Gutegeka kwa Kabiri 8:1-20
8 “Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera kugira ngo mukomeze kubaho, mubyare mube benshi kandi mujye mu gihugu Yehova yarahiye ba sokuruza, mucyigarurire.
2 Mujye mwibuka inzira zose Yehova Imana yanyu yabanyujijemo mu butayu mu gihe cy’imyaka 40, kugira ngo abigishe kwicisha bugufi, abagerageze amenye ibiri mu mitima yanyu, niba muzakomeza gukurikiza amategeko ye cyangwa niba mutazayakurikiza.
3 Yabigishije kwicisha bugufi, arabareka mwicwa n’inzara, abagaburira manu mutigeze mumenya, yaba mwe cyangwa ba sokuruza, kugira ngo abigishe ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo ko atungwa n’ijambo rya Yehova.
4 Muri iyo myaka 40, imyenda yanyu ntiyabasaziyeho n’ibirenge byanyu ntibyigeze bibyimba.
5 Muzi neza mu mitima yanyu ko Yehova Imana yanyu yashakaga kubigisha* nk’uko umuntu yigisha umwana we.
6 “Mujye mwitondera amategeko ya Yehova Imana yanyu, mumwumvire* kandi mumutinye.
7 Yehova Imana yanyu agiye kubajyana mu gihugu cyiza, igihugu kirimo ibibaya bitembamo imigezi, gifite amasoko y’amazi ava mu butaka, agatemba mu bibaya no mu karere k’imisozi miremire.
8 Ni igihugu cyeramo ingano z’ubwoko bwose,* imizabibu, imbuto z’imitini n’amakomamanga,* igihugu kirimo ubuki n’imyelayo ivamo amavuta.
9 Nanone, ni igihugu mutazicirwamo n’inzara cyangwa ngo mugire icyo mubura, igihugu kirimo imisozi yuzuyemo amabuye y’agaciro, urugero nk’ubutare* n’umuringa.
10 “Nimumara kurya mugahaga, muzashimire Yehova Imana yanyu ko yabahaye igihugu cyiza.
11 Muramenye ntimuzibagirwe Yehova Imana yanyu ngo mureke gukurikiza amabwiriza n’amategeko ye mbategeka uyu munsi.
12 Nimumara kurya mugahaga, mukubaka amazu meza mukayaturamo,
13 inka n’imikumbi yanyu bikiyongera, mukagwiza ifeza na zahabu ndetse n’ibyo mutunze byose bikiyongera,
14 ntimuzishyire hejuru ngo mwibagirwe Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa, aho mwakoreshwaga imirimo ivunanye,
15 akabanyuza mu butayu bunini buteye ubwoba burimo inzoka z’ubumara na sikorupiyo,* kandi akabanyuza ku butaka bwumye butagira amazi. Yabavaniye amazi mu rutare rukomeye,
16 abagaburirira manu mu butayu, iyo ba sokuruza batigeze kumenya, kugira ngo abigishe kwicisha bugufi kandi abagerageze hanyuma muzamererwe neza.
17 Nimuramuka mwibwiye mu mitima yanyu muti: ‘Imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu ni byo byatumye tubona ubukire,’
18 muzibuke ko Yehova Imana yanyu, ari we ubaha imbaraga zituma mubona ubutunzi kugira ngo asohoze isezerano rye yagiranye na ba sokuruza kandi akabirahirira. Ibyo ni byo yakoze kugeza n’uyu munsi.
19 “Nimwibagirwa Yehova Imana yanyu, mugasenga izindi mana kandi mukazikorera, uyu munsi ndababwiza ukuri ko muzarimbuka mugashira.
20 Muzarimbuka nk’abantu bo mu bihugu Yehova agiye kurimbura kubera ko muzaba mutarumviye Yehova Imana yanyu.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “kubakosora.”
^ Cyangwa “mugendere mu nzira ze.”
^ Ni ingano zisanzwe n’ingano za sayiri.
^ Ni imbuto zijya kumera nka pome.
^ Ni amabuye y’agaciro bashongesha akavamo ibyuma.
^ Ni udusimba tugira ubumara bukaze dukunda kuba mu butayu.