Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 34

INDIRIMBO YA 107 Twigane urukundo rw’Imana

Uko abasaza bagaragariza urukundo n’imbabazi abantu bakoze ibyaha

Uko abasaza bagaragariza urukundo n’imbabazi abantu bakoze ibyaha

‘Imana igufasha yihanganye kugira ngo irebe ko wakwihana.’​—ROM. 2:4.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kigaragaza uko abasaza b’itorero bagerageza gufasha abagize itorero bakoze ibyaha bikomeye.

1. Ni iki gishobora kuba ku muntu wakoze icyaha gikomeye?

 MU GICE kibanziriza iki, twabonye ukuntu intumwa Pawulo yasabye abasaza, gufasha umuntu wari warakoze icyaha gikomeye wo mu itorero ry’i Korinto. Kubera ko uwo muntu yakoraga ibyaha ntiyihane, yagombaga kuvanwa mu itorero. Icyakora nk’uko umurongo iki gice gishingiyeho ubigaragaza, bamwe mu bakora ibyaha bikomeye baba bashobora gufashwa. Abasaza b’itorero bashobora kubafasha maze bakihana (Rom. 2:4). Babafasha bate?

2-3. Twakora iki mu gihe tumenye ko Umukristo mugenzi wacu yakoze icyaha gikomeye, kandi se kubera iki?

2 Ariko mbere y’uko abasaza bafasha umuntu wakoze icyaha gikomeye, birumvikana ko baba bagomba kumenya ibyabaye. None se ni iki twakora mu gihe tumenye ko Umukristo mugenzi wacu yakoze icyaha gikomeye, ni ukuvuga icyaha gishobora gutuma avanwa mu itorero? Tuba tugomba kubwira uwakoze icyo cyaha, akajya kucyibwirira abasaza kugira ngo bamufashe.—Yes. 1:18; Ibyak. 20:28; 1 Pet. 5:2.

3 None se twakora iki mu gihe uwo Mukristo wakoze icyaha yanze kukibwira abasaza? Twebwe dushobora kukibwira abasaza kugira ngo uwo Mukristo afashwe uko bikwiriye. Iyo tubikoze, tuba tugaragaje ko dukunda uwo umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, bitewe n’uko tuba twizeye ko abasaza bashobora kumufasha. Iyo uwo muntu akomeje gukora ibyaha, ntaba ashobora gukomeza kuba incuti ya Yehova. Nanone aba ashobora gutuma itorero rivugwa nabi. Ubwo rero nubwo biba bitoroshye, duhitamo kubibwira abasaza bitewe n’urukundo dukunda Yehova, n’uwo muntu wakoze icyaha.—Zab. 27:14.

UKO ABASAZA BAFASHA ABAKOZE IBYAHA BIKOMEYE

4. Ni iyihe ntego abasaza baba bafite mu gihe baganira n’Umukristo wakoze icyaha gikomeye?

4 Iyo umwe mu bagize itorero akoze icyaha gikomeye, inteko y’abasaza itoranya abasaza batatu bashoboye ngo bajye muri komite yo gufasha uwo muntu. a Abo basaza b’itorero baba ari abantu bicisha bugufi kandi biyoroshya. Bazirikana ko nubwo bakora uko bashoboye kose ngo bafashe uwo muntu, batazamuhatira guhinduka (Guteg. 30:19). Nanone bazazirikana ko abantu bose batazahita bihana nk’uko Umwami Dawidi yabigenje (2 Sam. 12:13). Hari ubwo bamwe mu bakoze ibyaha banga kumva inama zituruka kuri Yehova (Intang. 4:6-8). Uko byagenda kose ariko, intego abo basaza baba bafite, iba ari iyo gufasha uwo muntu wakoze ibyaha kwihana. Ni iki abo basaza bagomba kuzirikana mu gihe baganira n’uwo muntu wakoze icyaha?

5. Abasaza bakwiriye kwitwara bate mu gihe baganira n’uwakoze icyaha? (2 Timoteyo 2:24-26) (Reba n’ifoto.)

5 Abasaza bakomeza kubona ko Umukristo wakoze icyaha ari nk’intama yazimiye, kandi ko agifite agaciro mu maso ya Yehova (Luka 15:4, 6). Ubwo rero iyo baganira n’uwo muntu, birinda kumubwira nabi kandi bakagaragaza ko bamwitayeho. Nanone kandi ntibabona ko ikiganiro bagirana ari ibintu bakora byo kurangiza umuhango no gukurikiza amabwiriza yatanzwe gusa. Ahubwo bagaragaza imico iboneka muri 2 Timoteyo 2:24-26. (Hasome.) Abo basaza bakomeza gutuza kandi bakagaragaza umuco wo kugwa neza, kugira ngo bagere ku mutima uwakoze icyaha.

Kimwe n’abungeri ba kera, abasaza b’itorero bakora uko bashoboye kose kugira ngo bafashe intama yazimiye (Reba paragarafu ya 5)


6. Ni iki abasaza baba bakwiriye gukora mbere yo guhura n’uwakoze icyaha? (Abaroma 2:4)

6 Abasaza bagomba gufata akanya kugira ngo bamenye uko Yehova abona ibintu. Bagerageza kwigana Yehova, igihe bafasha umuntu wakoze icyaha, kandi bakazirikana amagambo Pawulo yavuze agira ati: ‘Imana igufasha yihanganye kugira ngo irebe ko wakwihana.’ (Soma mu Baroma 2:4.) Abasaza bazirikana ko ari abungeri, bagakurikiza amabwiriza bahawe na Kristo kandi bakamwigana mu gihe bita ku bagize itorero (Yes. 11:3, 4; Mat. 18:18-20). Ubwo rero mbere y’uko abasaza bagize iyo komite bahura n’uwakoze icyaha, babanza gusenga Yehova kugira ngo abafashe gufasha uwo muntu wakoze icyaha kwihana. Bakora ubushakashatsi muri Bibiliya no mu bitabo by’umuryango wacu, kandi bagasenga Yehova kugira ngo abafashe gusobanukirwa neza uwo muntu n’imimerere arimo. Baba bakeneye kugira ibyo bamenya kuri uwo muntu, byaba byaratumye agira imitekerereze idakwiriye cyangwa imyifatire yatumye akora icyaha.—Imig. 20:5.

7-8. Abasaza bakora iki ngo bagaragaze ko bigana umuco wa Yehova wo kwihangana, mu gihe bafasha Umukristo wakoze icyaha?

7 Abasaza b’itorero bigana umuco wa Yehova wo kwihangana. Bazirikana ukuntu Yehova yageragezaga gufasha abagaragu be ba kera, babaga bakoze ibyaha. Urugero, Yehova yihanganiye Kayini. Yamubwiye ingaruka zari kumugeraho iyo adahinduka n’imigisha yari kubona iyo yumvira (Intang. 4:6, 7). Nanone Yehova yohereje umuhanuzi Natani ngo ajye kugira inama Dawidi. Icyo gihe Natani yakoresheje urugero rwatumye Dawidi yihana (2 Sam. 12:1-7). Igihe Abisirayeli basuzuguraga Yehova, yakomeje kubatumaho abahanuzi be kandi akabikora kenshi (Yer. 7:24, 25). Ntiyategerezaga ko babanza kwihana ngo abone kubafasha. Ahubwo igihe babaga bagikora ibyaha ni bwo yabasabaga kwihana.

8 Abasaza b’itorero bigana Yehova mu gihe bagerageza gufasha abantu bakoze ibyaha bikomeye. Nk’uko muri 2 Timoteyo 4:2 habivuga, ‘barihangana cyane’ mu gihe bafasha Umukristo mugenzi wabo wakoze icyaha. Ubwo rero umusaza aba agomba gutuza no kwihangana kugira ngo afashe umuntu wakoze icyaha, ku buryo yifuza gukora ibikwiriye. Umusaza aramutse arakariye umuntu wakoze icyaha, cyangwa akamubwira nabi bishobora gutuma adatega amatwi inama amugira cyangwa ntiyihane.

9-10. Ni iki basaza bakora kugira ngo bafashe Umukristo gutekereza ku byatumye akora icyaha?

9 Abasaza bagerageza kumenya icyatumye uwo muntu akora icyaha. Urugero, ese uwo Mukristo yaba yaracitse intege buhoro buhoro bitewe no kutiyigisha cyangwa kutajya mu murimo wo kubwiriza? Ese yari yararetse gusenga Yehova buri gihe cyangwa akamusenga byo kurangiza umuhango? Ese yari yararetse kurwanya ibyifuzo bibi? Ni ba nde amarana na bo igihe? Imyidagaduro ye ni iyihe? Ese iyo myanzuro yagiye afata yamugizeho izihe ngaruka? Ese asobanukiwe ko ibyo yakoze n’imyanzuro yafashe byababaje Yehova?

10 Abasaza b’itorero bashobora kumubaza ibibazo bituma atekereza ku bintu byatumye adakomeza kuba incuti ya Yehova, maze agakora icyaha. Ibyo bazabikora mu bugwaneza ariko birinde kumubaza ibibazo bireba ubuzima bwe bwite, badakwiriye kumenya (Imig. 20:5). Nanone bashobora kumuha ingero zamufasha gutekereza ku byo yakoze, nk’uko Natani yabigenje, igihe yafashaga Dawidi kwihana. Birashoboka ko igihe abasaza bazahura n’uwo muntu ku nshuro ya mbere, ashobora kuzagaragaza ko ababajwe n’imyanzuro yafashe n’uko abona ibintu. Ashobora no kwihana by’ukuri.

11. Yesu yafashije ate abanyabyaha?

11 Abazaza bakora uko bashoboye kose ngo bigane Yesu. Igihe Yesu wazutse yafashaga Sawuli w’i Taruso, yamubajije ikibazo gituma atekereza kigira kiti: “Sawuli Sawuli kuki untoteza?” Icyo kibazo cyafashije Pawulo gutekereza ku bikorwa bye bibi (Ibyak. 9:3-6). Nanone Yesu yavuze kuri “wa mugore Yezebeli” agira ati: “Namuhaye igihe cyo kwihana.”—Ibyah. 2:20, 21.

12-13. Abasaza bakora iki kugira ngo umuntu wakoze icyaha abone igihe cyo kwihana? (Reba n’ifoto.)

12 Abasaza bigana Yesu, ntibahita bafata umwanzuro w’uko umuntu wakoze icyaha adashobora kwihana. Nubwo hari abashobora kwihana bagihura na Komite y’Abasaza ku nshuro ya mbere, abandi bo bishobora kuba ngombwa ko bongera guhura na yo. Ubwo rero abasaza b’itorero bashobora gushyiraho gahunda yo guhura n’uwakoze icyaha inshuro zirenze imwe. Birashoboka ko nyuma yo guhura na Komite y’Abasaza ku nshuro ya mbere, Umukristo wakoze icyaha ashobora gutangira gutekereza yitonze ku byo baganiriye. Ashobora kugaragaza ko yicisha bugufi, agasenga Yehova kugira ngo amubabarire (Zab. 32:5; 38:18). Ubwo rero iyo abasaza bongeye guhura na we, ashobora kugaragaza imyitwarire itandukanye n’iyo yagaragaje igihe baganiraga bwa mbere.

13 Umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi no kugwa neza, uzafasha abasaza b’itorero gufasha umuntu wakoze icyaha kugira ngo yihane. Basenga Yehova basaba ko yaha umugisha ibyo bakora kugira ngo uwo Mukristo wakoze icyaha yongere kugira ubwenge maze yihane.—2 Tim. 2:25, 26.

Abasaza b’itorero bashobora guhura n’uwakoze icyaha inshuro zirenze imwe kugira ngo bamufashe kubona igihe cyo kwihana (Reba paragarafu ya 12)


14. Mu by’ukuri ni nde ufasha umunyabyaha kwihana kandi se kuki tuvuze dutyo?

14 Iyo umunyabyaha yihannye biradushimisha cyane (Luka 15:7, 10). None se, nubwo abasaza bakora uko bashoboye kose kugira ngo bakosore uwo muntu, mu by’ukuri ni nde uba waramufashije guhinduka? Ibuka ibyo Pawulo yanditse agira ati: ‘Ahari wenda Imana izatuma bihana’ (2 Tim. 2:25). Ibisobanuro byatanzwe kuri uwo murongo bigira biti: “Uko guhindura imitekerereze cyangwa imyifatire, ntibiba biturutse ku muntu uwo ari we wese, ahubwo biba biturutse kuri Yehova, we ufasha uwo Mukristo wayobye akagira iryo hinduka ry’ingenzi. Pawulo yakomeje avuga bimwe mu bintu byiza bibaho iyo habayeho kwihana. Yavuze ko bituma umunyabyaha agira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, akongera gutekereza neza kandi akava mu mitego ya Satani.”—2 Tim. 2:26.

15. Abasaza b’itorero bakomeza gufasha bate umunyabyaha wihannye?

15 Iyo Umukristo yihannye, Komite y’Abasaza ikomeza kumusura kugira ngo imufashe kugira ukwizera gukomeye, gukomeza kurwanya ibishuko bya Satani no gukora ibikwiriye (Heb. 12:12, 13). Birumvikana ko abasaza b’itorero, batazagira umuntu uwo ari we wese babwira icyaha uwo Mukristo yari yarakoze. Ariko se nubwo bimeze bityo, ni iki itorero rikwiriye kumenyeshwa?

“UJYE UBACYAHIRA MU RUHAME”

16. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 5:20, ijambo “mu ruhame” ryumvikanisha ba nde?

16 Soma muri 1 Timoteyo 5:20. Ayo magambo Pawulo yayandikiye umusaza w’itorero mugenzi we witwaga Timoteyo, amubwira ibirebana no gucyaha, abari bafite “akamenyero ko gukora ibyaha.” Ese yashakaga kuvuga ko uwo munyabyaha yagombaga gucyahirwa imbere y’abagize itorero bose? Si ko biri byanze bikunze. Ahubwo Pawulo yerekezaga ku bantu bake bashobora kuba bari basanzwe bazi iby’icyo cyaha. Abo bashobora kuba ari abantu babonye icyo cyaha gikorwa, cyangwa abo uwo muntu wakoze icyaha yabwiye ibyo yakoze. Ubwo rero abasaza b’itorero bazabwira gusa mu ibanga, abazi iby’icyo cyaha ko uwo muntu wakoze icyaha yafashijwe.

17. Niba icyaha Umukristo yakoze cyaramenyekanye cyane, cyangwa kikaba gishobora kuzamenyekana, ni irihe tangazo rizatangwa kandi kuki?

17 Hari igihe icyaha Umukristo yakoze kiba cyaramenyekanye cyane mu itorero, cyangwa kikaba gishobora kuzamenyekana. Icyo gihe, ijambo Pawulo yakoresheje risobanura “mu ruhame” riba ryerekeza ku bagize itorero bose. Ubwo rero umusaza azatanga itangazo mu itorero rivuga ko umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yacyashywe. Kubera iki? Pawulo yakomeje agira ati: “Kugira ngo bibere abandi umuburo,” bibarinde kugwa mu cyaha.

18. Iyo umukristo utarageza ku myaka 18 akoze icyaha gikomeye, abasaza b’itorero bamufasha bate? (Reba n’ifoto.)

18 Byagenda bite se umwana wabatijwe ariko utarageza ku myaka 18 akoze icyaha gikomeye? Inteko y’abasaza izashyiraho abasaza babiri bo guhura na we, ari kumwe n’ababyeyi be b’Abakristo. b Abo basaza bazabaza ababyeyi b’uwo mwana icyo bakoze kugira ngo bamufashe kwihana. Iyo uwo mwana afite imyifatire myiza kandi ababyeyi be bakaba basobanukiwe neza icyo bagomba gukora, abo basaza bombi bashobora kwemeza ko atari ngombwa ko uwo mwana ahura na Komite y’Abasaza. Nubundi abasaza b’itorero bazi ko Yehova yahaye ababyeyi inshingano, yo gukosora abana babo mu rukundo (Guteg. 6:6, 7; Imig. 6:20; 22:6; Efe. 6:2-4). Nyuma y’igihe abo basaza bazajya bahura n’ababyeyi b’uwo mwana kugira ngo bamenye niba ahabwa ubufasha akeneye bwo mu buryo bw’umwuka. None se byagenda bite uwo mwana wabatijwe akomeje kwishora mu ngeso mbi kandi akanga guhinduka? Iyo bigenze bityo Komite y’Abasaza batatu ihura na we, ari kumwe n’ababyeyi be b’Abakristo.

Igihe Umukristo wabatijwe utaragira imyaka y’ubukure akoze icyaha gikomeye, abasaza babiri bazaganira na we ari kumwe n’ababyeyi be b’Abakristo (Reba paragarafu ya 18)


“YEHOVA AFITE URUKUNDO RURANGWA N’UBWUZU, AKABA N’UMUNYAMBABAZI”

19. Ni iki abasaza b’itorero bakora kugira ngo bigane Yehova, mu gihe bafasha Abakristo bakoze ibyaha?

19 Abasaza bari muri komite yo gufasha uwakoze icyaha baba bafite inshingano Yehova yabahaye, yo gutuma itorero rikomeza kurangwa n’isuku (1 Kor. 5:7). Nanone baba bifuza ko Abakristo bakoze ibyaha bihana. Kugira ngo babigereho, bakwiriye gukomeza kurangwa n’icyizere, bakiringira ko uwo Mukristo ashobora guhinduka. Kubera iki? Ni ukubera ko baba bifuza kwigana ‘Yehova ufite urukundo rurangwa n’ubwuzu, akaba n’umunyambabazi’ (Yak. 5:11). Reka turebe uko intumwa Yohana, wari ugeze mu zabukuru, yafataga abavandimwe na bashiki bacu, akabagaragariza urukundo. Yaranditse ati: “Bana banjye nkunda, mbandikiye ibi kugira ngo mudakora icyaha. Ariko niyo hagira umuntu ukora icyaha, dufite utuvuganira kuri Papa wacu wo mu ijuru, ari we Yesu Kristo, akaba ari umukiranutsi.”—1 Yoh. 2:1.

20. Ni iki tuzasuzuma mu gice gisoza ibi bice by’uruhererekane?

20 Ikibabaje ariko, ni uko hari igihe Umukristo wakoze icyaha yanga kwihana. Iyo bigenze bityo, aba agomba kuvanwa mu itorero. None se abasaza bakemura bate ibibazo nk’ibyo bikomeye? Ibyo ni byo tuzareba mu gice gisoza ibi bice by’uruhererekane.

INDIRIMBO YA 103 Yehova yaduhaye abungeri

a Mu bihe byashize, abo basaza bitwaga Komite y’Urubanza. Ariko kubera ko inshingano yabo ikubiyemo ibirenze guca urubanza, ntituzongera kubita dutyo, ahubwo tuzajya tubita Komite y’Abasaza.

b Ibivugwa ku babyeyi, binareba abarera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa abantu bafite inshingano zo kwita ku mwana.