Nehemiya 9:1-38

  • Abantu bavuga ibyaha byabo (1-38)

    • Yehova ni Imana ibabarira (17)

9  Ku munsi wa 24 w’uko kwezi, Abisirayeli bateranira hamwe maze bigomwa kurya no kunywa, bambara imyenda y’akababaro,* kandi bitera umukungugu.+  Nuko abakomoka kuri Isirayeli bitandukanya n’abanyamahanga bose,+ barahaguruka bavuga ibyaha byabo n’ibya ba sekuruza.+  Bahagarara aho bari bari maze bamara amasaha atatu* basoma mu gitabo cy’Amategeko+ ya Yehova Imana yabo mu ijwi riranguruye. Bamara andi masaha atatu bavuga ibyaha byabo kandi bunamira Yehova Imana yabo.  Nuko Yeshuwa, Bani, Kadimiyeli, Shebaniya, Buni, Sherebiya,+ Bani na Kenani bahagarara kuri podiyumu+ aho Abalewi bahagararaga, maze batakambira Yehova Imana yabo mu ijwi riranguruye.  Hanyuma Yeshuwa, Kadimiyeli, Bani, Hashabuneya, Sherebiya, Hodiya, Shebaniya na Petahiya bari Abalewi baravuga bati: “Nimuhaguruke musingize Yehova Imana yanyu iteka ryose.+ Nibasingize izina ryawe ry’icyubahiro, ryashyizwe hejuru rigasumba gushimwa no gusingizwa kose.  “Ni wowe Yehova wenyine.+ Ni wowe waremye ijuru, ndetse ijuru risumba andi majuru n’ibiririmo byose.* Ni wowe waremye isi n’ibiyirimo byose n’inyanja n’ibirimo byose. Ni wowe ubibeshaho byose kandi ibyo mu ijuru byose ni wowe byunamira.  Ni wowe Yehova Imana y’ukuri, watoranyije Aburamu+ ukamuvana muri Uri+ y’Abakaludaya ukamuhindurira izina ukamwita Aburahamu.+  Wabonye ko umutima we ugutunganiye,+ maze umusezeranya ko uzamuha igihugu cy’Abanyakanani, Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abayebusi n’Abagirugashi, ukagiha abamukomokaho.+ Kandi ibyo wamusezeranyije warabikoze kuko ukiranuka.  “Wabonye imibabaro ba sogokuruza bahuye na yo muri Egiputa+ kandi igihe bakwingingaga bagusaba ko ubafasha ubwo bari bageze ku Nyanja Itukura warabumvise. 10  Hanyuma ukora ibimenyetso n’ibitangaza kugira ngo uhane Farawo n’abagaragu be bose n’abantu bo mu gihugu cye bose,+ kuko wari uzi ko ibyo bakoreraga abagaragu bawe babiterwaga n’ubwibone.+ Nuko wihesha izina rikomeye kugeza n’ubu.*+ 11  Inyanja wayigabanyijemo kabiri ku buryo bayambutse banyuze ku butaka bwumutse.+ Abari babakurikiye wabajugunye mu nyanja hasi cyane bamera nk’ibuye rijugunywe mu mazi maremare.+ 12  Ku manywa wabayoboraga ukoresheje inkingi y’igicu, nijoro ukabayobora ukoresheje inkingi y’umuriro kugira ngo ubamurikire mu nzira bagombaga kunyuramo.+ 13  Wamanukiye ku Musozi wa Sinayi+ maze uvugana na bo uri mu ijuru,+ ubamenyesha imanza zikiranuka, amategeko y’ukuri n’amabwiriza meza.+ 14  Wabigishije uko bakurikiza Isabato+ yawe yera n’uko bakurikiza amabwiriza n’amategeko wategetse binyuze ku mugaragu wawe Mose. 15  Barashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru,+ bagize inyota ubaha amazi yo kunywa uyakuye mu rutare,+ maze urababwira ngo bagende bature mu gihugu wari wararahiye ko uzabaha. 16  “Ariko ba sogokuruza bagaragaje ubwibone,+ baragusuzugura,*+ ntibumvira amategeko yawe. 17  Nuko banga kumvira,+ ntibibuka ibikorwa bitangaje wabakoreye, ahubwo baragusuzugura maze bishyiriraho umutware wo kubasubiza muri Egiputa aho bakoreshwaga imirimo y’agahato.+ Ariko ntiwabatereranye+ kubera ko uri Imana ikunda kubabarira, igira imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka.+ 18  N’igihe bacuraga igishushanyo cy’ikimasa bakavuga bati: ‘iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa,’+ kandi bagakomeza gukora ibikorwa bikabije byo kugusuzugura, 19  ntiwigeze ubata mu butayu kubera ko ugira imbabazi nyinshi.+ Inkingi y’igicu ntiyigeze ireka kubayobora ku manywa n’inkingi y’umuriro ntiyigeze ireka kubamurikira nijoro mu nzira bagombaga kunyuramo.+ 20  Wabahaye umwuka wawe kugira ngo bagire ubushishozi,+ ntiwabima manu yo kurya+ kandi bagize inyota ubaha amazi.+ 21  Wabahaye ibyokurya mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu.+ Nta cyo bigeze babura. Imyambaro yabo ntiyigeze isaza+ n’ibirenge byabo ntibyabyimbye. 22  “Wabahaye ubwami n’abantu, ubagabanya ibihugu byabo+ ku buryo bafashe igihugu cya Sihoni,+ ni ukuvuga igihugu cy’umwami wa Heshiboni+ n’igihugu cya Ogi+ umwami w’i Bashani. 23  Abana babo wabagize benshi bangana n’inyenyeri zo mu ijuru,+ hanyuma ubajyana mu gihugu wari warasezeranyije ba sekuruza ko uzabaha kikaba icyabo.+ 24  Nuko abana babo binjira muri icyo gihugu baracyigarurira,+ batsinda Abanyakanani bari bagituyemo,+ ndetse ubagabiza abami babo n’abaturage bo muri icyo gihugu kugira ngo babakoreshe icyo bashaka. 25  Bigaruriye imijyi igoswe n’inkuta+ n’ubutaka bwera cyane,+ bigarurira amazu yuzuye ibintu byiza byose, ibigega by’amazi byari bisanzwe bicukuye, bigarurira imizabibu, imyelayo+ n’ibiti byinshi byera imbuto ziribwa. Barariye barahaga, barabyibuha kandi baranezerwa kubera ineza yawe nyinshi. 26  “Nyamara banze kumvira, bakwigomekaho+ kandi banga Amategeko yawe. Nanone bishe abahanuzi bawe bababuriraga ngo bakugarukire, kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+ 27  Ni cyo cyatumye ubareka maze abanzi babo+ bagakomeza kubateza amakuba.+ Ariko iyo babaga bageze muri ayo makuba baragusengaga cyane binginga, nawe ukabumva uri mu ijuru maze ukaboherereza abo kubakiza abanzi babo kubera ko ugira impuhwe nyinshi.+ 28  “Icyakora iyo babaga bamaze gutuza, bongeraga gukora ibibi,+ maze ukareka abanzi babo bakabatwaza igitugu.+ Hanyuma baragarukaga bakagutabaza+ nawe ukabumva uri mu ijuru, maze ukabakiza kenshi kubera impuhwe zawe nyinshi.+ 29  Nubwo wababuriraga ngo bongere bakurikize Amategeko yawe, bagaragazaga ubwibone ntibayumvire.+ Bakoraga ibyaha, ntibakurikize Amategeko yawe kandi ari yo abeshaho umuntu iyo ayakurikije.+ Bakomezaga kwinangira* bakagutera umugongo, bakagusuzugura, bakanga kumva ibyo ubabwira. 30  Nyamara wabihanganiye+ imyaka myinshi, ubaburira ukoresheje umwuka wawe binyuze ku bahanuzi ariko ntibumvira. Amaherezo warabaretse abantu bo mu bindi bihugu babategekesha igitugu.+ 31  Kandi ntiwabarimbuye+ cyangwa ngo ubatererane bitewe n’impuhwe zawe nyinshi, kuko uri Imana igira imbabazi n’impuhwe.+ 32  “None rero Mana yacu, Mana ikomeye, ifite imbaraga kandi iteye ubwoba, wowe utararetse isezerano ryawe, ukagaragaza n’urukundo rudahemuka,+ turagusabye ntiwirengagize ingorane twagize, yaba twe, abami bacu, abatware bacu,+ abatambyi bacu,+ abahanuzi bacu,+ ba sogokuruza n’abantu bawe bose uhereye mu gihe cy’abami ba Ashuri+ kugeza uyu munsi.* 33  Ariko mu byatubayeho byose nta ruhare wabigizemo* kuko wabaye indahemuka mu byo wakoze. Ahubwo ni twe twakoze ibibi.+ 34  Kandi abami bacu, abatware bacu, abatambyi bacu ndetse na ba sogokuruza ntibakurikije Amategeko yawe cyangwa ngo bite ku byo wategetse. Nta nubwo bitondeye ibyo wabibutsaga ubaburira. 35  Ndetse n’igihe bari mu bwami bwabo, bafite ibintu byiza kandi byinshi bari mu gihugu kinini kandi cyera cyane wari warabahaye, ntibagukoreye+ cyangwa ngo bareke ibikorwa byabo bibi. 36  None dore turi abagaragu.+ Turi abagaragu muri iki gihugu wahaye ba sogokuruza ngo barye imbuto zacyo n’ibintu byiza byo muri cyo. 37  Umusaruro wacyo mwinshi utwarwa n’abami washyizeho ngo badutegeke, bitewe n’ibyaha byacu.+ Badutegeka uko bashaka twe n’amatungo yacu, none dufite ibibazo bikomeye. 38  “Kubera ibyo byose rero, dufashe ibyemezo bidakuka+ tubishyira mu nyandiko. Kandi abatware bacu, Abalewi bacu n’abatambyi bacu bemeje iyo nyandiko bateraho kashe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “kimwe cya kane cy’umunsi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingabo zo mu ijuru.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “bashinga amajosi.”
Kwinangira ni ukwanga gukora ikintu.
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “wagaragaje ko ukiranuka mu byatubayeho byose.”