Igitabo cya mbere cya Samweli 16:1-23

  • Samweli asuka amavuta kuri Dawidi kugira ngo abe umwami asimbure Sawuli (1-13)

    • ‘Yehova areba mu mutima’ (7)

  • Imana ikura umwuka wayo kuri Sawuli (14-17)

  • Dawidi aba umucuranzi wa Sawuli (18-23)

16  Nyuma yaho Yehova abwira Samweli ati: “Uzakomeza kuririra Sawuli ugeze ryari, ko njyewe ntagishaka ko akomeza kuba umwami wa Isirayeli? Fata ihembe ushyiremo amavuta ugende. Ngiye kukohereza kwa Yesayi w’i Betelehemu, kuko mu bahungu be natoranyijemo uzaba umwami.”  Ariko Samweli aramusubiza ati: “Najyayo nte ko Sawuli abimenye yanyica?” Yehova aramubwira ati: “Jyana inyana, uvuge uti: ‘Nje gutambira Yehova igitambo.’  Utumire Yesayi kuri icyo gitambo, nanjye ndi bukumenyeshe icyo ugomba gukora. Uwo ndi bukwereke abe ari we usukaho amavuta.”  Samweli akora ibyo Yehova yamubwiye. Ageze i Betelehemu abakuru b’uwo mujyi bamubonye bagira ubwoba bwinshi, baramubaza bati: “Ese uzanywe n’amahoro?”  Arabasubiza ati: “Ni amahoro. Nzanywe no gutambira Yehova igitambo. Nimwitegure muze tujyane gutamba igitambo.” Nuko ategura Yesayi n’abahungu be, hanyuma abatumira ku gitambo.  Bakihagera, Samweli abona Eliyabu, ahita yibwira ati: “Rwose, uyu ni we Yehova ari busukeho amavuta.”  Ariko Yehova abwira Samweli ati: “Nturebe uko asa n’uko areshya; si we nahisemo. Imana ntireba nk’uko abantu bareba, kuko abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba mu mutima.”  Yesayi ahamagara Abinadabu amwereka Samweli, ariko Samweli aravuga ati: “Uyu na we si we Yehova yatoranyije.”  Yesayi akurikizaho Shama, ariko Samweli aravuga ati: “Uyu na we si we Yehova yatoranyije.” 10  Yesayi yereka Samweli abahungu be barindwi, ariko Samweli abwira Yesayi ati: “Muri aba nta n’umwe Yehova yatoranyije.” 11  Nuko Samweli abaza Yesayi ati: “Aba ni bo bahungu bawe bonyine?” Yesayi aramusubiza ati: “Bucura ni we wenyine udahari, yagiye kuragira intama.” Samweli abwira Yesayi ati: “Tuma umuntu amuzane, kuko tutari butangire kurya ataraza.” 12  Yesayi yohereza umuntu aramuzana. Yari umuhungu mwiza ufite amaso meza. Yehova aravuga ati “Ni uyu, haguruka umusukeho amavuta!” 13  Samweli afata ihembe ryarimo amavuta ayamusukaho bakuru be babireba. Kuva uwo munsi umwuka wa Yehova utuma Dawidi agira imbaraga. Nyuma yaho Samweli asubira i Rama. 14  Icyo gihe umwuka wa Yehova wari waravuye kuri Sawuli, maze umwuka mubi uturutse kuri Yehova ukamutera ubwoba. 15  Abagaragu ba Sawuli baramubwira bati: “Urabona ko umwuka mubi uturutse ku Mana ugutera ubwoba. 16  None rero mwami turakwinginze, tegeka abagaragu bawe bashake umuntu w’umuhanga mu gucuranga inanga. Igihe cyose umwuka mubi uturutse ku Mana uzajya ugutera ubwoba, uwo muntu azajya agucurangira maze umererwe neza.” 17  Sawuli abwira abagaragu be ati: “Ngaho nimunshakire umucuranzi w’umuhanga mumunzanire.” 18  Umwe mu bagaragu be aramubwira ati: “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu ari umucuranzi w’umuhanga. Ni umusirikare w’intwari, kandi ufite imbaraga. Azi kuvuga neza, ni mwiza kandi Yehova ari kumwe na we.” 19  Sawuli yohereza intumwa kwa Yesayi ngo imubwire iti: “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi w’umushumba.” 20  Yesayi afata imigati, agafuka k’uruhu* karimo divayi, n’umwana w’ihene abishyira ku ndogobe maze abiha umuhungu we Dawidi ngo abishyire Sawuli. 21  Nuko Dawidi ajya kwa Sawuli atangira kumukorera. Sawuli aramukunda cyane amugira umugaragu we umutwaza intwaro. 22  Sawuli atuma kuri Yesayi aramubwira ati: “Ndakwinginze reka Dawidi akomeze kunkorera, kuko namukunze.” 23  Iyo umwuka mubi uturutse ku Mana wateraga ubwoba Sawuli, Dawidi yafataga inanga akamucurangira, Sawuli akoroherwa akumva ameze neza, uwo mwuka ukamuvaho.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “uruhago.”