Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 12:1-16

  • Shishaki atera Yerusalemu (1-12)

  • Iherezo ry’ubutegetsi bwa Rehobowamu (13-16)

12  Nuko ubwami bwa Rehobowamu bumaze gukomera,+ na we ubwe amaze kuba umwami ukomeye, we n’Abisirayeli bose bareka gukurikiza Amategeko ya Yehova.+  Mu mwaka wa gatanu w’ubutegetsi bw’Umwami Rehobowamu, Shishaki+ umwami wa Egiputa atera Yerusalemu, kubera ko Abisirayeli bari barahemukiye Yehova.  Yazanye amagare y’intambara 1.200 n’abagendera ku mafarashi 60.000. Yavanye muri Egiputa n’abasirikare utabasha kubara b’Abanyalibiya, Abasukimu n’Abanyetiyopiya.+  Yafashe imijyi y’u Buyuda yari ikikijwe n’inkuta, aza no kugera i Yerusalemu.  Umuhanuzi Shemaya+ asanga Rehobowamu n’abatware b’i Buyuda bari bateraniye i Yerusalemu bahunga Shishaki, arababwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘mwarantaye+ none nanjye nabateje Shishaki.’”  Abatware b’Abisirayeli n’umwami babyumvise bicisha bugufi,+ baravuga bati: “Yehova arakiranuka.”  Nuko Yehova abona ko bicishije bugufi. Yehova abwira Shemaya ati: “Ubwo bicishije bugufi sinkibarimbuye+ kandi mu gihe gito nzabatabara; sinzasuka uburakari bwanjye kuri Yerusalemu nkoresheje Shishaki.  Icyakora bazaba abagaragu be kugira ngo bamenye itandukaniro riri hagati yo kunkorera no gukorera abami* b’ibindi bihugu.”  Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, atwara ibintu by’agaciro byo mu nzu ya Yehova+ n’ibyo mu nzu* y’umwami. Yatwaye ibintu byose harimo n’ingabo* za zahabu Salomo yari yarakoze.+ 10  Nuko Umwami Rehobowamu azisimbuza izindi ngabo zikozwe mu muringa, aziha abayoboraga abarinzi b’umuryango w’inzu y’umwami. 11  Iyo umwami yabaga aje ku rusengero rwa Yehova, abarinzi bamuherekezaga bafite izo ngabo, hanyuma bakazisubiza mu cyumba cyabo. 12  Icyakora kubera ko umwami yicishije bugufi, Yehova ntiyakomeje kumurakarira+ kandi ntiyamurimbuye we n’abaturage be ngo abamareho.+ Ikindi kandi, byagaragaye ko hari ibintu byiza abantu b’i Buyuda bari barakoze.+ 13  Umwami Rehobowamu akomeza ubwami bwe i Yerusalemu, akomeza kuhategeka. Rehobowamu yabaye umwami afite imyaka 41, amara imyaka 17 ari ku butegetsi i Yerusalemu, umujyi Yehova yari yaratoranyije mu miryango yose ya Isirayeli ngo witirirwe izina rye. Mama we yitwaga Nama, akaba yari Umwamonikazi.+ 14  Ariko yakoze ibibi kuko atari yariyemeje gushaka Yehova n’umutima we wose.+ 15  Ibyo Rehobowamu yakoze, ni ukuvuga ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu magambo y’umuhanuzi Shemaya+ n’aya Ido+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* kandi yanditswe hakurikijwe ibisekuru. Hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu hakomeje kuba intambara.+ 16  Nuko Rehobowamu arapfa,* bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi,+ Abiya+ umuhungu we aramusimbura aba ari we uba umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubwami.”
Ni igikoresho bakoresha bikingira amacumu n’imyambi barwana.
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “bamenya.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”