Gicurasi
Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Gicurasi
Imana ntirobanura.—Rom. 2:11.
Igihe Yehova yari amaze gukura Abisirayeli mu bucakara bwo muri Egiputa, yashyizeho abatambyi bo gukora imirimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Hari n’indi mirimo Abalewi bahawe gukora muri iryo hema ryera. Ese abakoraga muri iryo hema n’ababaga bafite amahema ashinze hafi yaryo, Yehova yabitagaho kuruta abandi? Oya rwose! Yehova ntarobanura. Umwisirayeli wese yashoboraga kuba incuti ya Yehova. Urugero, Yehova yakoze ku buryo Abisirayeli bose babasha kubona inkingi y’igicu n’inkingi y’umuriro zabaga ziri hejuru y’iryo hema (Kuva 40:38). Iyo icyo gicu cyatangiraga kwerekeza ahandi hantu, Abisirayeli babaga bari kure y’iryo hema barabibonaga, bagatangira kuzinga ibintu byabo, bagasenya amahema yabo, maze bakajyana n’abandi (Kub. 9:15-23). Muri iki gihe nabwo, aho twaba turi hose Yehova ashobora kudukunda, akatwitaho kandi akaturinda. w24.06 4 par. 10-12
Nimuze duhunge, kuko nitudahunga nta wuzacika Abusalomu!—2 Sam. 15:14.
Hari igihe ubuzima bwa Dawidi bwari mu kaga. Umuhungu we Abusalomu yari yiyemeje kumwica kugira ngo abe ari we uba umwami (2 Sam. 15:12, 13). Dawidi yagombaga guhita ahunga akava i Yerusalemu. Icyakora igihe we n’abagaragu be bahungaga, yabonye ko byaba byiza hagize usigara i Yerusalemu kugira ngo ajye amumenyesha ibyo Abusalomu ateganya gukora. Ubwo rero yoherejeyo Sadoki n’abandi batambyi, kugira ngo bajye bamushakira amakuru (2 Sam. 15:27-29). Bagombaga kwitwararika cyane kugira ngo badafatwa. Dawidi yasabye Sadoki n’indi ncuti ye y’indahemuka yitwaga Hushayi kugira ngo bamufashe (2 Sam. 15:32-37). Hushayi yigize nk’aho ashyigikiye Abusalomu, maze amugira inama y’uko batera Dawidi, ibyo bikaba byari gutuma Dawidi abona igihe gihagije cyo kwitegura icyo gitero. Nyuma yaho, Hushayi yamenyesheje Sadoki na Abiyatari uwo mugambi (2 Sam. 17:8-16). Abo bagabo na bo uko ari babiri, bahise bamenyesha Dawidi ibyo Abusalomu yateganyaga gukora, maze bagira uruhare rukomeye mu kurinda Dawidi ngo atagira icyo aba.—2 Sam. 17:21, 22. w24.07 4-5 par. 9-10
Yehova aravuga ati: “Nimuze tuganire mbereke uko twagirana imishyikirano myiza.”—Yes. 1:18.
Hari abagaragu ba Yehova bakomeza kwicira urubanza bitewe n’amakosa bakoze kera, yaba ayo bakoze mbere yo kubatizwa cyangwa nyuma yo kubatizwa. Ariko byaba byiza tuzirikanye ko urukundo Yehova adukunda, ari rwo rwatumye atanga igitambo cy’incungu. Aba yifuza ko twemera iyo mpano yaduhaye. Yehova atwizeza ko nitumara kugirana na we “imishyikirano myiza,” atazakomeza kwibuka ibyaha twakoze. Dushimishwa rwose no kumenya ko Yehova atongera kwibuka ibyaha twakoze kera. Ariko nanone, ntajya yibagirwa ibyiza twakoze (Zab. 103:9, 12; Heb. 6:10). Niba uhora wicira urubanza bitewe n’ibyo wakoze kera, byaba byiza wibanze ku byo ukora ubu n’ibyo uzakora mu gihe kiri imbere. Nta cyo wahindura ku byo wakoze kera. Ahubwo, ushobora gusingiza Yehova kandi ukamushimisha ubu, ari na ko utekereza ku bintu bishimishije azagukorera mu gihe kizaza. w24.10 8 par. 8-9
Mugire imyifatire mishya.—Kolo. 3:10.
Mu gihe usoma Bibiliya, hari igihe ushobora kumva ucitse intege, kubera ko ubonye ko hari ibintu byinshi ukeneye gukosora. Urugero, tuvuge ko usomye Bibiliya uyu munsi ukabonamo inama ikubuza kurobanura (Yak. 2:1-8). Ubonye ko hari icyo ugomba guhindura ku birebana n’uko ufata abandi, none wiyemeje kugira icyo ukora. Noneho ejo usomye imirongo igaragaza ko tugomba kwitondera ibyo tuvuga (Yak. 3:1-12). Icyo gihe bwo, ubonye ko hari igihe ujya uvuga amagambo aca abandi intege. Wiyemeje kujya uvuga amagambo atera inkunga, kandi yubaka abandi. Umunsi ukurikiyeho, usomye imirongo itugira inama yo kwirinda gukunda isi (Yak. 4:4-12). Ubonye ko ugomba guhitamo witonze imyidagaduro. Ku munsi wa kane wumvise ucitse intege kuko ubonye ko ufite ibintu byinshi ugomba guhindura. Nubona hari ibintu byinshi ugomba guhindura, ntugacike intege. Jya wibuka ko guhinduka ukagira “imyifatire mishya” atari ibintu biza ako kanya. w24.09 5-6 par. 11-12
Mujye mwemera mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami, kandi mujye muhora mwiteguye gusobanurira umuntu wese ubabajije ibirebana n’ibyiringiro mufite. Ariko mujye mubikora mu bugwaneza kandi mwubaha cyane.—1 Pet. 3:15.
Yesu yari azi ko uko Yehova abona ibintu ari byo by’ingenzi. Yizeraga adashidikanya ko Yehova azakuraho akarengane mu gihe gikwiriye. Igihe hagize uturenganya tugomba kwigana Yesu, tukitondera ibyo tuvuga. Hari igihe turenganywa ariko bidakabije ku buryo twabyirengagiza. Nanone dushobora guhitamo guceceka kugira ngo tutavuga ikintu cyatuma ibintu birushaho kuba bibi (Umubw. 3:7; Yak. 1:19, 20). Ikindi gihe dushobora kugira icyo tuvuga mu gihe tubonye abandi barenganywa cyangwa dushaka kuvuganira ukuri (Ibyak. 6:1, 2). Niba duhisemo kuvuga, tujye twihatira kuvuga dutuje kandi twubashye abandi. Dushobora kwigana Yesu dukomeza kwiringira “uca imanza zikiranuka.”—1 Pet. 2:23. w24.11 5-6 par. 10-12
Abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.—Luka 15:10.
Iyo umunyabyaha yihannye biradushimisha cyane (Luka 15:7). None se, nubwo abasaza bakora uko bashoboye kose kugira ngo bakosore uwo muntu, mu by’ukuri ni nde uba waramufashije guhinduka? Ibuka ibyo intumwa Pawulo yanditse agira ati: ‘Ahari wenda Imana izatuma bihana’ (2 Tim. 2:25). Ibisobanuro byatanzwe kuri uwo murongo bigira biti: “Uko guhindura imitekerereze cyangwa imyifatire, ntibiba biturutse ku muntu uwo ari we wese, ahubwo biba biturutse kuri Yehova, we ufasha uwo Mukristo wayobye akagira iryo hinduka ry’ingenzi. Pawulo yakomeje avuga bimwe mu bintu byiza bibaho iyo habayeho kwihana. Yavuze ko bituma umunyabyaha agira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, akongera gutekereza neza kandi akava mu mitego ya Satani” (2 Tim. 2:26). Iyo Umukristo yihannye, Komite y’Abasaza ikomeza kumusura kugira ngo imufashe kugira ukwizera gukomeye, gukomeza kurwanya ibishuko bya Satani no gukora ibikwiriye.—Heb. 12:12, 13. w24.08 23 par. 14-15
Ntimwaje kunshaka kubera ko ibitangaza nakoze byatumye mwizera. Ahubwo ni ukubera ya migati mwariye mugahaga.—Yoh. 6:26.
Abantu Yesu yari yagaburiye, ahanini bifuzaga cyane ibyokurya no kubona ibyo bakeneye. Ibyo tubyemezwa n’iki? Umunsi wakurikiyeho ba bantu bagiye kureba Yesu n’intumwa ze basanga bagiye. Hari amato yari avuye i Tiberiya, nuko bayajyamo bajya i Kaperinawumu gushaka Yesu (Yoh. 6:22-24). Ese icyatumye bajyayo ni ukugira ngo bumve izindi nyigisho za Yesu zivuga ku Bwami bw’Imana? Oya rwose. Icyo bishakiraga, ni uko Yesu yakongera kubaha imigati. Ni iki kibigaragaza? Reka turebe uko byagenze igihe abantu basangaga Yesu hafi y’i Kaperinawumu. Yababwiye adaca ku ruhande ko icyari kibazanye ari ukwishakira ibyokurya. Yari azi ko bari baje kumureba bitewe na ya ‘migati bariye bagahaga,’ ni ukuvuga “ibyokurya byangirika.” Ni yo mpamvu yabasabye gukorera “ibyokurya bitangirika bitanga ubuzima bw’iteka” (Yoh. 6:26, 27). Yesu yavuze ko Papa we wo mu ijuru ari we utanga ibyokurya nk’ibyo. w24.12 5 par. 8-9
Umunyabwenge agaragaza ubushishozi mu byo avuga, kandi atuma ibyo avuga birushaho kwemeza.—Imig. 16:23.
Kugira ngo umuvandimwe abe umwigisha mwiza, ibyo yigisha hamwe n’inama agira abavandimwe na bashiki bacu, bigomba kuba bishingiye ku Ijambo ry’Imana. Jya wiyigisha neza Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho bitangwa n’umuryango wacu (Imig. 15:28). Mu gihe wiyigisha, ujye ureba uko ibitabo byacu bisobanura imirongo yo muri Bibiliya, kugira ngo ukurikize ibivugwamo uko bikwiriye. Jya ugerageza gufasha abo wigisha kurushaho gukunda Yehova, kandi ubashishikarize kugira icyo bakora, kugira ngo bakurikize ibyo ubigisha. Niba ushaka kongera ubuhanga bwawe bwo kwigisha, jya usaba ibitekerezo abasaza b’inararibonye kandi ubikurikize (1 Tim. 5:17). Nanone abasaza baba bagomba gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu. Icyakora rimwe na rimwe baba bagomba kubagira inama cyangwa kubacyaha. Ariko ibyo byose, abasaza baba bagomba kubikora mu bugwaneza. Niba uri umugwaneza, ukaba urangwa n’urukundo kandi ibyo wigisha bikaba bishingiye ku Ijambo ry’Imana, uzamenya kwigisha neza kuko uzaba wigana Umwigisha wacu Mukuru, ari we Yesu.—Mat. 11:28-30; 2 Tim. 2:24. w24.11 24 par. 16
Mubwire abatuye isi icyubahiro cye.—Zab. 96:3.
Ibyo tuvuga kuri Yehova bimuhesha icyubahiro. Abagaragu ba Yehova basabwa “kumuririmbira,” “gusingiza izina rye,” ‘kuvuga ubutumwa bwiza bw’ukuntu akiza’ no ‘kubwira abatuye isi icyubahiro cye’ (Zab. 96:1-3). Ibyo ni bimwe mu byo twakora kugira ngo duhe icyubahiro Papa wacu wo mu ijuru (Ibyak. 4:29). Nanone dushobora gukoresha ibintu byacu by’agaciro kugira ngo duhe Yehova icyubahiro. Kuva kera abagaragu ba Yehova bagaragazaga ko bamuha icyubahiro bakoresheje ibyo batunze (Imig. 3:9). Urugero, Abisirayeli batangaga amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro kugira ngo bubake urusengero kandi bakomeze kurwitaho (2 Abami 12:4, 5; 1 Ngoma 29:3-9). Bamwe mu bigishwa ba Yesu batanze “ubutunzi bwabo” kugira ngo Yesu n’intumwa ze babone ibyo babaga bakeneye (Luka 8:1-3). Nanone Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batanze imfashanyo yo gufasha bagenzi babo batari bafite ibyokurya (Ibyak. 11:27-29). Natwe muri iki gihe, dushobora guha Yehova icyubahiro dutanga impano. w25.01 4 par. 8; 5 par. 11
None se ni nde wababuza kubatizwa mu mazi?—Ibyak. 10:47.
Ni iki cyafashije Koruneliyo akabatizwa? Bibiliya ivuga ko ‘we n’abo mu rugo rwe bose batinyaga Imana.’ Nanone ivuga ko Koruneliyo yasengaga Imana kenshi (Ibyak. 10:2). Igihe Petero yamugezagaho ubutumwa bwiza, we n’abo mu rugo rwe bemeye Kristo maze bahita babatizwa (Ibyak. 10:47, 48). Nta gushidikanya ko Koruneliyo yari yiteguye kugira ibyo ahindura, kugira ngo we n’abo mu rugo rwe bakorere Yehova (Yos. 24:15; Ibyak. 10:24, 33). Koruneliyo ntiyemeye ko umwanya ukomeye yari afite umubuza kuba Umukristo. Ese hari ibintu bikomeye wumva wahindura mu mibereho yawe kugira ngo ubatizwe? Niba bihari, Yehova azagufasha ubihindure. Niwiyemeza gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu mibereho yawe kugira ngo umukorere, azaguha imigisha. w25.03 5 par. 12-13
Ujye ugendera kure inkuru z’ibinyoma.—1 Tim. 4:7.
Niwumva hari ibinyoma bivugwa ku muryango wa Yehova cyangwa ku bavandimwe bashinzwe kutuyobora, uzibuke ibyo abanzi b’Imana bakoreye Yesu n’abigishwa bo mu kinyejana cya mbere. Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova baratotezwa kandi bagashinjwa ibinyoma nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye (Mat. 5:11, 12). Nitumenya ukwirakwiza ibyo binyoma, ntituzabyemera kandi tuzahita tugira icyo dukora kugira ngo tubyirinde. Twabyirinda dute? Jya wirinda inkuru z’ibinyoma. Intumwa Pawulo yasobanuye neza icyo twakora, mu gihe twumvise inkuru z’ibinyoma. Yabwiye Timoteyo ngo: ‘Ategeke bamwe kutita ku migani y’ibinyoma,’ kandi amusaba kwirinda inkuru z’ibinyoma (1 Tim. 1:3, 4). Ubwo rero natwe, tujye twirinda inkuru z’ibinyoma, kuko tuzi aho zituruka. Ahubwo tujye dutega amatwi “amagambo mazima” y’ukuri.’—2 Tim. 1:13. w24.04 11 par. 16; 13 par. 17
Bakoresha akarimi keza n’amagambo ashyeshyenga kugira ngo bashuke abantu batagira uburyarya.—Rom. 16:18.
Tujye dukomeza kunga ubumwe n’ababera Yehova indahemuka. Imana ishaka ko dukomeza kuyikorera twunze ubumwe. Ikizadufasha kunga ubumwe, ni ugukomeza kuyoborwa n’inyigisho z’ukuri. Abantu bitandukanya n’inyigisho z’ukuri batuma itorero ricikamo ibice. Ni yo mpamvu Yehova atugira inama yo ‘kubirinda.’ Tutabigenje dutyo, twatangira kwemera ibintu bidahuje n’ukuri maze tugahemukira Yehova (Rom. 16:17). Nitumenya gutandukanya ukuri n’ibinyoma, kandi tukiyemeza kuyoborwa n’inyigisho z’ukuri, tuzakomeza kuba incuti za Yehova. Nanone bizatuma dukomeza kugira ukwizera gukomeye (Efe. 4:15, 16). Ibyo bizaturinda ibinyoma bya Satani n’inyigisho ze kandi mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzaba dufite umutekano kuko Yehova azatwitaho. Nidukomeza kumvira inyigisho z’ukuri, ‘Imana y’amahoro izabana natwe.’—Fili. 4:8, 9. w24.07 13 par. 16-17.
Yesu yatanze igitambo kimwe cy’ibyaha gihoraho.—Heb. 10:12.
Yesu yitaga cyane ku bantu babaga bababaye bitewe n’uko ari abanyabyaha, maze akabasaba kuba abigishwa be. Yari azi neza ko impamvu yatumaga abantu bababara, ari uko ari abanyabyaha. Ni yo mpamvu yafashaga abantu babaga bazwiho ko ari abanyabyaha. Hari urugero yakoresheje rutuma tubyumva neza, igihe yavugaga ati: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.” Nanone yaravuze ati: “Nazanywe no guhamagara abanyabyaha” (Mat. 9:12, 13). Ibyo Yesu yavuze, yarabikoze rwose. Urugero, yababariye ibyaha umugore wogeje ibirenge bye akoresheje amarira ye (Luka 7:37-50). Yigishije ukuri ko muri Bibiliya umugore w’Umusamariya bari bahuriye ku mugezi, nubwo yari azi ko yiyandarikaga (Yoh. 4:7, 17-19, 25, 26). Imana yahaye Yesu ubushobozi bwo gukuraho ingaruka z’icyaha, ni ukuvuga urupfu. Ibyo bigaragazwa n’iki? Yesu yazuye abantu benshi harimo abagabo, abagore, abana n’abantu bakuru.—Mat. 11:5. w24.08 4 par. 9-10
Azacira abatuye ku isi urubanza rukiranuka, kandi abantu azabacira urubanza ruhuje n’ubudahemuka bwe.—Zab. 96:13.
Vuba aha Yehova azagaragaza ate ko ari we ukwiriye guhabwa icyubahiro? Azabikora aca imanza zitabera. Azarimbura Babuloni Ikomeye kubera ko yakoze ibibi byinshi kandi ikamusebya (Ibyah. 17:5, 16; 19:1, 2). Birashoboka ko hari abazabona Babuloni Ikomeye irimbutse, bagafatanya natwe gusenga Yehova. Amaherezo mu ntambara ya Harimagedoni, Yehova azarimbura isi ya Satani n’abamushyigikiye bose, ni ukuvuga abantu bose banga Yehova n’abagenda bamusebya. Ariko azarokora abamukunda bose n’abamwumvira kandi bagaterwa ishema no kumuha icyubahiro (Mar. 8:38; 2 Tes. 1:6-10). Nyuma y’ikigeragezo cya nyuma kizakurikira Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Yehova azaba yarejeje izina rye (Ibyah. 20:7-10). Icyo gihe, “abatuye isi bose bazamenya ko Yehova afite icyubahiro cyinshi, nk’uko amazi aba ari menshi mu nyanja” (Hab. 2:14). Dushimishwa cyane no kumenya ko vuba aha, abantu bose bazaha Yehova icyubahiro akwiriye. w25.01 7 par. 15-16
Ibyo mwihanganira biba bigamije kubakosora.—Heb. 12:7.
Ni iki cyari gufasha Abakristo b’Abaheburayo kwihanganira ibigeragezo bahuraga na byo? Intumwa Pawulo yabibukije akamaro ko kwihanganira ibigeragezo. Yasobanuriye abo Bakristo ko Imana yemera ko bageragezwa kugira ngo ibatoze. Ibigeragezo bifasha Umukristo kwitoza imico iranga umugaragu wa Yehova. Gutekereza ku mpamvu Imana yemera ko Abakristo bageragezwa, byari kubafasha kurushaho kwihanganira ibigeragezo bari guhura na byo (Heb. 12:11). Pawulo yagiriye Abakristo b’Abaheburayo inama yo kwihanganira ibigeragezo nta gucogora. Ni we wari ukwiriye kubibandikira, kubera ko yari yarigeze gutoteza Abakristo. Ubwo rero, yari asobanukiwe neza ibyo bahanganye na byo. Nanone kandi yari azi uko umuntu yakwihanganira ibitotezo. Yari yaratotejwe mu buryo butandukanye, igihe yari amaze kuba Umukristo.—2 Kor. 11:23-25. w24.09 12-13 par. 16-17
Mukomeze kuba maso.—Mat. 25:13
Buri munsi, turushaho kubona ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa. Kubera iki? Ni ukubera ko dushigaje igihe gito ngo imperuka ibe. Reka turebe ibyo Yesu yavuze ku birebana n’umurimo wo kubwiriza wari gukorwa mu minsi ya nyuma, nk’uko bivugwa muri Mariko 13:10. Mu yindi nkuru imeze nk’iyo Matayo yanditse, Yesu yavuze ko ubutumwa bwiza bwari kubwirizwa mu isi yose ituwe, mbere y’uko “imperuka” iza (Mat. 24:14). Ijambo imperuka, risobanura iherezo ry’isi mbi ya Satani. Yehova yashyizeho ‘umunsi n’igihe’ imperuka izaziraho (Mat. 24:36; Ibyak. 1:7). Uko umunsi ushize, icyo gihe kiba kirushaho kwegereza (Rom. 13:11). Mu gihe imperuka itaraza, tugomba gukomeza kubwiriza, kugeza igihe izazira. Mu gihe dutekereza ku murimo wo kubwiriza dukora, hari ikibazo cy’ingenzi dukwiriye kwibaza. Kuki tubwiriza ubutumwa bwiza? Muri make, urukundo ni rwo rutuma tubwiriza. Ibyo dukora mu murimo wo kubwiriza bigaragaza urukundo dukunda ubutumwa bwiza, urukundo dukunda bagenzi bacu, ikiruta byose, bikagaragaza urukundo dukunda Yehova n’izina rye. w24.05 14-15 par. 2-3
Imana ireba ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane.—Intang. 1:31.
Babyeyi, mujye mufasha abana banyu gutekereza ku byaremwe. Igihe mutembera, igihe mwasuye parike cyangwa mukora mu busitani, ushobora kwereka umwana wawe imiterere itangaje y’ibyaremwe igenda yisubiramo. Kubera iki? Ibyo bishobora gutuma usobanurira umwana wawe ko byakozwe n’umuhanga. Urugero iyo witegereje ibintu byinshi mu byaremwe, ubona bifite ibintu bimeze nk’imirongo igenda yisubiramo. Abahanga mu bya siyansi bayikozeho ubushakashatsi bwinshi. Umushakashatsi witwa Nicola Fameli yasobanuye ko iyo witegereje imiterere y’ibyaremwe, uba ubona ari imibare igenda yisubiramo, aho ibiri ku murongo wa gatatu biba ari igiteranyo cy’imirongo ibiri yawubanjirije (Fibonacci). Iyo miterere igaragara ku bintu bitandukanye, urugero nk’uko injeje zigaragara, uko ibikonoshwa biba biteye, ikagaragara ku mababi y’ibimera no ku ndabyo z’ibihwagari. w24.12 16 par. 7
Ni we utuma mugira ubuzima.—Guteg. 30:20.
Mose, Dawidi na Yohana babayeho mu gihe gitandukanye n’icyacu kandi ntibari babayeho nkatwe. Ariko hari ibintu byinshi duhuriyeho. Bakoreraga Imana y’ukuri nk’uko natwe tuyikorera. Kimwe na bo, dusenga Yehova, tukamwishingikirizaho kandi tukemera kuyoborwa na we. Nanone twiringira ko Yehova aha imigisha abantu bose bamwumvira nk’uko na bo babyiringiraga. Ubwo rero tujye twumvira inama twagiriwe n’abo bagabo bari bageze mu zabukuru kandi twumvire amategeko ya Yehova. Ibyo bizatuma ibyo dukora byose bigenda neza. Nanone bizatuma ‘tubaho igihe kirekire,’ ni ukuvuga iteka ryose. Ikindi kandi gukora ibishimisha Papa wacu wo mu ijuru udukunda, bizatuma tubona ibyishimo kuko ari we uzaduha imigisha iruta iyo dushobora gutekereza yose.—Efe. 3:20. w24.11 13 par. 20-21
Imana yahaye abagize itorero inshingano zitandukanye.—1 Kor 12:28.
Mu kinyejana cya mbere, hari abavandimwe bahabwaga inshingano yo kuba abakozi b’itorero (1 Tim. 3:8). Birashoboka ko ari bo bakoraga “imirimo yo gufasha abandi” intumwa Pawulo yavuzeho. Uko bigaragara abakozi b’itorero basohozaga inshingano zitandukanye zigaragara kandi z’ingenzi, naho abasaza bakibanda ku murimo wo kwigisha no kuragira umukumbi. Urugero, abakozi b’itorero bashobora kuba baragiraga uruhare mu kwandukura Ibyanditswe cyangwa bakagura ibikoresho byakoreshwaga muri ako kazi. Reka turebe imwe mu mirimo yo gufasha abandi, abakozi b’itorero bakora muri iki gihe (1 Pet. 4:10). Bashobora guhabwa inshingano yo kwita ku mafaranga y’itorero, gutanga amafasi, gutumiza ibitabo n’amagazeti bikoreshwa mu itorero, gukoresha ibyuma by’indangururamajwi n’ibyerekana videwo, kwakira abaje mu materaniro no kwita ku Nzu y’Ubwami. Iyo mirimo yose bakora ituma amateraniro n’umurimo wo kubwiriza bikorwa kuri gahunda.—1 Kor. 14:40. w24.10 19 par. 4-5
Ibintu byose mbishobora bitewe n’uko Imana imfasha, ikampa imbaraga.—Fili. 4:13.
Iyo dukomeje kuzirikana ko Yehova ari Imana nzima kandi ko atwitaho, tuba dushobora kwihanganira ibigeragezo ibyo ari byo byose, byaba ibikomeye cyangwa ibyoroheje. Ni Imana ishobora byose kandi izaduha imbaraga zo kwihangana. Ubwo rero, ibyo bishobora gutuma tugira icyizere cy’uko dushobora guhangana n’ibigeragezo tukabitsinda. Iyo twiboneye ukuntu Yehova adufasha mu bigeragezo byoroheje, bitwizeza ko azadufasha no mu bigeragezo bikomeye. Reka turebe ibintu bibiri byabaye ku Mwami Dawidi bigatuma arushaho kwiringira Yehova. Igihe yari akiri muto aragiye intama, higeze kuza idubu, ubundi haza intare, zije gutwara intama za papa we. Icyo gihe cyose, Dawidi yagize ubutwari yirukankana izo nyamaswa maze akiza izo ntama. Ariko ntiyigeze atekereza ko imbaraga ze zonyine, ari zo zatumye akora ibyo bintu. Yari azi ko ari Yehova wamufashije (1 Sam. 17:34-37). Gutekereza ku byamubayeho, byatumaga yiringira ko Imana nzima yari kumufasha n’ikindi gihe. w24.06 21 par. 5-6
Usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubwenge buke, kandi bimukoza isoni.—Imig. 18:13.
Reka tuvuge ko watumiwe mu birori. Ushobora kwibaza uti: “Ese nzajyeyo?” Niba utaziranye n’uwagutumiye cyangwa utazi uko byateguwe, ushobora kumubaza uti: “Ibyo birori bizabera he kandi bizaba ryari? Bizaba birimo abantu bangana iki? Bizaba biyobowe na nde? Ni ba nde bazabizamo? Ni ibiki bizahabera? Ese bizaba birimo inzoga?” Ibisubizo by’ibyo bibazo bizagufasha gufata umwanzuro mwiza. Niba umaze kubona amakuru yose, noneho tekereza neza uko ibintu bimeze. Urugero, byagenda bite umenye ko ibyo birori bizaba birimo abantu batubaha amahame ya Yehova cyangwa ko hazatangwa inzoga, ariko nta wugenzura niba abantu batanywa inzoga nyinshi? Ese urabona bishoboka ko ibyo birori, byazaba birimo inzoga nyinshi n’urusaku rwinshi (1 Pet. 4:3)? Iyo umaze gusuzuma ibyo bintu byose, gufata umwanzuro mwiza birakorohera. w25.01 15 par. 4-5
Nubwo ibyaha byanyu bitukura, bizahinduka umweru nk’urubura.—Yes. 1:18.
Yehova akoresha igitambo cy’incungu, agahanagura ibyaha by’abantu bihana. Iyo umwenda w’umweru wagiyeho ikizinga gitukura, kugikuraho biragorana. Icyakora iyo mvugo y’ikigereranyo, itwizeza ko Yehova atwozaho ibyaha byacu, ku buryo bitongera kugaragara. Nanone ibyaha bishobora kugereranywa n’amadeni (Mat. 18:32-35). Ubwo rero igihe cyose dukoze icyaha tukababaza Yehova, ni nkaho tuba tumugiyemo irindi deni. Tumurimo amadeni menshi! Ariko iyo Yehova atubabariye, ni nkaho aba adukuriyeho amadeni twagombaga kumwishyura. Ntashobora kutwishyuza ideni yadukuriyeho. Nk’uko umuntu yumva aruhutse iyo ideni yari afite rikuweho, ni ko natwe twumva tumeze iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu. w25.02 9-10 par. 9-10
Abana si bo bagomba kuzigamira ababyeyi babo, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye kuzigamira abana babo.—2 Kor. 12:14.
Ababyeyi bashobora gukenera ko abana babo babitaho igihe bazaba bageze mu zabukuru, kandi iyo bimeze bityo abana bishimira gufasha ababyeyi babo (1 Tim. 5:4). Icyakora ababyeyi biringira Yehova, basobanukiwe ko iyo bafashije abana babo kuba abagaragu ba Yehova ari bwo barushaho kugira ibyishimo, aho kubarera bumva ko bazakorera amafaranga menshi yo kubitaho igihe bazaba bageze mu zabukuru (3 Yoh. 4). Mu gihe wigisha abana bawe kumenya uko bazibeshaho mu gihe kiri imbere, jya ubereka ko nawe wiringira Yehova. Kuva bakiri bato, jya ubatoza gukorana umwete (Imig. 29:21; Efe. 4:28). Uko bagenda bakura, ujye ubafasha gukurikira amasomo yo ku ishuri bashyizeho umwete. Babyeyi, mujye mukora ubushakashatsi kugira ngo mubone amahame yo muri Bibiliya yafasha abana banyu gufata imyanzuro myiza irebana n’amashuri baziga. Ibyo bizatuma abana banyu bibeshaho kandi babone umwanya uhagije wo kubwiriza cyangwa kuba abapayiniya. w25.03 30-31 par. 15-16
Mugire imyitwarire mishya.—Efe. 4:24.
Muri Yesaya igice cya 65 harimo ubuhanuzi bugaragaza neza uko ubuzima bwari kuba bumeze muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Ubwo buhanuzi bwabanje gusohora mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu. Icyo gihe Abayahudi bihannye, bararekuwe bava i Babuloni basubira mu gihugu cyabo. Yehova yahaye umugisha abagize ubwoko bwe kandi abafasha kongera kubaka Yerusalemu yari yarahindutse amatongo, iba umujyi mwiza. Nanone yatumye urusengero rwaho rwongera kuba ahantu h’ibanze ho kumusengera muri Isirayeli (Yes. 51:11; Zek. 8:3). Ubwo buhanuzi bwa Yesaya bwasohoye ku nshuro ya kabiri guhera mu mwaka wa 1919, igihe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bitandukanyaga na Babuloni Ikomeye. Icyo gihe ni bwo paradizo yo mu buryo bw’umwuka yatangiye gukwirakwira hirya no hino ku isi. Ababwiriza barangwa n’ishyaka bashinze amatorero menshi kandi bakomeza kugaragaza imico ya gikristo. Abantu bahoze ari abanyarugomo cyangwa biyandarika, bambaye “kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka.” w24.04 20-21 par. 3-4
Buri wese azikorera umutwaro we.—Gal. 6:5.
Mu bihugu bimwe na bimwe, ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru ni bo bahitiramo umuntu uwo bazashakana. Ahandi ho, bene wabo cyangwa incuti z’uwo museribateri ni bo bamushakira umuntu bashobora kuzabana, hanyuma bagashakisha ukuntu babahuza, kugira ngo bo ubwabo barebe niba bakwiranye. Niba usabwe kugira umuntu ushakira uwo bazabana, jya ubanza umenye ibyo bombi bakunda. Niba umaze kubona uwo bashobora gushakana, jya ubanza umenye neza uwo muntu, umenye imico ye, ariko icy’ingenzi kurushaho, urebe niba akunda Yehova. Ubucuti umuntu afitanye na Yehova, ni bwo bw’ingenzi kuruta amafaranga, amashuri yize cyangwa urwego rw’imibereho arimo. Ariko ujye uzirikana ko uwo muvandimwe cyangwa mushiki wacu w’umuseribateri, ari we uzifatira umwanzuro wa nyuma wo gushakana n’uwo bari kumenyana. w24.05 23 par. 11
Incuti nyakuri igukunda igihe cyose.—Imig. 17:17.
Kumenya ibyo dukwiriye kuvuga n’ibyo tutavuga bishobora gufasha umuvandimwe na mushiki wacu bari kumenyana. Hari igihe tuba tugomba kugaragaza umuco wo kumenya kwifata (Imig. 12:18.) Urugero, hari igihe tuba dushishikajwe no kubwira abandi ko hari umuvandimwe na mushiki wacu bari kumenyana, kandi bo bumva ari bo bagombye kubyivugira. Ntidukwiriye gukwirakwiza amazimwe ku birebana n’abarimo kurambagizanya cyangwa ngo dutangire kubanenga tuvuga ibintu bitatureba (Imig. 20:19; Rom. 14:10; 1 Tes. 4:11). Nanone ntitwagombye kuvuga amagambo cyangwa kubaza ibibazo uwo muvandimwe na mushiki wacu, byatuma bumva bahatiwe gukora ubukwe. Twakora iki mu gihe umuvandimwe na mushiki wacu bahagaritse ubucuti bwabo? Twagombye kwirinda kwivanga mu bibazo byabo cyangwa kugira aho tubogamira (1 Pet. 4:15). Kuba abantu bahagaritse ubucuti bwabo, ntibivuze ko igihe cyo kumenyana cyabapfiriye ubusa. Intego iba yagezweho, kuko icyo gihe kiba cyatumye bafata umwanzuro mwiza. Icyakora uwo mwanzuro ushobora gutuma bumva bababaye. Ubwo rero, dushobora gushaka uko twabafasha. w24.05 31 par. 15-16
Nucika intege igihe uhanganye n’ibibazo, imbaraga zawe zizaba nke.—Imig. 24:10.
Kimwe mu bigeragezo bikomeye dushobora guhura na byo, ni ukubona umwe mu bagize umuryango wacu cyangwa incuti yacu magara bareka gukorera Yehova (Zab. 78:40). Iyo dukunda cyane uwo muntu, kwakira ibimubayeho biratugora. Niba ibintu bibabaje nk’ibyo byarigeze kukubaho, humura. Ibyabaye kuri Dawidi na Sadoki nawe bishobora kugufasha. Sadoki yakomeje kubera Yehova indahemuka igihe incuti ye magara yitwaga Abiyatari yahitagamo kuba umugambanyi. Ibyo byabaye igihe Dawidi yari ashaje ari hafi gupfa. Umuhungu we witwaga Adoniya yagerageje kwigarurira ubwami Yehova yari yarasezeranyije Salomo (1 Ngoma 22:9, 10). Abiyatari yiyemeje gushyigikira Adoniya (1 Abami 1:5-8). Icyo gihe Abiyatari ntiyahemukiye Dawidi na Sadoki gusa, ahubwo yahemukiye na Yehova. Sadoki na Abiyatari bari bamaze imyaka myinshi bakorana umurimo w’ubutambyi.—2 Sam. 8:17; 15:29; 19:11-14. w24.07 6 par. 14-15
Umuntu uhora ari maso agira ibyishimo.—Imig. 28:14.
Dukwiriye kwiringira tudashidikanya ko gukomeza kuba maso tukirinda ibishuko, bizatugirira akamaro. Iyo dukoze icyaha dushobora ‘kumara igihe gito twishimye,’ ariko gukora ibyo Yehova ashaka, bituma tugira ibyishimo byinshi kurushaho (Heb. 11:25; Zab. 19:8). Impamvu ni uko twaremewe gukora ibyo Imana ishaka (Intang. 1:27). Iyo tubikoze tugira umutimanama ukeye, kandi tugakomeza kuba abantu bakwiriye guhabwa ubuzima bw’iteka (1 Tim. 6:12; 2 Tim. 1:3; Yuda 20, 21). Ni byo koko, ‘umubiri ugira intege nke’ (Mat. 26:41). Icyakora ibyo ntibisobanura ko nta cyo twakora ngo dutsinde intege nke dufite. Yehova ahora yiteguye kuduha imbaraga dukeneye kugira ngo duhangane n’ibishuko (2 Kor. 4:7). Wibuke ko Yehova aduha imbaraga zirenze iz’abantu. Ubwo rero kugira ngo tubone izo mbaraga, tugomba gukora uko dushoboye kose tukarwanya ibishuko. Yehova azasubiza amasengesho yacu aduhe imbaraga dukeneye (1 Kor. 10:13). Mu by’ukuri, iyo Yehova adufashije dukomeza kuba maso maze tugatsinda ibishuko. w24.07 19 par. 19-21
Abafite akamenyero ko gukora ibyaha, ujye ubacyahira imbere y’abantu benshi.—1 Tim. 5:20.
Amagambo agize isomo ry’uyu munsi, intumwa Pawulo yayandikiye umusaza w’itorero mugenzi we witwaga Timoteyo, amubwira ibirebana no gucyaha abari bafite “akamenyero ko gukora ibyaha.” Ese yashakaga kuvuga ko umunyabyaha nk’uwo yagombaga gucyahirwa imbere y’abagize itorero bose? Si ko biri byanze bikunze. Ahubwo Pawulo yerekezaga ku bantu bake bashobora kuba bari basanzwe bazi iby’icyo cyaha. Abo bashobora kuba bari abantu babonye icyo cyaha gikorwa, cyangwa abo uwo muntu wakoze icyaha yabwiye ibyo yakoze. Ubwo rero abasaza b’itorero bagombaga kubwira gusa mu ibanga abazi iby’icyo cyaha ko uwo muntu wakoze icyaha yafashijwe. Hari igihe icyaha Umukristo yakoze kiba cyaramenyekanye cyane mu itorero, cyangwa kikaba gishobora kuzamenyekana. Icyo gihe, ijambo Pawulo yakoresheje risobanura “abantu benshi” ryaba ryerekeza ku bagize itorero bose. Ubwo rero umusaza azatanga itangazo mu itorero rivuga ko umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yacyashywe. Kubera iki? Pawulo yakomeje agira ati: “Kugira ngo bibere abandi umuburo,” bibarinde kugwa mu cyaha. w24.08 23-24 par. 16-17
Ayo magambo Imana yavuze ni ukuri.—Ibyah. 19:9.
Tugomba gukorana umwete umurimo wa Yehova kugeza ku mperuka. Abakristo basutsweho umwuka bagomba gukomeza kuba maso, kugira ngo Yesu ‘azabajyane’ mu ijuru kubaha igihembo cyabo (Mat. 24:40). Bategerezanyije amatsiko igihe ‘bazahurizwa hamwe’ na Yesu mu ijuru. Nyuma y’intambara ya Harimagedoni, bazaba ari umugeni wa Yesu, mu bukwe bw’Umwana w’Intama (2 Tes. 2:1). Nubwo igihe cyo guca urubanza cyegereje cyane, ntitugomba kugira ubwoba. Nidukomeza kuba indahemuka, Papa wacu wo mu ijuru udukunda azaduha “imbaraga zirenze iz’abantu” kugira ngo tubashe “guhagarara imbere y’umwana w’umuntu” (2 Kor. 4:7; Luka 21:36). Twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa kuba isi, nitwumvira inama ziri mu migani ya Yesu , tuzashimisha Yehova. Azatugaragariza ineza ye ihebuje, maze amazina yacu ‘yandikwe mu gitabo’ cy’ubuzima.—Dan. 12:1; Ibyah. 3:5. w24.09 24-25 par. 19-20
Kwegera Imana ni byo bimfitiye akamaro.—Zab. 73:28.
Ijambo ry’Imana rishobora kugufasha kubona amahoro yo mu mutima. Wakora iki ngo rigufashe? Jya utekereza ku bintu byiza ufite, harimo imigisha ya Yehova, maze iyo migisha uyigereranye n’ibiba ku bantu baba biringiye gusa iby’isi ishobora kubaha muri iki gihe. Usanga ubuzima bwabo bwose bushingiye ku bintu bagezeho, ariko nta byiringiro by’igihe kizaza baba bafite. Icyakora wowe Yehova agusezeranya imigisha irenze kure cyane iyo ushobora gutekereza (Zab. 145:16). Dore ikindi kintu ukwiriye gutekerezaho: Ntushobora kumenya neza uko byari kukugendekera, iyo uba warafashe umwanzuro utandukanye n’uwo wafashe. Icyo twemera tudashidikanya ni uko abantu bafata imyanzuro babitewe n’urukundo bakunda Yehova n’urwo bakunda bagenzi babo, nta kintu na kimwe cyiza bajya babura mu buzima. w24.10 27 par. 12-13

