Imigani 19:1-29

  • Umuntu ugira ubushishozi atinda kurakara (11)

  • Umugore uhora atongana ameze nk’igisenge gihora kiva (13)

  • Umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova (14)

  • Jya ukosora umwana wawe bigishoboka (18)

  • Kumvira inama bigaragaza ubwenge (20)

19  Ibyiza ni ukuba umukene ukora ibikwiriye,+Aho kuba umuntu utagira ubwenge, uvuga ibinyoma.+   Si byiza ko umuntu abaho adafite ubumenyi,+Kandi umuntu uhubuka, akora icyaha.   Ubwenge buke bw’umuntu butuma akora ibibi,Yarangiza akarakarira Yehova.   Iyo umuntu ari umukire agira incuti nyinshi,Ariko umukene we n’incuti ze ziramuta.+   Umutangabuhamya ushinja ibinyoma ntazabura guhanwa,+Kandi umuntu uhora abeshya azabizira.+   Abantu benshi baba bashaka kuba incuti z’umukire,Kandi buri wese aba ashaka kuba incuti y’umuntu utanga.   Abavandimwe b’umukene bose baramwanga,+Kandi incuti ze zikarushaho kumuhunga.+ Abakurikira ashaka kugira icyo abasaba, bakamwirengagiza.   Umuntu ushaka ubwenge aba yigirira neza,+Kandi umuntu uha agaciro ubushishozi azagira icyo ageraho.+   Umutangabuhamya ushinja ibinyoma azahanwa,Kandi umuntu uhora abeshya azarimbuka.+ 10  Umuntu utagira ubwenge ntakwiriye kuba mu iraha,Kandi ntibikwiriye ko umugaragu ategeka ibikomangoma.+ 11  Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara,+Kandi kwirengagiza amakosa bituma yubahwa.+ 12  Umwami warakaye aba ameze nk’intare itontoma,+Ariko umwami ugaragaza ineza aba ameze nk’ikime kiri ku byatsi. 13  Umwana utagira ubwenge ateza papa we ibibazo,+Kandi umugore ugira amahane aba ameze nk’igisenge gihora kiva.+ 14  Inzu n’ubutunzi umuntu abiragwa na papa we,Ariko umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova.+ 15  Ubunebwe butera ibitotsi byinshi,Kandi umunebwe azicwa n’inzara.+ 16  Ukomeza gukurikiza amategeko aba arinda ubuzima bwe,+Ariko umuntu utagira icyo yitaho azapfa.+ 17  Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova,+Kandi azamuhembera iyo neza.+ 18  Jya ukosora umwana wawe bigishoboka,+Kugira ngo napfa utazabibazwa.+ 19  Umuntu urakara cyane azabibazwa,Kandi niyo wamukiza, uzajya uhora ubikora.+ 20  Jya wumvira inama kandi wemere gukosorwa,+Kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.+ 21  Umuntu aba afite imigambi myinshi mu mutima,Ariko icyo Yehova ashaka ni cyo gikorwa.+ 22  Urukundo umuntu agaragariza abandi ni rwo rutuma akundwa,+Kandi ibyiza ni ukuba umukene aho kuba umunyabinyoma. 23  Gutinya Yehova biyobora ku buzima.+ Bituma umuntu asinzira neza kandi ntihagire ikimutera ubwoba.+ 24  Umunebwe akoza intoki mu byokurya,Ariko no kwitamika ubwabyo bikamunanira.+ 25  Jya uhana umuntu useka abandi,+ kugira ngo utaraba inararibonye abe umunyabwenge.+ Nanone ujye ucyaha umuntu ujijutse kugira ngo arusheho kugira ubumenyi.+ 26  Umwana ufata papa we nabi kandi akirukana mama we,Aba ari umwana ukora ibiteye isoni kandi bigayitse.+ 27  Mwana wanjye, nureka gutega amatwi inama ugirwa,Bizatuma uyoba ureke amagambo y’ubwenge. 28  Umutangabuhamya mubi asuzugura ubutabera,+Kandi ababi bishimira gukora ibibi nk’uko bashimishwa no kurya.+ 29  Abantu baseka abandi bazahanwa,+Kandi abantu batagira ubwenge bazakubitwa inkoni mu mugongo.+

Ibisobanuro ahagana hasi