Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 15:1-19

  • Ibyo Asa yahinduye (1-19)

15  Nuko umwuka w’Imana uza kuri Azariya umuhungu wa Odedi.  Ajya kureba Asa aramubwira ati: “Asa we, namwe Bayuda n’Ababenyamini, nimuntege amatwi! Nimukomeza kubana na Yehova na we azabana namwe.+ Nimumushaka muzamubona,+ ariko nimumuta na we azabata.+  Abisirayeli bamaze igihe kirekire* badakorera Imana y’ukuri, badafite umutambyi wo kubigisha kandi badakurikiza Amategeko.+  Ariko iyo bageraga mu bibazo bakagarukira Yehova Imana ya Isirayeli kandi bakamushaka, baramubonaga.+  Muri iyo minsi nta muntu wajyaga mu rugendo ngo agaruke amahoro,* kuko hari akaduruvayo kenshi mu baturage bo mu ntara zose z’igihugu.  Igihugu cyarimburaga ikindi, umujyi na wo ukarimbura undi, kuko Imana yabatezaga ibyago byinshi bagahora mu kavuyo.+  Ariko mwebwe mube intwari kandi ntimucike intege,*+ kuko ibyo mukora bizatuma mubona umugisha.”  Asa akimara kumva ayo magambo n’ibyo Odedi yahanuye, agira ubutwari akura ibigirwamana biteye iseseme byose mu ntara y’u Buyuda+ no mu y’abakomoka kuri Benyamini, no mu mijyi yose yari yarafashe yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu kandi asana igicaniro cya Yehova cyari imbere y’ibaraza ry’inzu ya Yehova.+  Ateranyiriza hamwe Abayuda bose n’abo mu muryango wa Benyamini n’abanyamahanga bari kumwe na bo, baturutse mu karere k’abakomoka kuri Efurayimu, kuri Manase no kuri Simeyoni,+ kuko bari baravuye muri Isirayeli bakamuhungiraho ari benshi cyane, igihe babonaga ko Yehova Imana ye ari kumwe na we. 10  Bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa 15 w’ubutegetsi bwa Asa. 11  Uwo munsi batambira Yehova inka 700 n’intama 7.000 bavanye mu byo bari basahuye. 12  Nanone kandi, bagiranye isezerano ryo gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza babigiranye umutima wabo wose n’ubugingo* bwabo bwose.+ 13  Umuntu wese utari gushaka Yehova Imana ya Isirayeli yari kwicwa, yaba umuto cyangwa umukuru, yaba umugabo cyangwa umugore.+ 14  Nuko barahirira Yehova ko bazakora ibyo bamusezeranyije, babivuga mu ijwi ryumvikana kandi bishimye, bavuza impanda* n’amahembe. 15  Abo mu Buyuda bose bishimira iyo ndahiro, kuko bari babirahiriye babivanye ku mutima kandi bari bashatse Yehova babyishimiye, na we yemera ko bamubona+ maze akomeza kubaha amahoro impande zose.+ 16  Umwami Asa yanakuye nyirakuru Maka+ ku mwanya yari afite wo kuba umugabekazi,* kuko yari yarakoze igishushanyo giteye iseseme cyakoreshwaga mu gusenga inkingi y’igiti.*+ Asa yatemye icyo gishushanyo giteye iseseme arakijanjagura, agitwikira mu Kibaya cya Kidironi.+ 17  Ariko ahantu hirengeye ho gusengera muri Isirayeli+ ntihavuyeho.+ Icyakora Asa yakomeje gukorera Imana n’umutima we wose, igihe cyose yari akiriho.*+ 18  Nuko azana ibintu byose we na papa we bari bareguriye Imana, abishyira mu nzu y’Imana y’ukuri, ni ukuvuga ifeza, zahabu n’ibindi bikoresho.+ 19  Nta ntambara yabayeho kugeza mu mwaka wa 35 w’ubutegetsi bwa Asa.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “iminsi myinshi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abasohokaga n’abinjiraga nta mahoro bari bafite.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko yanyu ntatentebuke.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bisobanura “Mama w’umwami.” Aba ari kumwe n’umwami mu mirimo ye yose n’imihango itandukanye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu minsi ye yose.”