Kamena
Ku wa Mbere, tariki ya 1 Kamena
Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira.—Zab. 86:5.
No muri iki gihe, igitambo cy’incungu kitugirira akamaro. Urugero, gituma Yehova atubabarira ibyaha. Ubundi Yehova ntategetswe kutubabarira, ariko aba abyifuza (Zab. 103:3, 10-13). Hari abantu bashobora kumva ko badakwiriye imbabazi za Yehova. Kandi koko, ntitwari dufite uburenganzira bwo kubabarirwa. Ibyo Pawulo yari abisobanukiwe neza, kuko yavuze ati: “Ntibinkwiriye rwose ko nitwa intumwa.” Icyakora yongeyeho ati: ‘Ahubwo byatewe n’ineza ihebuje Imana yangaragarije’ (1 Kor. 15:9, 10). Iyo twihannye ibyaha byacu, Yehova aratubabarira. Si uko tuba tubikwiriye, ahubwo ni ukubera ko adukunda. Ubwo rero niba ujya wumva udakwiriye imbabazi za Yehova, ujye wibuka ko igitambo cy’incungu Yehova atagitangiye abakiranutsi gusa. Ahubwo icyo gitambo, kigenewe abantu bababazwa n’ibyaha byabo kandi bifuza guhinduka.—Luka 5:32; 1 Tim. 1:15. w25.01 26-27 par. 3-4
Umugabo w’umugwaneza bimugirira akamaro, ariko umuntu w’umugome yikururira ibibazo.—Imig. 11:17.
Nubwo tudashobora kugena ibyo abandi bakora n’ibyo badukorera, dushobora kumenya uko twabitwaraho. Akenshi biba byiza iyo tubababariye. Kubera iki? Ni ukubera ko dukunda Yehova kandi akaba ashaka ko tubabarira abandi. Ariko iyo dukomeje kurakara kandi ntitubababarire, dushobora gukora ibintu bigaragaza ko tudafite ubwenge kandi bikatugiraho ingaruka (Imig. 14:17, 29, 30). Iyo twirinze kubika inzika, bituma tudakomeza kurakarira abadukoshereje. Nanone kandi bitugirira akamaro, kuko biturinda gukomeza gutekereza ku byo badukoreye ahubwo tugatekereza ku bindi. None se wakora iki ngo udakomeza kurakara? Kimwe mu byo wakora, ni ukureka hagashira igihe. Nubundi kandi iyo umuntu yagize imvune ikomeye maze akavurwa, bisaba igihe kugira ngo yongere amererwe neza. Ubwo rero niba hari umuntu watubabaje, dushobora kureka hagashira igihe kugira ngo twumve ko tumubabariye (Umubw. 3:3; 1 Pet. 1:22). Jya usenga Yehova umusaba ko agufasha kubabarira. w25.02 16-17 par. 8-11
Ibyokurya bikomeye ni iby’abantu bafite ukwizera gukomeye.—Heb. 5:14.
Mu nyigisho z’ibanze harimo izivuga ibirebana no kwihana, kwizera, umubatizo n’umuzuko (Heb. 6:1, 2). Izo ni zimwe mu nyigisho z’ibanze Abakristo bose bemera. Ni yo mpamvu intumwa Petero ari zo yigishije abantu benshi bari baje mu munsi mukuru wa Pentekote (Ibyak. 2:32-35, 38). Tugomba kwemera izo nyigisho z’ibanze, kugira ngo tube abigishwa ba Kristo. Urugero, Pawulo yavuze ko tudashobora kuvuga ko turi abigishwa ba Kristo niba tutemera umuzuko (1 Kor. 15:12-14). Icyakora niba twifuza kuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, ntitugomba kwiga inyigisho z’ibanze gusa. Inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya zitandukanye n’inyigisho zikomeye zo mu Ijambo ry’Imana, cyangwa ibyokurya bikomeye. Izo nyigisho zikubiyemo amategeko ya Yehova n’amahame ye, adufasha kumenya uko abona ibintu. Kugira ngo izo nyigisho zitugirire akamaro, tugomba kuziyigisha, tukazitekerezaho kandi tukazikurikiza. Iyo tubikoze, bituma dufata imyanzuro ishimisha Yehova. w24.04 5 par. 12-13
Abantu b’i Nineve bazazuka ku munsi w’urubanza.—Mat. 12:41.
Imana yibukije Yona ko abantu b’i Nineve ‘batari bazi gutandukanya indyo n’imoso’ (Yona 1:1, 2; 3:10; 4:9-11). Nyuma yaho, Yesu yakoresheje urwo rugero kugira ngo yigishe abantu ko Yehova afite ubutabera n’imbabazi. None se kuba abantu b’i Nineve ‘bazazuka ku munsi w’urubanza,’ bisobanura iki? Yesu yavuze ko hari abantu ‘bazazukira gucirwa urubanza’ (Yoh. 5:29). Yashakaga kuvuga mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, igihe hazabaho “umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyak. 24:15). Icyo gihe, abakiranirwa bazaba ‘bazukiye gucirwa urubanza.’ Ni ukuvuga ko Yehova na Yesu bazabitegereza, bagasuzuma imyifatire yabo, kandi bakareba ukuntu bakurikiza inyigisho zituruka ku Mana. Nihagira umuntu w’i Nineve uzuka, ariko akanga gukorera Yehova nk’uko abishaka, Yehova ntazemera ko akomeza kubaho (Yes. 65:20). Ariko abantu bose bazahitamo gukorera Yehova mu budahemuka, bazaba bazukiye guhabwa ubuzima bw’iteka.—Dan. 12:2. w24.05 5 par. 13-14
Umwana w’umuntu yaje gushaka abayobye no kubakiza.—Luka 19:10.
Ibyo Yesu yakoze bigaragaza neza ko agira imbabazi nk’iza Papa we (Yoh. 14:9). Uko Yesu yavuganaga n’abantu n’uko yabafataga, bikwereka ukuntu Yehova agira imbabazi kandi agakunda abanyabyaha. Yesu yafashaga abantu b’abanyabyaha kugira ngo bahinduke maze babe abigishwa be (Luka 5:27, 28). Yesu yari azi ko ari hafi gutanga ubuzima bwe ngo bube igitambo. Ni yo mpamvu yasubiriyemo abigishwa be kenshi ko yari kugambanirwa, maze akicirwa ku giti (Mat. 17:22; 20:18, 19). Yari azi ko icyo gitambo cye cyari gukuraho icyaha cy’isi. Nanone Yesu yavuze ko nyuma y’urupfu rwe, ‘abantu batandukanye bari kumusanga’ (Yoh. 12:32). Abantu b’abanyabyaha bari kwemera ko Yesu ari we Mwami wabo kandi bagakurikiza amategeko ye, bari gushimisha Imana. Kubigenza batyo, byari gutuma bose ‘babona umudendezo’ (Rom. 6:14, 18, 22; Yoh. 8:32). Ubwo rero, ni yo mpamvu Yesu yagize ubutwari akemera gupfa urupfu rubabaje kugira ngo adukize.—Yoh. 10:17, 18. w24.08 5 par. 11-12
Ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa ku isi hose.—Mar. 13:10.
Tekereza uko wumvise umeze, igihe wamenyaga inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana ku nshuro ya mbere. Wamenye ko Papa wawe wo mu ijuru agukunda cyane, umenya ko yifuza ko uba mu bagize umuryango we bamusenga, umenya ko agusezeranya ko azakuraho ibintu byose bituma abantu bababara, unamenya ko mu isi nshya uzongera kubona abantu bawe bapfuye n’ibindi byinshi (Mar. 10:29, 30; Yoh. 5:28, 29; Rom. 8:38, 39; Ibyah. 21:3, 4). Ibyo bintu wamenye, byaragushimishije (Luka 24:32). Izo nyigisho wigaga warazikunze cyane, kandi wumvaga wazibwira buri muntu wese. (Gereranya no muri Yeremiya 20:9.) Dukunda cyane inyigisho zo muri Bibiliya twamenye, ku buryo twumva twazibwira abandi (Luka 6:45). Twumva tumeze nk’abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bavuze bati: “Ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise” (Ibyak. 4:20). Dukunda cyane inyigisho z’ukuri, ku buryo twifuza kuzigeza ku bantu benshi cyane uko bishoboka kose. w24.05 15 par. 5; 16 par. 7
Mukorere Yehova mwishimye.—Zab. 100:2.
Twebwe Abahamya ba Yehova, tubwiriza abandi bitewe n’uko dukunda Papa wacu wo mu ijuru kandi tukaba twifuza gufasha bagenzi bacu kumumenya. Ariko hari abandi batishimira umurimo wo kubwiriza. Kubera iki? Bamwe bashobora kuba bagira isoni kandi batifitiye icyizere. Abandi bo iyo batekereje kujya mu rugo rw’abantu batabatumiye, bumva bibagoye. Hari n’abatinya ko abantu bashobora kubabwira nabi. Nanone hari abumva ko gukora uwo murimo bishobora gutuma bagirana ibibazo n’abo babwiriza. Abo bavandimwe na bashiki bacu kwegera umuntu bataziranye ngo bamugezeho ubutumwa bwiza, birabagora. Ese nawe hari igihe ujya wumva gukora umurimo wo kubwiriza bitagushimishije? Niba ari uko bimeze ntugacike intege. Niba ujya wumva utifitiye icyizere, bishobora kuba bigaragaza ko wicisha bugufi, kandi ko udashaka kujya impaka n’abantu. Nanone kandi, nta muntu uba wifuza ko abandi bamubwira nabi, cyane cyane igihe agerageza kubagirira neza. Yehova azi neza uko wiyumva, kandi rwose yifuza kugufasha.—Yes. 41:13. w24.04 14 par. 1-2
Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.—Imig. 11:2
Igihe usoma Bibiliya jya wishyiriraho intego yo gukurikiza ikintu kimwe, nukirangiza ukurikizeho ikindi, aho guhangayikishwa no kumva ko ugomba gukurikiza ibintu byose wasomye icyarimwe. Gerageza gukora ibintu bikurikira: Jya ukora urutonde rw’ibintu wasomye muri Bibiliya ukeneye gushyira mu bikorwa. Hanyuma uhitemo kimwe cyangwa bibiri uzaheraho, ibindi uzabikore nyuma yaho. Ni iki wifuza guheraho? Ushobora gutangira wishyiriraho intego wumva ikoroheye kuyigeraho, cyangwa se ugahera ku kintu wifuza cyane gushyira mu bikorwa. Numara kumenya intego wifuza kugeraho, uzakore ubushakashatsi mu bitabo byacu. Hanyuma uzasenge Yehova umusaba kugira ‘icyifuzo n’imbaraga’ zo kuyigeraho (Fili. 2:13). Noneho uzihatire gushyira mu bikorwa ibyo wasomye. Iyo ugeze ku ntego ya mbere wishyiriyeho wumva wifuje kwishyiriraho indi. Nubundi kandi, iyo ugize icyo uhindura kugira ngo witoze imico iranga Abakristo ukabona ubigezeho, wumva ugize imbaraga zo kugira ibindi bintu uhindura, kandi bishobora kuzakorohera. w24.09 6 par. 13-14
Mwagaragaje ko muri inyangamugayo.—2 Kor. 7:11.
Hari igihe ushobora kumva ugize agahinda, bitewe n’uko ibyo wakoze kera byababaje abandi. Wakora iki? Jya ugira icyo ukora kugira ngo bumve bamerewe neza kandi ubasabe imbabazi ubikuye ku mutima. Jya usenga Yehova umusabe kugira ngo afashe abo bantu wababaje. Yehova ashobora kubafasha mwese mugakomeza kumukorera kandi mukagira amahoro yo mu mutima. Jya uvana amasomo ku makosa wakoze kandi wemere ko Yehova agukoresha aho ashaka hose. Jya uzirikana ibyabaye ku muhanuzi Yona. Aho kugira ngo ajye i Nineve, aho Imana yari yamutumye, yarahunze ajya ahandi. Yehova yahannye Yona, kandi Yona yavanye isomo ku makosa yakoze (Yona 1:1-4, 15-17; 2:7-10). Yehova yakomeje kwemera ko Yona amubera umuhanuzi. Imana yongeye gusaba Yona kujya i Nineve kandi icyo gihe noneho Yona yarabyemeye. Nubwo Yona yababajwe n’amakosa yari yarakoze mbere, yemeye inshingano Yehova yari amuhaye.—Yona 3:1-3. w24.10 8-9 par. 10-11
Nuko rero mwihane maze mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe, Yehova atume mwongera kugira imbaraga.—Ibyak. 3:19.
Yehova ntadukuriraho amadeni gusa, cyangwa ibyaha, ahubwo aranayahanagura burundu. Reka dufate urugero. Tuvuge ko urimo umuntu amafaranga, akagukuriraho iryo deni, maze umubare w’amafaranga wagombaga kumwishyura akawucishamo umurongo. Nubwo acishijemo umurongo, umubare w’ayo mafaranga uracyagaragara. Icyakora guhanagura ikintu, bitandukanye n’ibyo. Kugira ngo twumve iyo mvugo y’ikigereranyo, tugomba gusobanukirwa ko mu gihe cya kera, wino bakoreshaga bandika washoboraga kuyihanaguza amazi bitakugoye. Umuntu yashoboraga gufata igitambaro gitose, maze akagihanaguza ibyo yari yanditse. Ubwo rero iyo umuntu yahanaguraga ideni, ntiryongeraga kugaragara. Nta muntu washoboraga no kumenya ibyari byanditse ku rupapuro. Ni nkaho iryo deni ryabaga ritarigeze ribaho. Dushimishwa no kumenya ko iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, abihanagura burundu bikamera nkaho bitigeze bibaho.—Zab. 51:9. w25.02 10 par. 11
Ntukarakare kuko byatuma ukora ibibi.—Zab. 37:8.
Mu gihe abandi baturenganyije cyangwa bakadufata uko tutari, tujye twiringira ko Yehova ari we uzi ukuri. Kumwiringira bishobora kudufasha gukomeza kwihanganira ako karengane, kubera ko tuzi neza ko amaherezo azagira icyo akora. Iyo turekeye icyo kibazo mu maboko ya Yehova biturinda kurakara no kubika inzika. Ibyo bishobora gutuma dukora ibintu bibi, tukabura ibyishimo, kandi bigatuma tudakomeza kuba incuti za Yehova. Birumvikana ko tudashobora kwitwara neza neza nk’uko Yesu yitwaye. Hari igihe dushobora kuvuga ikintu cyangwa tugakora ikintu ariko nyuma tukaza kucyicuza (Yak. 3:2). Abantu bashobora kuturenganya bikatugiraho ingaruka zigaragara cyangwa zitagaragara, ku buryo kubyihanganira biba bigoye. Niba ibyo byarakubayeho, jya uzirikana ko Yehova aba azi ibyo waciyemo byose. Kandi rwose Yesu yahuye n’akarengane; yiyumvisha uko umerewe (Heb. 4:15, 16). Twishimira ko Yehova aduha inama zadufasha kwihanganira akarengane. w24.11 6 par. 12-13
Icyo Imana ishaka ni iki: Ni uko mwizera uwo yatumye.—Yoh. 6:29.
Tugomba kwizera Yesu kugira ngo tuzabone “ubuzima bw’iteka” (Yoh. 3:16-18, 36; Yoh. 17:3). Abayahudi benshi ntibemeye ibyo Yesu yabigishije bivuga ko bagombaga kumwizera. Baramubajije bati: “None se ni ikihe gitangaza uri bukore kugira ngo tukibone tukwizere” (Yoh. 6:30)? Bavuze ko mu gihe cya Mose, ba sekuruza babonye manu, umuntu yagereranya n’umugati (Neh. 9:15; Zab. 78:24, 25). Uko bigaragara, icyari kibahangayikishije cyane ni ibyokurya bisanzwe. Na nyuma yaho, igihe Yesu yavugaga iby’“umugati w’ukuri uvuye mu ijuru” utandukanye na manu, kuko wo washoboraga gutuma babona ubuzima bw’iteka, ntibamubajije icyo bisobanura (Yoh. 6:32). Bari bahangayikishijwe n’ibyokurya ku buryo birengagizaga inyigisho z’ukuri, Yesu yageragezaga kubigisha. w24.12 5-6 par. 10-11
Imana ni yo yaremye ibintu byose.—Heb. 3:4.
Uko umwana wawe yiga amasomo ya siyansi ku ishuri, azamenya ko burya hari amategeko agenga imiterere y’ibintu runaka. Urugero, ibiti byinshi bigira imiterere igenda yisubiramo. Umubyimba w’igiti uzana amashami, amashami na yo akigabanyamo udushami duto, ku buryo bigaragaramo ubuhanga bwinshi. Iyo miterere inagaragara mu bindi bintu byaremwe. Ariko se ni nde washyizeho amategeko atuma bigira ubwiza nk’ubwo buhambaye? Ni nde watumye ibyo byaremwe bigira gahunda kandi bikagira imiterere itangaje? Uko umwana wawe azagenda arushaho gutekereza ku bisubizo by’ibyo bibazo, ni ko azarushaho kwemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose. Hari igihe gishobora kugera ukamubaza uti: “None se niba Imana ari yo yaturemye, ntibyari bikwiriye ko idushyiriraho amategeko atuyobora kugira ngo tubeho twishimye?” Ushobora noneho kumwereka ayo mategeko aboneka muri Bibiliya. w24.12 16 par. 8
Numvise ko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ni ubusambanyi butaboneka no mu bantu batazi Imana. Ngo hari umugabo watwaye umugore wa papa we.—1 Kor. 5:1.
Yehova yatumye intumwa Pawulo yandika ibaruwa irimo amabwiriza avuga ko umunyabyaha utihana agomba kuvanwa mu itorero (1 Kor. 5:13). None se abandi Bakristo b’indahemuka bari kumufata bate? Pawulo yarababwiye ati: ‘Mureke kwifatanya na we.’ Ibyo bishatse kuvuga iki? Pawulo yasobanuye ko iryo tegeko rikubiyemo no ‘kudasangira n’umuntu umeza atyo’ (1 Kor. 5:11). Ubusanzwe gusangira n’umuntu bituma muganira. Ubwo rero, igihe Pawulo yavugaga ayo magambo, yabwiraga abagize itorero ko batagomba gusabana n’uwo muntu. Ibyo byari kurinda abagize itorero kugira imyifatire nk’iye (1 Kor. 5:5-7). Nanone kureka kwifatanya n’uwo muntu, byashoboraga gutuma asobanukirwa ukuntu yababaje Yehova cyane, maze bigatuma ababazwa n’ibyo yakoze, nuko akihana. w24.08 15 par. 4-5
Imana yakunze abantu cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege.—Yoh. 3:16.
Abisirayeli bizihizaga umunsi mukuru wabaga buri mwaka, witwaga Umunsi wo Kwiyunga n’Imana. Kuri uwo munsi, umutambyi mukuru yatambiraga abantu ibitambo by’amatungo. Birumvikana ko ibyo bitambo, bitari gutuma Abisirayeli bababarirwa ibyaha burundu kubera ko amatungo atanganya agaciro n’abantu. Ariko igihe cyose Abisirayeli bihanaga by’ukuri maze bagatamba ibitambo Yehova yabasabaga, yabababariraga ibyaha byabo (Heb. 10:1-4). Iyo gahunda, yafashaga Abisirayeli gusobanukirwa ko ari abanyabyaha kandi ko bakeneye ikindi kintu gifite agaciro kurushaho, cyari gutuma ibyaha byabo bibabarirwa burundu. None se ni iki Yehova yakoze kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha burundu? Yatanze Umwana we akunda cyane. Bibiliya ivuga ko Yesu “yatanzwe ho igitambo rimwe gusa kugeza iteka, kugira ngo yishyireho ibyaha bya benshi” (Heb. 9:28). Yesu yatanze “ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi.”—Mat. 20:28. w25.02 4 par. 9-10
Mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora, kugira ngo mutagwa mu bishuko.—Mat. 26:41.
“Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke” (Mat. 26:41b). Ayo magambo agaragaza neza ko Yesu yari asobanukiwe ko tudatunganye. Ariko nanone atubwira icyo tugomba kwirinda. Tugomba kwirinda gukabya kwiyiringira. Mu ijoro ryari ryabanje, abigishwa ba Yesu bari bavuze ko badashobora kumusiga (Mat. 26:35). Bifuzaga gukora ibikwiriye. Mu by’ukuri, bari biyemeje ko badashobora kumusiga. Ariko ntibari bazi ko biramutse bikomeye, ibyo biyemeje bishobora guhinduka. Ni yo mpamvu Yesu yabagiriye inama iboneka mu murongo dusuzuma uyu munsi. Ikibabaje ni uko abo bigishwa batakomeje kuba maso. Ese igihe Yesu yafatwaga, abo bigishwa bagumanye na we, cyangwa bagize ubwoba barahunga? Kubera ko batakomeje kuba maso, batereranye Yesu, nubwo bari bavuze ko badashobora kubikora.—Mat. 26:56. w24.07 14 par. 1-2
Twaje kuba incuti z’Imana binyuze ku rupfu rw’Umwana wayo.—Rom. 5:10.
Igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha, batakaje ibyiringiro byo kubaho iteka kandi ntibakomeza kuba incuti za Yehova. Mbere y’uko bakora icyaha, bari bamwe mu bagize umuryango we (Luka 3:38). Ariko igihe basuzuguraga Yehova, yabirukanye mu muryango we kandi bari batarabyara (Intang. 3:23, 24; 4:1). Ubwo rero twebwe ababakomotseho, twari dukeneye kongera kuba incuti za Yehova (Rom. 5:10, 11). Mu yandi magambo, tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tube incuti ze. Ubwo rero icyo tugomba gukora, ni ukureka gukomeza kuba “abanzi” b’Imana, ahubwo ‘tukaba incuti’ zayo. Igishimishije, ni uko Yehova ari we wagize icyo akora mbere na mbere kugira ngo ibyo bigerweho. Yakoze iki? Yehova yashyizeho uburyo bwari gutuma hatangwa ingurane, ku buryo abantu b’abanyabyaha bari kongera kubana na we amahoro. Ibyo bikubiyemo kugurana ibintu binganya agaciro, maze ikintu cyatakaye cyangwa cyangiritse kikishyurwa cyangwa kigasimbuzwa ikindi. w25.02 3-4 par. 7-8
Kubabara mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka bituma umuntu yihana kandi bikamuhesha ubuzima bw’iteka.—2 Kor. 7:10.
Intumwa Pawulo yavuze ko kuba uwo muntu ‘yaracyashywe n’abantu benshi byari bihagije’ (2 Kor. 2:5-8). Ibyo bishatse kuvuga ko igihano uwo muntu wari warasambanye n’umugore wa papa we yahawe cyamugiriye akamaro (1 Kor. 5:1). Cyatumye akora iki? Cyatumye yihana (Heb. 12:11). Nanone Pawulo yasabye abagize iryo torero ‘kumubabarira’ no ‘kumuhumuriza’ kandi ‘bakamugaragariza urukundo.’ Pawulo yashakaga ko bereka uwo muntu ko bamubabariye kandi ko bamukunda, bakabimwereka mu magambo no mu byo bakora. Ibyo ni byo byari kugaragaza ko bishimiye ko agaruka mu itorero. w24.08 15 par. 4; 16-17 par. 6-8
Hari ubwo mwajyanwaga ahantu hateraniye abantu benshi mugatukwa kandi mukababazwa.—Heb. 10:33.
Intumwa Pawulo yari azi neza igikenewe kugira ngo umuntu abashe kwihangana. Yibukije Abakristo ko mu gihe bahanganye n’ibigeragezo, batagomba kwiyiringira ahubwo ko bagomba kwiringira Yehova. Pawulo yashoboraga kuvugana ubutwari ati: “Yehova ni we umfasha, sinzatinya” (Heb. 13:6). Muri iki gihe bamwe mu bavandimwe bacu baratotezwa. Dushobora kubafasha tubavuga mu masengesho yacu, cyangwa se tukabaha ibyo bakeneye. Bibiliya ivuga idaciye ku ruhande iti: “Abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana, kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa” (2 Tim. 3:12). Ni yo mpamvu twese tugomba kwitegura ibihe bikomeye tuzahura na byo mu gihe kiri imbere. Ubwo rero, nimucyo dukomeze kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, twizeye ko azadufasha kwihanganira ikigeragezo cyose twahura na cyo. Mu gihe gikwiriye, azatabara abagaragu be b’indahemuka bose.—2 Tes. 1:7, 8. w24.09 13 par. 17-18
Abakorinto benshi bamaze kumva ubutumwa bwiza, na bo barizera barabatizwa.—Ibyak. 18:8.
Ni iki cyafashije abantu b’i Korinto bakabatizwa (2 Kor. 10:4, 5)? Ijambo ry’Imana n’umwuka wera byabafashije kugira ibintu bikomeye bahindura mu mibereho yabo (Heb. 4:12). Abantu b’i Korinto bari baremeye ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, baretse ingeso mbi, urugero nk’ubusinzi, ubujura n’ubutinganyi (1 Kor. 6:9-11). Nubwo hari ibintu bikomeye bamwe mu bantu b’i Korinto bagombaga guhindura, ntibatekereje ko kuba Umukristo bikomeye ku buryo batabishobora. Bakoze uko bashoboye kose kugira ngo banyure mu irembo rifunganye, ariko riyobora ku buzima bw’iteka (Mat. 7:13, 14). Ese hari ingeso waba ufite cyangwa ikindi kintu gikomeye ugomba guhindura mu mibereho yawe, kugira ngo ubatizwe? Ntukwiriye gucika intege rwose. Jya usenga Yehova kugira ngo aguhe umwuka wera, maze ugufashe gukora ibikwiriye. w25.03 6 par. 15-17
Niba rero muri mwe hari umuntu ukeneye ubwenge, ajye akomeza abusabe Imana.—Yak. 1:5.
Yehova yadusezeranyije ko azaduha ubwenge buzadufasha gufata imyanzuro imushimisha. Aduha ubwo bwenge ‘abigiranye ubuntu kandi nta we ajya arakarira’ ngo ni uko yabusabye. Numara gusenga Yehova umusaba ko agufasha gufata imyanzuro, uzarebe witonze ko yashubije isengesho ryawe. Reka dufate urugero: Iyo uri ku rugendo maze ukayoba, usaba umuntu utuye aho kukuyobora. None se mu gihe uwo muntu atarakubwira aho unyura, wahita wigendera? Birumvikana ko utabikora. Ahubwo watega amatwi witonze ibyo akubwira. Ubwo rero nawe niba umaze gusenga Yehova umusaba ubwenge, jya ugerageza kureba niba Yehova yagushubije, ushaka muri Bibiliya amategeko n’amahame ahuje n’imimerere urimo. Urugero, niba wifuza kumenya niba wajya mu birori watumiwemo, ushobora kureba icyo Bibiliya ivuga ku birori birimo inzoga n’urusaku rwinshi, incuti mbi n’akamaro ko gushyira iby’Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, aho kuba ibyo wikundira.—Mat. 6:33; Rom. 13:13; 1 Kor. 15:33. w25.01 16 par. 6-7
Dore abagaragu banjye bazarya, ariko mwe muzicwa n’inzara.—Yes. 65:13.
Ubuhanuzi bwa Yesaya bugaragaza ukuntu ubuzima bw’abari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka butandukanye cyane n’ubw’abatayirimo. Yehova aha abari muri iyo paradizo ibyo bakeneye byose kugira ngo bakomeze kuba incuti ze. Aduha umwuka wera, Bibiliya n’imfashanyigisho zayo, ku buryo ari nk’aho ‘turya, tukanywa’ kandi ‘tukishima.’ (Gereranya n’Ibyahishuwe 22:17.) Ariko abatari muri iyo paradizo bo bicwa n’inzara, bakicwa n’inyota kandi bakorwa n’isoni. Babayeho nabi kuko batazi Imana (Amosi 8:11). Yehova agira ubuntu bwinshi, agaha abagaragu be ibyo bakenera, kugira ngo bagire ukwizera gukomeye, harimo inyigisho zo muri Bibiliya (Yow. 2:21-24). Urugero, aduha Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho zayo, urubuga rwacu, amateraniro n’amakoraniro. Ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka tuyabona buri gihe, ibyo bigatuma mu buryo bw’ikigereranyo tumera nk’aho turya neza kandi tukamererwa neza. w24.04 21 par. 5-6
Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza.—Kolo. 4:6.
Niba hari umuntu wifuza ko mutangira kumenyana neza, ushobora gushaka uko mwaganira, haba ari mu ruhame cyangwa kuri terefone. Musobanurire neza ko umukunda kandi ko wifuza ko murushaho kumenyana (1 Kor. 14:9). Niba agusabye igihe cyo kubitekerezaho, uzakimuhe (Imig. 15:28). Nanone kandi, niba uwo muntu akubwiye ko atifuza ko mukundana, uzubahe ibyifuzo bye. None se wakora iki niba hari ukubwiye ko agukunda? Birashoboka cyane ko kugira ngo abikubwire byamusabye ubutwari. Ubwo rero nawe ujye umusubiza mu bugwaneza kandi umwubashye. Niba ukeneye igihe cyo gutekereza ku byo yagusabye ngo ubone kumusubiza, bimubwire. Ariko nawe ntugatinde kumusubiza (Imig. 13:12). Niba kandi utabishaka, bimubwire mu kinyabupfura kandi mu buryo bwumvikana. Ariko kandi niba wumva wifuza gutangira kumenyana n’uwo muntu, uzamubwire uko wiyumva n’ibyo witeze muri icyo gihe cyo kumenyana. Jya uzirikana ko ibyo mwiteze bishobora gutandukana. w24.05 23-24 par. 12-13
Njye ndarwana nawe mu izina rya Yehova nyiri ingabo.—1 Sam. 17:45.
Birashoboka ko igihe Dawidi yari hafi kugira imyaka 20, yagiye aho ingabo za Isirayeli zari zikambitse. Yasanze abasirikare bagize ubwoba bitewe no gutinya Umufilisitiya wari munini cyane witwaga Goliyati, wari ‘wasuzuguye ingabo za Isirayeli’ (1 Sam. 17:10, 11). Kuba Goliyati yari munini cyane n’amagambo yavugiraga ku rugamba, byatumye abasirikare bagira ubwoba bwinshi (1 Sam. 17:24, 25). Icyakora Dawidi we si uko yabonaga ibintu. Yari azi ko igihe Goliyati yatukaga ingabo za Isirayeli, mu by’ukuri yatukaga “ingabo z’Imana ihoraho” (1 Sam. 17:26). Yehova ni we Dawidi yatekerezagaho kuruta ibindi byose. Yizeraga ko Imana yamufashije kuva akiri umushumba, yari no kumufasha icyo gihe. Kubera ko yari yizeye neza ko Imana imushyigikiye, yarwanye na Goliyati kandi aramutsinda.—1 Sam. 17:45-51. w24.06 21 par. 7
Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntuhangayike kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, rwose nzagufasha. Nzagufata n’ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka ngukomeze.—Yes. 41:10.
Tekereza ukuntu uba ubayeho, iyo uba udakorera Yehova. Gutekereza kuri ibyo bintu, bishobora kudufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka, maze tugafata umwanzuro nk’uwo umwanditsi wa zaburi yafashe, igihe yagiraga ati: “Ariko njyewe, kwegera Imana ni byo bimfitiye akamaro” (Zab. 73:28). Ibigeragezo byose duhura na byo muri iyi minsi y’imperuka, dushobora kubitsinda kubera ko ‘dukorera Imana ihoraho kandi y’ukuri’ (1 Tes. 1:9). Imana yacu itwitaho kandi izakomeza kudufasha. Yagaragaje ko yita ku bagaragu bayo mu bihe bya kera, kandi n’ubu ni ko ibigenza. Vuba aha tuzagerwaho n’umubabaro ukomeye uzagera ku isi. Ariko icyo gihe ntituzaba turi twenyine, Yehova azaba ari kumwe natwe. Ubwo rero, “twese dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti: ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya.’”—Heb. 13:5, 6. w24.06 25 par. 17-18
Icyo gihe muzongera kubona itandukaniro riri hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha.—Mal. 3:18.
Bibiliya ivuga amazina arenga 40 y’abantu babaye abami ba Isirayeli. Abami beza hari ibintu bibi bakoze. Reka turebe ibintu byabaye kuri Dawidi wari umwami mwiza. Yehova yaravuze ati: ‘Umugaragu wanjye Dawidi yankoreye n’umutima we wose, akora ibinshimisha gusa’ (1 Abami 14:8). Icyakora Dawidi yasambanye n’umugore w’abandi, kandi agambanira umugabo we ngo apfire ku rugamba (2 Sam. 11:4, 14, 15). Nanone abenshi mu bami batabereye Yehova indahemuka, hari ibintu byiza bakoze. Reka dufate urugero rwa Rehobowamu. Yehova yabonaga ko “yakoze ibibi” (2 Ngoma 12:14). Icyakora Rehobowamu yumviye Yehova igihe yamubwiraga ko atagomba kurwanya imiryango icumi ya Isirayeli. Ikindi kandi yubatse imijyi ikomeye kugira ngo abagaragu b’Imana batibasirwa n’abanzi babo (1 Abami 12:21-24; 2 Ngoma 11:5-12). None se ni iki Yehova yashingiragaho avuga ko umwami yamubereye indahemuka? Uko bigaragara, yashingiraga ku kuba uwo mwami yaramukundaga n’umutima we wose, kuba yaricuzaga by’ukuri ibyaha yakoze no kuba yarakomezaga kumusenga mu buryo yemera. w24.07 20 par. 1-3
Mujye mukomeza kubarera mubahana nk’uko Yehova abishaka.—Efe. 6:4.
Byagenda bite se umwana wabatijwe ariko utarageza ku myaka 18 akoze icyaha gikomeye? Inteko y’abasaza izashyiraho abasaza babiri bo guhura na we, ari kumwe n’ababyeyi be b’Abakristo. Abo basaza bazabaza ababyeyi b’uwo mwana icyo bakoze kugira ngo bamufashe kwihana. Iyo uwo mwana afite imyifatire myiza kandi ababyeyi be bakaba basobanukiwe neza icyo bagomba gukora, abo basaza bombi bashobora kwemeza ko atari ngombwa ko uwo mwana ahura na Komite y’Abasaza. Nubundi abasaza b’itorero bazi ko Yehova yahaye ababyeyi inshingano yo gukosora abana babo mu rukundo (Guteg. 6:6, 7; Imig. 6:20; 22:6; Efe. 6:2-4). Nyuma y’igihe abo basaza bazajya bahura n’ababyeyi b’uwo mwana kugira ngo bamenye niba ahabwa ubufasha akeneye bwo mu buryo bw’umwuka. None se byagenda bite uwo mwana wabatijwe akomeje kwishora mu ngeso mbi kandi akanga guhinduka? Iyo bigenze bityo Komite y’Abasaza batatu ihura na we, ari kumwe n’ababyeyi be b’Abakristo. w24.08 24 par. 18
Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.—Ibyak. 20:35.
Twiboneye ko iyo umuntu aduhaye impano bidushimisha. Ariko kandi, iyo ari twe twagize icyo duha abandi, birushaho kudushimisha. Kuba Yehova yaraturemye atyo, bituma tugira icyo dukora kugira ngo turusheho kugira ibyishimo. Ibyo dushobora kubigeraho, tugiye dushakisha uko twakorera abandi ibyiza. Ese ibyo ntibigaragaza ko twaremwe mu buryo butangaje (Zab. 139:14)? Ibyanditswe bitwizeza ko gutanga bihesha ibyishimo. Bibiliya ivuga ko Yehova, ari “Imana igira ibyishimo” (1 Tim. 1:11). Kubera iki? Ni ukubera ko ari we wabaye uwa mbere wagize icyo aha abandi kandi nta wundi uratanga ibintu byinshi kumurusha. Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, ni we utuma “tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho” (Ibyak. 17:28). Mu by’ukuri, “impano nziza yose n’impano yose itunganye” ituruka mu ijuru kuri Yehova (Yak. 1:17). Birashoboka ko twese twifuza kubona ibyishimo bizanwa no gutanga. Ibyo twabigeraho tubaye abantu bagira ubuntu nka Yehova.—Efe. 5:1. w24.09 26 par. 1-4
Uko byaba biri kose, mu rugero rwose tugezeho tugira ukwizera gukomeye, nimureke dukomereze aho, ntiducogore.—Fili. 3:16.
Hari abakozi b’itorero bashobora kumva ibyo basabwa kugira ngo babe abasaza, bagacika intege bitewe no kumva ko batazigera babigeraho. Ariko jya wibuka ko Yehova n’umuryango we, batiteze ko ugaragaza iyo mico mu buryo butunganye (1 Pet. 2:21). Nanone kandi, imbaraga za Yehova, ni ukuvuga umwuka wera ni zo zituma ugira iyo mico (Fili. 2:13). Ese hari umuco wihariye ushaka kwitoza? Jya usenga Yehova ubimubwira. Jya uwukoraho ubushakashatsi kandi ugishe inama bamwe mu basaza b’itorero, kugira ngo bakugire inama z’icyo wakora. Komeza gukora uko ushoboye maze wuzuze ibisabwa kugira ngo ube umusaza. Jya usenga Yehova umusaba kugutoza, kugira ngo urusheho kumukorera no gufasha abagize itorero (Yes. 64:8). Izere udashidikanya ko Yehova azaguha umugisha, nukomeza gukora uko ushoboye kose ngo wuzuze ibisabwa maze ube umusaza w’itorero. w24.11 25 par. 17-18
Imana irakiranuka. Ubwo rero, ntizigera na rimwe yibagirwa ibikorwa byanyu byiza n’ukuntu mwagaragaje ko muyikunda kandi mugakunda izina ryayo, kuko mwakoreraga abera kandi mukaba mugikomeza kubakorera.—Heb. 6:10.
Nta n’umwe muri twe ukwiriye kumva ko Yehova ategetswe kutubabarira, bitewe n’uko tumaze imyaka myinshi tumukorera. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko Yehova yibagirwa ibintu byose twamukoreye. Kuba yaremeye ko Umwana we adupfira, ni impano yatwihereye ku buntu, si igihembo cy’ibyo twakoze. Ubwo rero byaba bidakwiriye gutekereza ko ibintu byinshi twakoze, byagombye gutuma Yehova atubabarira. Dutekereje dutyo, ni nk’aho twaba tuvuze ko tutari dukeneye incungu. (Gereranya no mu Bagalatiya 2:21.) Intumwa Pawulo yari azi ko nta cyo yari gukora ngo yemerwe n’Imana byanze bikunze. None se kuki yakoranye umwete inshingano yari afite mu murimo wa Yehova? Ibyo ntiyabikoze kugira ngo agaragaze ko akwiriye kwemerwa n’Imana, ahubwo kwari ukugira ngo agaragaze ko ashimira ineza ihebuje Imana yamugaragarije (Efe. 3:7). Ubwo rero natwe dukomeza gukorera Yehova dushyizeho umwete, atari ukugira ngo atubabarire ibyaha byacu, ahubwo ari ukugira ngo tumushimire. w25.01 27 par. 5-6

