Umubwiriza 11:1-10

  • Jya ukoresha uburyo ufite maze ukore ibyiza (1-8)

    • Naga umugati wawe hejuru y’amazi (1)

    • Jya utera imbuto kuva mu gitondo ugeze nimugoroba (6)

  • Jya witwara neza ukiri muto (9, 10)

11  Jya unaga umugati wawe hejuru y’amazi,+ kuko nyuma y’iminsi myinshi uzongera kuwubona.+  Jya ugira icyo uha abantu barindwi cyangwa umunani+ kuko utazi ibyago bizatera ku isi.  Iyo ibicu byuzuye amazi, bisuka imvura nyinshi ku isi kandi iyo igiti kiguye mu majyepfo cyangwa mu majyaruguru, aho kiguye ni ho ugisanga.  Uwitegereza umuyaga ntazatera imyaka, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura.+  Nk’uko udashobora kumenya uko umwuka ukorera mu magufwa y’umwana uri mu nda y’umugore utwite,+ ni na ko udashobora kumenya imirimo y’Imana y’ukuri, yo ikora ibintu byose.+  Mu gitondo ujye utera imbuto kandi kugeza nimugoroba ntukaruhuke,+ kuko utazi izizakura, niba ari iz’aha cyangwa iza hariya, cyangwa niba zombi zizakura.  Urumuri ni rwiza, kandi ni byiza ko amaso abona izuba.  Niyo umuntu yabaho imyaka myinshi, ajye yishima muri iyo myaka yose,+ kandi ajye yibuka ko hazabaho iminsi y’akababaro. Nubwo yaba myinshi, iyo minsi yose iba ari ubusa.+  Niba ukiri muto, ujye wishimira ubuto bwawe kandi unezerwe. Ujye ukurikiza ibyo umutima wawe ushaka n’ibyo ubona ko ari byiza. Ariko umenye ko ibyo byose Imana y’ukuri izabikubaza.*+ 10  Bityo rero, rinda umutima wawe ibibazo kandi wirinde ibintu byakwangiza ubuzima bwawe, kuko ubuto n’ubusore ari ubusa.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bizatuma Imana y’ukuri igushyira mu rubanza.”