Igitabo cya mbere cya Samweli 3:1-21

  • Samweli atoranywa ngo abe umuhanuzi (1-21)

3  Hagati aho, uwo mwana Samweli yakoreraga+ Yehova ayobowe na Eli. Ariko muri iyo minsi, abantu bakiraga ubutumwa buturutse kuri Yehova bari bake, n’aberekwaga+ bari bake cyane. 2  Umunsi umwe Eli yari aryamye mu cyumba cye kandi yari yaratangiye guhuma, atakibona neza.+ 3  Itara ry’Imana+ ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero*+ rwa Yehova, aho Isanduku y’Imana yari iri. 4  Yehova ahamagara Samweli, na we aritaba ati: “Karame!” 5  Samweli agenda yiruka asanga Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye, subira kuryama.” Samweli aragenda asubira kuryama. 6  Yehova yongera kumuhamagara ati: “Samwe!” Samweli arabyuka, ajya kureba Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wa, isubirire kuryama.” 7  (Icyo gihe Samweli yari ataramenya Yehova mu buryo bwuzuye kandi Yehova yari ataramuvugisha.)+ 8  Yehova yongera guhamagara ku nshuro ya gatatu ati: “Samwe!” Samweli arabyuka, asanga Eli aramubwira ati: “Nari nkwitabye kuko numvise umpamagaye.” Nuko Eli amenya ko ari Yehova wahamagaraga uwo mwana. 9  Eli abwira Samweli ati: “Genda uryame, niyongera kuguhamagara uvuge uti: ‘Yehova, vuga umugaragu wawe ndakumva.’” Samweli aragenda asubira kuryama mu cyumba cye. 10  Yehova yongera guhamagara ati: “Samweli, Samweli!” Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe ndakumva.” 11  Yehova abwira Samweli ati: “Dore ngiye gukora ikintu muri Isirayeli, ku buryo uzacyumva wese azagira ubwoba bwinshi.*+ 12  Uwo munsi nzakora ibyo navuze kuri Eli n’umuryango we wose, kuva ku cya mbere kugeza ku cya nyuma.+ 13  Umubwire ko nzaha umuryango we igihano cy’iteka ryose, kubera ko yakoze ikosa+ ryo kumenya ko abana be batuka Imana+ ariko ntabahane.+ 14  Ni yo mpamvu narahiriye Eli n’umuryango we ko nta bitambo cyangwa amaturo bizatuma icyaha cyabo cyibagirana.”+ 15  Samweli araryama ageza mu gitondo. Hanyuma arabyuka akingura inzugi z’inzu ya Yehova, ariko atinya kubwira Eli ibyo yari yeretswe. 16  Eli ahamagara Samweli ati: “Samweli mwana wanjye!” Samweli aritaba ati: “Karame!” 17  Aramubaza ati: “Yakubwiye ngo iki? Mbwira ntugire icyo umpisha. Imana iguhane bikomeye nugira ikintu na kimwe umpisha mu byo yakubwiye.” 18  Samweli amubwira ibintu byose nta na kimwe amuhishe. Eli aravuga ati: “None se ko ari Yehova wabivuze, azakore icyo abona ko gikwiriye.” 19  Samweli akomeza gukura, Yehova akomeza kubana na we+ kandi agatuma ibyo Samweli yavugaga byose biba.* 20  Abisirayeli bose uhereye ku bari batuye i Dani kugeza ku b’i Beri-sheba, bamenya ko Samweli yashyizweho ngo abe umuhanuzi wa Yehova. 21  Yehova akajya akomeza kuza i Shilo mu iyerekwa, kuko Yehova yimenyekanishije kuri Samweli i Shilo. Yehova yabikoraga amugezaho ubutumwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Ni ukuvuga, ihema ryo guhuriramo n’Imana.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amatwi ye azavugamo injereri.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nta jambo rye ryigeze rigwa hasi.”