Ibaruwa ya mbere ya Petero 1:1-25
1 Njyewe Petero, intumwa+ ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe* abatataniye i Ponto, i Galatiya, i Kapadokiya,+ muri Aziya n’i Bituniya.
2 Imana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru,+ yabatoranyije mu buryo buhuje n’ubushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba, ibeza ikoresheje umwuka wayo wera+ kugira ngo mujye mwumvira. Nanone yabejeje ikoresheje amaraso ya Yesu Kristo.+
Nsenga nsaba ko Imana yabagaragariza ineza yayo ihebuje* kandi ikabaha amahoro.
3 Hasingizwe Imana, ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo. Kubera imbabazi zayo nyinshi, yatubyaye bundi bushya,+ kugira ngo tugire ibyiringiro bizima+ binyuze ku kuzuka kwa Yesu Kristo.+
4 Nanone Imana yabahaye ubuzima* budashobora kugira icyo buba, budashobora kwangirika kandi budashobora gupfa.+ Ubwo buzima mububikiwe mu ijuru.+
5 Kuba mwizera Imana ni byo bituma ibarinda ikoresheje imbaraga zayo. Ibyo ni byo bizatuma mubona agakiza, kazahishurwa mu bihe bya nyuma.
6 Ni na byo bituma mwishima, nubwo muri iki gihe hari ubwo biba ngombwa ko mumara igihe gito mubabazwa n’ibigeragezo binyuranye.+
7 Iyo ukwizera kwanyu kugeragejwe+ kuba ukw’agaciro kenshi kurusha zahabu yangirika, nubwo iba yageragereshejwe* umuriro kandi kuzatuma mushimwa, mugire icyubahiro n’ikuzo, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.+
8 Nubwo mutigeze mumubona, muramukunda. Nubwo ubu mutamureba, muramwizera kandi mukishima cyane, mufite ibyishimo bitavugwa kandi bihebuje,
9 kubera ko ukwizera kwanyu kwatumye mubona agakiza.+
10 Abahanuzi bahanuye ibyerekeye ineza ihebuje y’Imana, babaririje iby’ako gakiza bashyizeho umwete kandi bakora ubushakashatsi babyitondeye.+
11 Bakomeje gukora ubushakashatsi ngo bamenye igihe ibyo byari kuzabera n’uko ibintu byari kuba bimeze icyo gihe, babifashijwemo n’imbaraga z’Imana. Izo mbaraga ni zo zatumye bamenya ibyerekeye Kristo,+ zibemeza ko yari guhura n’imibabaro+ n’ukuntu yari kuzabona icyubahiro nyuma yaho.
12 Bahishuriwe ko umurimo bakoraga, atari bo ubwabo bikoreraga, ahubwo ko ari mwe bakoreraga bahanura ibintu ubu mwatangarijwe, binyuze ku bababwiye ubutumwa bwiza n’umwuka wera woherejwe uturutse mu ijuru.+ Ibyo bintu abamarayika na bo bifuza cyane kubimenya.
13 Ubwo rero, mwitegure kugira ngo mukore umurimo mushyizeho umwete+ kandi rwose mukomeze kugira ubwenge.+ Mwiringire rwose ineza ihebuje muzagaragarizwa ubwo Yesu Kristo azahishurwa.
14 Kimwe n’abana bumvira, mureke kubaho muhuje n’irari mwagiraga kera mukiri mu bujiji.
15 Ahubwo mube abantu bera mu myifatire yanyu yose, nk’uko uwabahamagaye na we ari Uwera.+
16 Ibyo bihuje n’ibyanditswe bivuga ngo: “Mujye muba abantu bera kuko nanjye ndi uwera.”+
17 Byongeye kandi, niba musenga Papa wacu wo mu ijuru uca urubanza atarobanuye+ akurikije ibyo buri wese yakoze, mujye mubaho mutinya+ muri iki gihe mukiri muri iyi si kandi mukaba muyibamo nk’abatuye mu gihugu kitari icyabo.
18 Muzi ko igihe mwacungurwaga*+ mukareka imyifatire yanyu idafite akamaro mwasigiwe na ba sogokuruza banyu, mutacungujwe ibintu byangirika by’ifeza cyangwa zahabu.
19 Ahubwo mwacungujwe amaraso y’agaciro kenshi,+ nk’ay’umwana w’intama+ utagira inenge n’ikizinga, ni ukuvuga amaraso ya Kristo.+
20 Ni iby’ukuri ko yari azwi mbere y’igihe, mbere y’uko abantu batangira kuvukira ku isi.*+ Ariko yagaragajwe ku iherezo ry’ibihe ku bwanyu.+
21 Binyuze kuri uwo, mwizeye Imana.+ Imana ni yo yamuzuye+ kandi imuhesha icyubahiro.+ Ibyo byatumye mwizera Imana kandi murayiringira.
22 Mwumviye inyigisho z’ukuri, muba abantu bera, bituma mukunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya.+ Ubwo rero, mukundane cyane mubikuye ku mutima.+
23 Mwabyawe bundi bushya,+ mubona ubuzima bidaturutse ku mbuto yangirika. Ahubwo mwabyawe, binyuze ku mwuka wera*+ no ku ijambo ry’Imana ihoraho.+
24 “Abantu bose bameze nk’ubwatsi, kandi icyubahiro cyabo kimeze nk’indabo zo mu murima. Ubwatsi buruma n’indabyo zigahunguka,
25 ariko ijambo rya Yehova* ryo rizahoraho iteka ryose.”+ Iryo “jambo” ni ubutumwa bwiza mwatangarijwe.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “mwebwe bashyitsi.”
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umurage.”
^ Cyangwa “yatunganyishijwe.”
^ Cyangwa “igihe mwabohorwaga.”
^ Aha berekeza ku bana ba Adamu na Eva.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbuto itangirika.” Ni ukuvuga, imbuto ishobora kwera izindi.
^ Reba Umugereka wa A5.