Ukuboza
Ku wa Kabiri, tariki ya 1 Ukuboza
Abafasha gusobanukirwa neza Ibyanditswe.—Luka 24:45.
Abigishwa ba Yesu bizeraga Ijambo ry’Imana kandi bakoraga uko bashoboye ngo bakurikize ibivugwamo mu mibereho yabo (Yoh. 17:6). Icyakora ntibasobanukiwe impamvu Yesu yishwe nk’umugizi wa nabi. Yesu yari azi ko abigishwa be bari bafite ukwizera kandi ko bakundaga Yehova, ko icyo bari bakeneye gusa ari ukurushaho gusobanukirwa Ibyanditswe (Luka 9:44, 45; Yoh. 20:9). Ni yo mpamvu yabafashije gusobanukirwa ibyo bari barasomye mu Byanditswe. Reka turebe uko yabigenje igihe yabonekeraga ba bigishwa babiri bari bagiye mu mudugudu wa Emawusi. Biragaragara ko Yesu atahise yibwira abo bigishwa. Ahubwo yababajije ibibazo. Kubera iki? Birashoboka ko yashakaga ko bamubwira ibibari ku mutima kandi koko barabikoze. Bamubwiye ko batekerezaga ko Yesu yari kuba umwami wa Isirayeli, akaba ari we ubategeka aho gutegekwa n’Abaroma (Luka 24:18-27). Hanyuma yakoresheje Ibyanditswe, abafasha kumva ko hari ubuhanuzi bwinshi bwari bumaze gusohora. Ku mugoroba w’uwo munsi, Yesu yabonanye n’abandi bigishwa, na bo abasobanurira ubwo buhanuzi.—Luka 24:33-48. w24.10 14 par. 9-10
Nta cyo nshobora gukora Papa wo mu ijuru atacyemeye. Ahubwo ibintu byose mbivuga nk’uko Papa wo mu ijuru yabinyigishije.—Yoh. 8:28.
Ibyo Yesu yakoraga n’ibyo yavugaga yabyigishijwe na Papa we wo mu ijuru. Umuryango wacu na wo wigana urugero rwa Yesu, ugatanga inyigisho n’amabwiriza bishingiye ku Ijambo ry’Imana (2 Tim. 3:16, 17). Uwo muryango uhora utwibutsa gusoma Ijambo ry’Imana no gukurikiza ibivugwamo. Iyo twiyigishije Bibiliya twifashishije ibitabo bitangwa n’umuryango wa Yehova birushaho kutugirira akamaro. Urugero, tugereranya inyigisho dusanga muri Bibiliya n’amabwiriza duhabwa n’uwo muryango. Ubwo rero, iyo twiboneye ko amabwiriza duhabwa ashingiye kuri Bibiliya, turushaho kwiringira umuryango wa Yehova (Rom. 12:2). Yesu yabwirizaga “ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana” (Luka 4:43, 44). Nanone Yesu yategetse abigishwa be kumenyesha abandi ibirebana n’ubwo Bwami (Luka 9:1, 2; 10:8, 9). Muri iki gihe abantu bose bagize umuryango wa Yehova babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, aho baba bari hose. w24.04 9 par. 5-7
Ibyo udutegetse byose tuzabikora kandi aho uzatwohereza hose tuzajyayo.—Yos. 1:16.
Tujye dukomeza kwiringira amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova. Muri Isirayeli ya kera, Yehova yakoresheje Mose, nyuma yaho akoresha na Yosuwa kugira ngo bajye baha amabwiriza abagaragu be (Yos. 1:17). Iyo Abisirayeli babonaga ko abo bagabo bahagarariye Yehova, yabahaga imigisha. Nyuma y’imyaka myinshi igihe itorero rya gikristo ryashingwaga, intumwa 12 ni zo zatangaga amabwiriza (Ibyak. 8:14, 15). Nyuma y’aho, izo ntumwa 12 zaje kwiyongeraho n’abandi basaza b’i Yerusalemu. Iyo abagize itorero bakurikizaga amabwiriza atanzwe n’abo bagabo b’indahemuka, ‘umubare w’amatorero wakomezaga kwiyongera uko bwije n’uko bukeye’ (Ibyak. 16:4, 5). Muri iki gihe, natwe iyo dukurikije amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova, tubona imigisha. w24.07 10 par. 10
Nabonye Dawidi umuhungu wa Yesayi. Ni umuntu ukora ibyo nshaka.—Ibyak. 13:22.
Yehova yakundaga cyane Umwami Dawidi. Yigeze no kuvuga ati: “Ni umuntu ukora ibyo nshaka.” Ariko Dawidi yaje gukora ibyaha bikomeye, harimo gusambana no kwica. Dukurikije uko Amategeko ya Mose yabivugaga, Dawidi yagombaga kwicwa (Lew. 20:10; Kub. 35:31). Icyakora Yehova yashakaga gufasha Dawidi kwihana. Yamutumyeho umuhanuzi Natani, nubwo nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ko Dawidi yihannye. Natani yakoresheje urugero rwari gufasha Dawidi kumva ko yakoze ibyaha bikomeye. Dawidi yabonye ko yari yababaje Yehova cyane, nuko arihana (2 Sam. 12:1-14). Yanditse zaburi igaragaza ukuntu yababajwe n’ibyo yari yakoze (Zaburi ya 51, amagambo abanza.) Iyo zaburi yahumurije abantu benshi babaga bakoze ibyaha kandi ituma bihana. Ese ntidushimishwa no kumenya ko Yehova yakundaga Dawidi, kandi akamufasha kwihana? w24.08 10 par. 9
Mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.—Rom. 12:2.
Abantu benshi bazi neza ko kurera abana ari akazi katoroshye. Niba uri umubyeyi kandi ukaba ufite umwana ukiri muto, tugushimira ukuntu ukora cyane ngo umufashe kugira ukwizera gukomeye (Guteg. 6:6, 7). Ariko uko uwo mwana agenda akura, ashobora gutangira kukubaza ibibazo ku myizerere yacu ishingiye kuri Bibiliya, urugero nk’impamvu Bibiliya itubuza ibintu bimwe na bimwe. Hari igihe wakumva ibyo bibazo umwana wawe akubaza ukumva biguhangayikishije. Ushobora no kumva ko kuba abaza ibibazo nk’ibyo, ari ikimenyetso kigaragaza ko yatangiye gucika intege. Ariko mu by’ukuri, uko umwana agenda akura aba agomba kubaza ibibazo nk’ibyo, kugira ngo agire ukwizera gukomeye (1 Kor. 13:11). Ubwo rero ntukwiriye guhangayika. Ahubwo wagombye kubona ko kuba umwana wawe yibaza ibibazo nk’ibyo ku birebana no kwizera kwacu ari uburyo ubonye bwo kumufasha gutekereza. w24.12 14 par. 1-2
Dufite ukwizera kandi ni ko kuzatuma turokoka.—Heb. 10:39.
Igihe Yudaya yari kuba irimbuka, Abakristo b’Abaheburayo bagombaga kugira ukwizera gukomeye kugira ngo barokoke (Heb. 10:37, 38). Yesu yari yaragiriye inama abigishwa be, ababwira ko igihe bari kubona Yerusalemu igoswe n’ingabo, bagombaga guhungira mu misozi. Iyo nama yarebaga Abakristo bose, baba abari muri uwo mujyi cyangwa ababaga hanze yawo (Luka 21:20-24). Ubusanzwe iyo abantu babaga batuye ahantu hatari mu mujyi baterwaga, bahungiraga mu mujyi ugoswe n’inkuta kuko ari bwo bumvaga bafite umutekano. Ubwo rero, guhungira mu misozi byasaga n’ibidashyize mu gaciro, akaba ari yo mpamvu kumvira itegeko rya Yesu byasabaga ukwizera gukomeye. Nanone, Abakristo b’Abaheburayo bagombaga kugirira icyizere abo Yesu yakoreshaga kugira ngo ayobore itorero. Uko bigaragara abayoboraga itorero icyo gihe, batanze amabwiriza yumvikana kugira ngo bafashe abagize itorero gukurikiza inama ya Yesu yo guhunga, bakabikora mu gihe gikwiriye no kuri gahunda.—Heb. 13:17. w24.09 10 par. 9-10
Yatanze impano zigizwe n’abantu.—Efe. 4:8.
Igihe Yesu yari ku isi, yakoze neza ibyo Papa we yari yaramusabye gukora (Yoh. 17:4). Ariko Yesu ntiyigeze yumva ko ari we wenyine washobora gukora ibyo Yehova ashaka, ko nta wundi wabikora. Yatoje n’abandi gukora umurimo wo kubwiriza. Yahaye abigishwa be inshingano yo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza, ndetse no kwita ku ntama za Yehova kuko ari iz’agaciro kenshi. Yesu yagiriye abigishwa be inama zirangwa n’urukundo ariko nanone zidaca ku ruhande. Kubera ko bamwe muri bo batizeraga ko yapfuye akazuka, yabafashije kubisobanukirwa (Luka 24:25-27; Yoh. 20:27). Nanone yababwiye ko icyo bagombaga kwibandaho ari ukwita ku bagize ubwoko bw’Imana, aho kwishakira amafaranga (Yoh. 21:15). Yabibukije ko bagombaga kwirinda kugereranya ibyo bakora mu murimo wa Yehova n’ibyo abandi bashoboraga gukora (Yoh. 21:20-22). Ikindi kandi, yakosoye imitekerereze idakwiriye bari bafite ku Bwami bw’Imana, ahubwo abafasha kubona ko bakwiriye gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza.—Ibyak. 1:6-8. w24.10 15-16 par. 13-14
Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.—Zab. 37:29.
Kumvira Yehova bizatuma tubona ubuzima bw’iteka. Kimwe n’Abisirayeli bari bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, natwe turi hafi kwinjira mu isi nshya Imana yadusezeranyije, igihe isi izaba yahindutse paradizo (Yes. 35:1; Luka 23:43). Icyo gihe Satani n’abadayimoni be bazaba bavuyeho (Ibyah. 20:2, 3). Idini ry’ikinyoma ntirizongera kuyobya abantu (Ibyah. 17:16). Nanone ubutegetsi bukandamiza abantu buzaba butakiriho (Ibyah. 19:19, 20). Ikindi kandi abagizi ba nabi ntibazaba bakiriho (Zab. 37:10, 11). Abantu bose bazaba bumvira amategeko ya Yehova akiranuka kandi ibyo bizatuma babana amahoro bunze ubumwe. Bose bazaba bakundana kandi bizerana (Yes. 11:9). Mbega ibintu byiza dutegereje! Nitwumvira Yehova tuzakomeza kuba ku isi muri paradizo, atari mu gihe cy’imyaka magana gusa, ahubwo iteka ryose.—Yoh. 3:16. w24.11 9 par. 7
Ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere abantu bose ubuhamya.—Mat. 24:14.
Ibivugwa mu isomo ry’uyu munsi biri gukorwa kuruta ikindi gihe cyose. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa mu ndimi zirenga 1.000 kandi urubuga rwacu rwa jw.org, rutuma abantu benshi batuye isi bamenya Yehova. Icyakora, nanone Yesu yabwiye abigishwa be ko batari kurangiza “kuzenguruka imigi,” cyangwa kubwiriza buri wese, ataragaruka guca urubanza (Mat. 10:23; 25:31-33). Ibyo na byo biri kuba muri iki gihe. Muri iki gihe, abantu benshi baba mu duce tudashobora kubwirizamo twisanzuye. Nanone kandi buri munota havuka abana benshi cyane. Dukora uko dushoboye kose ngo tugeze ubutumwa bwiza ku bantu bo mu ‘mahanga yose, imiryango yose n’indimi zose’ (Ibyah. 14:6). Ariko tuvugishije ukuri, ntidushobora kugeza ubutumwa bwiza ku muntu wese uri ku isi mbere y’uko imperuka iza. w24.05 10 par. 6-7
Ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe.—Mat. 19:6.
Yesu yavugaga amagambo ahumuriza abandi kandi akabatera inkunga. Ntiyigeze akankamira abigishwa be (Luka 8:47, 48). Rwose yasigiye abagabo b’Abakristo urugero rwiza cyane! Yesu yategetse abagabo kudahemukira abagore babo. Yasubiyemo amagambo ya Yehova, avuga ko umugabo agomba ‘kugumana n’umugore we’ cyangwa komatana na we (Mat. 19:4-6). Inshinga y’Ikigiriki yakoreshejwe muri uwo murongo yahinduwemo “komatana,” isobanura gufatanya ibintu ukoresheje kore. Ubwo rero urukundo ruba hagati y’umugore n’umugabo, rugomba kuba rukomeye cyane ku buryo baba bameze nk’abafatanyijwe na kore. Hagize ukora ikintu kibabaza mugenzi we, bombi bababara. Umugabo ukunda umugore we urukundo nk’urwo, azirinda kureba amashusho y’urukozasoni y’uburyo bwose; azirinda kureba ‘ibidafite akamaro’ (Zab. 119:37). Kimwe na Yobu, azaba yariyemeje kutareba umugore ngo amwifuze.—Yobu 31:1. w25.01 10 par. 12-13
Imana yacu izamubabarira rwose.—Yes. 55:7.
Uko Yehova atubabarira, bitandukanye n’uko twe abantu badatunganye tubabarirana. Imbabazi za Yehova zirihariye. Umwanditsi wa zaburi, yavuze ku mbabazi za Yehova agira ati: ‘Ni wowe ubabarira by’ukuri, kugira ngo abantu bagutinye’ (Zab. 130:4). Rwose, Yehova ‘atubabarira by’ukuri.’ Ni we utwereka icyo kubabarira by’ukuri bisobanura. Hari igihe abanditsi ba Bibiliya bagiye bakoresha ijambo ry’Igiheburayo risobanura kubabarira, ritigeze rikoreshwa ryerekeza ku mbabazi z’abantu. Iyo Yehova ababariye umuntu ibyaha bye, abimuhanaguraho burundu, kandi bakongera kuba incuti. Dushimishwa no kumenya ko Yehova atubabarira burundu, kandi akabikora kenshi. w25.02 8 par. 1-3
Yadutegetse kubwiriza abantu no kubasobanurira neza.—Ibyak. 10:42.
Niyo abantu batatega amatwi ubutumwa tubagezaho tuzaba twageze ku ntego yacu. Kubera iki? Ni ukubera ko tuzaba twakoze ibyo Yehova na Yesu badusaba gukora. Badusaba kubabera abahamya. Niyo twaba twagiye kubwiriza ntitugire umuntu n’umwe tuvugana na we cyangwa abantu bakanga ubutumwa tubagezaho, dukomeza kugira ibyishimo kuko tuba tuzi ko ibyo twakoze bishimisha Yehova (Imig. 27:11). Nanone mu gihe umubwiriza mugenzi wacu abonye umuntu ushimishijwe mu ifasi, tujye twishimana na we. Hari igazeti y’Umunara w’Umurinzi yagereranyije umurimo wacu no gushakisha umwana wabuze. Abantu benshi bajya ahantu hose bashakisha uwo mwana. Iyo uwo mwana abonetse, uwamubonye si we wenyine wishima, ahubwo bose birabashimisha. Umurimo wo kubwiriza na wo usaba ko dukorera hamwe. Abagize itorero bose babwiriza mu ifasi, kandi iyo hagize utangira kuza mu materaniro twese biradushimisha. w24.04 18 par. 13-14
Abari biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka bose barizera.—Ibyak. 13:48.
Dushishikajwe cyane n’ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere! Twiringiye ko Yehova azaduha umugisha, maze abantu benshi bakemera ukuri ko muri Bibiliya, mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira. Nanone dushimishwa n’uko mu gihe cy’umubabaro ukomeye, hari benshi bazava mu isi ya Satani bakaza kwifatanya natwe gusingiza Yehova. Hagati aho, dufite umurimo tugomba gukora. Dufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi yose. Uwo murimo ntuzasubirwamo ukundi! Nanone tugomba gukomeza kubwira abantu ibiri hafi kuba. Abantu bagomba kumenya ko imperuka y’isi yegereje cyane. Twiyemeje gukomeza kubwiriza tubigiranye umwete, tubitewe n’urukundo dukunda ubutumwa bwiza, urukundo dukunda abantu, ikiruta byose, tubitewe n’urukundo dukunda Yehova ndetse n’izina rye. Tuzakomeza gukora uwo murimo tuzirikana ko wihutirwa, kugeza igihe Yehova azavugira ati: “Birahagije!” w24.05 19 par. 14-16
Mwese mujye mwicisha bugufi mu mishyikirano mugirana n’abandi, kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ineza yayo ihebuje.—1 Pet. 5:5.
Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yigishije Petero n’izindi ntumwa, isomo ry’ingenzi ryo kwicisha bugufi. Birashoboka ko izo ntumwa zatangajwe no kubona ukuntu Yesu akoze umurimo, ubundi wakorwaga n’abagaragu. Yakuyemo umwitero we, afata isume arayikenyera, ashyira amazi mu ibase, nuko yoza abigishwa be ibirenge (Yoh. 13:4, 5). Koza intumwa 12 ibirenge, harimo na Yuda wari ugiye kumugambanira, bishobora kuba byarafashe umwanya munini. Ariko Yesu yicishije bugufi akora ako kazi. Hanyuma yaravuze ati: “Ese musobanukiwe ibyo mbakoreye? Munyita ‘Umwigisha’ n’‘Umwami,’ kandi muba muvuga ukuri kuko ari ko bimeze. Ubwo rero, niba mbogeje ibirenge kandi ndi Umwami nkaba n’Umwigisha, namwe mugomba kozanya ibirenge.”—Yoh. 13:12-14. w25.03 10 par. 9-11
Inama ungira ni zo zinyobora, kandi amaherezo, uzampesha icyubahiro.—Zab. 73:24.
Isi ya Satani ituma gukomeza kubera Yehova indahemuka bitugora. Ndetse abantu benshi ntibemera ko Imana ibaho. Inshuro nyinshi, usanga abantu basuzugura Imana, basa n’abamerewe neza. Iyo ibyo tubibonye, dushobora gutangira kwibaza niba gukorera Imana bidufitiye akamaro. Nubwo tuba twizera ko Imana ibaho, dushobora gutangira gushidikanya twibaza niba izatwitaho. Ibyo byigeze no kuba ku mwanditsi wa Zaburi ya 73. Yabonaga ko abantu basuzuguraga amategeko y’Imana bo mu gihe cye, basaga n’abafite ubuzima bwiza. Ibyo byatumye atangira kwibaza niba gukorera Imana bifite akamaro (Zab. 73:11-13). Ni iki cyatumye uwo mwanditsi wa zaburi ahindura uko yabonaga ibintu? Yatekereje ku ngaruka zigera ku bantu bibagirwa Yehova (Zab. 73:18, 19, 27). Nanone yatekereje ku byiza byo gukorera Yehova. Natwe dukwiriye kujya dutekereza ku migisha yose Yehova yaduhaye. w24.06 25 par. 16-17
Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga.—Heb. 13:5.
Mu gihe Bibiliya yandikwaga, hari abagiriraga nabi bagenzi babo bakennye, bakabaguriza amafaranga biteze ko bazayabishyura bongeyeho n’inyungu. Nanone kandi, hari abacamanza bemeraga ruswa, kugira ngo bace imanza nabi. Ibikorwa nk’ibyo Yehova arabyanga cyane (Ezek. 22:12). Ni iby’ingenzi ko twisuzuma tukareba uko tubona ibirebana n’amafaranga. Ibaze uti: “Ese mpora ntekereza ku mafaranga n’ibyo ashobora kugura? Ese iyo hagize unguriza amafaranga, ntinda kumwishyura nibwira ko atayakeneye? Ese kuba mfite amafaranga bituma numva ndi umuntu udasanzwe kandi singaragarize abandi ubuntu? Ese niba hari abavandimwe na bashiki bacu b’abakire, naba ntekereza ko bakunda amafaranga cyane kuruta Yehova? Ese mba nifuza kuba incuti y’abakire ariko nkirengagiza abakene?” Dushobora gukomeza kuba incuti z’Imana, ari uko gusa twirinze gukunda amafaranga. Ibyo nitubikora, Yehova ntazigera adutererana. w24.06 12-13 par. 17-18
Nanga gukora ibibi, kugira ngo nkomeze kumvira ijambo ryawe.—Zab. 119:101.
Niba dushaka kwirinda kugwa mu bishuko, tugomba kwitoza kugira ibyifuzo bikwiriye. Nitwitoza ‘kwanga ibibi tugakunda ibyiza,’ tuzarushaho kwiyemeza gukora ibikwiriye (Amosi 5:15). Kugira ibyifuzo bikwiriye, bidufasha gutsinda ibishuko duhura na byo. Tugomba gukomeza gukora ibikorwa bidufasha kuba incuti za Yehova. Iyo turi mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza, turushaho kwifuza gushimisha Yehova (Mat. 28:19, 20; Heb. 10:24, 25). Gusoma Ijambo ry’Imana, kuryiyigisha no kuritekerezaho, bidufasha kurushaho gukunda ibyiza, tukanga ibibi (Yos. 1:8; Zab. 1:2, 3; 119:97). Ibuka ko Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Musenge ubudacogora, kugira ngo mutagwa mu bishuko” (Mat. 26:41). Twibonera ukuntu Yehova adufasha maze tukarushaho kwifuza kumushimisha nk’uko twabyiyemeje.—Yak. 4:8. w24.07 17-18 par. 14-16
Nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo. Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.—Zab. 32:8.
Jya wigana Yehova mu gihe utoza abandi, wibuke ko atanga ubwenge bwe abigiranye ubuntu. Natwe twifuza gutanga ubwenge bwacu, tukigisha abandi ibyo tuzi. Iyo tubigisha, twirinda kugira ibyo tubahisha, dutinya ko bazadusimbura. Nta nubwo tuvuga ngo: “Ubundi se njye ni nde wanyigishije! Na we azabyishakire.” Imitekerereze nk’iyo, ntikwiriye mu bagaragu ba Yehova. Ahubwo tuba twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo tuzi byose na bo babimenye (1 Tes. 2:8). Tuba twizeye ko na bo bazuzuza ibisabwa, ‘kugira ngo bigishe abandi’ (2 Tim. 2:1, 2). Twese nitugira ubuntu kandi tukigisha abandi, tuzagira ibyishimo bizanwa no gutanga. w24.09 29 par. 12-13
Buri wese yunganira mugenzi we nk’uko ingingo z’umubiri zunganirana.—Rom. 12:5.
Niba ujya wumva nta bushobozi bwihariye ufite, ntugacike intege. Nta gushidikanya ko hari imico myiza ufite, yatuma ugirira akamaro abagize itorero. Jya utekereza ku magambo Pawulo yavuze aboneka mu 1 Abakorinto 12:12-30, maze usenge Yehova umusaba kumenya uko wakurikiza ibivugwamo. Ayo magambo agaragaza neza ko wowe kimwe n’abandi bagaragu ba Yehova, muzagira ibyishimo byinshi nimukorera abandi mubikuye ku mutima. Ujye ukora ibishoboka byose, kugira ngo ukorere Yehova n’abavandimwe bawe. Ujye wizera udashidikanya ko abasaza b’itorero, bazabona ibyo ukora maze bakaguha inshingano ihuje n’ubushobozi bwawe (Rom. 12:4-8). Abakristo bose bakwiriye kugirana ubucuti bukomeye na Yehova, bakishimira gukorera abandi kandi bakabaho mu buryo bushimisha Imana. w24.11 17 par. 12-13
Hana atangira gusenga Yehova arira cyane.—1 Sam. 1:10.
Hari ibibazo byinshi Hana yahuye na byo bikamutera agahinda maze akarira. Umugabo we yari afite undi mugore. Uwo mugore yitwaga Penina kandi yangaga Hana. Nanone Hana nta bana yagiraga, ariko Penina we yari abafite. Penina yahoraga amuseka kubera ko atabyaye (1 Sam. 1:1, 2). Hari igihe Hana yumvaga ababaye ku buryo yariraga cyane, “akananirwa kurya” kandi akagira “agahinda kenshi” mu mutima (1 Sam. 1:6, 7, 10). Ni iki Hana yakoze kugira ngo ashobore kwihangana? Yagiye ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, aho basengeraga Yehova. Yabwiye Yehova ati: ‘Ita ku kababaro kanjye, unyibuke njyewe umugaragu wawe’ (1 Sam. 1:11). Yehova yumvise agahinda ke, yumva isengesho rye kandi nyuma yaho atuma abyara abana.—1 Sam. 1:19, 20; 2:21. w24.12 21 par. 5-7
Nakundaga abantu cyane.—Imig. 8:31.
Incungu itwigisha ko Yesu yita cyane ku bantu, cyane cyane abigishwa be (Yoh. 13:1). Urugero, Yesu yari azi ko bimwe mu byo yagombaga gukora igihe yari ku isi byari kuba bigoye, urugero nko gupfira abantu. Ariko ibyo byose Yesu yarabikoze, nubwo byari bigoye, atabitewe gusa no gukora ibyo Papa we yamushinze, ahubwo abitewe n’urukundo yakundaga abantu. Yesu yagaragaje urukundo rwinshi akunda abantu, ababwiriza, abigisha kandi akabafasha. Ndetse no ku munsi yishweho, yafashe umwanya yoza intumwa ze ibirenge kandi azibwira amagambo ya nyuma yo kuzihumuriza, aziha n’amabwiriza (Yoh. 13:12-15). Nanone igihe yari ku giti cy’umubabaro yahumurije umugizi wa nabi bari bamanikanywe kandi agaragaza ko ahangayikishijwe na mama we, nuko asaba Yohana kuzamwitaho (Luka 23:42, 43; Yoh. 19:26, 27). Twiboneye ukuntu Yesu yagaragaje ko yakundaga abantu, haba ku munsi yishweho n’igihe cyose yamaze akora umurimo hano ku isi. w25.01 23 par. 11
Yahawe igihano kugira ngo tubone amahorokandi ibikomere bye ni byo byadukijije.—Yes. 53:5.
Bibiliya ikoresha imvugo y’ikigereranyo kugira ngo idufashe gusobanukirwa umudendezo duheshwa no kuba Yehova atubabarira by’ukuri. Kubera ko tudatunganye kandi tukaba tubangukirwa no gukora ibyaha, twari tumeze nk’‘abayoborwa n’icyaha.’ Ariko kubera imbabazi za Yehova ‘ntitukiyoborwa n’icyaha’ (Rom. 6:17, 18; Ibyah. 1:5). Iyo tuzi ko Yehova yatubabariye, tugira ibyishimo nk’iby’abantu bahawe umudendezo. Kubera igitambo cy’incungu Yehova yatanze binyuze ku Mwana we, tumeze nk’abantu bakijijwe indwara (1 Pet. 2:24). Icyo gitambo cy’incungu cyatumye twongera kugirana ubucuti na Yehova, bwari bwarangijwe n’iyo ndwara. Nk’uko umuntu yishima iyo akize indwara ikomeye, natwe turishima cyane iyo Yehova atubabariye tukongera kuba incuti ze. w25.02 11 par. 16; 13 par. 17
Nimukomeza kubigenza mutyo ntimuzigera mucika intege ngo mubure ukwizera.—2 Pet. 1:10.
Mu mugani w’italanto, Yesu yavuzemo abagaragu babiri babereye indahemuka shebuja n’undi utaramubereye indahemuka (Mat. 25:14-30). Abo bagaragu babiri b’indahemuka, bagereranya Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka. Shebuja ari we Yesu yarababwiye ati: ‘Muze mwishimane na shobuja.’ Iyo bazutse mu muzuko wa mbere, baba bahawe igihembo cyabo cyo mu ijuru (Mat. 25:21, 23; Ibyah. 20:5b). Ariko nanone hari isomo Abakristo basutsweho umwuka, bavana kuri wa mugaragu w’umunebwe. Iryo somo ni irihe? Bagomba kugaragaza ko ari abanyamwete. Kimwe na wa mugani w’abakobwa icumi, ibyo Yesu yavuze mu mugani w’italanto ntibishaka kuvuga ko Abakristo basutsweho umwuka bari kuba abanebwe. Ahubwo yasobanuraga uko byari kugenda iyo badakomeza kugira umwete. ‘Gutoranywa kwabo no guhamagarwa kwabo’ nta cyo byari kuba bimaze, kandi ntibari kwemererwa kwinjira mu Bwami bwo mu ijuru. w24.09 22 par. 10; 23 par. 12-13
Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.—Fili. 1:10.
Twese tuba twifuza kubona ibidutunga n’ibitunga imiryango yacu (Umubw. 7:12; 1 Tim. 5:8). Birumvikana ko iyo tugiye guhitamo akazi tuzakora, dutekereza no ku mafaranga tuzahembwa. Ariko icyo ari cyo kintu dushingiyeho gusa dufata umwanzuro, twaba tuyoborwa n’ibyo tureba. Niba tugenda tuyobowe no kwizera, tuzabanza kureba ingaruka akazi tugiye gukora kazagira ku bucuti dufitanye na Yehova. Dushobora kwibaza tuti: “Ese aka kazi ntigashobora gutuma nkora ibintu Yehova yanga” (Imig. 6:16-19)? “Ese ntikazatuma nsiba amateraniro, kagatuma ntabona umwanya uhagije wo kubwiriza, kandi nkamara igihe kirekire ntari kumwe n’umuryango wanjye”? Niba twibajije ibyo bibazo tugasanga igisubizo ari “yego” byaba byiza turetse ako kazi, nubwo kubona akandi byaba bigoye. Kugenda tuyobowe no kwizera bituma dufata imyanzuro igaragaza ko twemera tudashidikanya ko Yehova azaduha ibyo dukeneye.—Mat. 6:33; Heb. 13:5. w25.03 21 par. 5-6
Mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana mubikuye ku mutima.—Efe. 4:32.
Buri gihe, tugomba gukora uko dushoboye kose, tukabona abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Yehova ababona. Ibyo tubikora twibanda ku mico yabo myiza aho kwibanda ku kuba badatunganye, kuko amaherezo ibyo bizavaho. Nanone buri gihe twihatira gukemura ibibazo byose tugirana kandi tukagaragarizanya urukundo. Ibyo bizatuma abantu bifuza kuza muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka kugira ngo na bo tubagaragarize iyo mico. Twifuza guhora twishimira paradizo Yehova yadushyiriyeho yo mu buryo bw’umwuka. Ubwo rero umuntu wese wifuza kubaho yishimye, anyuzwe, atuje kandi afite umutekano, agomba kuza muri iyo paradizo kandi akiyemeza kutayivamo. Ariko tugomba kuba maso, kuko Satani akora ibishoboka byose ngo ayidukuremo (1 Pet. 5:8; Ibyah. 12:9). Ntitugomba kumwemerera. Nimureke dukore uko dushoboye kose ngo turinde iyo paradizo, ikomeze kuba nziza, itanduye, kandi irimo amahoro. w24.04 24-25 par. 18-19
Mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana.—Mat. 6:33.
Babyeyi, mujye mufasha abana banyu kugira icyifuzo cyo gukorera Yehova n’umutima wabo wose. Mu byo muvuga no mu byo mukora, mujye mwereka abana banyu ko ibintu bituma dukomeza kuba incuti za Yehova, urugero nko kwiyigisha Bibiliya, kujya mu materaniro no kujya mu murimo wo kubwiriza, ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere. Mujye mufasha abana banyu kuba incuti za Yehova no kumukorera babikuye ku mutima, aho kumva ko babikora bitewe n’uko ari idini ry’ababyeyi babo. Mutabigenje mutyo, abana banyu bashobora kudaha agaciro umurimo bakorera Yehova, ndetse bakaba bareka no kumukorera burundu. Ese niba umuntu yararetse gukorera Yehova, byaba bisobanura ko adashobora kongera kuba incuti ye? Oya rwose. Impamvu ni uko ashobora kwihana, akongera kumusenga mu buryo yemera. Kugira ngo abigereho, agomba kwikuramo ubwibone, maze akemera ko abasaza b’itorero bamufasha (Yak. 5:14). Nubwo kongera kugirana ubucuti na Yehova bishobora kumugora, ni cyo kintu cyiza aba akwiriye gukora. w24.07 24-25 par. 18-19
Mwamaganire kure ubusambanyi.—1 Kor. 6:18.
Mwakora iki kugira ngo mu gihe cyo kumenyana mudakora ibintu bidakwiriye? Uko murushaho gukundana, ni ko buri wese yumva yahora ari kumwe na mugenzi we. None se ni iki cyabafasha kugira ngo mudakora ikintu cyababaza Yehova? Mujye mwirinda amagambo yerekeza ku busambanyi, kuba muri kumwe mwenyine no kunywa inzoga nyinshi (Efe. 5:3). Ibyo bishobora kubyutsa irari ryanyu ry’ibitsina maze ntimubashe gukora ibikwiriye nk’uko mwabyiyemeje. Byaba byiza mugiye muganira ku cyo mwakora kugira ngo buri wese yubahe mugenzi we kandi mwubahe amahame ya Yehova (Imig. 22:3). Uko murushaho kumarana igihe, mushobora kugaragarizanya urukundo mu buryo bukwiriye. Icyakora muramutse mugize irari ryinshi ry’ibitsina, gufata umwanzuro ukwiriye bishobora kubagora (Ind. 1:2; 2:6). Nanone iyo mugaragarizanya urukundo, mushobora kunanirwa kwifata maze mugakora ikintu gishobora kubabaza Yehova (Imig. 6:27). Ubwo rero, kuva mugitangira kumenyana, mujye muganira ku mipaka mwakwishyiriraho kugira ngo mwubahirize amahame yo muri Bibiliya.—1 Tes. 4:3-7. w24.05 29 par. 10-11
‘Yego’ yanyu ijye iba yego, na ‘Oya’ yanyu ibe oya.—Mat. 5:37.
Tuba twifuza ko abandi babona ko twiteguye kubafasha, cyane cyane igihe bafite ibibazo (Imig. 17:17). Twakora iki ngo abandi babone ko turi abantu biringirwa? Buri gihe tuba tugomba kwihatira kwigana imico y’Imana, urugero nko kubahiriza ibyo twasezeranyije abandi kandi tugakora uko dushoboye ngo twubahirize igihe. Abasaza biringirwa bagirira kamaro abagize itorero. Mu buhe buryo? Iyo abavandimwe na bashiki bacu bazi ko bashobora guhamagara umusaza igihe icyo ari cyo cyose bamukeneye, urugero nk’umugenzuzi w’itsinda barimo, bibarinda guhangayika. Nanone kandi iyo ababwiriza bazi ko abasaza baba biteguye kubafasha igihe icyo ari cyo cyose, bumva bitaweho. Iyo abasaza b’itorero batanga inama zishingiye kuri Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho bitangwa n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, aho gushingira ku bitekerezo byabo, Abakristo bagenzi babo barushaho kubagirira icyizere. Abavandimwe na bashiki bacu bagirira icyizere umusaza ukomeza kubabikira ibanga kandi agakora ibyo yabasezeranyije. w24.06 30 par. 14-15
Uzatuma bagira amahoro ahoraho, kuko ari wowe biringira.—Yes. 26:3.
Muri iki gihe ntidushobora kwitega ko Yehova adukuriraho ibibazo byacu byose, ariko dushobora kwizera ko azadufasha tukabyihanganira (Zab. 41:3). Yehova akoresha umwuka we wera, maze akaduha imbaraga, ubwenge n’amahoro yo mu mutima, bikadufasha kwihangana (Imig. 18:14; Fili. 4:13). Nanone ibyiringiro yaduhaye by’uko nta muntu uzongera kurwara, na byo biradukomeza (Yes. 33:24). Yehova yandikishije muri Bibiliya amagambo ashobora gutuma dutuza mu gihe dufite ibibazo (Rom. 15:4). Igihe mushiki wacu wo muri Afurika y’iburengerazuba bamusuzumaga bakamusangana kanseri, yarababaye cyane, ku buryo yahoraga arira. Yaravuze ati: “Nahumurijwe cyane n’amagambo aboneka muri Yesaya 26:3. Uwo murongo utwizeza ko Yehova ashobora kuduha amahoro yo mu mutima, adufasha gutuza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.” Ese hari amagambo yo muri Bibiliya aguhumuriza, mu gihe uhanganye n’ibibazo kandi ukaba udafite uko wabikemura? w24.12 24 par. 17-18
Akiri kure, papa we aramubona amugirira impuhwe, maze ariruka aramuhobera, aramusoma cyane.—Luka 15:20.
Abasaza bagaragariza imbabazi abantu bavanywe mu itorero. Baba bifuza ko izo ntama ‘zigaruka mu rugo’ (Luka 15:22-24, 32). Iyo umunyabyaha yihannye, mu ijuru haba ibyishimo byinshi kandi no ku isi ni uko bigenda (Luka 15:7). Uko bigaragara Yehova ntaba ashaka ko abanyabyaha batihana baguma mu itorero. Icyakora ntabwo abatererana. Ahubwo aba yifuza ko bamugarukira. Amagambo yo muri Hoseya 14:4, agaragaza uko Yehova abona abanyabyaha bihana. Hagira hati: ‘Nzabakiza ubuhemu bwabo, nzabakunda ku bushake bwanjye, kuko ntakibarakariye.’ Kumenya ko ari uko Yehova abona abanyabyaha bihana, bituma abasaza b’itorero bashakisha ikintu cyose cyaba kigaragaza ko uwo umuntu yatangiye kwihana. Nanone kandi, ayo magambo atuma abantu bakuwe mu itorero bumva ko Yehova abakunda kandi ko yifuza ko bamugarukira. w24.08 28 par. 8-9
Mujye muba abantu bashimira.—Kolo. 3:15.
Tuvugishije ukuri, hari abantu ushobora gukorera ibintu byiza, ntibagaragaze ko bashimira. Hari ubwo dukora ibintu byinshi kugira ngo tugaragaze ko twita ku muntu, ariko we agasa n’utabibona. None se mu gihe bigenze bityo, twakora iki ngo tutababara cyangwa ngo tutaba abarakare? Zirikana ko uko abantu bakiriye ibyo twabakoreye, atari byo bituma tugira ibyishimo (Ibyak. 20:35). Dushobora guhitamo kugira ibyishimo nubwo baba basa n’abatishimiye ibyo twakoze. Twabikora dute? Tujye tuzirikana ko iyo tugize icyo duha abandi, tuba twigana Yehova. Akorera abantu ibyiza byinshi, babyishimira cyangwa batabyishimira (Mat. 5:43-48). Yehova adusezeranya ko nidukorera abandi ibyiza ‘tutiteze ko bazabitwishyura, tuzabona imigisha myinshi’ (Luka 6:35). Mu byo bashobora ‘kutwishyura,’ hashobora kuba hakubiyemo n’amagambo yo kudushimira. Ubwo rero, badushimira cyangwa batadushimira, Yehova azaduha imigisha kubera ibyiza dukorera abandi, kuko akunda ‘utanga yishimye.’—Imig. 19:17; 2 Kor. 9:7. w24.09 29 par. 14-16

