Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 31

INDIRIMBO YA 12 Yehova Mana ikomeye

Ni iki Yehova yakoze ngo adukize icyaha n’urupfu?

Ni iki Yehova yakoze ngo adukize icyaha n’urupfu?

“Imana yakunze abantu cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege.”​—YOH. 3:16.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Tugiye kureba icyo Yehova yakoze kugira ngo adufashe kurwanya icyaha. Nanone turi burebe ukuntu yatumye tugira ibyiringiro byo kubaho iteka, turi abantu batunganye.

1-2. (a) Icyaha ni iki, kandi se twakora iki ngo tukirwanye? (Reba nanone “Amagambo yasobanuwe.”) (b) Ni iki turi bwige muri iki gice no mu bindi bice biri muri uyu Munara w’Umurinzi? (Reba nanone ingingo iri muri iyi gazeti, ifite umutwe uvuga ngo: “Musomyi dukunda.”)

 ESE ujya wiyumvisha ukuntu Yehova agukunda? Kugira ngo ubyiyumvishe ugomba kwiyigisha icyo yakoze kugira ngo agukize icyaha n’urupfu. Icyaha a ni umwanzi ukomeye, ku buryo udashobora kumurwanya wenyine. Dukora ibyaha buri munsi kandi ni yo mpamvu dupfa (Rom. 5:12). Icyakora hari icyizere. Yehova ashobora kudufasha tugatsinda icyaha kandi azabikora rwose.

2 Yehova amaze imyaka irenga 6.000 afasha abantu kurwanya icyaha. Kubera iki? Ni ukubera ko adukunda. Kuva abantu baremwa, Yehova yagaragaje ko abakunda. Kubera ko abakunda, hari ibintu byinshi yakoze kugira ngo abafashe mu gihe bakoze icyaha. Imana izi ko icyaha giteza urupfu kandi ntiyifuza ko dupfa. Ahubwo ashaka ko tubaho iteka ryose (Rom. 6:23). Ibyo ni byo nawe ikwifuriza. Muri iki gice, turi burebe ibisubizo by’ibibazo bitatu: (1) Ni ibihe byiringiro Yehova yahaye abantu b’abanyabyaha? (2) Ni iki abantu b’abanyabyaha babayeho igihe Bibiliya yandikwaga bakoze kugira ngo bashimishe Imana? (3) Ni iki Yesu yakoze kugira ngo adukize icyaha n’urupfu?

NI IBIHE BYIRINGIRO YEHOVA YAHAYE ABANYABYAHA?

3. Byagenze gute kugira ngo Adamu na Eva bahinduke abanyabyaha? (Reba n’ifoto.)

3 Igihe Yehova yaremaga umugabo n’umugore ba mbere yifuzaga ko babaho bishimye. Yabahaye ahantu heza ho kuba, impano nziza yo kugira umuryango, abaha n’inshingano ishimishije. Bari kubyara abana bakuzura isi, isi yose igahinduka paradizo ikamera nk’ubusitani bwa Edeni. Icyakora hari itegeko rimwe gusa yabahaye. Yababwiye ko nibica iryo tegeko, bakamwigomekaho babishaka, icyo cyaha cyari gutuma bapfa. Nyamara ibyo ni byo bakoze. Umumarayika mubi utarakundaga abantu cyangwa ngo akunde Imana yashutse Adamu na Eva maze basuzugura Imana. Adamu na Eva bakoze ibyo uwo mumarayika mubi, ni ukuvuga Satani yashakaga. Aho kugira ngo biringire Yehova wabagaragarije urukundo rwinshi, baramusuzuguye. Nk’uko tubizi ibyo Yehova yari yaravuze ni byo byababayeho. Kuva icyo gihe batangiye guhura n’ingaruka z’ibyo bakoze. Batangiye gusaza kandi amaherezo barapfa.—Intang. 1:28, 29; 2:8, 9, 16-18; 3:1-6, 17-19, 24; 5:5.

4. Kuki Yehova yanga icyaha, kandi se yakoze iki kugira ngo adufashe kuba incuti ze? (Abaroma 8:20, 21)

4 Yehova yemeye ko iyo nkuru yandikwa muri Bibiliya, kugira ngo itugirire akamaro. Idufasha kumva impamvu yanga icyaha cyane. Icyaha kidutandukanya na Papa wacu udukunda maze kikaduteza urupfu. Satani yanga Yehova n’abantu (Yes. 59:2). Ni yo mpamvu yagerageje gushuka Adamu na Eva ngo bakore icyaha, kandi no muri iki gihe akomeje gushuka abantu. Ubwo rero, igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha, Satani ashobora kuba yaribwiye ko aburijemo umugambi Yehova yari afitiye abantu. Ariko ntiyari azi urukundo Yehova akunda abantu. Imana ntiyahinduye umugambi yari ifitiye abakomotse kuri Adamu na Eva. Kubera ko akunda abantu, yahise abaha ibyiringiro. (Soma mu Baroma 8:20, 21.) Yehova yari azi ko bamwe mu bakomotse kuri Adamu na Eva bari guhitamo kumukunda no kumwumvira. Nanone yagize icyo akora, kugira ngo babe incuti ze kandi bakizwe icyaha n’urupfu. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo ibyo bishoboke?

5. Ni ryari Yehova yahaye bwa mbere ibyiringiro abantu b’abanyabyaha? Sobanura. (Intangiriro 3:15)

5 Soma mu Ntangiriro 3:15. Ako kanya Yehova yavuze ko azarimbura Satani kandi aha ibyiringiro abantu bose. Yehova yavuze ko hari kubaho “urubyaro” rwari gukiza abantu. Amaherezo urwo rubyaro rwari kurimbura Satani, rugakemura n’ibibazo byose yateje muri Edeni (1 Yoh. 3:8). Icyakora Satani yari kubanza kwica urwo rubyaro. Ibyo byari kubabaza Yehova cyane. Ariko yari kwemera kubabara, akemera ko n’urubyaro rubabazwa, kugira ngo abantu bakizwe icyaha n’urupfu.

NI IKI ABANTU B’ABANYABYAHA BO MU BIHE BYA BIBILIYA BAKORAGA KUGIRA NGO BASHIMISHE IMANA?

6. Ni iki abantu bari bafite ukwizera, urugero nka Abeli na Nowa, bakoze kugira ngo babe incuti za Yehova?

6 Mu myaka ibarirwa mu magana yakurikiyeho, Yehova yagiye ahishura gahoro gahoro uko abantu b’abanyabyaha bari kuba incuti ze. Urugero, Abeli ni ukuvuga umwana wa kabiri wa Adamu na Eva, ni we wa mbere wizeye Yehova nyuma y’ibintu bibabaje byabaye muri Edeni. Urukundo Abeli yakundaga Yehova no kuba yarashakaga kumushimisha no kuba incuti ye, byatumye amutambira igitambo. Kubera ko yari umushumba, yafashe zimwe mu ntama ze zikiri nto, arazibaga maze azitambira Yehova. Yehova yabyakiriye ate? Bibiliya ivuga ko ‘yishimiye Abeli kandi akemera ituro rye’ (Intang. 4:4). Nanone Yehova yemeye ibitambo nk’ibyo, byatanzwe n’abantu bamukundaga kandi bamwiringira, urugero nka Nowa (Intang. 8:20, 21). Igihe Yehova yemeraga ibyo bitambo, yari agaragaje ko yashoboraga kongera kwemera abantu b’abanyabyaha kandi bakaba incuti ze. b

7. Inkuru ivuga ukuntu Aburahamu yari yiteguye gutamba umwana we itwigisha iki? (Reba n’ifoto.)

7 Aburahamu yizeraga Yehova cyane. Umunsi umwe Yehova yamusabye ikintu gikomeye. Yamusabye gutamba umwana we Isaka. Uko bigaragara icyo ni cyo kintu cyababaje Aburahamu cyane. Icyakora yumviye Yehova. Igihe haburaga gato ngo Aburahamu yice uwo muhungu we, Imana yaramubujije. Ibyabaye icyo gihe bigaragaza ibyo Yehova yari gukora mu gihe cyari kuzakurikiraho. Yari kuzatanga Umwana we akunda cyane, kugira ngo abe igitambo. Mbega ukuntu ibyo bigaragaza ko akunda abantu cyane!—Intang. 22:1-18.

8. Ibitambo by’amatungo byatangwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose byagaragazaga iki? (Abalewi 4:27-29; 17:11)

8 Igihe Yehova yahaga amategeko Abisirayeli, yabasabye kujya batamba ibitambo by’amatungo kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo. (Soma mu Balewi 4:27-29; 17:11.) Ibyo bitambo, byagaragaje ko Yehova yari kuzatanga igitambo kibirusha agaciro, cyari gukiza abantu icyaha burundu. Imana yasabye abahanuzi kwandika ibirebana n’urwo rubyaro rwasezeranyijwe. Basobanuye ko Umwana w’Imana w’ikinege yari kubabazwa hanyuma akicwa. Yari kumera nk’intama igiye gutambwaho igitambo (Yes. 53:1-12). Yehova yatanze isezerano ry’uko yari gutanga Umwana we akunda cyane, ngo abe igitambo cyo gukiza abantu icyaha n’urupfu. Icyo ni ikintu gitangaje Yehova yakoze kandi ni wowe yagikoreye.

NI IKI YESU YAKOZE KUGIRA NGO ADUKIZE?

9. Ni iki Yohana Umubatiza yavuze igihe yabonaga Yesu? (Abaheburayo 9:22; 10:1-4, 12)

9 Mu mwaka wa 29, Yohana Umubatiza yabonye Yesu w’i Nazareti maze aravuga ati: “Dore Umwana w’Intama w’Imana ukuraho icyaha cy’abatuye isi” (Yoh. 1:29). Ayo magambo agaragaza ko Yesu ari we rubyaro rwihariye Imana yari yarasezeranyije abantu. Yesu ni we wari gutanga ubuzima bwe ngo bube igitambo. Amaherezo urubyaro Yehova yasezeranyije rwari rubonetse kugira ngo rukize abantu icyaha.—Soma mu Baheburayo 9:22; 10:1-4, 12.

10. Yesu yagaragaje ate ko yaje “guhamagara” abanyabyaha?

10 Yesu yitaga cyane ku bantu babaga bababaye bitewe n’uko ari abanyabyaha, maze akabasaba kuba abigishwa be. Yari azi neza ko impamvu yatumaga abantu bababara, ari uko ari abanyabyaha. Ni yo mpamvu yafashaga abantu babaga bazwiho ko ari abanyabyaha. Hari urugero yakoresheje rutuma tubyumva neza, igihe yavugaga ati: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.” Nanone yaravuze ati: “Nazanywe no guhamagara abanyabyaha” (Mat. 9:12, 13). Ibyo Yesu yavuze, yarabikoze rwose. Urugero, yababariye ibyaha umugore wogeje ibirenge bye akoresheje amarira ye (Luka 7:37-50). Yigishije ukuri ko muri Bibiliya umugore w’Umusamariya bari bahuriye ku mugezi, nubwo yari azi ko yiyandarikaga (Yoh. 4:7, 17-19, 25, 26). Imana yahaye Yesu ubushobozi bwo gukuraho ingaruka z’icyaha, ni ukuvuga urupfu. Ibyo bigaragazwa n’iki? Yesu yazuye abantu benshi harimo abagabo, abagore, abana n’abantu bakuru.—Mat. 11:5.

11. Kuki abantu b’abanyabyaha bumvaga bakunze Yesu?

11 Tubona neza ukuntu abantu bakoraga ibintu bibi, bumvaga bameze neza iyo babaga bari kumwe na Yesu. Yabagaragarizaga impuhwe, kandi akishyira mu mwanya wabo. Ntibatinyaga kumuvugisha (Luka 15:1, 2). Yesu na we yabahaga umugisha akabashimira kuba bagaragaje ko bamwizera (Luka 19:1-10). Ibyo yakoze bigaragaza neza ko agira imbabazi nk’iza Papa we (Yoh. 14:9). Uko Yesu yavuganaga n’abantu n’uko yabafataga, bikwereka ukuntu Yehova agira imbabazi kandi agakunda abanyabyaha. Yesu yafashaga abantu b’abanyabyaha kugira ngo bahinduke maze babe abigishwa be.—Luka 5:27, 28.

12. Ni iki Yesu yigishije ku birebana n’urupfu rwe?

12 Yesu yari azi ko ari hafi gutanga ubuzima bwe ngo bube igitambo. Ni yo mpamvu yasubiriyemo abigishwa be kenshi ko yari kugambanirwa, maze akicirwa ku giti (Mat. 17:22; 20:18, 19). Yari azi ko icyo gitambo cye cyari gukuraho icyaha cy’isi nk’uko Yohana n’abahanuzi bari barabivuze. Nanone Yesu yavuze ko nyuma y’urupfu rwe, ‘abantu batandukanye bari kumusanga’ (Yoh. 12:32). Abantu b’abanyabyaha bari kwemera ko Yesu ari we Mwami wabo kandi bagakurikiza amategeko ye, bari gushimisha Imana. Kubigenza batyo, byari gutuma bose ‘babona umudendezo’ (Rom. 6:14, 18, 22; Yoh. 8:32). Ubwo rero, ni yo mpamvu Yesu yagize ubutwari akemera gupfa urupfu rubabaje kugira ngo adukize.—Yoh. 10:17, 18.

13. Yesu yapfuye ate, kandi se urupfu rwe rutwigisha iki kuri Yehova Imana? (Reba n’ifoto.)

13 Yesu yagambaniwe n’umwe mu ncuti ze magara. Nyuma yaho abanzi be baramufashe, baramutuka kandi bamushinja ibintu atigeze akora. Basabye ko Yesu yicwa kandi agakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo. Amaherezo abasirikare bamujyanye aho yagombaga kwicirwa, maze bamumanika ku giti. Yesu yihanganiye iyo mibabaro yose. Icyakora Yehova ni we wababaye kurusha Yesu, kuko yabonaga Umwana we apfa urupfu rubabaje. Kubera ko Yehova afite imbaraga, yashoboraga gutuma Umwana we adakomeza kubabara, ariko si ko yabigenje. None se ko Yehova yakundaga uwo Mwana we cyane, kuki yemeye ko ababazwa kandi akicwa? Byatewe n’uko akunda abantu. Yesu yaravuze ati: “Imana yakunze abantu cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atazarimbuka ahubwo azabone ubuzima bw’iteka.”—Yoh. 3:16.

Yehova yarababaye cyane igihe yemeraga ko Umwana we yicwa, kugira ngo adukize icyaha n’urupfu (Reba paragarafu ya 13)


14. Igitambo cya Yesu kigaragaza iki?

14 Igitambo cya Yesu ni ikimenyetso gikomeye, kigaragaza ko Yehova akunda abantu b’abanyabyaha bakomotse kuri Adamu na Eva. Rwose kigaragaza neza ko Yehova agukunda cyane. Yemeye gutanga Umwana we akunda cyane kandi yihanganira kumubona ababara birenze urugero kugira ngo ukizwe icyaha n’urupfu (1 Yoh. 4:9, 10). Yifuza gufasha buri wese muri twe kumukorera, nubwo turi abanyabyaha. Nanone kandi yifuza gukuraho icyaha burundu.

15. Twakora iki kugira ngo impano Imana yaduhaye y’igitambo cya Yesu itugirire akamaro?

15 Impano Imana yaduhaye, ni ukuvuga igitambo cy’Umwana wayo w’ikinege, gituma tubabarirwa icyaha. Ariko kugira ngo Yehova atubabarire, hari icyo tugomba gukora. Ni ikihe? Yohana Umubatiza na Yesu Kristo bavuze icyo ari cyo. Baravuze bati: “Nimwihane kuko Ubwami bwo mu ijuru buri hafi kuza” (Mat. 3:1, 2; 4:17). Ubwo rero niba twifuza kuba incuti za Yehova no kubabarirwa, tugomba kwihana ibyaha byacu. None se kwihana bisobanura iki, kandi se bidufasha bite gushimisha Yehova nubwo turi abanyabyaha? Igisubizo cy’icyo kibazo tuzakibona mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 18 Turagushimira ku bw’incungu

a Amagambo yasobanuwe: Ijambo “icyaha” rishobora gusobanura gukora ibyo Yehova yavuze ko ari bibi, cyangwa kudakora ibyo yavuze ko ari byiza. Nanone ijambo “icyaha” rishobora gusobanura imimerere abantu bose badatunganye barimo bitewe n’uko bakomotse kuri Adamu. Icyaha twarazwe ni cyo gituma dupfa.

b Yehova yemeraga ibitambo bitanzwe n’abantu b’indahemuka ba kera, kubera ko yari azi ko mu gihe cyari gukurikiraho, Yesu Kristo yari gutanga ubuzima bwe ngo bube igitambo kugira ngo akize abantu bose icyaha n’urupfu.—Rom. 3:25.