Ikinyarwanda
Nyakanga
/assets/ct/28ada02fb0/images/syn_placeholder_sqr.png
es26 pp. 67-77

Nyakanga

Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Nyakanga

Nyakanga

Sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa.—Zab. 37:25.

Hari abagaragu ba Yehova badashobora gukora byinshi nk’uko babyifuza, bitewe n’izabukuru cyangwa ibibazo by’uburwayi. Ibyo bishobora gutuma bumva nta gaciro bafite mu maso ya Yehova. Bashobora kwibaza bati: “Ese Yehova aracyabona ko mfite agaciro?” Umwanditsi wa Zaburi ya 71 na we yavuze ko yumvaga ameze atyo. Yasenze Yehova amubwira ati: ‘Ntuzantererane imbaraga zanjye niziba nke’ (Zab. 71:​9, 18). Nubwo uwo mwanditsi yumvaga yacitse intege, yari yizeye adashidikanya ko nakorera Yehova mu budahemuka, yari kumushyigikira. Uwo mwanditsi yasobanukiwe ko Yehova yishimira abantu bakora uko bashoboye kose ngo bamukorere, nubwo haba hari ibyo badashoboye gukora (Zab. 37:​23-25). Niba ugeze mu zabukuru, ujye utekereza uko Yehova akubona. Nubwo muri iki gihe waba ufite imbaraga nke, ashobora kugufasha ugakomeza kumukorera mu budahemuka (Zab. 92:​12-15). Aho kwibanda cyane ku byo udashoboye gukora, byaba byiza ugiye wibanda ku byo ushoboye gukora. w24.10 28 par. 14-16

Ku birebana no kurya ibyokurya byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ibigirwamana nta cyo bivuze.—1 Kor. 8:4.

Abakristo batarakura mu buryo bw’umwuka, iyo bagiye gufata imyanzuro ku bintu bibasaba gutekereza ku mahame yo muri Bibiliya no kuyashyira mu bikorwa, birabagora. Kubera iki? Ni ukubera ko hari abumva ko iyo nta tegeko ryo muri Bibiliya rihari, bakora ibyo bishakiye. Hari n’abasaba abandi ko bababwira itegeko ryo muri Bibiliya bakurikiza, kandi nta rihari. Urugero, birashoboka ko Abakristo b’i Korinto, basabye intumwa Pawulo ko yabashyiriraho itegeko rirebana no kurya ibyatambiwe ibigirwamana. Icyakora aho kugira ngo Pawulo abashyirireho itegeko ry’icyo bagombaga gukora, yabasobanuriye ko buri wese yagombaga gukoresha umutimanama we, kuko ‘abifitiye uburenganzira.’ Pawulo yagaragaje amahame yo muri Bibiliya yabafasha gufata imyanzuro myiza, kandi agatuma badakomeza kugira umutimanama ubacira urubanza cyangwa badasitaza bagenzi babo (1 Kor. 8:​7-9). Ubwo rero Pawulo yafashije Abakristo b’i Korinto gukura mu buryo bw’umwuka, bagatoza ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu, aho gushaka ko abandi babafatira imyanzuro cyangwa ngo babashyirireho amategeko bakurikiza. w24.04 5 par. 14

Njyewe Yehova ni njye ugenzura umutima, ngaha buri wese ibihwanye n’imyifatire ye.—Yer. 17:10.

Mu gihe cya Yona abantu b’i Nineve babonye uburyo bwo kwihana. Nanone ibuka ibyo Yesu yavuze ku bantu ‘bazazukira gucirwa urubanza.’ Yavuze ko hazaba harimo n’“abakoze ibibi” (Yoh. 5:29). Ubwo rero, birashoboka ko hari abantu b’i Sodomu n’i Gomora na bo bazazuka. Abo bantu nibazuka, bazigishwa bamenye Yehova na Yesu Kristo. Yehova ari we “ugenzura umutima” n’ibitekerezo by’imbere cyane. Igihe Yehova azaba azura abantu, ‘azitura buri wese ibihwanye n’imbuto z’imigenzereze ye.’ Yehova ntajenjeka. Ariko agaragaza imbabazi igihe cyose abona ko bishoboka. Ubwo rero, ntidushobora kwemeza ko umuntu atazazuka, keretse igihe tuzi neza ko Bibiliya ari yo yabivuze. w24.05 5-6 par. 15-16

Witinya. Nzagutabara.—Yes. 41:13.

Kera iyo abagaragu ba Yehova bahabwaga inshingano ikomeye, yabakomezaga akoresheje ijambo rye. Reka dufate urugero rw’umuhanuzi Yeremiya. Igihe Yehova yamuhaga inshingano yo kubwiriza, yumvise agize ubwoba. Yaravuze ati: “Dore sinzi kuvuga kuko nkiri umwana” (Yer. 1:6). Ni iki cyamufashije kugira ubutwari bwo kubwiriza? Ni ibyo Yehova yamubwiye. Yakomeje agira ati: “Ijambo rye ryabaye nk’umuriro ugurumana ukingiraniwe mu magufwa yanjye, maze nanizwa no kwiyumanganya” (Yer. 20:​8, 9). Nubwo ifasi Yeremiya yari arimo yari igoye, ubutumwa yagombaga gutangaza bwatumye agira imbaraga zo gukora uwo murimo. Abakristo na bo iyo basomye Ijambo ry’Imana rirabakomeza. Intumwa Pawulo yavuze ko kugira ubumenyi nyakuri byari gutuma “bagenda nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova” kandi bagakomeza “kwera imbuto mu murimo mwiza wose.”—Kolo. 1:​9, 10. w24.04 14-15 par. 2-4

Umutambyi Sadoki asuka amavuta kuri Salomo.—1 Abami 1:39.

Sadoki yakomeje kubera Yehova indahemuka nubwo Umutambyi Mukuru Abiyatari yahisemo gushyigikira umuhungu wa Dawidi witwaga Adoniya, washakaga gufata ubutegetsi. Nta gushidikanya ko Dawidi yakomeje kwiringira Sadoki. Igihe umugambi wa Adoniya wamenyekanaga, Dawidi yahaye Sadoki, Natani na Benaya inshingano yo kujya gusuka amavuta kuri Salomo ngo abe umwami (1 Abami 1:​32-34). Sadoki ashobora kuba yaratewe inkunga n’abandi bagaragu ba Yehova, babereye Yehova indahemuka kandi bagashyigikira Umwami Dawidi, urugero nka Natani. Igihe Salomo yabaga umwami, yagize Sadoki ‘umutambyi asimbura Abiyatari’ (1 Abami 2:35). None se wakora iki ngo wigane Sadoki? Niba umuntu w’incuti yawe magara aretse gukorera Yehova, wowe komeza ubere Yehova indahemuka (Yos. 24:15). Yehova azaguha imbaraga n’ubutwari ukeneye. Jya umwishingikirizaho mu isengesho kandi ukomeze kugirana ubucuti n’abagaragu be b’indahemuka. Yehova aha agaciro ubudahemuka bwawe kandi azabiguhera umugisha.—2 Sam. 22:26. w24.07 6-7 par. 16-17

Ntitukareke gukora ibyiza.—Gal. 6:9.

Muri Zaburi ya 15:​2, havuga ko incuti y’Imana ari “umuntu w’indahemuka, ukora ibyo gukiranuka.” Ibyo tugomba ‘kubikora’ buri gihe. Ese koko, dushobora kuba “indahemuka”? Birashoboka. Birumvikana ko tudatunganye. Ariko nidukora uko dushoboye kose ngo twumvire Yehova, azabona ko turi indahemuka. Iyo tumwiyeguriye maze tukabatizwa, tuba dutangiye kugirana na we ubucuti. Wibuke ko n’igihe Bibiliya yandikwaga, kuba umuntu yari Umwisirayeli, bitavugaga ko byanze bikunze ari incuti ya Yehova. Hari abasengaga Yehova, ariko bakaba ‘bataravugishaga ukuri kandi ngo bakore ibyiza’ (Yes. 48:1). Kugira ngo Abisirayeli babe incuti magara za Yehova, bagombaga kumenya ibyo abasaba kandi bakabikurikiza. Muri iki gihe, kubatizwa no kwitwa Umuhamya wa Yehova, si byo byonyine bigaragaza ko umuntu ari incuti ya Yehova. Ahubwo umuntu aba agomba gukomeza ‘gukora ibyo gukiranuka.’ w24.06 9 par. 4; 10 par. 6

Mujye mwigana Imana.—Efe. 5:1.

Yehova agaragaza ate umuco wo kugira ubuntu? Reka turebe ingero nke zibigaragaza. Yehova aduha ibyo dukeneye. Nubwo tudafite ibintu bihambaye, ariko abenshi muri twe aradufasha tukabona ibintu dukeneye. Urugero, Yehova aradufasha tukabona ibyokurya, imyambaro n’aho kuba (Zab. 4:8; Mat. 6:​31-33; 1 Tim. 6:​6-8). Ese Yehova aduha ibyo byose, bitewe n’uko ategetswe kubiduha? Oya rwose. Reka turebe ibyo Yesu yavuze muri Matayo 6:​25, 26. Yavuze ku nyoni agira ati: “Ntizitera imbuto ngo zisarure cyangwa ngo zibikire ibizazitunga.” Zirikana amagambo yongeyeho agira ati: “Papa wanyu wo mu ijuru arazigaburira.” Hanyuma yabajije abari bamuteze amatwi ati: “None se ntimuzirusha agaciro?” Isomo rirumvikana. Niba Yehova yita kuri izo nyamaswa, dukwiriye kwizera tudashidikanya ko natwe azatwitaho. Kimwe n’uko umugabo yita ku bagize umuryango we, Yehova na we yita ku bagize umuryango we abitewe n’urukundo.—Zab. 145:16; Mat. 6:32. w24.09 26-27 par. 4-6

Abagabo bayobora neza baba ari intangarugero, kandi baba bashobora kuvugana ubutwari ibyerekeye ukwizera kwabo kwa gikristo.—1 Tim. 3:13.

Umukozi w’itorero, ni umuvandimwe wabatijwe ushyirwaho binyuze ku mwuka wera, kugira ngo afashe abasaza mu mirimo myinshi y’ingenzi ikorerwa mu itorero. Abakozi b’itorero baba ari abantu bakunda Yehova kandi mu mibereho yabo bagakora ibintu bimushimisha. Nanone bakunda abavandimwe na bashiki bacu cyane (Mat. 22:​37-39). None se ni iki umuvandimwe wabatijwe yakora ngo abe umukozi w’itorero? Bibiliya igaragaza ibyo umuvandimwe wabatijwe agomba kuba yujuje kugira ngo abe umukozi w’itorero (1 Tim. 3:​8-10, 12). Niba wifuza kuba umukozi w’itorero, ushobora gusuzuma ibyo bintu bivugwa muri Bibiliya kandi ugakora uko ushoboye ngo ubigereho. Ariko mbere ya byose, ugomba kubanza kwisuzuma, ukareba impamvu ituma wifuza kuba umukozi w’itorero. w24.11 15 par. 4-5

Ntimwaryemeye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko.—1 Tes. 2:13.

Hari abantu bavuga ko basomye Bibiliya inshuro nyinshi. Ariko se mu by’ukuri bemera ibyo Bibiliya ivuga? Ese barayikurikiza kandi bakemera ko ihindura ubuzima bwabo? Ikibabaje ni uko usanga atari ko bimeze. Ariko twebwe Abahamya ba Yehova si uko tumeze! Dukora uko dushoboye tugakurikiza ibivugwamo. Gusoma Bibiliya no gukurikiza ibyo dusomye, si ko buri gihe biba byoroshye. Hari igihe kubona umwanya wo gusoma bitugora, cyangwa ugasanga tuyisoma twiruka ntidutekereze ku byo twasomye. Nanone dushobora kumva ducitse intege bitewe n’uko dufite ibintu byinshi tugomba guhindura. Uko ikibazo waba uhanganye na cyo cyaba kimeze kose, humura. Yehova ashobora kugufasha ukagira icyo uhindura. Nimureke tujye dusoma Ijambo rye, dukurikize ibyo dusoma. Nitwihatira gusoma Ijambo ry’Imana kandi tugakurikiza ibyo dusomye, nta gushidikanya ko tuzarushaho kugira ibyishimo.—Yak. 1:25. w24.09 7 par. 15-16

Mukomeze gusaba muzahabwa.—Luka 11:9.

Iyo duhuye n’ibintu bitubabaza cyangwa tugapfusha umuntu, Yehova aduhumuriza akoresheje umwuka wera. Niba hari ibintu uhanganye na byo bikuremereye, ushobora kubibwira Yehova mu isengesho, ukabimubwira kenshi gashoboka kandi ukabimubwira igihe cyose ubishaka (Zab. 86:3; 88:1). Jya uhora usenga Yehova umusaba umwuka wera. Izere rwose ko azumva ibyo umusaba. Ese waba umaze igihe kirekire uhanganye n’ikigeragezo gikomeye, ku buryo wumva neza neza imbaraga zimaze kugushirana? Umwuka wera ushobora kuguha imbaraga, maze ugakomeza gukorera Yehova mu budahemuka (Efe. 3:16). None se niba umaze gusenga Yehova umusaba umwuka wera, ni iki wakora? Jya wifatanya mu bikorwa byatuma urushaho kubona umwuka wera. Muri byo harimo kujya mu materaniro no kubwiriza. Nanone, jya usoma Bibiliya buri munsi kugira ngo umenye ibyo Yehova atekereza (Fili. 4:​8, 9). Mu gihe usoma Bibiliya ujye ureba abantu bavugwamo bahuye n’ibigeragezo, maze utekereze ukuntu Yehova yabafashije kwihangana. w24.10 9 par. 12-14

Imana yakunze abantu cyane.—Yoh. 3:16.

Kimwe na Yehova na Yesu, natwe dukunda abantu (Imig. 8:31). Twumva tugiriye impuhwe abo bantu ‘badafite Imana’ kandi ‘batagira ibyiringiro’ (Efe. 2:12). Kubera ibibazo bafite, bameze nk’abari mu mwobo muremure cyane, ariko twe dufite ubutumwa bwiza twagereranya n’umugozi muremure wabakura muri uwo mwobo. Urukundo n’impuhwe tubafitiye bituma dukora ibishoboka byose kugira ngo tubabwirize. Ubwo butumwa bwiza butuma bagira ibyiringiro, maze bakagira ubuzima bwiza muri iki gihe, kandi bakaba bizeye kuzagira “ubuzima nyakuri,” ni ukuvuga ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana (1 Tim. 6:19). Nanone urukundo dukunda abantu, ni rwo rutuma tubabwira ko vuba aha isi ya Satani igiye kurimbuka (Ezek. 33:​7, 8). Twifuza ko bamenya ibintu bizabaho muri icyo gihe cy’umubabaro ukomeye: Amadini y’ikinyoma azabanza arimburwe, nyuma yaho, isi yose ya Satani irimburwe kuri Harimagedoni.—Ibyah. 16:​14, 16; 17:​16, 17; 19:​11, 19, 20. w24.05 16-17 par. 8-9

Bavandimwe nkunda, ntimukishyure abantu ibibi babakoreye. Ahubwo mujye mureka Imana ibe ari yo igaragariza umujinya uwakoze nabi, kuko handitswe ngo: “Yehova aravuze ati: ‘ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.’”—Rom. 12:19.

Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama yo ‘kureka Imana akaba ari yo igaragariza umujinya uwakoze nabi.’ Twabikora dute? Ibyo tubikora turekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova, akazagikemura mu gihe abona ko gikwiriye no mu buryo abona ko bukwiriye. Igihe umuvandimwe witwa John yahuraga n’akarengane, yaravuze ati: “Nagombaga guhatana cyane kugira ngo ikibazo kidakemuka uko njye mbishaka. Amagambo aboneka mu Baroma 12:19 yamfashije gukomeza gutegereza Yehova.” Gutegereza ko Yehova akemura ikibazo twahuye na cyo bitugirira akamaro. Iyo tubigenje dutyo, biturinda kwikorera umutwaro wo gushaka kucyikemurira ndetse no gukomeza kurakara. Yehova avuga ko azadufasha. Ni nk’aho avuga ati: “Ibyo mubindekere, nzabikemura.” Iyo twemeye iryo sezerano rya Yehova, tumurekera icyo kibazo, kandi twizeye ko azagikemura mu buryo bwiza kurusha ubundi. w24.11 6 par. 14-15

Buri munsi ujye uduha ibyokurya, uhuje n’ibyo dukeneye.—Luka 11:3.

Tugomba kwirinda ko gushaka ubutunzi ari byo biza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Ibyo ni byo intumwa Pawulo yatsindagirije, igihe yandikiraga Abakristo babayeho mbere gato y’uko Yerusalemu n’urusengero rwayo birimbuka. Yagarutse ku bintu byabayeho muri Isirayeli ya kera, igihe bari bari mu butayu, harimo n’ibyabereye hafi y’Umusozi wa Sinayi. Yaburiye Abakristo agira ati: “Ntitugomba kwifuza ibintu bibi nk’uko [Abisirayeli] babyifuje” (1 Kor. 10:​6, 7, 11). Yehova yari yahaye Abisirayeli ibyokurya mu buryo bw’igitangaza. Ariko umururumba wabo watumye bibabera “ibintu bibi” (Kub. 11:​4-6, 31-34). Nanone igihe Abisirayeli basengaga ikimasa gikozwe muri zahabu, barariye, baranywa kandi barinezeza (Kuva 32:​4-6). Pawulo yifashishije izo ngero kugira ngo aburire Abakristo babayeho mbere y’uko Yerusalemu n’urusengero rwayo birimburwa mu mwaka wa 70. Ubwo rero kubera ko natwe turiho mu gihe isi iri hafi kurimbuka, twagombye guha agaciro iyo nama Pawulo yatanze. w24.12 6 par. 13

Ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe.—Imig. 5:18.

Yehova ni “Imana igira ibyishimo” kandi yifuza ko natwe twishima (1 Tim. 1:11). Yaduhaye impano nyinshi zituma twishimira ubuzima (Yak. 1:17). Imwe muri zo ni ishyingiranwa. Iyo umusore n’inkumi bashakanye, buri wese asezeranya mugenzi we ko azamukunda kandi akamwubaha. Iyo bakomeje gukundana, bombi bagira ibyishimo. Ikibabaje ni uko muri iki gihe, abagore n’abagabo benshi badakomeza gukundana no kubahana nk’uko baba barabisezeranye igihe bakoraga ubukwe. Ibyo bituma batagira ibyishimo. None se Yehova ashaka ko abagabo bafata abagore babo bate? Yehova yahaye abagabo itegeko ryo kubaha abagore babo. Umugabo wubaha umugore we, amufata neza kandi akamwereka ko amukunda.—1 Pet. 3:7. w25.01 8 par. 1-2; 9 par. 4-5

Yehova ni we umfasha, sinzatinya.—Heb. 13:6.

Nta gushidikanya ko ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo yafashije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kwitegura imibabaro bari guhura na yo. Pawulo yabagiriye inama yo kwiyigisha Ijambo ry’Imana no kurushaho kurisobanukirwa. Ibyo byari kubafasha kumenya inyigisho zashoboraga kwangiza ukwizera kwabo, maze bakazirinda. Yabateye inkunga yo kugira ukwizera gukomeye kwari kubafasha guhita bumvira amabwiriza ya Yesu no kumvira abayoboraga itorero. Nanone yafashije abo Bakristo kwitoza umuco wo kwihangana, bakabona ibigeragezo mu buryo bukwiriye, bakabona ko ari uburyo Papa wabo wo mu ijuru ubakunda cyane akoresha kugira ngo abatoze. Natwe tugomba gukurikiza izo nama zo muri Bibiliya. Ibyo bizadufasha gukomeza kwihangana kugeza ku mperuka.—Heb. 3:14. w24.09 13 par. 17, 19

Twejejwe biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe rimwe gusa.—Heb. 10:10.

Dukurikije Bibiliya, Yehova yatanze incungu kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu kandi twongere kuba incuti ze. None se, ni iyihe ncungu yashoboraga gutangwa kugira ngo abantu bongere babone icyo Adamu yatakaje? Wibuke ko Adamu na Eva, batakaje ubuzima butunganye, hamwe n’ibyiringiro byo kubaho iteka. Ubwo rero incungu yagombaga kuba inganya agaciro n’ibyo bintu batakaje (1 Tim. 2:6). Yagombaga gutangwa n’umuntu mukuru (1) utunganye, (2) washoboraga kuba ku isi iteka ryose, (3) kandi wemera gutanga ubuzima bwe ku bwacu. Reka turebe impamvu eshatu zigaragaza ko Yesu ari we wari ukwiriye gutanga incungu. Iya mbere, yari atunganye “kandi nta cyaha yigeze akora” (1 Pet. 2:22). Iya kabiri, yashoboraga kubaho iteka hano ku isi. Naho iya gatatu, ni uko yifuzaga cyane gutanga ubuzima bwe ku bwacu.—Heb. 10:9. w25.02 4-5 par. 11-12

Imana itanga umwuka wera ibigiranye ubuntu.—Yoh. 3:34.

Yehova aragukunda, kandi ashaka ko uba umwe mu bagize umuryango we. Ibyo birashoboka, nubwo waba wumva ko ufite ibibazo bikomeye byatuma utabatizwa. Yesu yabwiye abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere ati: “Muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti: ‘imuka uve hano ujye hariya,’ kandi wakwimuka. Ndetse nta kintu na kimwe kitabashobokera” (Mat. 17:20). Abantu bari bateze amatwi ayo magambo ya Yesu bari bamaranye na we imyaka mike, bikaba bigaragara ko bari bagikeneye kugira ukwizera gukomeye. Ariko Yesu yabijeje ko nibagira ukwizera guhagije, Yehova yari kubafasha bagatsinda ibigeragezo byagereranywa n’umusozi. Nawe izere ko Yehova azagufasha ukabigeraho. Niba hari ikintu ubona cyakubuza kubatizwa, gikosore udatindiganyije maze wiyegurire Yehova kandi ubatizwe. Uwo ni wo mwanzuro mwiza kuruta iyindi yose wafata. w25.03 7 par. 18-20

Yehova ari mu ruhande rwanjye, sinzatinya.—Zab. 118:6.

Iyo dukomeje kuzirikana ko Yehova ahora yiteguye kudufasha, bishobora gutuma dutsinda ibigeragezo duhura na byo. Gutekereza ku bintu yadukoreye mu gihe cyashize, bishobora gutuma turushaho kumwiringira (Yes. 37:​17, 33-37). Nanone jya usoma inkuru ziboneka ku rubuga rwacu rwa jw.org, zigaragaza ukuntu Yehova afasha abavandimwe na bashiki bacu bo muri iki gihe. Ikindi kandi, ujye wibuka ukuntu Yehova yagiye agufasha. Ariko niba nta bintu bikomeye byakubayeho, ntibiguhangayikishe. Kubera iki? Ni ukubera ko hari ibintu byinshi Yehova yagukoreye! Yaragutumiye kugira ngo ube incuti ye (Yoh. 6:44). Ubwo rero jya usenga Yehova agufashe kwibuka igihe cyose yasubije amasengesho yawe, akaguha ibyo wari ukeneye mu gihe gikwiriye, cyangwa akakwitaho mu gihe wari ufite ibibazo. Gutekereza kuri ibyo bintu byakubayeho, bizatuma urushaho kwiringira ko azakomeza kukwitaho. w24.06 21 par. 8

Urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose babaye abanyabyaha.—Rom. 5:12.

Dushobora kwiyemeza kudakora ikintu na kimwe cyababaza Yehova. Icyakora ntidutunganye kandi dushobora kugwa mu bishuko mu buryo bworoshye (Rom. 7:​21-23). Tutabaye maso, mu buryo butunguranye dushobora guhura n’igishuko cyatuma dukora ibintu bibi. Ubwo rero, kugira ngo dukomeze kubera indahemuka Yehova n’Umwana we, tugomba kumvira inama Yesu yatanze yo gukomeza kuba maso, tukirinda ibishuko byatuma dukora icyaha. Twese duhura n’ibishuko bishobora gutuma dukora icyaha. Ariko buri wese muri twe hari ahantu aba afite intege nke ku buryo aba ashobora gukora icyaha gikomeye, akaba yakora ibikorwa by’umwanda, cyangwa akagira imitekerereze y’isi. Urugero, hari ushobora kuba ahanganye n’igishuko cyatuma akora icyaha cy’ubusambanyi. Undi na we ashobora kuba afite intege nke zatuma akora ibikorwa by’umwanda, urugero nko kwikinisha cyangwa kureba porunogarafiya. Nanone, hari igihe undi aba ahanganye n’ikigeragezo cyo gutinya abantu, gushaka kwigenga, kurakazwa n’ubusa, cyangwa ikindi kintu. w24.07 14 par. 3; 15 par. 5

Mumubabarire kandi mumuhumurize, kugira ngo aticwa n’agahinda kenshi afite.—2 Kor. 2:7.

Tekereza uko byari kugenda iyo abasaza banga kugarura uwo muntu wihannye by’ukuri mu itorero kandi n’abagize itorero bakanga kumugaragariza urukundo. Yari kwicwa n’“agahinda kenshi.” Yashoboraga no kumva ko Yehova atazigera amubabarira kandi ko adashobora kongera kuba incuti ye. Byari kugenda bite iyo abagize itorero banga kubabarira uwo munyabyaha wihannye? Byari gutuma badakomeza kuba incuti za Yehova. Kubera iki? Aho kwigana Yehova, we ubabarira abanyabyaha bihana, bari kuba bigana Satani w’umugome kandi utarangwa n’imbabazi. Twavuga ko bari kuba bemeye ko Satani abakoresha, kugira ngo uwo muntu atongera gukorera Yehova—2 Kor. 2:​10, 11; Efe. 4:27. w24.08 17 par. 7, 10-11

Igihe yazamukaga agiye mu ijuru . . . , yatanze impano zigizwe n’abantu.—Efe. 4:8.

Yesu Kristo yahaye abagize itorero “impano zigizwe n’abantu.” Yatumye abasaza b’i Yerusalemu bashyiraho Pawulo, Barinaba n’abandi ngo babe abagenzuzi basura amatorero (Ibyak. 11:22). Kubera iki? Kwari ukugira ngo batere inkunga abagize itorero nk’uko abasaza b’itorero n’abakozi b’itorero babigenzaga (Ibyak. 15:​40, 41). Abagenzuzi basura amatorero bahora mu ngendo. Hari n’abakora urugendo rw’ibirometero byinshi, bava mu itorero rimwe bajya mu rindi. Buri cyumweru umugenzuzi usura amatorero atanga za disikuru, agasura abagize itorero mu rwego rwo kuragira umukumbi, akayobora inama y’abapayiniya, iy’abasaza kandi akayobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza. Nanone ategura disikuru kandi agategura uko amakoraniro y’umunsi umwe n’amakoraniro y’iminsi itatu azakorwa. Ikindi kandi yigisha mu mashuri y’abapayiniya, agategura inama yihariye igenewe abapayiniya bo mu karere agenzura kandi rimwe na rimwe agasohoza izindi nshingano zihutirwa aba yahawe n’ibiro by’ishami. w24.10 21 par. 12-13

Nzabababarira ikosa ryabo kandi sinzongera kwibuka icyaha cyabo.—Yer. 31:34.

Umuhanuzi Yeremiya yasubiyemo amagambo yavuzwe na Yehova mu isomo ry’uyu munsi. Igihe intumwa Pawulo yerekezaga kuri ayo magambo, yakoresheje imvugo imeze nk’iyo agira ati: “Nzabababarira, kandi ibyaha byabo sinzongera kubyibuka” (Heb. 8:12). Ariko se ibyo bisobanura iki? Ijambo “kwibuka” rikoreshwa muri Bibiliya, si ko buri gihe riba risobanura kugarura ikintu mu bwenge cyangwa kugitekerezaho. Ahubwo rishobora gusobanura kugira icyo umuntu agikoraho. Urugero, umugizi wa nabi wari umanitswe iruhande rwa Yesu, yaravuze ati: “Yesu, uzanyibuke nugera mu Bwami bwawe” (Luka 23:​42, 43). Uko bigaragara, ntiyashakaga kumubwira gusa ngo: “Uzantekerezeho nugera mu bwami bwawe.” Ibyo Yesu yamusubije bigaragaza ko yari kugira icyo akora, akamuzura. Ubwo rero iyo Yehova avuze ko atazongera kwibuka ibyaha byacu, biba bisobanuye ko atazabiduhanira. Ntashobora kutubabarira ibyaha, maze ngo mu gihe kiri imbere abiduhanire. w25.02 10-11 par. 14-15

Kumenya Imana yera ni byo bituma umuntu asobanukirwa.—Imig. 9:10.

Gusobanukirwa Yehova neza, ni ukumenya imico ye, umugambi we, ibyo akunda n’ibyo yanga. Jya wibaza uti: “Ese nshingiye ku byo nzi kuri Yehova, uyu mwanzuro ngiye gufata uzamushimisha” (Efe. 5:17)? Kubera ko twifuza gushimisha Yehova, hari igihe biba ngombwa ko dufata imyanzuro idashimisha bene wacu. Urugero, hari igihe ababyeyi baba bifuza ko umukobwa wabo yazagira urugo rwiza, bakamuhatira gushakana n’umugabo w’umukire, cyangwa ushobora gutanga inkwano nyinshi, nubwo yaba afite intege nke mu buryo bw’umwuka. Ni byo koko, ababyeyi b’uwo mukobwa baba bifuza ko yamererwa neza. Ariko akwiriye kwibaza ati: “Ese uyu mugabo azamfasha kurushaho kuba incuti ya Yehova?” Ubundi se mu mimerere nk’iyo, umwanzuro washimisha Yehova ni uwuhe? Igisubizo tugisanga muri Matayo 6:33. Uwo murongo utera Abakristo inkunga yo ‘gukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana.’ Nubwo twumvira ababyeyi bacu kandi tukubaha abantu bo mu gace dutuyemo, icyo tuba twifuza kurusha ibindi, ni ugushimisha Yehova. w25.01 17 par. 9-10

Umwami yambaye hafi ampa imbaraga nyinshi.—2 Tim. 4:17.

Muri iki gihe, hari abantu benshi barwanya umurimo dukora wo kubwiriza. Ubwo rero tugomba kwishingikiriza kuri Yehova, kugira ngo dukomeze uwo murimo (Ibyah. 12:17). Kuki twakwizera ko Yehova azadufasha? Tekereza ku byo Yesu yavuze mu isengesho riboneka muri Yohana igice cya 17. Yasabye Yehova kurinda intumwa ze kandi Yehova yarabikoze. Igitabo cy’Ibyakozwe kigaragaza ukuntu Yehova yafashije intumwa zigakomeza kugira umwete mu murimo wo kubwiriza nubwo zatotezwaga. Nanone muri iryo sengesho, Yesu yasabye Yehova kurinda abari kwizera ubutumwa bwiza intumwa zatangazaga. Njye nawe turi muri abo bantu Yesu yasabiye. Yehova ntiyigeze areka gusubiza iryo sengesho rya Yesu. Azagufasha nk’uko yafashije intumwa za Yesu (Yoh. 17:​11, 15, 20). Uko imperuka igenda yegereza, hari ubwo kubwiriza ubutumwa bwiza bizagenda birushaho kutugora. Ariko Yesu yatwijeje ko azadufasha tugakomeza gukorana umwete uwo murimo.—Luka 21:​12-15. w25.03 18 par. 13-14

Abagaragu banjye bazavuga cyane bishimye.—Yes. 65:14.

Abagaragu b’Imana ‘barangurura ijwi ry’ibyishimo’ bitewe n’uko baba bashaka kuyishimira ibyiza yabakoreye. Inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zikomeza ukwizera kwacu, zikaduhumuriza kandi zigatuma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza, kuko twizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Ibyo bituma tugira “imimerere myiza yo mu mutima.” Iyo tukaganira kuri iyo migisha, biradushimisha cyane (Zab. 34:8; 133:​1-3). Ibintu bibiri by’ingenzi biranga abagaragu ba Yehova bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, ni urukundo no kunga ubumwe. Urwo ‘rukundo rwunga abantu,’ rugaragaza uko ibintu bizaba bimeze mu isi nshya, igihe abagaragu ba Yehova bazaba bakundana kandi bunze ubumwe kuruta uko bimeze ubu (Kolo. 3:14). Ubwo rero, umuntu wifuza kugira ibyishimo nyakuri kandi akumva anyuzwe, agomba kuza muri paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka. Nubwo abantu b’isi bashobora gusuzugura abagaragu ba Yehova, bafite izina ryiza ry’icyubahiro, kandi bunze ubumwe n’Imana n’abayisenga bose.—Yes. 65:15. w24.04 21 par. 7-8

Mukomeze guterana inkunga.—1 Tes. 5:11.

Ni iki twese twakora ngo tugaragaze ko dushyigikiye Abakristo b’abaseribateri bifuza gushaka? Kimwe mu byo twakora, ni ukwitondera ibyo tuvuga (Efe. 4:29). Ushobora kwibaza uti: “Ese njya nserereza Abakristo bifuza gushaka? Ese iyo mbonye umuvandimwe na mushiki wacu b’abaseribateri bari kuganira, mpita ntekereza ko bakundana” (1 Tim. 5:13)? Nanone kandi, ntitugomba gutuma Abakristo b’abaseribateri bumva ko hari icyo babura, bitewe n’uko batashatse. Ese ntidukwiriye gushaka uko twajya dushimira Abakristo b’abaseribateri? None se twakora iki mu gihe tubona hari umuvandimwe na mushiki wacu baberanye? Bibiliya idusaba kwita ku byiyumvo by’abandi (Rom. 15:2). Abavandimwe na bashiki bacu benshi b’abaseribateri, ntibaba bifuza ko hagira ubahuza n’uwo bazashakana, kandi dukwiriye kubaha ibyifuzo byabo (2 Tes. 3:11). Icyakora hari ababa bifuza ko hagira ubibafashamo. Ariko ntitwagombye kubikora batabidusabye.—Imig. 3:27. w24.05 24-25 par. 14-15

Igitare cyabo si nk’Igitare cyacu.Guteg. 32:31.

Muri iki gihe, dushobora guhura n’ibibazo bitunguranye, bigatuma ubuzima butugora cyangwa bigahindura burundu uko tubayeho. Icyakora, dushimishwa n’uko dushobora kwishingikiriza kuri Yehova, akadufasha. Iyo twiboneye ukuntu adufasha, bitwemeza ko ‘Yehova ari Imana nzima’ koko (Zab. 18:46). Icyakora Dawidi amaze kuvuga ayo magambo, yabwiye Imana ati: “Ni wowe Gitare cyanjye.” Kuki Yehova yamugereranyije n’igitare, ni ukuvuga ikintu kitagira ubuzima? Bibiliya ikoresha ijambo “igitare,” kugira ngo idufashe kwiyumvisha imico Yehova afite. Inshuro nyinshi, iyo abagaragu ba Yehova bamusingiza kubera imico ye myinshi myiza, bakoresha imvugo yo muri Bibiliya, bakamwita “Igitare.” Ahantu ha mbere Bibiliya ivuga ko Yehova ari nk’“Igitare,” ni mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4. Nanone igihe Hana yasengaga, yaravuze ati: “Nta gitare kiruta Imana yacu” (1 Sam. 2:2). Habakuki na we yakoresheje iryo jambo, abwira Yehova ati: “Gitare cyanjye” (Hab. 1:12). Umwanditsi wa Zaburi ya 73 yaravuze ati: “Imana ni igitare cyanjye. Ndayiringira n’umutima wanjye wose” (Zab. 73:26). Yehova na we ubwe, yivugiye ko ari igitare.—Yes. 44:8. w24.06 26 par. 1, 3

Yehoshafati yashatse Yehova abikuye ku mutima.—2 Ngoma 22:9.

Abami ba Isirayeli bakoreye Yehova n’umutima wabo wose. Bibiliya ivuga ku Mwami Yosiya igira iti: “Mu bami bamubanjirije bose, nta n’umwe wagarukiye Yehova nka we, abikoranye umutima we wose” (2 Abami 23:25). None se Bibiliya ivuga iki kuri Salomo wakoze ibibi ageze mu zabukuru? Igira iti: “Ntiyari agikorera Yehova Imana ye n’umutima we wose” (1 Abami 11:4). Nanone igira icyo ivuga kuri Abiya, na we utarabereye Yehova indahemuka igira iti: ‘Ntiyakoreye Yehova n’umutima we wose’ (1 Abami 15:3). Inshuro nyinshi, Bibiliya ikoresha ijambo “umutima” ishaka kuvuga umuntu w’imbere, ni ukuvuga ibyifuzo by’umuntu, ibitekerezo bye, uko abona ibintu, imyifatire ye, ubushobozi bwe, impamvu zituma akora ibintu n’intego ze. None se gukorera Yehova n’umutima wacu wose bisobanura iki? Umuntu ukorera Yehova n’umutima we wose, ntamukorera bitewe gusa n’uko yumva ko ari byo asabwa. Ahubwo akorera Yehova bitewe n’uko amukunda cyane kandi amwubaha mu mibereho ye yose. w24.07 21 par. 4-5

Uhanagure amakosa yanjye yose.—Zab. 51:9.

Yehova akoresha imvugo y’ikigereranyo kugira ngo agaragaze ukuntu ahanagura ibyaha byacu. Yaravuze ati: “Nzahanagura amakosa yawe nk’uyahanaguje igicu n’ibyaha byawe mbihanagure nk’ubihanaguje igicu kinini” (Yes. 44:22). Iyo Yehova atubabariye, ni nkaho afata igicu kinini akagitwikiriza ibyaha byacu, ntibyongere kugaragara. Izo mvugo z’ikigereranyo zitwigishije iki? Iyo Yehova atubabariye, ntituba dukwiriye gukomeza kwicira urubanza kubera ibyaha twakoze. Amaraso y’igitambo cya Yesu Kristo, atuma tubabarirwa ibyaha byacu burundu. Ndetse ni nkaho Yehova aba abona ko tutigeze tubikora. Uko ni ko Yehova atubabarira by’ukuri, iyo twihannye ibyaha byacu. Imbabazi za Yehova zituma twongera kuba incuti ze kandi ntitwongere kwicira urubanza. w25.02 10 par. 11-14

Imana iri kukugaragariza ineza yayo nyinshi, kugira ngo irebe ko wakwihana.—Rom. 2:4.

Abasaza bari muri komite yo gufasha uwakoze icyaha baba bafite inshingano Yehova yabahaye, yo gutuma itorero rikomeza kurangwa n’isuku (1 Kor. 5:7). Nanone baba bifuza ko Abakristo bakoze ibyaha bihana. Kugira ngo babigereho, bakwiriye gukomeza kurangwa n’icyizere, bakiringira ko uwakoze icyaha ashobora guhinduka. Kubera iki? Ni ukubera ko baba bifuza kwigana ‘Yehova ufite urukundo rurangwa n’ubwuzu, akaba n’umunyambabazi’ (Yak. 5:11). Reka turebe uko intumwa Yohana, wari ugeze mu zabukuru, yafataga abavandimwe na bashiki bacu, akabagaragariza urukundo. Yaranditse ati: “Bana banjye nkunda, mbandikiye ibi kugira ngo mudakora icyaha. Ariko niyo hagira umuntu ukora icyaha, dufite utuvuganira kuri Papa wacu wo mu ijuru, ari we Yesu Kristo, akaba ari umukiranutsi” (1 Yoh. 2:1). Ikibabaje ariko, ni uko hari igihe Umukristo wakoze icyaha yanga kwihana. Iyo bigenze bityo, aba agomba kuvanwa mu itorero. w24.08 25 par. 19-20

Mugire ukwizera gukomeye.—1 Kor. 16:13.

Hari igihe ushobora kugereranya ibyo ukora n’ibyo abandi bakora. Jya wirinda gukora ibintu nk’ibyo. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova atajya atugereranya n’abandi (Gal. 6:4). Urugero, Mariya yahaye Yesu impano y’amavuta ahumura neza kandi ahenze cyane (Yoh. 12:​3-5). Ariko umupfakazi w’umukene we yagiye mu rusengero, atanga impano y’uduceri tubiri tw’agaciro gake (Luka 21:​1-4). Icyakora Yesu yabonye ko abo bagore bombi bagaragaje ko bafite ukwizera. Papa we Yehova abona ko ibintu byose ukora ubitewe n’uko wamwiyeguriye kandi umukunda, bifite agaciro nubwo wowe waba wumva ko nta gaciro bifite. Twese tujya tugira ibitekerezo biduca intege. Ariko Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya, rishobora kudufasha tukabirwanya. Jya ukora uko ushoboye kugira ngo ubone ibisubizo by’ibibazo wibaza, kuko bizatuma wigirira icyizere. Nanone ujye wibuka ko Yehova akuzi neza. Yishimira ibintu byose wigomwe kugira ngo umukorere kandi azaguha imigisha. Yehova akunda abagaragu be bose b’indahemuka kandi abitaho. w24.10 25 par. 3; 29 par. 17-18