Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 11:1-23
11 Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ahita ateranyiriza hamwe abo mu muryango wa Yuda n’abo mu muryango wa Benyamini,+ ni ukuvuga abasirikare batojwe* 180.000, kugira ngo barwane n’Abisirayeli maze basubize ubwami Rehobowamu.+
2 Nuko Yehova abwira Shemaya+ umuntu w’Imana y’ukuri ati:
3 “Bwira Rehobowamu umuhungu wa Salomo umwami w’u Buyuda n’Abisirayeli bose bari mu Buyuda n’abo mu gihugu cya Benyamini uti:
4 ‘Yehova aravuze ati: “Ntimuzamuke ngo mujye kurwana n’abavandimwe banyu. Buri wese nasubire iwe, kuko ibi ari njye wabiteye.”’”+ Nuko bumvira Yehova, bareka gutera Yerobowamu.
5 Rehobowamu yabaga i Yerusalemu kandi yubatse mu Buyuda imijyi ikikijwe n’inkuta.
6 Yubatse Betelehemu,+ Etamu, Tekowa,+
7 Beti-suri, Soko,+ Adulamu,+
8 Gati,+ Maresha, Zifu,+
9 Adorayimu, Lakishi,+ Azeka,+
10 Sora, Ayaloni+ na Heburoni.+ Iyo mijyi ikikijwe n’inkuta yari mu Buyuda no mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini.
11 Nanone yakomeje imijyi ikikijwe n’inkuta, ashyiramo abayobozi b’ingabo, abayirimo abaha ibyokurya, amavuta na divayi,
12 kandi mu mijyi yose ashyiramo ingabo nini n’amacumu. Iyo mijyi yarayikomeje cyane. Nuko mu Buyuda no mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini hakomeza kuba ahe.
13 Abatambyi n’Abalewi bo muri Isirayeli hose bava mu mijyi yabo yose baramusanga.
14 Abalewi basize inzuri* baragiragamo amatungo yabo, basiga n’amasambu yabo+ baza mu Buyuda n’i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be bari barabirukanye kugira ngo badakomeza gukorera Yehova ari abatambyi.+
15 Yerobowamu yashyizeho abatambyi bakoreraga ahantu hirengeye ho gusengera,+ n’abo gutambira ibigirwamana bimeze nk’ihene*+ n’inyana yari yarakoze.+
16 Abantu bo mu miryango yose ya Isirayeli bari bariyemeje gushaka Yehova Imana ya Isirayeli babikuye ku mutima, baza i Yerusalemu bakurikiye Abalewi kugira ngo batambire ibitambo Yehova Imana ya ba sekuruza.+
17 Mu gihe cy’imyaka itatu bakomeje ubwami bw’u Buyuda, bashyigikira Rehobowamu, umuhungu wa Salomo; mu gihe kingana n’imyaka itatu biganye urugero rwa Dawidi na Salomo.
18 Nuko Rehobowamu ashakana na Mahalati umukobwa wa Yerimoti, umuhungu wa Dawidi, uwo Yerimoti yabyaranye na Abihayili, umukobwa wa Eliyabu, umuhungu wa Yesayi.+
19 Nyuma y’igihe yamubyariye abahungu ari bo Yewushi, Shemariya na Zahamu.
20 Nyuma ye yashakanye na Maka umwuzukuru wa Abusalomu,+ aza kumubyarira Abiya,+ Atayi, Ziza na Shelomiti.
21 Rehobowamu yakunze Maka umwuzukuru wa Abusalomu kurusha abandi bagore be bose n’inshoreke ze.+ Yari afite abagore 18 n’inshoreke 60. Yabyaye abahungu 28 n’abakobwa 60.
22 Nuko Rehobowamu agira Abiya, umuhungu wa Maka umuyobozi w’abavandimwe be bose, kuko yatekerezaga kuzamugira umwami.
23 Icyakora yagize ubwenge yohereza* bamwe mu bahungu be mu duce twose tw’u Buyuda no mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini, mu mijyi yose ikikijwe n’inkuta,+ abaha ibyokurya byinshi kandi abashakira abagore benshi.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batoranyijwe.”
^ Urwuri ni aho amatungo arisha.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abadayimoni bameze nk’ihene.”
^ Cyangwa “atatanyiriza.”