli, yasenze Yehova kugira ngo amufashe. Igihe Imana yasubizaga isengesho rya Dawidi maze ikamukiza, yaravuze ati: “Yehova uri Imana nzima” (Zab. 18:46). Ayo magambo yavuze, ntashaka kugaragaza gusa ko Yehova ari Imana iriho. Hari igitabo cyavuze ko Dawidi yashakaga kugaragaza ko yiringira Yehova kandi ko yabonaga ko ari “Imana iriho, ihora yiteguye gufasha abagaragu bayo.” Dawidi yari azi neza ko Imana izi ibimubaho, kandi ko yari yiteguye kumufasha. Ibyo byaramuhumurije, bituma akomeza kuyikorera no kuyisingiza (Zab. 18:28, 29, 49). Kuba twemera ko Yehova ari Imana nzima, bishobora kudufasha kumukorera tubigiranye umwete. Bizatuma tubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo kandi tugire icyifuzo cyo gukomeza kumukorera n’imbaraga zacu zose. Nanone bizatuma twiyemeza gukomeza kuba incuti ze. w24.06 20-21 par. 3-4
Ntihakagire ubashuka mu buryo ubwo ari bwo bwose.—2 Tes. 2:3.
Ibyo Pawulo yandikiye Abakristo b’i Tesalonike bitwigisha iki? Mu gihe twumvise ikintu kidahuje n’ibyo twize muri Bibiliya, cyangwa tukumva inkuru irimo gukabiriza ibintu, tugomba gushishoza. Urugero, mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, abanzi bacu bigeze gukwirakwiza ibaruwa, byavugwaga ko iturutse ku cyicaro cyacu gikuru. Iyo baruwa yashishikarizaga bamwe mu bavandimwe gushinga undi muryango utandukanye n’uw’Abahamya ba Yehova. Nanone iyo baruwa wabonaga isa n’iy’umuryango wacu. Ariko abavandimwe b’indahemuka ntibemeye ibivugwamo. Babonye ko ubutumwa bwari muri iyo baruwa budahuje n’inyigisho z’ukuri bari barigishijwe. Muri iki gihe, hari igihe abanzi b’ukuri bakoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo badushuke, kandi batume ducikamo ibice. Aho kugira ngo duhangayike ‘dutakaze ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,’ dushobora gufata ingamba zo kwirinda. Ibyo twabikora dutekereza twitonze ku byo twumvise cyangwa ibyo dusomye, tukareba niba bihuje n’ukuri twigishijwe.—2 Tes. 2:2; 1 Yoh. 4:1. w24.07 12 par. 14-15
Niyo hagira umuntu ukora icyaha, dufite utuvuganira.—1 Yoh. 2:1.
Umwanzuro w’ingenzi buri wese ashobora gufata, ni uwo kwiyegurira Yehova no kuba umwe mu bagaragu be. Yehova ashaka ko buri wese afata uwo mwanzuro. Kubera iki? Ashaka ko abantu bose baba incuti ze kandi bakabaho iteka ryose (Guteg. 30:19, 20; Gal. 6:7, 8). Icyakora Yehova nta muntu n’umwe ahatira kumukorera. Ahubwo ashaka ko buri wese ahitamo icyo azakora. Byagenda bite se, niba Umukristo wabatijwe arenze ku mategeko y’Imana, agakora icyaha gikomeye? Iyo atihannye avanwa mu itorero (1 Kor. 5:13). Nubwo bimeze bityo ariko, Yehova aba yifuza cyane ko uwakoze icyaha amugarukira. Nubundi kandi, ni yo mpamvu yatanze igitambo cy’incungu. Kwari ukugira ngo umunyabyaha wihana ababarirwe. Imana yacu irangwa n’urukundo isaba abantu bakoze ibyaha bikomeye kwihana.—Zek. 1:3; Rom. 2:4; Yak. 4:8. w24.08 14 par. 1-2
Nugira ubwenge, umutima wanjye na wo uzishima.—Imig. 23:15.
Igihe intumwa Yohana yandikaga urwandiko rwa gatatu, hari abantu bamwe bakwirakwizaga inyigisho z’ibinyoma, kandi bagatuma abagize itorero bacikamo ibice. Icyakora, hari abandi ‘bakomeje kumvira inyigisho z’ukuri.’ Bumviraga Yehova kandi bagakurikiza ‘amategeko ye’ (2 Yoh. 4, 6). Abo Bakristo b’indahemuka batumye Yohana na Yehova bishima cyane (Imig. 27:11). Ni iki bitwigisha? Kubera Imana indahemuka bituma tugira ibyishimo (1 Yoh. 5:3). Urugero, dushimishwa n’uko ibyo dukora bishimisha Yehova. Ashimishwa n’uko twirinda ibishuko byo muri iyi si, tukemera inyigisho z’ukuri. Abamarayika na bo birabashimisha cyane (Luka 15:10). Natwe dushimishwa no kubona bagenzi bacu bakomeza kuba indahemuka (2 Tes. 1:4). Hanyuma iyi si mbi nirimbuka, tuzashimishwa n’uko twakomeje kubera Yehova indahemuka mu gihe isi yayoborwaga na Satani. w24.11 12 par. 17-18
Buri wese akomeze gushaka ibifitiye abandi akamaro, aho kwishakira inyungu ze bwite.—1 Kor. 10:24.
Wamara igihe kingana iki witegereza uwo uteganya kuzashakana na we mbere y’uko umubwira ko umukunda? Uhise umubwira ko umukunda, ashobora gutekereza ko ufata imyanzuro uhubutse (Imig. 29:20). Icyakora niba uwo muntu yarabonye ko umukunda, ariko ugatinda kubimubwira, ashobora gutekereza ko utinya gufata imyanzuro (Umubw. 11:4). Zirikana ko mbere yo kubwira umuntu ko umukunda, udakwiriye kumva ko byanze bikunze ari we muzashakana. Ahubwo wagombye kuba uzi neza ko witeguye gushaka kandi ukaba ubona uwo muntu yakubera umugabo cyangwa umugore mwiza. None se wakora iki niba ubona hari umuntu wifuza kukumenya neza? Niba wowe wumva utamukunda, gira icyo ukora kugira ngo ubimwereke. Ntibyaba bikwiriye gutuma umuntu atekereza ko mushobora gukundana kandi uzi neza ko bidashoboka.—Efe. 4:25. w24.05 22-23 par. 9-10
Nzagaruka kandi nzabakira iwanjye.—Yoh. 14:3.
Abakristo basutsweho umwuka by’ukuri kandi bakomeje kuba indahemuka, ni bo bonyine bazajyanwa, Yesu abakire mu Bwami bwo mu ijuru. Umuntu wese wasutsweho umwuka udakomeza kuba maso, ntazajya mu ‘batoranyijwe’ (Mat. 24:31). Abagaragu b’Imana bose, baba abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi cyangwa kuba mu ijuru, bagomba kumvira inama ya Yesu yo gukomeza kuba maso no gukomeza kuba indahemuka. Tuzi neza Yehova kandi twiringira ko buri gihe akora ibikwiriye. Ubwo rero, ntiduhangayikishwa no kuba Yehova akomeje gutoranya Abakristo basutsweho umwuka muri iyi myaka ya vuba aha. Dukwiriye kuzirikana ibyo Yesu yavuze mu mugani w’abakozi bagiye gukora mu murima y’imizabibu ku isaha ya saa kumi n’imwe (Mat. 20:1-16). Abo bakozi bahawe akazi ku isaha ya nyuma, bahawe umushahara ungana n’uw’abatangiye mbere yabo. Ubwo rero, igihe cyose umuntu yaba yaraherewe ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, azahabwa ibihembo ari uko akomeje kuba indahemuka. w24.09 24 par. 15-17
Kristo yababajwe ku bwanyu, ababera urugero kugira ngo mujye mumwigana.—1 Pet. 2:21.
Yesu yadusigiye urugero rwiza rwo kwihanganira akarengane. Reka turebe ukuntu yarenganyijwe n’abantu bo mu muryango we, ndetse n’abandi. Bene wabo batamwizeraga bavuze ko yari yasaze, abayobozi b’idini bamushinja ko akorana n’abadayimoni n’abasirikare b’Abaroma baramuseka, baramukubita, amaherezo baramwica (Mar. 3:21, 22; 14:55; 15:16-20, 35-37). Icyakora Yesu yihanganiye ako karengane kose kandi ntiyihorera. Ni irihe somo twavana ku myitwarire ye (1 Pet. 2:21-23)? Yesu yadusigiye urugero rwiza twakwigana, mu gihe duhuye n’akarengane. Yari azi igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka (Mat. 26:62-64). Nanone ntiyigeze asubiza ibinyoma byose abantu bamuvugagaho (Mat. 11:19). Iyo yahitagamo kugira icyo avuga, ntiyatukaga ababaga bamushinja ibinyoma cyangwa ngo abatere ubwoba. w24.11 4-5 par. 9-10
Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha.—1 Tim. 1:15.
Reka tuvuge ko ufite umuntu ukunda maze ukamuha impano nziza kandi imufitiye akamaro. Uwo muntu yakiriye iyo mpano, arayibika, ntiyongera no kuyitekerezaho. Ese wakumva umeze ute? Reka noneho tuvuge ko yakiriye iyo mpano, akayikoresha neza kandi akagushimira. Nta gushidikanya ko nawe wakumva wishimye. Urwo rugero rwumvikanisha iki? Yehova yatanze Umwana we kugira ngo adupfire. Iyo tugaragaje ko tumushimira kubera iyo mpano y’agaciro kenshi igaragaza ko adukunda, bituma yumva yishimye (Yoh. 3:16; Rom. 5:7, 8). Uko igihe kigenda gishira, dushobora kudakomeza kubona ko igitambo cy’incungu gifite agaciro kenshi. Ibyo bimeze nko gufata impano y’agaciro kenshi Imana yaduhaye, tukayibika aho kuyikoresha. Kugira ngo ibyo bitatubaho, tugomba guhora dutekereza ku byo Imana na Kristo badukoreye. w25.01 26 par. 1-2
Ibyo ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.—1 Tim. 4:15.
Umuvandimwe wifuza kuba umusaza ntabwo agomba kuba ari umuntu uhindutse Umukristo vuba. Nubwo udasabwa kuba umaze imyaka myinshi ubatijwe, ukeneye igihe gihagije kugira ngo ubanze ugirane ubucuti bukomeye na Yehova, kandi witoze gufata imyanzuro ukurikije amahame yo muri Bibiliya. Mbere y’uko uhabwa inshingano yo kuba umusaza w’itorero, ugomba kugaragaza ko wigana Yesu, ukicisha bugufi kandi ukagaragaza ko witeguye gutegereza igihe gikwiriye, kugira ngo Yehova aguhe inshingano (Mat. 20:23; Fili. 2:5-8). Nanone ugomba kugaragaza ko uri indahemuka, ukurikiza amahame ya Yehova akiranuka mu mibereho yawe kandi ukumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango we. Bibiliya igaragaza neza ko abasaza b’itorero bagomba kuba ari abantu bashoboye kwigisha. Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko ugomba kuba uzi gutanga disikuru neza cyane? Oya rwose. Nubwo abenshi mu basaza b’itorero baba batazi gutanga disikuru neza, baba bashoboye kwigisha neza mu murimo wo kubwiriza kandi bagakoresha Bibiliya bahumuriza abavandimwe na bashiki bacu. w24.11 23-24 par. 14-15
Nkunda amategeko yawe kurusha zahabu, ndetse zahabu itavangiye.—Zab. 119:127.
Nugira aho usoma muri Bibiliya ukumva ntuhasobanukiwe neza, uzakore ubushakashatsi. Uwo munsi wose uzakomeze gutekereza ku byo wamenye kuri Yehova, ku Mwana we no ku rukundo bagukunda (Zab. 119:97). Nusoma cyangwa ugakora ubushakashatsi, ariko ntugire ikintu gishya cyangwa gishishikaje ubona, ntibizaguce intege. Tekereza uramutse uri gushakisha zahabu. Ushobora kumara amasaha menshi cyangwa iminsi myinshi utarayibona. Ariko wakomeza kuyishakisha wihanganye, uzirikana ko uko zahabu wabona yaba ingana kose, iba ifite agaciro kenshi. Birumvikana ko ikintu cyose gishya ubonye igihe usoma Bibiliya, kirusha agaciro iyo zahabu (Imig. 8:10). Ubwo rero komeza kubahiriza gahunda yawe yo gusoma Bibiliya kandi ukore ubushakashatsi kugira ngo ubone ibintu bishya.—Zab. 1:2. w25.01 25 par. 14-15
Nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.—Kolo. 3:13.
Yehova aba yiteze ko tubabarira abantu batubabaje (Zab. 86:5; Luka 17:4; Efe. 4:32). Hari igihe tubabazwa n’ibyo umuntu yavuze cyangwa yadukoreye, cyane cyane iyo uwo muntu ari incuti yacu magara cyangwa mwene wacu (Zab. 55:12-14). Dushobora kumva tubabaye cyane, ku buryo tumera nk’uwo bateye icyuma (Imig. 12:18). Hari ubwo tugerageza kwirengagiza uko twiyumva. Ariko kubigenza dutyo, byaba ari nko kubona umuntu yaduteye icyuma maze tukakirekera mu gisebe. Ubwo rero kuba umuntu yatubabaje tukabyirengagiza, si byo bituma ibintu bigenda neza. Iyo hagize umuntu utubabaza, igihita kiza mu bwenge bwacu ni ukurakara. Bibiliya na yo ivuga ko dushobora kurakara. Icyakora itugira inama yo kudakomeza kurakara (Zab. 4:4; Efe. 4:26). Kubera iki? Ni ukubera ko bidakunze kubaho ko umuntu warakaye akora ibintu byiza (Yak. 1:20). Birumvikana ko dushobora kurakara, ariko gukomeza kurakara byo ni twe tubyihitiramo. w25.02 15 par. 4-6
Ubwenge burinda ababufite bagakomeza kubaho.—Umubw. 7:12.
Yesu yavuze inkuru igaragaza ukuntu umuntu ubika amafaranga ariko “atari umukire ku byerekeye Imana,” aba adatekereza neza (Luka 12:16-21). Muri twe nta n’umwe uba uzi uko ejo bizagenda (Imig. 23:4, 5; Yak. 4:13-15). Kubera ko turi Abakristo, hari n’igihe duhura n’ibibazo abandi badahura na byo. Yesu yavuze ko tugomba guhora twiteguye kureka “ibyo dutunze byose” kugira ngo tube abigishwa be (Luka 14:33; ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Ibyo ni ko byagendekeye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere b’i Yudaya (Heb. 10:34). Muri iki gihe abagaragu ba Yehova benshi bagiye batakaza akazi bitewe n’uko banze gushyigikira ishyaka rya politike (Ibyah. 13:16, 17). Ni iki cyabafashije gufata uwo mwanzuro? Bari biringiye mu buryo budasubirwaho isezerano rya Yehova rigira riti: “Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana” (Heb. 13:5). Ubwo rero tuzakora uko dushoboye twiteganyirize uko tuzabaho tugeze mu zabukuru. Ariko nanone dukwiriye kwizera ko Yehova azatwitaho mu gihe habaye ikintu tutari twiteze. w25.03 29 par. 13-14
Ubwo twarenze inyigisho z’ibanze ku byerekeye Kristo, nimureke duhatanire kugira ukwizera gukomeye, ntidukomeze kwiga inyigisho z’ibanze tuzisubiramo.—Heb. 6:1.
Yehova ntiyiteze ko twakura mu buryo bw’umwuka atadufashije. Yaduhaye abasaza n’abigisha mu itorero, kugira ngo badufashe kuba ‘abantu bakuze rwose, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cyuzuye cya Kristo’ (Efe 4:11-13). Nanone Yehova aduha umwuka wera kugira ngo udufashe kugira “imitekerereze ya Kristo” (1 Kor. 2:14-16). Ikindi kandi, Yehova yandikishije Amavanjiri ane, kugira ngo tubashe kumenya uko Yesu yatekerezaga, ibyo yavuze n’ibyo yakoze igihe yari hano ku isi. Nawe niwigana ibyo Yesu yakoze n’uko yatekerezaga, ushobora kuzagera ku ntego yawe yo kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka. Ariko niba twifuza kuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, ntitugomba kwiyigisha gusa ‘inyigisho z’ibanze ku byerekeye Kristo,’ ni ukuvuga inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. w24.04 4-5 par. 11-12
Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda, kandi ubushishozi na bwo buzakurinda.—Imig. 2:11.
Buri munsi tuba tugomba gufata imyanzuro. Imwe muri yo iba yoroheje, urugero nko guhitamo icyo turi buteke cyangwa igihe turi buryamire. Ariko hari indi myanzuro iba ikomeye tuba tugomba gufata. Imwe muri yo iba ireba uko twita ku buzima bwacu, icyo twakora ngo twe n’abagize imiryango yacu tugire ibyishimo n’uko twakorera Yehova. Twifuza ko imyanzuro dufata itugirira akamaro, ikakagirira n’abagize imiryango yacu. Ariko ikiruta byose, tuba twifuza ko imyanzuro yacu ishimisha Yehova (Rom. 12:1, 2). Ikintu cya mbere ukwiriye gukora kugira ngo ufate umwanzuro mwiza, ni ukumenya amakuru yose arebana na wo. Kuki ibyo ari ingenzi? Tekereza uramutse urwaye indwara ikomeye maze ukajya kwa muganga. Ese umuganga yahita akubwira indwara urwaye, atabanje kugusuzuma cyangwa kukubaza ibibazo? Birumvikana ko atabikora. Nawe ukwiriye kubanza gusuzuma ibintu byose birebana n’uwo mwanzuro ugiye gufata. w25.01 14 par. 1-3
Yehova akubabariye icyaha cyawe, nturi bupfe.—2 Sam. 12:13.
Ni iki tuzi ku birebana n’imbabazi za Yehova? Yagaragaje ate ko ‘adashaka ko hagira n’umwe urimbuka’ (2 Pet. 3:9)? Reka turebe ukuntu yagaragaje imbabazi ze, igihe yababariraga abantu bakoze ibyaha bikomeye. Urugero, Umwami Dawidi yakoze ibyaha bikomeye, harimo ubusambanyi no kwica. Ariko yarihannye, bituma Yehova amubabarira (2 Sam. 12:1-12). Urundi rugero ni urw’Umwami Manase, wakoze ibyaha byinshi kandi bikabije. Ariko nubwo yakoze ibintu bibi bigeze aho, Yehova yaramubabariye kubera ko yihannye (2 Ngoma 33:9-16). Izo ngero zitwereka ko Yehova ababarira, igihe cyose abona ko bikwiriye. Abantu nk’abo azabazura, kubera ko yabonye ko nubwo bakoze ibyaha bikomeye, bihannye. w24.05 4 par. 12

