Ibyahishuriwe Yohana 20:1-15

  • Satani azamara imyaka 1.000 aboshye (1-3)

  • Abazategekana na Kristo mu gihe cy’imyaka 1.000 (4-6)

  • Satani azarekurwa, nyuma yaho arimburwe (7-10)

  • Abapfuye bacirwa urubanza bari imbere y’intebe y’ubwami (11-15)

20  Nuko mbona umumarayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rw’ikuzimu+ n’umunyururu munini mu ntoki ze. 2  Hanyuma afata cya kiyoka,+ ari cyo ya nzoka ya kera+ yitwa Satani+ Usebanya,+ arakiboha kugira ngo kimare imyaka 1.000 kiboshye. 3  Nuko akijugunya ikuzimu+ agikingiranirayo, arafunga cyane ashyiraho na kashe,* kugira ngo kitongera kuyobya abantu bo mu bihugu, kugeza aho iyo myaka 1.000 izarangirira. Nyuma y’ibyo kigomba kubohorwa kugira ngo kimare igihe gito.+ 4  Nuko mbona intebe z’ubwami, kandi mbona abazicayeho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Mbona abantu bishwe* bazira ko babwirije ibya Yesu kandi bakavuga iby’Imana. Ni bo batasenze ya nyamaswa y’inkazi cyangwa igishushanyo cyayo, kandi ntibigeze bashyirwaho ikimenyetso mu gahanga kabo no ku kiganza cyabo.+ Nuko bongera kuba bazima, bategekana na Kristo+ ari abami mu gihe cy’imyaka 1.000. 5  Uwo ni wo muzuko wa mbere.+ (Abapfuye+ basigaye ntibahawe ubuzima iyo myaka 1.000 itarashira.) 6  Ugira ibyishimo ni umuntu wese uzuka mu muzuko wa mbere+ kandi umuntu nk’uwo ni uwera. Urupfu rwa kabiri+ ntirushobora kugira icyo rutwara+ abantu nk’abo. Ahubwo bazaba abatambyi+ b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka 1.000.+ 7  Iyo myaka 1.000 nishira, Satani azahita afungurwa ave aho yari afungiwe. 8  Azasohoka ajye kuyobya abantu bo mu bihugu biri mu mpande enye z’isi, ari bo Gogi na Magogi, kugira ngo abakoranyirize kujya mu ntambara. Umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja. 9  Bazagenda bakwire isi yose, bagote amahema y’abera n’umujyi Imana ikunda. Ariko umuriro uzamanuka uve mu ijuru ubatwike bashireho.+ 10  Satani wabayobyaga na we azajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku,* asangeyo ya nyamaswa y’inkazi+ na wa muhanuzi w’ibinyoma.+ Bazababazwa* ku manywa na nijoro, ndetse kugeza iteka ryose. 11  Nuko mbona intebe y’ubwami nini y’umweru, mbona n’uyicayeho.+ Isi n’ijuru birahunga biva imbere ye,+ kandi umwanya wabyo ntiwongera kuboneka. 12  Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze ibitabo birabumburwa. Ariko habumburwa n’ikindi gitabo, ari cyo gitabo* cy’ubuzima.+ Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri ibyo bitabo hakurikijwe ibyo bakoze.+ 13  Nuko inyanja igarura abayipfiriyemo, kandi urupfu n’Imva* na byo bigarura abapfuye babirimo. Hanyuma bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+ 14  Urupfu n’Imva bijugunywa mu nyanja yaka umuriro.+ Iyo nyanja yaka umuriro+ ni urupfu rwa kabiri.+ 15  Nuko umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima+ ajugunywa mu nyanja yaka umuriro.+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “ikimenyetso.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abicishijwe ishoka.”
^ Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.
^ Cyangwa “bazakumirwa; bazaba bafunzwe.”
^ Cyangwa “umuzingo.”
^ Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”