Kuva 40:1-38

  • Bashinga ihema ryo guhuriramo n’Imana (1-33)

  • Ikuzo rya Yehova ryuzura ihema ryo guhuriramo n’Imana (34-38)

40  Hanyuma Yehova abwira Mose ati:  “Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, uzashinge ihema.  Uzashyire isanduku irimo amategeko* muri iryo hema, hanyuma ushyireho rido yo gukinga aho iyo Sanduku iri.  Uzinjize ameza uyashyireho ibigomba kujyaho, winjize n’igitereko cy’amatara uyacane.  Uzashyire igicaniro cya zahabu cyo gutwikiraho umubavu imbere y’isanduku irimo amategeko, kandi mu muryango w’ihema uhashyire rido.  “Uzashyire igicaniro cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana,  kandi uzashyire igikarabiro hagati y’iryo hema n’igicaniro, maze ugishyiremo amazi.  Uzubake urugo ruzengurutse ihema, mu irembo ryarwo uhashyire rido yo kuhakinga.  Uzafate amavuta yera uyasuke ku ihema no ku bintu biririmo byose, uryeze kandi weze n’ibikoresho byaryo byose, kugira ngo ribe iryera. 10  Uzasuke ayo mavuta ku gicaniro cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro, uyasuke no ku bikoresho byacyo byose, maze weze icyo gicaniro kugira ngo kibe igicaniro cyera cyane. 11  Uzayasuke no ku gikarabiro n’igitereko cyacyo kugira ngo ucyeze. 12  “Hanyuma uzazane Aroni n’abahungu be hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, ubasabe gukaraba.* 13  Uzambike Aroni imyenda yo gukorana umurimo w’ubutambyi umusukeho amavuta, bityo ambere umutambyi. 14  Nurangiza uzazane abahungu be ubambike amakanzu. 15  Uzabasukeho ya mavuta nk’uko wayasutse kuri papa wabo, kugira ngo bambere abatambyi. Ayo mavuta ubasutseho azatuma bo n’abazabakomokaho bakomeza kunkorera umurimo w’ubutambyi, uko ibihe bizagenda bisimburana.” 16  Mose abigenza atyo, akora ibyo Yehova yari yaramutegetse byose. 17  Nuko ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa kabiri, ihema rirashingwa. 18  Igihe Mose yashingaga ihema, yashashe hasi ibisate biciyemo imyobo, abishingamo amakadire y’ihema, ashyiramo imitambiko yaryo ashinga n’inkingi zaryo. 19  Arambura imyenda y’ihema, hejuru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana agerekaho n’ibyo kuritwikira nk’uko Yehova yari yarabimutegetse. 20  Hanyuma afata bya bisate byariho Amategeko Icumi* abishyira muri ya Sanduku, ashyiraho imijishi yayo n’umupfundikizo wayo. 21  Yinjiza iyo Sanduku mu ihema, ashyiraho ya rido yo gukinga aho iyo Sanduku irimo amategeko iri, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse. 22  Ashyira ameza mu ihema ryo guhuriramo n’Imana mu ruhande rwerekeye mu majyaruguru, inyuma ya ya rido, 23  ashyira n’imigati kuri ayo meza imbere ya Yehova, ayishyiraho igerekeranye, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse. 24  Ashyira igitereko cy’amatara mu ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere y’ameza, mu ruhande rwerekeye mu majyepfo. 25  Nuko acana amatara imbere ya Yehova, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse. 26  Ashyira igicaniro cya zahabu mu ihema ryo guhuriramo n’Imana inyuma ya rido, 27  kugira ngo kijye gitwikirwaho umubavu uhumura neza, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse. 28  Nuko akinga rido mu muryango w’ihema. 29  Ashyira igicaniro cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugira ngo kijye gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse. 30  Ashyira igikarabiro hagati y’ihema ryo guhuriramo n’Imana n’igicaniro, agishyiramo amazi yo gukaraba. 31  Mose na Aroni n’abahungu be bakajya bakarabiraho intoki n’ibirenge. 32  Igihe babaga bagiye kwinjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana n’igihe begeraga igicaniro, bakarabaga intoki n’ibirenge, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 33  Arangije yubaka urugo ruzengurutse ihema n’igicaniro, ashyiraho ya rido yo gukinga mu irembo ryarwo. Nguko uko Mose yarangije uwo murimo. 34  Nuko igicu gitwikira ihema ryo guhuriramo n’Imana, ubwiza burabagirana bwa Yehova bwuzura iryo hema. 35  Mose ntiyashobora kwinjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kuko ryari ritwikiriwe n’igicu kandi ubwiza burabagirana bwa Yehova bwuzuyemo. 36  Mu rugendo rw’Abisirayeli rwose, iyo icyo gicu cyavaga kuri iryo hema barahagurukaga bakagenda. 37  Ariko iyo icyo gicu cyagumaga kuri iryo hema, ntibahavaga. Barahagumaga kugeza igihe kiriviriyeho. 38  Mu rugendo rw’Abisirayeli rwose, ku manywa babonaga inkingi y’igicu cya Yehova hejuru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana, nijoro bakabona inkingi y’umuriro.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Isanduku y’Igihamya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubakarabye.”
Cyangwa “ibisate by’Igihamya.”