Ibaruwa ya mbere ya Petero 2:1-25

  • Mwifuze cyane ijambo ry’Imana  (1-3)

  • Amabuye mazima y’inzu yubatswe binyuze ku mbaraga z’Imana (4-10)

  • Iyi si mujye muyibamo nk’abatuye mu gihugu kitari icyabo (11, 12)

  • Kubaha mu buryo bukwiriye (13-25)

    • Kristo yatubereye urugero (21)

2  Nuko rero, mureke ibikorwa bibi byose,+ ni ukuvuga uburiganya, uburyarya, kwifuza no gusebanya k’uburyo bwose. 2  Nanone mumere nk’impinja,+ mwifuze cyane amata adafunguye ari ryo jambo ry’Imana kugira ngo atume mukura kandi muzabone agakiza.+ 3  Ibyo muzabigeraho ari uko mubanje kumenya neza ko Umwami agira neza. 4  Nimumusange we buye rizima. Ni byo koko abantu bararyanze,+ ariko Imana yararitoranyije, kandi ibona ko ari iry’agaciro kenshi.+ 5  Namwe ubwanyu muri amabuye mazima y’inzu yubatswe binyuze ku mbaraga z’Imana,+ kugira ngo mube abatambyi bera batamba ibitambo by’ikigereranyo*+ byemerwa n’Imana binyuze kuri Yesu Kristo.+ 6  Ibyanditswe biravuga ngo: “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye rya fondasiyo ryatoranyijwe. Ni ibuye ry’agaciro kenshi, ryubakwa mu nguni ya fondasiyo igakomera. Uryizera wese ntazakorwa n’isoni.”+ 7  Kubera iyo mpamvu rero, Yesu ni uw’agaciro kenshi kuri mwe kuko mumwizera. Ariko ku batizera, “ni rya buye abubatsi banze+ ariko ryabaye irikomeza inguni.”*+ 8  Ni we “buye risitaza n’urutare rugusha.”+ Igituma abantu basitara ni uko batumvira ijambo ry’Imana, kandi ubuhanuzi bwari bwaragaragaje ko ari uko bizabagendekera. 9  Ariko mwebwe muri “abantu batoranyijwe, abatambyi, abami kandi mukaba abantu bera.+ Imana yarabatoranyije ngo mube umutungo wayo,+ kugira ngo mutangaze mu bihugu byose imico ihebuje”*+ y’Uwabahamagaye akabakura mu mwijima, akabageza mu mucyo mwinshi.+ 10  Hari igihe mutari abantu b’Imana, ariko ubu muri abantu bayo.+ Mwari abantu batari baragiriwe imbabazi, ariko ubu muri abantu bagiriwe imbabazi.+ 11  Bavandimwe nkunda, kuko mukiri muri iyi si kandi mukaba muyibamo nk’abatuye mu gihugu kitari icyabo,+ ndabinginga ngo mukomeze kwirinda irari ry’umubiri,+ ari na ryo mukomeza kurwana na ryo.+ 12  Mukomeze kugira imyifatire myiza hagati y’abantu bo muri iyi si,+ kugira ngo nubwo babasebya bavuga ko mukora ibibi, nibabona ibikorwa byanyu byiza,+ bizabatere gusingiza Imana igihe izaba ije guca urubanza. 13  Mujye mwubaha abategetsi bari mu nzego zose zashyizweho n’abantu kuko muri abigishwa b’Umwami wacu.+ Mwubahe umwami+ kuko ari uwo mu rwego rwo hejuru, 14  mwubahe n’abayobozi kuko batumwe na we guhana abakora ibibi no gushima abakora ibyiza.+ 15  Icyo Imana ishaka ni uko mwakora ibyiza kugira ngo mushobore gucecekesha abantu badashyira mu gaciro, bavuga ibyo batazi.+ 16  Mube nk’abantu bafite umudendezo,+ ariko uwo mudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukora ibibi.+ Mujye mukora ibiranga abagaragu b’Imana.+ 17  Mwubahe abantu b’ingeri zose,+ mukunde umuryango wose w’abavandimwe,+ mutinye Imana,+ kandi mwubahe umwami.+ 18  Abagaragu bajye bubaha cyane ba shebuja, babatinye rwose uko bikwiriye,+ kandi ntibakabikorere abeza gusa cyangwa abashyira mu gaciro, ahubwo bajye babikorera na ba bandi batanyurwa. 19  Niba umuntu ashaka kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana,+ akihanganira ibintu bibabaje kandi akemera kubabara arengana, ibyo birashimishije. 20  None se byaba bimaze iki niba mukubitwa muzira gukora ibyaha maze mukabyihanganira?+ Ariko niba mubabazwa muzira gukora ibyiza kandi mukabyihanganira, ibyo bishimisha Imana rwose.+ 21  Koko rero, ibyo ni byo mwatoranyirijwe, kuko na Kristo yababajwe ku bwanyu,+ akababera urugero kugira ngo mujye mumwigana.*+ 22  Nta cyaha yigeze akora,+ kandi ntiyigeze abeshya.+ 23  Yaratutswe+ ntiyasubiza.+ Igihe yababazwaga+ nta we yashyizeho iterabwoba, ahubwo yari yiringiye umucamanza uca imanza+ zikiranuka. 24  We ubwe yishyizeho ibyaha byacu,+ igihe yamanikwaga ku giti+ kugira ngo abidukize kandi tube abakiranutsi. “Ibikomere bye ni byo byadukijije.”+ 25  Mwari mumeze nk’intama zayobye,+ ariko ubu mwagarukiye umwungeri+ akaba n’umugenzuzi ubitaho.*

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “ibitambo byo mu buryo bw’umwuka.”
^ Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imyitwarire.” Ni ukuvuga imico myiza cyane hamwe n’ibikorwa byiza.
^ Cyangwa “mugere ikirenge mu cye.”
^ Cyangwa “umugenzuzi wita ku buzima bwanyu.”