Imigani 8:1-36

  • Ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu butangira kuvuga (1-36)

    • ‘Ndi uwa mbere mu byo Imana yaremye’ (22)

    • ‘Nari kumwe n’Imana ndi umukozi w’umuhanga’ (30)

    • “Nakundaga cyane abantu” (31)

8  Ubwenge bukomeza guhamagara, N’ubushishozi bukomeza kuvuga mu ijwi riranguruye.   Buhagarara ahantu harehare, ku nzira,No mu mahuriro y’imihanda.   Bukomeza kurangururira iruhande rw’imiryango y’umujyi,Mu irembo ry’aho binjirira,Bukarangurura bugira buti:   “Mwa bantu mwe, ni mwe mpamagara.Ndabwira buri wese.   Mwa bantu mwe mutaraba inararibonye, nimugire ubushishozi.Namwe bantu mutagira ubwenge, nimugire ubwenge.   Nimuntege amatwi kuko ibyo mvuga ari iby’ingenzi,Kandi amagambo yanjye arakiranuka.   Mvuga ukuri,Kandi nanga cyane kuvuga ibinyoma.   Ibyo mvuga byose birakiranuka. Mu magambo yanjye ntihabamo uburyarya n’ibinyoma.   Umuntu ufite ubushishozi, ayumva yose bitamugoye,Kandi umuntu wese ufite ubumenyi abona ko ahuje n’ukuri. 10  Mwemere ko mbakosora aho kwemera ifeza,Kandi muhitemo ubumenyi aho guhitamo zahabu itavangiye. 11  Kuko ubwenge ari bwiza kuruta amabuye y’agaciro yo mu nyanja,*Kandi mu bindi bintu byose bishimisha, nta cyahwana na bwo. 12  “Njyewe bwenge, mfite ubushishozi,Nkagira ubumenyi n’ubushobozi bwo gutekereza.* 13  Gutinya Yehova ni ukwanga ibibi. Nanga kwishyira hejuru, ubwibone, ibikorwa bibi n’amagambo y’uburyarya. 14  Nshobora gutanga inama nziza kandi mfite ubwenge.Mfite ubushobozi bwo gusobanukirwa nkagira n’imbaraga. 15  Ntuma abami bakomeza gutegeka,N’abatware bakuru bagashyiraho amategeko akiranuka. 16  Ntuma ibikomangoma bikomeza gutegeka,N’abanyacyubahiro bose bagaca imanza zikiranuka. 17  Abankunda nanjye ndabakunda,Kandi abanshaka ni bo bambona. 18  Mfite ubutunzi, icyubahiro,Ubukire budashira no gukiranuka. 19  Ibintu mpa abantu ni byiza cyane kuruta zahabu, ndetse kuruta zahabu itavangiye,Kandi impano mpa abantu ni nziza cyane kuruta ifeza y’indobanure. 20  Ibyo nkora byose birakiranuka,Kandi buri gihe nca imanza zitabera. 21  Abankunda mbaha umurage mwiza,Kandi ntuma ububiko bwabo bukomeza kuzura. 22  “Yehova atangira kurema ni njye yahereyeho.Ndi uwa mbere mu byo yaremye kera cyane. 23  Nashyizweho uhereye kera,Kuva mu ntangiriro, uhereye kera cyane isi itarabaho. 24  Nabayeho amazi menshi y’inyanja atarabahoMbere y’uko amazi atangira gutemba aturutse mu butaka. 25  Nabayeho mbere y’uko imisozi ishyirwaho,Na mbere y’uko udusozi tubaho. 26  Igihe Imana yari itararema isi n’ibiyiriho,N’ubutaka bahingaho. 27  Igihe yateguraga ijuru nari mpari,Igihe yashyiragaho umupaka utandukanya ijuru n’ikirere, 28  Igihe yashyiraga ibicu hejuru akabikomeza,Akuzuza inyanja amazi, 29  Igihe yategekaga inyanja,Kugira ngo amazi yayo atarengera imipaka yayashyiriyeho,Igihe yashyiragaho imfatiro z’isi, 30  Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga, Kandi uko bwije n’uko bukeye yarushagaho kunkunda mu buryo bwihariye,Nanjye ngahora nishimye imbere yayo. 31  Nishimiraga isi yayo ituwe,Kandi nakundaga cyane abantu. 32  “None rero bana banjye, nimuntege amatwi.Ni ukuri, abanyumvira ni bo babona imigisha. 33  Mwumvire inama mbagira maze mube abanyabwenge,Kandi ntimukazirengagize. 34  Umuntu ugira ibyishimo ni untega amatwi,Buri munsi akazindukira hafi y’umuryango w’inzu yanjye,Agategerereza hafi y’urugi rwanjye. 35  Umbona wese azabona ubuzima,Kandi Yehova aramwemera. 36  Ariko umuntu wese utita ku byanjye aba yigiriye nabi,Kandi abanyanga bose baba bakunda urupfu.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.”