Imigani 16:1-33
16 Umuntu ashyira kuri gahunda ibitekerezo bye,Ariko igisubizo cyiza atanga gituruka kuri Yehova.+
2 Umuntu yibwira ko ibintu byose akora ari byiza,+Ariko Yehova aragenzura akamenya ikimutera kubikora.+
3 Ibyo ukora byose ujye ubyereka Yehova,+Ni bwo uzagira icyo ugeraho.
4 Yehova yaremye ibintu byose kugira ngo umugambi we ugerweho,Ndetse n’umuntu mubi yagennye igihe azamuhanira.+
5 Yehova yanga cyane umuntu w’umwibone,+Kandi wizere udashidikanya ko atazabura guhanwa.
6 Urukundo rudahemuka n’ukuri bituma umuntu ababarirwa ikosa rye,+Kandi gutinya Yehova bituma umuntu ahindukira akareka ibibi.+
7 Iyo Yehova yishimira imyitwarire y’umuntu,Atuma n’abanzi be babana na we amahoro.+
8 Ibyiza ni ukugira utuntu duke ariko ugakora ibyiza,+Aho kugira byinshi ariko ukora ibibi.+
9 Umuntu ashobora gutekereza ku byo azakora mu buzima,Ariko Yehova ni we umuyobora.+
10 Umwami agomba gufata umwanzuro uhuje n’ibyo Imana ishaka,+Kandi mu gihe aca urubanza ntagomba kugira uwo abera.+
11 Yehova ni we washyizeho iminzani ihuje n’ukuri,Kandi ni we washyizeho ibipimo byose bikoreshwa.+
12 Abami banga cyane ibikorwa byose bibi,+Kubera ko ibikorwa byo gukiranuka ari byo bituma ubwami bukomera.+
13 Abami bishimira abantu bavuga ibikwiriye.
Bakunda umuntu uvugisha ukuri.+
14 Uburakari bw’umwami bushobora gutuma umuntu yicwa,+Ariko umunyabwenge atuma bugabanuka.+
15 Iyo umwami agaragarije umuntu ineza, bituma abaho yishimye,Kandi iyo akwishimiye biba bimeze nk’igicu gitanga imvura mu gihe gikwiriye.*+
16 Kugira ubwenge biruta gutunga zahabu,+Kandi kugira ubushobozi bwo gusobanukirwa biruta kugira ifeza.+
17 Abakiranutsi ntibakora ibibi,Kandi uwirinda mu byo akora azakomeza kubaho.+
18 Kwibona bibanziriza kurimbuka,Kandi kwishyira hejuru bibanziriza kugwa.+
19 Ibyiza ni ukwiyoroshya ubana n’abicisha bugufi,+Aho kugabana ubutunzi n’abishyira hejuru.
20 Ugaragaza ubushishozi mu byo akora azagira icyo ageraho,Kandi uwiringira Yehova ni we uzabona imigisha.
21 Umuntu ufite ubwenge azitwa ujijutse,+Kandi uvuga amagambo meza agira ubushobozi bwo kwemeza.+
22 Abafite ubushishozi bubabera isoko y’ubuzima,Ariko abantu batagira ubwenge bahanwa bitewe n’ibikorwa byabo.
23 Umunyabwenge agaragaza ubushishozi mu byo avuga,+Kandi atuma ibyo avuga birushaho kwemeza.
24 Amagambo ashimishije aba ameze nk’umushongi w’ubuki bwo mu binyagu,*Araryohera kandi atuma umubiri ugira imbaraga.+
25 Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora bikwiriye,Ariko amaherezo bikamuzanira urupfu.+
26 Inzara yigisha umuntu gukora cyane.
Ituma umuntu akora cyane kugira ngo abone icyo arya.+
27 Umuntu utagira umumaro agarura ibibi byari byaribagiranye,+Kandi avuga amagambo ameze nk’umuriro utwika.+
28 Umunyamatiku ahora akurura amakimbirane,+Kandi usebanya atandukanya incuti magara.+
29 Umunyarugomo ashuka mugenzi we,Akamujyana mu bikorwa bibi.
30 Yicirana ijisho agapanga imigambi mibi.
Iyo ari gukora ibibi yapanze aba amwenyura.
31 Imvi ni ikamba ry’ubwiza,*+Mu gihe umuntu aribonye ariko akora ibikorwa byo gukiranuka.+
32 Utinda kurakara+ aruta umunyambaraga,Kandi umenya gutegeka uburakari bwe aruta uwigarurira umujyi.+
33 Abantu bakora ubufindo,*+Ariko umwanzuro uvuyemo, uba uturutse kuri Yehova.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Byerekeza ku mvura yagwaga mu kwezi kwa Mata, ikaba yarabaga ikenewe kugira ngo imyaka ikure kandi yere. Reba Umugereka wa B15.
^ Ni ikintu inzuki zikora ngo zishyiremo ubuki.
^ Cyangwa “ikamba ry’icyubahiro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakorera ubufindo mu mwenda.” Ubufindo ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.