Ukwakira
Ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira
Nzakomeza guhanga amaso Yehova.—Mika 7:7.
Hari igihe abasaza b’itorero, abagenzuzi basura amatorero, ibiro by’ishami n’Inteko Nyobozi, baduha amabwiriza yadufasha gukorera Yehova. Ariko se bigenda bite iyo tudasobanukiwe impamvu ayo mabwiriza yatanzwe? Dushobora gutangira gushidikanya twibaza niba gukurikiza ayo mabwiriza bizagira akamaro. Nanone dushobora no gutangira kwibanda ku kudatungana kw’abavandimwe baduhaye ayo mabwiriza. Iyo tugenda tuyobowe no kwizera, tuzirikana ko Yehova ari we uyoboye umuryango we kandi ko azi neza imimerere turimo. Ubwo rero iyo duhawe amabwiriza, duhita tuyakurikiza tubyishimiye (Heb. 13:17). Tuzirikana ko kumvira ayo mabwiriza bituma abagize itorero bakomeza kunga ubumwe (Efe. 4:2, 3). Nubwo abavandimwe batuyobora badatunganye, twizera ko nitubumvira Yehova azaduha imigisha (1 Sam. 15:22). Nanone kandi twizera ko iyo Yehova abonye ko ikintu gikwiriye gukosorwa, agikosora mu gihe yagennye. w25.03 23-24 par. 13-14
Imana ihishura amabanga. —Dan. 2:28.
Turi mu bihe bishishikaje cyane. Buri munsi twibonera ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora. Urugero, twibonera ukuntu “umwami wo mu majyaruguru” n’“umwami wo mu majyepfo” bahanganye, buri wese ashaka kuyobora isi (Dan. 11:40). Nanone twibonera ukuntu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwa mu isi yose kuruta mbere hose, kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bagahitamo gukorera Yehova (Yes. 60:22; Mat. 24:14). Ikindi kandi tubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi “mu gihe gikwiriye” (Mat. 24:45-47). Yehova akomeje kudufasha gusobanukirwa neza ibintu by’ingenzi biri hafi kuba (Imig. 4:18). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, tuzaba dusobanukiwe ibintu byose dukeneye kumenya kugira ngo dukomeze kuba indahemuka kandi dukomeze kunga ubumwe muri icyo gihe kitoroshye. Icyakora, tugomba kumenya ko hari ibintu bimwe na bimwe tutazi biri hafi kuba. w24.05 8 par. 1-2
Ntajya asebanya.—Zab. 15:3.
Uwanditse Zaburi ya 15 yavuzemo gusebanya. None se gusebanya ni iki? Muri rusange, gusebanya ni amagambo y’ibinyoma umuntu avuga ku wundi kugira ngo abandi bamufate uko atari. Muri Zaburi ya 15:3 havuga ko umuntu Yehova atumira mu ihema rye, atagirira nabi bagenzi be kandi ko adaharabika incuti ze (Zab. 15:1). None se ibyo bisobanura iki? Iyo tugenda tuvuga ibintu bitari byo ku muntu, dushobora kuba tumuharabika tutabizi. Urugero: (1) mushiki wacu ashobora guhagarika ubupayiniya bw’igihe cyose, (2) umugabo n’umugore bashakanye bashobora kudakomeza gukora kuri Beteli, cyangwa (3) umuvandimwe ntakomeze kuba umusaza w’itorero cyangwa umukozi w’itorero. Byaba ari bibi tugiye tubwira abandi ko abo bavandimwe na bashiki bacu hari ibintu bibi bakoze, bigatuma bamburwa izo nshingano bari bafite. Birashoboka ko hari impamvu nyinshi zatumye badakomeza gusohoza izo nshingano. Nanone kandi, umuntu Yehova atumira mu ihema rye, “ntajya agirira nabi mugenzi we, kandi ntajya aharabika incuti ze.” w24.06 11 par. 11-13
Yehova ahora imbere yanjye iteka. Kubera ko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.—Zab. 16:8.
Icyadufasha kurushaho gutinya Yehova, ni uko buri gihe twajya dufata imyanzuro imushimisha. Mu gihe usoma inkuru zo muri Bibiliya, ujye wibaza uti: “Iyo nza kuba ndi muri iyi mimerere nari gufata uwuhe mwanzuro?” Urugero, gerageza gusa n’uwari uhari igihe abatware icumi b’Abisirayeli bavugaga inkuru zo guca abandi intege, igihe bari bavuye gutata igihugu Yehova yari yasezeranyije ko azaha Abisirayeli. Ese wari kwemera ibyo bavuga maze ugatinya abantu? Cyangwa urukundo ukunda Yehova no kuba wifuza kumushimisha, byari gutuma ufata umwanzuro mwiza? Abisirayeli bose, ntibemeye ko ibyo Yosuwa na Kalebu bababwiraga ari ukuri. Ibyo byatumye batemererwa kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano.—Kub. 14:10, 22, 23. w24.07 10 par. 7
Yehova ni we ugenzura imitima.—Imig. 17:3.
Gomeri yataye umugabo we Hoseya ajya kubana n’abandi bagabo. Ese ubwo ni ukuvuga ko atari guhinduka? Kubera ko Yehova ashobora kureba mu mutima, yabwiye Hoseya ati: “Genda wongere ukunde umugore wawe w’umusambanyi kandi wakunzwe n’undi mugabo. Uko ni na ko Yehova akunda Abisirayeli, ariko bo bagahindukira bagakorera izindi mana” (Hos. 3:1; Imig. 16:2). Uzirikane ko nubwo Yehova yabwiye Hoseya ayo magambo, umugore we yari agikora ibyaha bikomeye. Ariko Yehova yasabye Hoseya kubabarira umugore we, kandi akamugarura mu rugo. Urwo rugero rugaragaza uko Yehova yiyumvaga, iyo abagaragu be bakoraga ibyaha. Nubwo babaga bamukoreye ibintu bibi, yakomezaga kubakunda. Yakomezaga kohereza abahanuzi ngo babafashe kwihana, maze bahinduke. Urwo rugero rutwigisha ko Yehova aba azi umuntu neza, kandi ko ashobora kumufasha kwihana, nubwo yaba agikora ibyaha bikomeye. w24.08 10 par. 7
Amategeko agereranya ibintu byiza bizaza.—Heb. 10:1.
Abakristo bahoze mu idini ry’Abayahudi bari bafite ikibazo gikomeye. Abayahudi bigeze kumara igihe ari bo Yehova yatoranyije. Yerusalemu ni wo wari umurwa mukuru w’Ubwami bw’Imana hano ku isi, kandi abantu bose bifuzaga gusenga Yehova, ni ho bajyaga. Abayahudi b’indahemuka bose bagombaga kumvira Amategeko ya Mose, bigishwaga n’abayobozi b’idini ryabo. Ayo mategeko ni yo yagenaga ibyo barya n’ibyo batarya, uko babonaga ibyo gukebwa n’uko bagombaga gufata abatari Abayahudi. Icyakora Yesu amaze gupfa, Yehova ntiyongeye kwemera ibitambo Abayahudi batambaga. Icyo cyari ikibazo gikomeye ku Bakristo b’Abayahudi, bari basanzwe bakurikiza ayo Mategeko (Heb. 10:1, 4, 10). Ndetse n’Abakristo bari bafite ukwizera gukomeye, urugero nk’intumwa Petero, kugendana n’ibyahindutse hari igihe byabagoraga (Ibyak. 10:9-14; Gal. 2:11-14). Iyo myizerere yabo mishya, yatumaga abayobozi b’idini ry’Abayahudi babatoteza. w24.09 9 par. 4
Mwibuke ababayobora, ari na bo bababwiye ijambo ry’Imana.—Heb. 13:7.
Iyo Yehova ahaye abagaragu be inshingano, aba ashaka ko bayisohoza kuri gahunda (1 Kor. 14:33). Urugero, Imana ishaka ko ubutumwa bwiza bubwirizwa mu isi yose (Mat. 24:14). Yehova yahaye Yesu inshingano yo kuyobora uwo murimo. Yesu yatumye uwo murimo ukorwa kuri gahunda. Mu kinyejana cya mbere, hashyirwagaho abasaza kugira ngo bayobore amatorero yagendaga ashingwa mu duce dutandukanye (Ibyak. 14:23). I Yerusalemu, hari inteko y’abasaza igizwe n’intumwa n’abakuru, bafataga imyanzuro amatorero yose yagombaga gukurikiza (Ibyak. 15:2; 16:4). Iyo abavandimwe na bashiki bacu bakurikizaga ayo mabwiriza, amatorero yakomezaga ‘gushikama mu kwizera, kandi umubare wayo ugakomeza kwiyongera.’—Ibyak. 16:5. w24.04 8 par. 1
Mariya Magadalena araza abwira abigishwa ati: “Nabonye Umwami!”—Yoh. 20:18.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Nisani, hari abagore bazindukiye ku mva ya Yesu (Luka 24:1, 10). Ariko reka twibande kuri umwe muri abo bagore, ari we Mariya Magadalena. Igihe yageraga kuri iyo mva yasanze irimo ubusa. Yahise ajya kubibwira Petero na Yohana. Bahise baza kuri iyo mva, na we aza abakurikiye. Petero na Yohana bamaze kubona neza ko imva irimo ubusa baratashye, ariko Mariya we arahaguma kandi yarariraga. Icyakora ntiyari azi ko Yesu yamwitegerezaga. Yesu yakomeje kubona ukuntu uwo mugore yakomeje kumuririra, bituma yumva ashaka kumuhumuriza. Yaramubonekeye, hanyuma amukorera ikintu cyoroheje ariko cyamuhumurije cyane. Yavuganye na we kandi amuha inshingano ikomeye cyane yo kujya kumenyesha abavandimwe be ko yazutse.—Yoh. 20:17, 18. w24.10 13 par. 7
Nzakora ibimenyetso n’ibitangaza byinshi mu gihugu cya Egiputa.—Kuva 7:3.
Mose yabaye umuhanuzi, umucamanza, umuyobozi n’umwanditsi w’amateka. Yayoboye Abisirayeli abavana mu bucakara bwo muri Egiputa kandi yiboneye ibitangaza byinshi Yehova yakoze. Yehova yaramukoresheje yandika ibitabo bitanu bibanza muri Bibiliya, Zaburi ya 90, ndetse akaba ashobora kuba ari na we wanditse Zaburi ya 91. Nanone ashobora kuba ari we wanditse igitabo cya Yobu. Mbere gato y’uko Mose apfa igihe yari afite imyaka 120, yakoranyirije hamwe Abisirayeli abibutsa ibintu byababayeho n’ibyo biboneye. Biboneye ibimenyetso n’ibitangaza byinshi Yehova yakoze, hamwe n’imanza yaciriye Abanyegiputa (Kuva 7:4). Bari barabonye ukuntu Yehova yabanyujije mu Nyanja Itukura amazi yayo yigabanyijemo kabiri kandi bibonera ukuntu ingabo za Farawo zarimbutse (Kuva 14:29-31). Igihe bari mu butayu, biboneye ukuntu Yehova yabarinze kandi akabitaho (Guteg. 8:3, 4). Ubwo rero igihe bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yababwiye amagambo ya nyuma yo kubatera inkunga. w24.11 8-9 par. 3-4
Nihagira urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose . . . umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi ibone ubuzima.—Yoh. 6:51.
Ibyo Yesu yabwiye abigishwa be ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba bitandukanye n’ibyo yabwiye abantu igihe bari i Galilaya. Amagambo Yesu yavugiye i Galilaya mu mwaka wa 32 yarebaga ahanini Abayahudi bishakiraga ko abaha imigati. Icyakora yatumye batekereza ku kintu cyari kubagirira akamaro kurusha ibyokurya, kigatuma babona ubuzima bw’iteka. Nanone Yesu yavuze ko abantu bapfuye bashobora kuzuka ku munsi wa nyuma bakabona ubuzima bw’iteka. Icyo gihe ntiyavugaga abantu bake batoranyijwe, cyangwa umubare muto, nk’uko yabigenje ku Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Ahubwo igihe yari i Galilaya, yavugaga ku migisha yari kugera ku bantu bose. w24.12 11 par. 10-11
Bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu.—Kolo. 3:19.
Yehova yanga umuntu wese w’umunyarugomo (Zab. 11:5). Yanga umugabo uhohotera umugore we (Mal. 2:16). Iyo umugabo afata nabi umugore we, ntashobora gushimisha Imana. Ikindi kandi, Yehova ashobora no kutumva amasengesho ye (1 Pet. 3:7). Hari abagabo babwira abagore babo amagambo yo kubababaza. Ariko Yehova yanga umuntu ugira ‘uburakari, umujinya, ukankama n’utukana’ (Efe. 4:31, 32). Umugabo ubwira nabi umugore we atuma batagira urugo rwiza, kandi ntashobora kuba incuti y’Imana (Yak. 1:26). Uko ni ko bimeze no ku mugabo ureba amashusho y’urukozasoni. Na we ntashobora kuba incuti ya Yehova. Nanone aba atesheje agaciro umugore we. Yehova aba ashaka ko umugabo yirinda guhemukira umugore we, haba mu byo akora no mu byo atekereza. Yesu yavuze ko umugabo witegereza umugore utari uwe kugeza ubwo amwifuza, aba yamaze gusambana na we “mu mutima.”—Mat. 5:28, 29. w25.01 9 par. 6-8
Imana ibona ko umuntu ari umukiranutsi . . . biturutse gusa ku kwizera Yesu Kristo.—Gal. 2:16.
Kubarwaho gukiranuka bisobanura ko Imana iba itakitubaraho ibyaha twakoze. Iyo Yehova abigenje atyo, ntaba arenze ku mahame ye agenga ubutabera. Ntabona ko turi abakiranutsi bitewe n’uko tubikwiriye, kandi nanone ibyo ntibivuze ko yihanganira icyaha. Ahubwo Yehova aba yiteguye kutubabarira ibyaha byacu bitewe n’uko tugaragaza ko twizera ibyo we na Yesu bakoze kugira ngo hatangwe incungu (Rom. 3:24). Ibyo bitugirira akahe kamaro? Abatoranyirijwe kuzajya gutegekana na Yesu Kristo mu ijuru, bamaze kubarwaho gukiranuka, bitwa abana b’Imana (Tito 3:7; 1 Yoh. 3:1). Yehova abababarira ibyaha byabo. Abona ko ari nkaho batigeze bakora ibyo byaha bityo bakaba bakwiriye kuba mu Bwami bwe (Rom. 8:1, 2, 30). Abafite ibyiringiro byo kuba ku isi na bo, babazweho gukiranuka bitwa incuti z’Imana, kandi bababarirwa ibyaha byabo.—Yak. 2:21-23. w25.02 5 par. 17; 7 par. 18
Ibyo utekereza si ibitekerezo by’Imana ahubwo ni iby’abantu.—Mat. 16:23.
Reka turebe ikintu cyabaye, maze intumwa Petero ntagaragaze imitekerereze nk’iya Yehova. Yesu yabwiye intumwa ze ko yari kujya i Yerusalemu, abayobozi b’amadini bakamufata, bakamukorera ibikorwa by’iyicarubozo nuko bakamwica (Mat. 16:21). Petero yari azi ko Yesu ari we Mesiya wari warasezeranyijwe, wari gukiza abantu. Ubwo rero ntiyiyumvishaga ukuntu Yehova yari kureka Yesu akicwa (Mat. 16:16). Petero yashyize Yesu ku ruhande, aramubwira ati: “Igirire impuhwe Mwami. Ibyo ntibizigera bikubaho” (Mat. 16:22). Ibyo Petero yavuze Yesu ntiyabyemeye, kuko imitekerereze ye yari itandukanye n’uko Yehova abona ibintu. Petero ashobora kuba yari afite intego nziza, ariko Yesu yanze inama yamugiriye. Yehova ntiyashakaga ko Yesu yibera gusa mu buzima butarimo ibibazo. Icyo gihe, hari ikintu cy’ingenzi Petero yize, ni ukuvuga kugira imitekerereze ihuje n’iya Yehova. w25.03 9 par. 5-6
Yehova aba hafi y’abantu bababaye. Akiza abantu bafite agahinda kenshi.—Zab. 34:18.
Ese ufite agahinda watewe n’umuntu wari wizeye ariko akaza kuguhemukira? Uko abantu baba baragufashe kose, Papa wawe wo mu ijuru Yehova azakomeza kugukunda. Mu gihe hari umuntu waduhemukiye, amagambo ari mu isomo ry’uyu munsi ashobora kuduhumuriza. Hari igitabo kivuga ko amagambo avuga ngo “agahinda kenshi” yakoreshejwe muri uwo murongo, ashobora kwerekeza ku bantu bumva nta kintu cyiza gishobora kubabaho. None se, ni iki Yehova akora kugira ngo afashe abantu biyumva batyo? Yehova ‘atuba hafi.’ Ni nk’umubyeyi uterura umwana we uri kurira kandi akamuhumuriza. Iyo dufite agahinda gatewe n’uko hari umuntu waduhemukiye cyangwa akaduta, Yehova yiyumvisha akababaro dufite kandi agahita adufasha. Aba yiteguye kuduhumuriza mu gihe tubabaye no mu gihe twumva nta cyo tumaze. Hari ibintu byinshi yadusezeranyije, bidufasha kwihanganira ingorane duhura na zo muri iki gihe.—Yes. 65:17. w24.12 23 par. 13-14
Yehova ni we uzabaha igihembo cyanyu.—Kolo. 3:24.
Muri iki gihe abasaza bashobora kwizera badashidikanya ko Yehova abona umurimo mwiza bamukorera kandi ko awuha agaciro. Abasaza benshi baragira umukumbi, bakigisha mu itorero, bakabwiriza, bagakora mu mishinga y’ubwubatsi, bakifatanya no mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe habaye ibiza. Abandi bo baba bari mu Matsinda Asura Abarwayi kwa Muganga cyangwa muri Komite Zihuza Abarwayi n’Abaganga. Abasaza bitanga muri iyo mirimo, baba babona ko itorero ari irya Yehova. Bakorana umwete imirimo bashinzwe mu itorero, kandi bakiringira badashidikanya ko Imana izabaha imigisha bitewe n’ibyo bakora (Kolo. 3:23, 24). Nubwo twese tudashobora kuba abasaza, hari ibintu twaha Yehova. Iyo dukoze uko dushoboye kose ngo dukorere Imana yacu, birayishimisha. Yishimira impano dutanga ngo dushyigikire umurimo ukorerwa ku isi hose, nubwo zaba ari nke. Nanone kandi yishimira ko twirengagiza amakosa, maze tukababarira abadukoshereje. Iringire udashidikanya ko Yehova abiha agaciro. Aragukunda kandi azabiguhera umugisha.—Luka 21:1-4. w24.06 23 par. 12-13
Ntugashukwe n’uwo mugore, kandi ntukamukurikire.—Imig. 7:25.
Ibyo Salomo yanditse, bigaragaza ibintu bishobora kuba ku mugaragu wa Yehova uwo ari we wese. Ashobora gusanga yakoze icyaha gikomeye, maze wamubaza akavuga ko na we atazi uko byagenze, ko byabaye mu buryo “butunguranye.” Ariko nyuma yaho, iyo atekereje yitonze asanga hari imyanzuro idakwiriye yagiye afata yatumye akora icyo cyaha. Imwe muri iyo myanzuro ishobora kuba ari ukugira incuti mbi, imyidagaduro idakwiriye, kujya ahantu hadakwiriye, yaba yagiyeyo imbonankubone, cyangwa akoresheje interinete. Nanone uwo muntu ashobora kuba yararetse gusenga, gusoma Bibiliya, kujya mu materaniro cyangwa kubwiriza. Nk’uko byagendekeye umusore uvugwa mu Migani, imyanzuro mibi yagiye afata ni yo yatumye akora icyaha. Bitwigisha iki? Nubwo twirinda icyaha, tugomba no kwirinda ibintu byatuma tugikora. Ibyo ni byo Salomo yagaragaje amaze kuvuga inkuru y’umusore n’umugore w’indaya.—Mat. 5:29, 30. w24.07 16 par. 10-11
Twahawe ubutunzi bw’agaciro, nubwo twe tumeze nk’ibikoresho bikozwe mu ibumba.—2 Kor. 4:7.
Ubwo butunzi ni ubuhe? Ni umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza buzatuma abantu babona ubuzima (2 Kor. 4:1). Naho se ibikoresho bikoze mu ibumba ni ibihe? Ibyo bikoresho bigereranya abagaragu b’Imana, bageza ubutumwa bwiza ku bandi. Mu gihe cya Pawulo, abacuruzi bakoreshaga inzabya z’ibumba cyangwa ibibindi, kugira ngo batware ibintu by’agaciro urugero nk’ibyokurya, divayi n’amafaranga. Yehova na we, yaduhaye inshingano yo gutangaza ubutumwa bwiza bw’agaciro kenshi. Yehova aradufasha, tukabona imbaraga dukeneye kugira ngo dutangaze ubwo butumwa uko bikwiriye. Hari igihe dushobora gutinya ko abantu batazakira ubutumwa bwiza tubagezaho cyangwa tugatinya ko baturwanya. Twakora iki ngo ntidukomeze kugira ubwoba? Reka turebe isengesho intumwa zavuze igihe bazibuzaga kubwiriza. Aho gukomeza kugira ubwoba ngo zireke kubwiriza, zasenze Yehova zimusaba ko aziha gukomeza kuvuga zifite ubutwari. Yehova yahise asubiza iryo sengesho (Ibyak. 4:18, 29, 31). Natwe niba hari igihe tujya dutinya abantu, tujye dusenga Yehova adufashe gukunda abantu cyane, bitume tutagira ubwoba bwo kubwiriza. w24.04 16 par. 8-9
Papa wacu uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.—Mat. 6:9.
Urukundo dukunda Yehova rutuma tweza izina rye. Tuba twifuza kubwira abandi ko ibinyoma Satani yavuze kuri Yehova nta shingiro bifite (Intang. 3:1-5; Yobu 2:4; Yoh. 8:44). Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, tuba twifuza kubwira abatwumva bose uwo Yehova ari we n’imico ye. Twifuza ko abantu bose bamenya ko umuco w’ingenzi umuranga ari urukundo, ko igihe cyose akora ibihuje n’ubutabera kandi ko Ubwami bwe buri hafi gukuraho imibabaro yose, maze abantu bakabona amahoro n’ibyishimo (Zab. 37:10, 11, 29; 1 Yoh. 4:8). Iyo tuvuganira Yehova mu murimo wo kubwiriza tuba tweza izina rye. Nanone dushimishwa no kubaho tugaragaza ko turi Abahamya ba Yehova koko. w24.05 18 par. 12
Nutegura ibirori, uzatumire abakene, abamugaye, abaremaye n’abafite ubumuga bwo kutabona. Icyo gihe ni bwo uzagira ibyishimo, kuko nta cyo bafite bakwishyura. Ahubwo uzabona ibihembo, mu gihe cy’umuzuko w’abakiranutsi.—Luka 14:13, 14.
Jya ugaragaza ko witeguye ‘kwakira abandi’ ubakorera ibyiza, na ba bandi batari incuti zawe (1 Pet. 4:9). Hari igitabo cyavuze ku muntu wakira abandi, kivuga ko aba yiteguye kugirira neza abantu atazi kandi akishimira kubakira iwe mu rugo. Ibaze uti: “Ese mu itorero bazi ko ndi umuntu wakira abashyitsi” (Heb. 13:2, 16)? Umuvandimwe ufite umuco wo kwakira abashyitsi, yakira abantu bose, harimo abakene, abaje gutanga disikuru mu itorero n’abandi bakora uko bashoboye ngo batere inkunga abavandimwe na bashiki bacu, urugero nk’abagenzuzi basura amatorero.—Intang. 18:2-8; Imig. 3:27; Ibyak. 16:15; Rom. 12:13. w24.11 21 par. 6
Abakobwa bari biteguye binjirana na we mu birori by’ubukwe.—Mat. 25:10.
Hari umugani Yesu yaciye uvuga iby’abakobwa icumi basohotse bagiye gusanganira umukwe (Mat. 25:1-4). Bose bagombaga guherekeza umukwe mu birori. Yesu yavuze ko abakobwa batanu muri bo bari “abanyabwenge,” naho abandi batanu bo “batari abanyabwenge.” Abakobwa batanu b“abanyabwenge” bari biteguye. Bari biyemeje gutegereza umukwe igihe cyose yari kuba ataraza, n’iyo byari kugera mu gicuku. Ni yo mpamvu bazanye amatara arimo amavuta kugira ngo nibwira bayacane. Nanone bari bazanye ayandi mavuta yo kongeramo, mu gihe wenda umukwe yari kuba atinze. Ubwo rero, bari biteguye ku buryo amatara yabo yari gukomeza kwaka (Mat. 25:6-10). Igihe uwo mukwe yahageraga, ba bakobwa b’abanyabwenge binjiranye na we mu birori. Abakristo basutsweho umwuka na bo bagaragaje ko biteguye bakomeza kuba maso no kuba abizerwa kugeza Yesu aje, bazaba bakwiriye kwinjirana n’umukwe, ni ukuvuga Yesu, mu Bwami bwo mu ijuru.—Ibyah. 7:1-3. w24.09 21 par. 6
Mbona imbaga y’abantu benshi . . . bakomoka mu bihugu byose.—Ibyah. 7:9.
Iyo dutekereje ukuntu umurimo wo kubwiriza ufasha abantu benshi bo hirya no hino ku isi muri iki gihe, twumva twifuje gukomeza kubwiriza. Buri mwaka, hari abantu babarirwa muri za miriyoni baza mu Rwibutso, kandi bakemera ko tubigisha Bibiliya. Abandi bantu babarirwa mu bihumbi amagana barabatizwa, maze na bo bagafatanya natwe gukora umurimo wo kubwiriza. Ntituzi uko abantu bazitabira ubutumwa bwiza mu gihe kiri imbere bangana, ariko tuzi ko Yehova ari guhuriza hamwe imbaga y’abantu benshi bazarokoka umubabaro ukomeye wegereje (Ibyah. 7:9, 14). Yehova ni we nyiri ibisarurwa kandi yizeye ko hari abantu benshi bazemera ubutumwa bwiza. Ubwo rero, tugomba gukomeza kubwiriza (Luka 10:2). Abigishwa b’ukuri ba Yesu bazwiho kugira ishyaka mu murimo wo gutangaza ubutumwa bwiza. Igihe abantu babonaga ukuntu intumwa zavugaga zidatinya, ‘bamenye ko zabanaga na Yesu’ (Ibyak. 4:13). Ubwo rero, twifuza ko abantu babona dukora umurimo wo kubwiriza, bamenya ko natwe twigana Yesu warangwaga n’ishyaka. w25.03 18 par. 15; 19 par. 17-18
Yehova, umuntu ni iki ku buryo wamumenya?—Zab. 144:3.
Bibiliya itwigisha ko Yehova abona na ba bantu, abandi babona ko nta gaciro bafite. Urugero, Yehova yatumye Samweli kwa Yesayi kugira ngo asuke amavuta kuri umwe mu bahungu be, wari kuzaba umwami wa Isirayeli. Yesayi yari afite abahungu umunani. Ariko yahamagaye barindwi muri bo ngo baze babonane na Samweli, ntiyahamagara Dawidi wari muto muri bo. Nyamara Dawidi ni we Yehova yari yatoranyije (1 Sam. 16:6, 7, 10-12). Yehova yari azi Dawidi neza. Yabonaga ko uwo musore amukunda cyane. Jya utekereza ku bintu Yehova yagukoreye bikwemeza ko akubona. Akugira inama zihuje n’ibibazo ufite (Zab. 32:8). Ubwo se urumva yabikora atakuzi neza (Zab. 139:1)? Iyo ukurikije inama Yehova akugira, maze ukibonera ukuntu zikugirira akamaro, uhita wemera udashidikanya ko akwitaho (1 Ngoma 28:9; Ibyak. 17:26, 27). Yehova abona ibintu byose ukora, kugira ngo umwumvire kandi umukorere. Abona imico myiza ufite kandi yifuza kuba incuti yawe.—Yer. 17:10. w24.10 25-26 par. 7-9
Yumva abagiriye impuhwe kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.—Mar. 6:34.
Nta gushidikanya ko ukunda Yehova kandi ukaba wifuza gukorera abandi. Ni iki cyagufasha kugira icyifuzo cyo gukorera abandi? Ushobora gutekereza ku byishimo bizanwa no gukorera abavandimwe na bashiki bacu. Yesu yaravuze ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak. 20:35). Yesu yakoze ibihuje n’ayo magambo. Yishimiraga gukorera abandi. Reka turebe urugero ruboneka muri Mariko 6:31-34. Icyo gihe Yesu n’abigishwa be bari bananiwe, maze bajya ahantu hatuje kugira ngo baruhuke. Icyakora, abantu benshi baragiye babatangayo, bashaka ko Yesu abigisha. Iyo abishaka yari kubahakanira. Nubundi kandi, we n’abigishwa be ntibari babonye n’“akanya na gato ko kugira icyo barya.” Nanone Yesu yashoboraga kubigisha inyigisho imwe cyangwa ebyiri, ubundi akabasezerera. Ariko kubera ko yumvaga abakunze, ‘yatangiye kubigisha ibintu byinshi,’ kandi yakomeje kubigisha ‘kugeza bwije.’—Mar. 6:35. w24.11 16 par. 9-10
Ibyo mukora bizatuma mubona umugisha.—2 Ngoma 15:7.
Babyeyi, mujye mufasha abana banyu gushaka uko babwira abandi inyigisho zo muri Bibiliya (Rom. 10:10). Kugeza ku bandi inyigisho zo muri Bibiliya bishobora kugereranywa no kwiga gucuranga igikoresho cy’umuziki. Iyo umuntu agitangira, ahera ku majwi yoroshye, ariko uko igihe kigenda gishira, gucuranga birushaho kumworohera. Umukristo ukiri muto na we ashobora gutangira akoresha uburyo bworoshye mu gihe ageza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya. Urugero, ashobora kubaza umunyeshuri bigana ati: “Ese wari uzi ko ibintu abahanga mu bya siyansi bakora baba bigana ibyaremwe? Reka nkwereke videwo ishishikaje ibisobanura.” Nyuma yo kumwereka imwe muri videwo zacu zivuga ngo: “Ese byararemwe?” Ashobora kumubaza ati: “Niba umuhanga mu bya siyansi ashimirwa ibyo yakoze kandi yariganye ibyari bisanzwe biriho, ese ari uwabyiganye n’uwabikoze, tuzashimira nde?” Ubwo buryo bworoshye bushobora gutuma mugenzi we bigana yifuza kumenya byinshi kurushaho. w24.12 19 par. 17-18
Icyaha cyaje mu isi binyuze ku muntu umwe, kandi icyaha ni cyo cyazanye urupfu.—Rom. 5:12.
Kubera ko Yehova yashakaga kudukiza icyaha n’urupfu, yohereje Yesu ngo adupfire. Ariko se bishoboka bite ko urupfu rw’umuntu umwe utunganye rwakiza abantu babarirwa muri za miriyoni? Pawulo yabisobanuye agira ati: “Nk’uko kutumvira k’umuntu umwe [ari we Adamu] kwatumye abantu bose baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k’umuntu umwe [ari we Yesu] kuzatuma abantu benshi baba abakiranutsi” (Rom. 5:19; 1 Tim. 2:6). Ibyo bishatse kuvuga ko kutumvira k’umuntu umwe wari utunganye, byatumye tugerwaho n’icyaha n’urupfu. Ubwo rero kugira ngo abantu bakizwe icyaha n’urupfu, byasabaga ko umuntu utunganye agaragaza ko yumvira Imana. Ese Yehova ntiyari kureka abantu bakomotse kuri Adamu bumvira bakabaho iteka? Dukurikije uko abantu badatunganye babona ibintu, byari kuba bishyize mu gaciro. Ariko ntibyari kuba bihuje n’ubutabera bwa Yehova. Impamvu ni uko byari gusa naho Adamu atigeze akora icyaha gikomeye, kandi ko abamukomotseho na bo atari abanyabyaha; kandi ibyo si byo. w25.01 21 par. 3-4
“Tugenda tuyobowe no kwizera, tutayobowe n’ibyo tureba.”—2 Kor. 5:7.
Intumwa Pawulo yamenye ko yari hafi kwicwa. Ariko yashubije amaso inyuma, yumva yishimye kandi anyuzwe n’ibyo yari yarakoze mu murimo wa Yehova. Yaravuze ati: “Narangije isiganwa, kandi nakurikije inyigisho ziranga Abakristo mu budahemuka” (2 Tim. 4:6-8). Pawulo yari yarafashe umwanzuro mwiza, yiyemeza gukorera Yehova kandi yari yizeye neza ko Yehova yashimishijwe n’uwo mwanzuro yafashe. Natwe tuba twifuza gufata imyanzuro yatuma Yehova atwemera. Twabigenza dute? Pawulo yavuze ko we n’abandi Bakristo b’indahemuka ‘bagendaga bayobowe no kwizera, batayobowe n’ibyo bareba.’ Hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo “kugenda” ishaka kuvuga uko umuntu ahitamo kubaho. Ubwo rero, umuntu wizera Yehova abanza gutekereza ku byo Imana ishaka mbere yo gufata umwanzuro. Ibyo akora biba bigaragaza ko yemera adashidikanya ko Imana izamuha umugisha kandi ko gukurikiza inama zo mu Ijambo ryayo, bizamugirira akamaro.—Zab. 119:66; Heb. 11:6. w25.03 20 par. 1-2
Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose.—Rom. 12:2.
Umwuka wera wafashije abantu benshi bahoze ari abanyarugomo, bagira amahane kandi atari inyangamugayo, barahinduka (Yes. 65:25). Bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bareke izo ngeso mbi bari bafite (Efe. 4:22-24). Birumvikana ko n’ubu abagaragu b’Imana badatunganye. Ubwo rero bashobora gukora amakosa. Icyakora, Yehova yahurije hamwe “abantu b’ingeri zose” bamukunda. Abo bantu barakundana, bigatuma babana amahoro kandi bakunga ubumwe (Tito 2:11). Ibyo nta wundi washoboraga kubikora, uretse Imana Ishoborabyose. Ibyo Yehova asezeranya byose biraba byanze bikunze (Yes. 55:10, 11). Ubu paradizo yo mu buryo bw’umwuka iriho. Yehova yashyizeho umuryango w’abavandimwe bo ku isi utasanga ahandi. Twese abagize umuryango we, twibonera ukuntu tubanye mu mahoro kandi dufite umutekano muri iyi si yuzuye urugomo (Zab. 72:7). Ubwo rero, tuba twifuza gufasha abantu benshi bashoboka kugira ngo baze muri uwo muryango w’abavandimwe wo ku isi hose. Ibyo tubikora mu murimo wo guhindura abantu abigishwa.—Mat. 28:19, 20. w24.04 23 par. 13, 15
Dufite imitekerereze nk’iya Kristo.—1 Kor. 2:16.
Yesu yakundaga Yehova abigiranye ubwenge bwe bwose. Yari azi icyo Imana ishaka ko akora, kandi yari yariyemeje kugikora nubwo cyari gutuma agerwaho n’imibabaro, azira gukora ibikwiriye. Kubera ko Yesu yifuzaga cyane gushimisha Papa we, ntiyigeze yemera ko hagira ikindi kintu cyamubuza gukorera Yehova. Petero n’izindi ntumwa babonye uburyo bwo kumarana igihe na Yesu kandi bamenya imitekerereze ye. Igihe Petero yandikaga urwandiko rwe rwa mbere, yateye Abakristo inkunga yo kugira imitekerereze nk’iya Kristo (1 Pet. 4:1). Igihe yandikaga uwo murongo, yakoresheje ijambo ryumvikanisha ukuntu abasirikare bitwaza intwaro zose, mu gihe biteguye urugamba. Ubwo rero, iyo Abakristo bitoje kugira imitekerereze nk’iya Yesu, ni nkaho baba bafite intwaro zose zabafasha kurwanya ibyifuzo byatuma bakora ibintu bibi, cyangwa isi itegekwa na Satani.—2 Kor. 10:3-5; Efe. 6:12. w25.03 8-9 par. 1-3
Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi ari hasi cyane mu iriba, ariko umuntu ufite ubushishozi azabimenya.—Imig. 20:5.
Ni ibihe bintu wifuza kumenya ku muntu muri kumenyana? Mbere y’uko utangira kumva umukunze cyane, mushobora kuganira ku bintu by’ingenzi, urugero nk’intego afite. None se wakora iki ngo umenye neza uwo mukundana? Kimwe mu byagufasha, ni ukuganira nta cyo mukingana, ukamubaza ibibazo kandi ukamutega amatwi witonze (Yak. 1:19). Kugira ngo mubigereho, mushobora gushaka ibintu mwakorera hamwe bigatuma muganira, urugero nko gusangira, gutemberera ahantu hahurira abantu benshi no kubwirizanya. Nanone, kumarana igihe n’incuti zanyu na bene wanyu bishobora gutuma murushaho kumenyana. Ikindi kandi, mushobora gukora ibintu bituma umenya uko mugenzi wawe yitwara mu mimerere itandukanye, n’uko yitwara ku bantu batandukanye. w24.05 27-28 par. 6-7
Mujye mwigana Imana kuko muri abana bayo ikunda.—Efe. 5:1.
Vuba aha, tuzahura n’ibigeragezo bizadusaba kwishingikiriza kuri Yehova kuruta mbere hose. Icyakora ujye usoma inkuru zo muri Bibiliya n’ingero z’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe b’indahemuka, ureba ukuntu Yehova yabafashije. Izo nkuru ujye uzitekerezaho. Ibyo bizatuma ubona ko Yehova ari Igitare cyawe. Nanone bizadufasha gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu. Urugero, Yesu yabwiye Simoni ko yari kwitwa Kefa (byaje guhindurwamo “Petero”), bisobanura “urutare” (Yoh. 1:42). Icyo gihe Yesu yashakaga kuvuga ko Petero yari guhumuriza abagize itorero, kandi agatuma bagira ukwizera gukomeye. Bibiliya ivuga ko abasaza b’itorero ari “nk’igicucu cy’urutare runini.” Ayo magambo agaragaza neza ukuntu barinda abagize itorero (Yes. 32:2). Birumvikana ariko ko iyo abavandimwe na bashiki bacu bose biganye imico ya Yehova, ituma agereranywa n’Igitare, bigirira akamaro abagize itorero. w24.06 28 par. 10-11
Yehova ashaka ko umuntu amwiyegurira, akamukorera wenyine.—Guteg. 4:24.
Abami ba Isirayeli Yehova yabonaga ko ari indahemuka, bamusengaga mu buryo yemera. Abenshi mu bami Yehova yabonye ko batamubereye indahemuka baretse gukurikiza amategeko ye maze batangira gusenga ibigirwamana (1 Abami 21:25, 26; 2 Ngoma 12:1). Kuki Yehova yabonaga ko kumusenga mu buryo yemera ari ikintu cy’ingenzi cyane? Impamvu ni uko abami bari bafite inshingano yo gufasha abantu gusenga Yehova nk’uko abishaka. Nanone gusenga ibigirwamana byatumaga habaho ibyaha bikomeye, no kurenganya abantu (Hos. 4:1, 2). Ikindi kandi, abami n’abaturage babo, babaga bariyeguriye Yehova. Ni yo mpamvu Bibiliya igereranya gusenga ibigirwamana n’ubusambanyi (Yer. 3:8, 9). Iyo umuntu washatse akoze icyaha cy’ubusambanyi, aba ahemukiye cyane uwo bashakanye, kandi bituma agira agahinda kenshi. Ubwo rero, iyo umuntu yiyeguriye Yehova, ariko ntakomeze kumubera indahemuka, aba amubabaje cyane.—Guteg. 4:23. w24.07 22-23 par. 12-15

