Ikinyarwanda
Mutarama
/assets/ct/fa815d8e9f/images/syn_placeholder_sqr.png
es26 pp. 7-17

Mutarama

Ku wa Kane, tariki ya 1 Mutarama

Mutarama

Mujye muba abantu bakuze batekereza neza.—1 Kor. 14:20.

Nta kintu gishimisha ababyeyi cyane nko kubyara umwana ufite ubuzima bwiza. Ariko nubwo abo babyeyi baba bakunze umwana wabo cyane, ntibakwishimira ko akomeza kuba uruhinja. Mu by’ukuri, uwo mwana wabo adakomeje gukura, byabahangayikisha cyane. Yehova na we arishima iyo dutangiye kumumenya, tukaba abigishwa ba Yesu. Ariko aba ashaka ko dukomeza gukura (1 Kor. 3:1). Ni yo mpamvu adusaba kuba Abakristo “bakuze.” Muri Bibiliya ijambo ryahinduwemo umuntu ‘ukuze,’ nanone ryumvikanisha igitekerezo cy’umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka (1 Kor. 2:6). Nk’uko umwana akura, akaba umuntu mukuru, natwe tugomba gukomeza gukura, tukarushaho kuba incuti za Yehova. Iyo tubigenje dutyo, tuba tubaye Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Birumvikana ko n’iyo twabigeraho, tutagomba kumva ko twageze iyo tujya.—1 Tim. 4:15. w24.04 2 par. 1, 3

Ihema ryanjye rizaba hamwe na bo kandi nzaba Imana yabo.—Ezek. 37:27.

Hagize ukubaza ati: “Yehova umubona ute,” wamusubiza iki? Ushobora kumusubiza uti: “Yehova ni Papa wanjye, ni Imana yanjye kandi ni incuti yanjye.” Ariko hari n’ukundi wamusubiza, uvuga uko ubona Yehova. Ese mu byo wamusubiza, harimo no kumubwira ko Yehova yagutumiye? Umwami Dawidi yagereranyije ubucuti buba hagati ya Yehova n’abagaragu be b’indahemuka n’ubucuti buba hagati y’umuntu n’abo yatumiye. Yarabajije ati: “Yehova, ni nde uzaba mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera” (Zab. 15:1)? Ayo magambo, agaragaza ko Yehova ashobora kudutumira tukaba incuti ze. Mbere y’uko Yehova atangira kurema ibintu byose yari wenyine. Ariko nyuma yaho, yaje kurema Umwana we w’imfura. Ni we wa mbere yatumiye mu ihema rye kandi Yehova yishimiye kumutumira. Bibiliya ivuga ko Yehova ‘yarushagaho gukunda’ Umwana we. Uwo Mwana we, na we ‘yahoraga yishimira imbere ye.’—Imig. 8:30. w24.06 2 par. 1-3

Sadoki [yari] umusore w’umunyambaraga kandi w’intwari.1 Ngoma 12:28.

Sa n’ureba abantu barenga 340.000, bateraniye hamwe kugira ngo bashyireho Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose. Abo bantu bamaze iminsi itatu mu misozi irimo ibitare iri hafi ya Heburoni. Bari guseka, bakaganira kandi bakaririmba indirimbo zo gusingiza Yehova bishimye (1 Ngoma 12:39). Muri abo bantu benshi, harimo n’umusore witwa Sadoki. Icyakora abantu benshi ntibazi ko ahari. Ariko Yehova we yamubonye kandi ashaka ko natwe tumenya ko ahari (1 Ngoma 12:​22, 26-28). Sadoki yari umutambyi, akaba yari amaze igihe kirekire akorana n’Umutambyi Mukuru Abiyatari. Nanone Imana yari yarahaye Sadoki ubwenge bwinshi n’ubushobozi bwo gusobanukirwa ibyo ishaka (2 Sam. 15:27). Sadoki yari intwari. Muri iyi minsi y’imperuka, Satani ari gukora uko ashoboye kose kugira ngo atume abagaragu ba Yehova badakomeza kugira ukwizera gukomeye (1 Pet. 5:8). Ubwo rero, tugomba kugira ubutwari mu gihe dutegereje ko Yehova arimbura Satani n’isi ye (Zab. 31:24). Nitubigenza dutyo tuzaba twigana Sadoki, tugaragaze ko dufite ubutwari. w24.07 2 par. 1-3

Imyaka yose Adamu yabayeho ni 930 hanyuma arapfa.—Intang. 5:5.

Igihe Yehova yaremaga umugabo n’umugore ba mbere yifuzaga ko babaho bishimye. Yabahaye ahantu heza ho kuba, impano nziza yo kugira umuryango, abaha n’inshingano ishimishije. Bari kubyara abana bakuzura isi, isi yose igahinduka paradizo ikamera nk’ubusitani bwa Edeni. Icyakora hari itegeko rimwe gusa yabahaye. Yababwiye ko nibica iryo tegeko, bakamwigomekaho babishaka, icyo cyaha cyari gutuma bapfa. Nyamara ibyo ni byo bakoze. Umumarayika mubi utarakundaga abantu cyangwa ngo akunde Imana yashutse Adamu na Eva maze basuzugura Imana. Adamu na Eva bakoze ibyo uwo mumarayika mubi, ni ukuvuga Satani, yashakaga. Aho kugira ngo biringire Yehova wabagaragarije urukundo rwinshi, baramusuzuguye. Nk’uko tubizi ibyo Yehova yari yaravuze ni byo byababayeho. Kuva icyo gihe batangiye guhura n’ingaruka z’ibyo bakoze. Batangiye gusaza kandi amaherezo barapfa.—Intang. 1:​28, 29; 2:​8, 9, 16-18; 3:​1-6, 17-19, 24. w24.08 3 par. 3

Mujye mushyira ijambo ry’Imana mu bikorwa, atari ukuryumva gusa.—Yak. 1:22.

Yehova n’Umwana we, bifuza ko twishima. Zaburi ya 119:2 igira iti: “Abagira ibyishimo ni abubahiriza ibyo atwibutsa, bakamushaka n’umutima wabo wose.” Yesu na we yaravuze ati: “Abagira ibyishimo ni abumva ijambo ry’Imana kandi bagashyira mu bikorwa ibyo rivuga” (Luka 11:28). Twese abagaragu ba Yehova turangwa n’ibyishimo iyo dusoma Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tukihatira gukurikiza ibyo rivuga (Yak. 1:​22-25). Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi twakora kugira ngo dushimishe Yehova (Umubw. 12:13). Nanone gukurikiza ibyo rivuga, bituma tubana neza n’abagize umuryango wacu, ndetse n’Abakristo bagenzi bacu. Ikindi kandi, kumvira Ijambo ry’Imana biturinda ibibazo byinshi bigera ku bantu batumvira amategeko ya Yehova. Ibyo ni byo Umwami Dawidi na we yavuze igihe yaririmbaga indirimbo ivuga iby’amategeko ya Yehova, amabwiriza ye ndetse n’imanza ze. Yashoje agira ati: “Kuyakurikiza bihesha imigisha myinshi.”—Zab. 19:​7-11. w24.09 2 par. 1-3

Akiza abafite imitima iremerewe, agapfuka ibikomere byabo.Zab. 147:3.

Ni iki Yehova abona iyo yitegereje abagaragu be bari hano ku isi? Abona ko bishimye cyangwa bababaye (Zab. 37:18). Nanone iyo abonye ukuntu dukora uko dushoboye kose ngo tumukorere nubwo twaba duhanganye n’ibintu bibabaje, biramushimisha. Ikiruta ibyo byose ariko, ni uko yifuza kudufasha no kuduhumuriza. Muri Zaburi ya 147:3 havuga ko Yehova ‘apfuka ibikomere’ by’abafite imitima iremerewe. Uwo murongo ugaragaza ko Yehova afasha abantu bafite agahinda. None se twakora iki ngo uburyo bwose Yehova akoresha kugira ngo adufashe, butugirire akamaro? Reka dufate urugero. Umuganga w’umuhanga ashobora gukora uko ashoboye kose kugira ngo afashe umuntu wavunitse. Icyakora niba uwo murwayi yifuza ko ibyo muganga akora byose bimugirira akamaro, agomba gukurikiza amabwiriza yose amuha. Yehova akoresha Ijambo rye agahumuriza abantu bafite agahinda, akabaha inama zirangwa n’urukundo. w24.10 6 par. 1-2

Byose Imana yabimaze ku isi.—Intang. 7:23.

Ibitabo byacu byagiye bivuga uko bizagendekera abantu Yehova abona ko ari abakiranirwa. Twavugaga ko abantu nk’abo, batazazuka. Hari izindi nkuru zo muri Bibiliya zigaragaza abandi bantu Yehova yaciriye urubanza, akagaragaza ko ari abakiranirwa. Urugero, Yehova yateje Umwuzure urimbura abari batuye isi yose, uretse Nowa n’umuryango we. Nanone Yehova yakoresheje Abisirayeli, barimbura abantu bo mu bihugu birindwi, bari batuye mu Gihugu cy’Isezerano. Ikindi gihe yakoresheje umumarayika umwe, maze mu ijoro rimwe yica abasirikare b’Abashuri 185.000 (Guteg. 7:​1-3; Yes. 37:​36, 37). Ese muri izo nkuru zose, Bibiliya yaba igaragaza neza ko Yehova yafatiye umwanzuro buri wese muri abo bantu ko arimbuka iteka ryose, kandi nta n’ibyiringiro by’umuzuko afite? Oya rwose. Muri izo ngero tumaze kuvuga, ntituzi urubanza Yehova yaciriye buri wese muri abo bantu. Nta nubwo tuzi niba buri wese yarabonye uburyo bwo kumenya Yehova, ngo yihane. w24.05 3 par. 5-7

Mujye mukomeza kurwanya ikibi mukora ibikorwa byiza.Rom. 12:21.

Yesu yatanze urugero rw’umupfakazi wakomeje kwinginga umucamanza ngo amurenganure. Nta gushidikanya ko urwo rugero rwakoze ku mutima abenshi mu bigishwa ba Yesu, kubera ko muri icyo gihe byari bimenyerewe ko abantu boroheje barenganywa (Luka 18:​1-5). Urwo rugero natwe rudukora ku mutima, kubera ko twibonera ukuntu akarengane kari hose. Muri iki gihe, twibonera ukuntu abantu bashobora kudufata uko tutari, bakaturutisha abandi kandi bakadukandamiza (Umubw. 5:8). Ntibitangaje kuba abantu badufata batyo. Icyakora ikintu tuba tutiteze ni ukubikorerwa n’abavandimwe na bashiki bacu. Ariko ibyo bishobora kubaho. Birumvikana ko abavandimwe na bashiki bacu batarwanya ukuri. Ahubwo babikora bitewe n’uko badatunganye. Icyakora uko Yesu yitwaye igihe yahuraga n’akarengane dushobora kubivanamo amasomo menshi. Niba dushobora kwihanganira abantu baturwanya kandi bakaturenganya, birumvikana ko tuba dushobora no kwihanganira abavandimwe na bashiki bacu mu gihe baturenganyije. w24.11 2 par. 1-2

Turagurira he imigati yo kugaburira aba bantu bose?—Yoh. 6:5.

Umugati ni wo wari ibyokurya by’ibanze by’abantu bavugwa muri Bibiliya (Intang. 14:18; Luka 4:4). Umugati wari ingenzi cyane ku buryo hari n’igihe Bibiliya ikoresha ijambo “umugati,” ishaka kuvuga ibyokurya muri rusange (Mat. 6:11; Ibyak. 20: 7). Nanone Yesu yakoresheje umugati mu bitangaza bibiri bizwi cyane yakoze (Mat. 16:​9, 10). Kimwe muri ibyo bitangaza tukibona muri Yohana igice cya 6. Igihe intumwa za Yesu zari zimaze kubwiriza, zumvise zinaniwe. Yesu n’intumwa ze buriye ubwato bambuka Inyanja ya Galilaya kugira ngo baruhuke (Mar. 6:​7, 30-32; Luka 9:10). Bageze ahantu hatari abantu mu gace ka Betsayida. Hashize akanya gato haje abantu babarirwa mu bihumbi, baje kureba Yesu. Yesu ntiyabirengagije, ahubwo yabitayeho abigisha iby’Ubwami bw’Imana, akiza n’abarwayi. Kubera ko bwari butangiye kwira, izo ntumwa za Yesu zatangiye kwibaza uko abo bantu bari bubone ibyokurya. Birashoboka ko bamwe muri bo bari bitwaje ibyokurya bike, ariko abenshi muri bo nta byo bari bafite, bagombaga kujya mu mijyi yari hafi aho kubigura.—Mat. 14:15. w24.12 2 par. 1-2

Impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.—Rom. 6:23.

Ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bari batunganye kandi baba muri paradizo nziza cyane (Intang. 1:27; 2:​7-9). Bari kubaho iteka ryose bishimye. Ariko hari ikintu kibabaje cyabaye. Adamu na Eva bakoze icyaha. Ibyo byatumye badakomeza kuba muri paradizo, kandi batakaza ibyiringiro byo kubaho iteka. Ubwo se byari kuzagendekera bite abana bari kuzabyara? Bibiliya igira iti: “Icyaha cyaje mu isi binyuze ku muntu umwe, kandi icyaha ni cyo cyazanye urupfu. Ni yo mpamvu urupfu rugera ku bantu bose kuko bose babaye abanyabyaha” (Rom. 5:12). Umurage Adamu na Eva baduhaye ni icyaha, kandi icyaha ni cyo gituma dupfa. Icyo cyaha twakigereranya n’amadeni menshi, ku buryo nta n’umwe muri twe wari kubasha kuyishyura (Zab. 49:8). Bibiliya igereranya ibyaha n’“amadeni” (Mat. 18:​32-35). Iyo dukoze ibyaha ni nkaho tuba tugize amadeni tugomba kwishyura Yehova. Aba afite uburenganzira bwo kutwishyuza. Iyo adashyiraho uburyo bwo kutubabarira ibyaha, twari gupfa tudafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—Rom. 6:7. w25.02 2-3 par. 2-3

Nabamenyesheje izina ryawe.—Yoh. 17:26.

Tubona ko kubwira abandi ibirebana n’Ubwami bw’Imana ari inshingano ishimishije cyane. Ni inshingano idafitwe na buri wese! Urugero, igihe Yesu yari ku isi, ntiyemeye ko abadayimoni babwira abandi ibimwerekeye (Luka 4:41). No muri iki gihe, mbere y’uko umuntu afatanya n’Abahamya ba Yehova gukora umurimo wo kubwiriza, hari ibintu aba agomba kuba yujuje. Tugaragaza ko twishimira cyane iyo nshingano iyo tubwiriza aho ari ho hose, n’igihe icyo ari cyo cyose. Natwe dufite inshingano nk’iya Yesu yo gutera imbuto z’Ubwami mu mitima y’abantu no kuzuhira (Mat. 13:​3, 23; 1 Kor. 3:6). Umuryango wacu wigana Yesu ugakora ibishoboka byose kugira ngo ufashe abandi kumenya izina ry’Imana. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yagize uruhare rukomeye mu gusubiza izina ry’Imana mu mwanya waryo. Iyo Bibiliya, yaba yuzuye cyangwa ibice byayo, iboneka mu ndimi zirenga 270. w24.04 9 par. 8-9

Umugabo we arahaguruka akamushima.—Imig. 31:28.

Bamwe mu bagabo babanye neza n’abagore babo, biyemeje kugira ikintu babakorera buri munsi, kugira ngo babereke ko babakunda (1 Yoh. 3:18). Hari ibintu byoroheje umugabo yakora kugira ngo yereke umugore we ko amukunda. Urugero, ashobora kumufata ukuboko cyangwa akamuhobera. Nanone ashobora kumwoherereza mesaje, wenda akamubaza niba yariye, cyangwa akamubaza uko yiriwe. Rimwe na rimwe, ashobora kumwandikira amagambo yatoranyije neza, agaragaza ko amukunda. Iyo umugabo akorera umugore we ibintu nk’ibyo, aba agaragaza ko amwubaha kandi bituma bakomeza kubana neza. Iyo umugabo yubaha umugore we, amutera inkunga kandi akamwereka ko afite agaciro. Ashobora kubigaragaza yibuka kumushimira ibintu byose akora kugira ngo amushyigikire (Kolo. 3:15). Iyo umugabo avuga imico myiza y’umugore we abikuye ku mutima, bituma umugore we yumva yishimye. Yumva amerewe neza, akibonera ko umugabo we amukunda kandi ko amwubaha. w25.01 11 par. 15; 13 par. 16.

Njyewe Yehova ndi Imana yawe, ikunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.—Yes. 48:17.

Zaburi ya 15 isozwa n’amagambo avuga ngo: “Umuntu wese ukora ibyo ntazanyeganyezwa” (Zab. 15:5). Ayo magambo agaragaza impamvu Yehova ashaka ko dukora ibintu byose bivugwa muri iyo zaburi. Ashaka ko tugira ibyishimo. Iyo dukoze ibyo Yehova adusaba, tumererwa neza kandi akaturinda. Abantu Yehova yakira mu ihema rye, biringiye ko bazagira ibyishimo byinshi mu gihe kiri imbere. Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka, bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, aho Yesu ‘yabateguriye’ (Yoh. 14:2). Abafite ibyiringiro byo kuzatura ku isi, na bo bategereje igihe ibivugwa mu Byahishuwe 21:3 bizasohorera. Rwose twishimira kuba Yehova yaremeye ko tuba incuti ze, kandi tukazaguma mu ihema rye iteka ryose!—Zab. 15:​1-5. w24.06 13 par. 19-20

Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye.Zab. 96:8.

Bibiliya igaragaza ko Yehova ari Imana ikomeye. Nyuma y’igihe gito Yehova avanye Abisirayeli muri Egiputa, yagaragaje ko ari Imana ikomeye ikwiriye guhabwa icyubahiro. Gerageza gusa n’ureba uko byari bimeze. Abisirayeli babarirwa muri za miriyoni bahagaze munsi y’Umusozi wa Sinayi kugira ngo bahure n’Imana yabo. Uwo musozi utwikiriwe n’ibihu byinshi. Mu buryo butunguranye haje umwotsi mwinshi utwikira uwo musozi. Habaye umutingito ukaze, inkuba zirakubita n’imirabyo irarabya kandi humvikana ijwi ry’ihembe rivuga cyane (Kuva 19:​16-18; 24:17; Zab. 68:8). Uko bigaragara igihe Yehova yakoraga ibyo bintu, Abisirayeli batangajwe cyane n’imbaraga ze. Muri iki gihe, dushobora guha icyubahiro Yehova. Ibyo dushobora kubikora tubwira abandi ukuntu afite imbaraga nyinshi n’imico ihebuje. Nanone duha Imana icyubahiro iyo tuyishimira ibyo idufasha gukora.—Yes. 26:12. w25.01 2 par. 2-3

Yehova ni we wantumye.—Kub. 16:28.

Igihe Abisirayeli bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, abagabo bari ibyamamare barwanyije Mose kandi ntibemera ko ari we Yehova yahaye inshingano yo kubayobora. Baravuze bati: ‘Abisirayeli bose ni abantu bera kandi Yehova ari hagati muri bo’ (Kub. 16:​1-3). Ibyo bavugaga byari ukuri. Imana yabonaga ko Abisirayeli bose ari abantu bera, ariko Yehova yari yarahisemo Mose ngo abe ari we ubayobora. Ubwo rero iyo abo bagabo bigometse banengaga Mose, mu by’ukuri ni Yehova babaga banenga. Ibyo bashakaga si byo Yehova yashakaga. Bo bashakaga kuba abantu bakomeye no kurushaho kuba ibyamamare. Imana yishe abayobozi b’ibyo byigomeke hamwe n’abandi bantu babarirwa mu bihumbi bari babashyigikiye (Kub. 16:​30-35, 41, 49). Muri iki gihe, twemera tudashidikanya ko Yehova arwanya abantu bose basuzugura amabwiriza atangwa n’umuryango we. w24.07 11 par. 11

Ibiri mu iyerekwa bizaba mu gihe cyagenwe.—Hab. 2:3.

Muri iki gihe usanga abantu benshi baduseka bitewe n’uko twemera ko imperuka y’iyi si mbi yegereje (2 Pet. 3:​3, 4). Nubwo hari ibintu byinshi tutazi, tugomba kwiringira tudashidikanya ko imperuka y’iyi si mbi izaba mu gihe gikwiriye kandi ko Yehova azatwitaho. Natwe tugomba kurushaho kugira ukwizera, tukiringira ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ Yehova akoresha kugira ngo atuyobore (Mat. 24:45). Igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, dushobora kuzahabwa amabwiriza azatuma turokoka. Iki ni cyo gihe cyo kurushaho kwiringira abo Yehova akoresha, kugira ngo ayobore umuryango we. Niba kubumvira muri iki gihe bitugora, nta cyakwemeza ko nitugera mu mubabaro ukomeye ari bwo tuzabumvira. w24.09 11 par. 11-12

Mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.—Rom. 12:2.

Ababyeyi b’Abakristo bakwiriye kuzirikana ko umwana wabo atazagira ukwizera bitewe gusa n’uko bo bagufite. Uko igihe kigenda gishira umwana wawe ashobora kwibaza ati: “Ese ni iki kinyemeza ko Imana ibaho? Nakwemezwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?” N’ubundi kandi, Bibiliya idutera inkunga yo ‘gukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ no ‘kugenzura ibintu byose’ (Rom. 12:1; 1 Tes. 5:21). None se wakora iki ngo ufashe umwana wawe kugira ukwizera gukomeye? Jya ufasha umwana wawe gushaka ibimenyetso bigaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Niba akubajije ibibazo, jya uboneraho kumwereka uko yabona ibisubizo yifashishije ibikoresho by’ubushakashatsi, urugero nk’Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi. Ashobora kujya muri icyo gitabo, munsi y’umutwe uvuga ngo: “Bibiliya,” akareba ahanditse ngo: “Yahumetswe n’Imana,” akibonera ko Bibiliya itameze nk’ibitabo bibonetse byose byanditswe n’abantu, ahubwo ko ari “Ijambo ry’Imana.”—1 Tes. 2:13. w24.12 14-15 par. 4-5

Ujye ubyigisha abantu bizerwa, na bo bazuzuza ibisabwa kugira ngo babyigishe abandi.—2 Tim. 2:2.

Abasaza bakwigana Yesu bate? Bagomba gutoza abavandimwe ndetse n’abandi bakiri bato kugira ngo bakore byinshi mu itorero. Icyakora abasaza ntibagomba kumva ko abo batoza bagomba gukora ibintu mu buryo butunganye. Nanone bagomba kugira inama zuje urukundo abavandimwe bakiri bato kugira ngo babafashe kuba abantu bicisha bugufi, biringirwa kandi biteguye gufasha abandi (1 Tim. 3:1; 1 Pet. 5:5). Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha abandi Ibyanditswe. Birashoboka ko abigishwa be bumvaga batazashobora gusohoza iyo nshingano. Icyakora Yesu yari yizeye ko bashobora kuyisohoza. Ni yo mpamvu yayibahaye. Yesu yagaragaje ko yari abafitiye icyizere, aravuga ati: “Nk’uko Papa wo ijuru yantumye, nanjye ndabatumye.”—Yoh. 20:21. w24.10 16 par. 15; 17 par. 17

Dawidi . . . ni umuntu ukora ibyo nshaka.—Ibyak. 13:22.

Dawidi yari umwami ukomeye. Nanone yari umucuranzi, agahimba indirimbo, akaba umusirikare w’intwari kandi yari umuhanuzi. Icyakora yahuye n’ibigeragezo byinshi. Yamaze imyaka myinshi ahunga Umwami Sawuli warangwaga n’ishyari, washakaga kumwica. N’igihe yari amaze kuba umwami yongeye guhunga umuhungu we Abusalomu washakaga kumwambura ubwami. Nubwo yahuye n’ibyo bibazo byose kandi agakora ibyaha bikomeye, yakomeje kubera Yehova indahemuka kugeza igihe yapfiriye. Imana yavuze ko Dawidi yari ‘umuntu ukora ibyo ishaka.’ Ubwo rero dukwiriye kumvira inama iboneka mu magambo Dawidi yavuze (1Bm 15:5). Reka turebe inama Dawidi yagiriye umwana we Salomo, wagombaga kumusimbura ku bwami. Uwo mwana wari ukiri muto, ni we Yehova yari yaratoranyije kugira ngo akomeze gushyigikira gahunda yo gusenga by’ukuri kandi yubake urusengero rwubahisha Imana (1 Ngoma 22:5). Ariko Salomo yari guhura n’ibibazo bikomeye. Ni iyihe nama Dawidi yamugiriye? Dawidi yabwiye umuhungu we ko niyumvira Yehova, ari bwo ibyo yari gukora byari kugenda neza.—1Bm 2:​2, 3w24.11 10 par. 9-11

Jya ureka Yehova akuyobore mu byo uteganya gukora byose. Ujye umwishingikirizaho na we azagufasha.—Zab. 37:5.

Umugabo uhohotera umugore we cyangwa akamubwira amagambo mabi, hari icyo aba akwiriye gukora kugira ngo yiyunge na Yehova kandi yiyunge n’umugore we. Icya mbere, aba agomba kwemera ko yakoze ikosa rikomeye. Nta kintu na kimwe Yehova atareba (Zab. 44:21; Umubw. 12:14; Heb. 4:13). Icya kabiri, aba agomba kureka guhohotera umugore we kandi agahindura imyifatire ye (Imig. 28:13). Icya gatatu, aba agomba gusaba imbabazi umugore we kandi agasaba imbabazi na Yehova (Ibyak. 3:19). Nanone aba agomba gusenga Yehova kugira ngo amufashe guhinduka bityo abashe gutekereza neza, kuvuga amagambo meza no gukora ibyo Yehova ashaka (Zab. 51:​10-12; 2 Kor. 10:5; Fili. 2:13). Icya kane, aba agomba gukora ibihuje n’amasengesho abwira Yehova, akirinda ibikorwa byose by’urugomo n’amagambo mabi (Zab. 97:10). Icya gatanu, aba agomba guhita ajya gushaka abasaza kugira ngo bamufashe (Yak. 5:​14-16). Icya gatandatu, ashyiraho gahunda izamufasha kwirinda ikintu cyose cyatuma yongera gukora ibyo bintu bibi. w25.01 11 par. 14

Kuki ukomeza gutinda? Genda ubatizwe.Ibyak. 22:16.

Ese ukunda Yehova Imana, we waguhaye ibintu byiza byose harimo n’ubuzima? Ese wifuza kugaragaza ko umukunda? Uburyo bwiza wabikoramo, ni ukumwiyegurira kandi ukabigaragaza ubatizwa. Nubikora uzaba ubaye umwe mu bagize umuryango wa Yehova. Nanone kubera ko Yehova azaba abaye Papa wawe n’incuti yawe, azakuyobora kandi akwiteho, bitewe n’uko uzaba uri uwe (Zab. 73:24; Yes. 43:​1, 2). Ikindi kandi, iyo wiyeguriye Imana kandi ukabatizwa, ugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka (1 Pet. 3:21). Ese hari ikikubuza kubatizwa? Niba gihari, humura si wowe wenyine. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bahinduye imyifatire yabo n’imitekerereze yabo kugira ngo buzuze ibisabwa maze babatizwe. Ubu bakorera Yehova babigiranye umwete kandi bishimye. w25.03 2 par. 1-2

Ni wowe ubabarira by’ukuri.—Zab. 130:4.

Akenshi Bibiliya igereranya ibyaha n’imitwaro iremereye. Umwami Dawidi yagaragaje uko ibyaha bye byari bimeze agira ati: “Amakosa yanjye yarandenze. Ameze nk’umutwaro uremereye ntabasha kwikorera” (Zab. 38:4). Icyakora Yehova ababarira abanyabyaha bihana (Zab. 25:18; 32:5). Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kubabarira,” mbere na mbere ryumvikanisha “guterura” cyangwa “gutwara.” Yehova twamugereranya n’umunyambaraga uterura imitwaro yacu iremereye, ni ukuvuga ibyaha, maze akabijyana. Hari indi mvugo y’ikigereranyo igaragaza ukuntu Yehova ajyana kure ibyaha byacu. Muri Zaburi ya 103:12 hagira hati: “Nk’uko aho izuba rirasira ari kure y’aho rirengera, ni ko yashyize kure ibyaha byacu.” Iburasirazuba ni kure cyane y’iburengerazuba kandi ibyo bice byombi ntibishobora guhura. Ibyo bituma twumva ukuntu Yehova ashyira kure cyane ibyaha byacu. Rwose, ayo magambo atwizeza ko Yehova atubabarira mu buryo bwuzuye. w25.02 9 par. 5-6

Nugira icyo uha umukene, ntukabyamamaze mu ruhame.—Mat. 6:2.

Yesu amaze gusubira mu ijuru, intumwa Petero yakoze igitangaza cyo gukiza umugabo wari waramugaye kuva akivuka (Ibyak. 1:​8, 9; 3:​2, 6-8). Birumvikana ko abantu benshi baje kureba uwo muntu ukoze icyo gitangaza (Ibyak. 3:11). Ariko Petero ntiyashakaga ko abantu bamutangarira, nubwo umuco yakuriyemo watumaga abantu bifuza kumenyekana cyane. Ahubwo Petero yicishije bugufi, maze asaba abantu gusingiza Yehova na Yesu, ababwira ati: ‘Izina rya Yesu no kuba tumwizera, ni byo bitumye uyu muntu mureba kandi muzi akomera’ (Ibyak. 3:​12-16). Natwe dushobora kwigana Petero tukitoza kwicisha bugufi. Tugirira neza abandi bitewe n’uko dukunda Yehova, kandi na bo tukaba tubakunda. Si ukubera ko tuba dushaka ko badushimagiza. Nidukorera Yehova twishimye kandi tugafasha abavandimwe bacu, no mu gihe nta wutureba, tuzaba tugaragaje ko twicisha bugufi by’ukuri.—Mat. 6:​1-4. w25.03 10-11 par. 11-12

Ujye ukora uko ushoboye ubere abandi urugero rwiza, kandi ube umwigisha mwiza.—1 Tim. 4:16.

Gukomeza gukunda Yehova na bagenzi bacu bishobora gutuma turushaho kwishimira umurimo wo kubwiriza (Mat. 22:​37-39). Ngaho tekereza ukuntu Yehova yishima iyo abona uko dukora uwo murimo n’ukuntu abo tubwiriza bishima iyo batangiye kwiga Bibiliya! Nanone, jya uzirikana ko abantu bemera ubutumwa bwiza tubagezaho, nibahitamo gukorera Yehova bazabona ubuzima bw’iteka (Yoh. 6:40). Ese waba udashobora kuva mu rugo bitewe n’impamvu runaka? Niba ari uko bimeze, jya wibanda ku byo ushobora gukora kugira ngo ugaragaze ko ukunda Yehova na bagenzi bawe. Urugero, mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, umuvandimwe witwa Samuel n’umugore we Dania ntibashoboraga kuva mu rugo. Muri ibyo bihe bitari byoroshye, babwirizaga bakoresheje terefone, bakandika amabaruwa, kandi bakigisha abantu Bibiliya bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo (Zoom). Nubwo batashoboraga gukora ibintu byinshi, bakoze ibyo bashoboye kandi byatumye bagira ibyishimo. w24.04 18 par. 15-16

Umugore ushoboye ni nde wamubona? Agaciro ke karuta kure ak’amabuye ya marijani.Imig. 31:10.

Nubwo gushaka atari byo byanze bikunze bituma umuntu agira ibyishimo, Abakristo benshi b’abaseribateri, baba abato n’abakuze, baba bifuza kubona uwo bazashakana. Birumvikana ko mbere y’uko utangira kumenyana neza n’uwo uteganya gushakana na we, ugomba kwitegura neza. Ibyo bisobanura ko ugomba kugirana ubucuti bukomeye na Yehova, ukaba wiyizi neza kandi ukaba ufite amafaranga yagufasha muri uwo mushinga utangiye (1 Kor. 7:36). Nanone, ni byiza ko ubanza kumenya imico uwo wifuza gushaka yaba afite. Bitabaye ibyo, ushobora kwirengagiza umuntu mukwiranye, ahubwo ugatangira kumenyana n’umuntu mudakwiranye. Birumvikana ko wagombye gushyingiranwa n’umuntu wabatijwe (1 Kor. 7:39). Ariko umuntu wese wabatijwe si ko yakubera umugore cyangwa umugabo mwiza. Ubwo rero ugomba kwibaza uti: “Ni izihe ntego mfite? Ni iyihe mico nifuza ko uwo tuzashakana yaba afite? Ese niteze ibintu bishyize mu gaciro?” w24.05 20 par. 1; 21 par. 3

Mugirirane neza.—Efe. 4:32.

Mu gihe muri kumenyana, mwakemura mute ibyo mushobora kutumvikanaho rimwe na rimwe? Ese byaba bigaragaza ko mudakwiranye? Si ko biri byanze bikunze kandi si mwe mwenyine byaba bibayeho. Uzirikane ko urugo rwiza ruba rugizwe n’abantu babiri bafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo batumvikanaho. Ubwo rero uko mukemura ibibazo mufitanye ubu, biba bigaragaza uko muzajya mubikemura nimumara gushakana. Mushobora kwibaza muti: “Ese nta kuntu twaganira ku bibazo dutuje kandi twubahana? Ese tuba twiteguye kwemera amakosa kandi tukagerageza kwikosora? Ese tuba twiteguye kuva ku izima, gusaba imbabazi no kubabarira” (Efe. 4:31)? Ariko niba muhora mutongana cyangwa mutumvikana mu gihe muri kumenyana, ntutekereze ko nimumara gushakana ari bwo bizagenda neza. Niba ubona mudakwiranye, mukwiriye guhagarika ubwo bucuti, kuko ari wo mwanzuro wababera mwiza mwese. w24.05 29 par. 12

Yehova nasingizwe, we Gitare cyanjye. Ni we unyigisha kurwana.—Zab. 144:1.

Iyo buri gihe dukora ibyo Yehova abona ko ari byiza, kandi tugafata imyanzuro ishingiye kuri Bibiliya, abandi bashobora kutwigana. Nitwiyigisha Ijambo ry’Imana kandi tukarushaho kugira ukwizera gukomeye, tuzayibera indahemuka dukurikize n’amahame yayo. Ntituzaba abantu badafata imyanzuro, bahindagurika cyangwa bashobora kuyoba mu buryo bworoshye, bitewe n’inyigisho z’ibinyoma n’imitekerereze y’isi (Efe. 4:14; Yak. 1:​6-8). Nanone tuba dushobora gufasha abari mu bigeragezo (1 Tes. 3:​2, 3). Abasaza b’itorero bagomba kuba abantu bafite imico myiza, batekereza neza, bagira gahunda kandi bashyira mu gaciro. Iyo abo bagabo ‘bigisha neza bakoresheje ijambo ry’Imana,’ bafasha abandi gutuza no kwiringira Yehova (Tito 1:9; 1 Tim. 3:​1-3). Iyo batanze urugero rwiza kandi bakita ku bagize itorero, bituma ababwiriza bajya mu materaniro buri gihe, bakaboneka mu murimo wo kubwiriza kandi bakagira gahunda yo kwiyigisha. Mu gihe abavandimwe na bashiki bacu hari ibintu bibahangayikishije, abasaza b’itorero babibutsa ko bakwiriye kwishingikiriza kuri Yehova, kandi bagakomeza gutekereza ku byo yabasezeranyije. w24.06 31 par. 16-18

Nimwihane, kuko Ubwami bw’Imana buri hafi kuza.—Mat. 4:17.

Igihe Yesu yari hano ku isi, yigishije abari bamuteze amatwi ukuntu Papa we wo mu ijuru aba yiteguye kutubabarira, mu gihe twakoze ibyaha. Tekereza ku nkuru y’umubyeyi wari ufite umwana w’ikirara. Uwo mwana yiyemeje kuva mu rugo maze amara igihe akora ibintu bibi. Icyakora “amaze gutekereza neza” yagarutse mu rugo. Papa we yamwakiriye ate? Yesu yaravuze ati: “Akiri kure, papa we aramubona . . . , maze ariruka aramuhobera, aramusoma cyane.” Uwo mwana ntiyiyumvishaga ko papa we ashobora kumubabarira. Ni yo mpamvu yamusabye kuba umugaragu. Ariko papa we yari yiteguye kumubabarira. Uwo mubyeyi yaravuze ati: “Uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yongeye kuba muzima. Yari yarabuze, none yabonetse.” Nuko amugarura mu rugo (Luka 15:​11-32). Igihe Yesu yabaga mu ijuru, nta gushidikanya ko yagiye yitegereza ukuntu Papa we agira impuhwe kandi akaba yiteguye kubabarira abanyabyaha bihana. Urwo rugero Yesu yakoresheje, ruraduhumuriza kandi rukatwereka ko Papa wacu Yehova arangwa n’imbabazi. w24.08 11 par. 11-12

Mugire ubwenge.—1 Pet. 4:7.

Umukristo ugaragaza ubwenge, abanza kureba uko Yehova abona ibintu mu gihe agiye gufata umwanzuro. Uwo Mukristo aba azi ko ubucuti afitanye na Yehova ari cyo kintu cy’ingenzi kuruta ikindi cyose. Ntiyitekerezaho birenze urugero, ngo yumve ko azi ibintu byose. Nanone kandi agaragaza ko yishingikiriza kuri Yehova, akamusenga kenshi yicishije bugufi. Ubwo rero nubwo twaba dufite ubuhanga bwihariye, twagombye gukomeza gusenga Yehova kugira ngo atuyobore. Mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye, tugomba gusenga Yehova kugira ngo atwereke icyo twakora kandi tukizera ko azi icyatubera cyiza. Dushimishwa no kuba Yehova yaraduhaye ubushobozi bwo kugaragaza imico nk’iye (Intang. 1:26). Birumvikana ko tudashobora kwigana Yehova mu buryo butunganye.—Yes. 55:9. w25.03 11 par.13; 13 par. 17-18

Umuntu ufite urukundo yiringira byose kandi yihanganira byose.—1 Kor. 13:7.

Ntugashidikanye ku mpamvu zituma abandi bakora ibintu. Iyo dukoreye abandi ibyiza ntibagaragaze ko badushimira, dushobora kwibaza tuti: “Ese koko ni indashima cyangwa ni uko bibagiwe kudushimira?” Hashobora kuba hari impamvu zatumye batagaragaza ko badushimiye. Bamwe bashobora kumva bishimye cyane, ariko bakabura uko babigaragaza. Hari ubwo muri iki gihe baba bafite isoni zo kuba bahawe ubufasha, cyane cyane niba mu gihe cyashize ari bo bafashaga abandi. Ariko niba dukunda abavandimwe na bashiki bacu by’ukuri, ntituzabatekerezaho ibintu bibi, ahubwo tuzakomeza kubagirira neza twishimye (Efe. 4:2). Jya wihangana. Umwami w’umunyabwenge Salomo yagize icyo avuga ku birebana no kugira ubuntu, agira ati: “Jya unaga umugati wawe hejuru y’amazi, kuko nyuma y’iminsi myinshi uzongera kuwubona” (Umubw. 11:1). Nk’uko ayo magambo abigaragaza, hari abashobora kuzadushimira “nyuma y’iminsi myinshi.” w24.09 30 par. 18-19

Abafite akamenyero ko gukora ibyaha, ujye ubacyahira imbere y’abantu benshi kugira ngo bibere abandi umuburo.—1 Tim. 5:20

Hari igihe hatangwa itangazo mu itorero rivuga ko umuntu yacyashywe. Iyo bimeze bityo dukomeza gusabana na we, tuzirikana ko yihannye kandi akareka imyitwarire mibi. Aba akiri umwe mu bagize itorero kandi aba akeneye ko abavandimwe na bashiki bacu bakomeza kumutera inkunga (Heb. 10:​24, 25). Icyakora, ibyo si ko bigenda iyo hatanzwe itangazo rivuga ko umuntu yavanywe mu itorero. ‘Tureka kwifatanya’ na we no ‘gusangira’ na we (1 Kor. 5:11). Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko tuzamwirengagiza burundu? Oya rwose. Birumvikana ko tudashobora gusabana na we. Ariko Abakristo bashobora gukoresha umutimanama wabo watojwe na Bibiliya, bagatumira mu materaniro umuntu wavanywe mu itorero, urugero nka mwene wabo cyangwa uwo bahoze ari incuti magara. w24.08 30 par. 13-14