Igitabo cya mbere cya Samweli 3:1-21
-
Samweli atoranywa ngo abe umuhanuzi (1-21)
3 Hagati aho, uwo mwana Samweli yakoreraga+ Yehova ayobowe na Eli. Ariko muri iyo minsi, abantu bakiraga ubutumwa buturutse kuri Yehova bari bake, n’aberekwaga+ bari bake cyane.
2 Umunsi umwe Eli yari aryamye mu cyumba cye kandi yari yaratangiye guhuma, atakibona neza.+
3 Itara ry’Imana+ ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero*+ rwa Yehova, aho Isanduku y’Imana yari iri.
4 Yehova ahamagara Samweli, na we aritaba ati: “Karame!”
5 Samweli agenda yiruka asanga Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye, subira kuryama.” Samweli aragenda asubira kuryama.
6 Yehova yongera kumuhamagara ati: “Samwe!” Samweli arabyuka, ajya kureba Eli aramubwira ati: “Nari nje kuko numvise umpamagaye.” Ariko Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wa, isubirire kuryama.”
7 (Icyo gihe Samweli yari ataramenya Yehova mu buryo bwuzuye kandi Yehova yari ataramuvugisha.)+
8 Yehova yongera guhamagara ku nshuro ya gatatu ati: “Samwe!” Samweli arabyuka, asanga Eli aramubwira ati: “Nari nkwitabye kuko numvise umpamagaye.”
Nuko Eli amenya ko ari Yehova wahamagaraga uwo mwana.
9 Eli abwira Samweli ati: “Genda uryame, niyongera kuguhamagara uvuge uti: ‘Yehova, vuga umugaragu wawe ndakumva.’” Samweli aragenda asubira kuryama mu cyumba cye.
10 Yehova yongera guhamagara ati: “Samweli, Samweli!” Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe ndakumva.”
11 Yehova abwira Samweli ati: “Dore ngiye gukora ikintu muri Isirayeli, ku buryo uzacyumva wese azagira ubwoba bwinshi.*+
12 Uwo munsi nzakora ibyo navuze kuri Eli n’umuryango we wose, kuva ku cya mbere kugeza ku cya nyuma.+
13 Umubwire ko nzaha umuryango we igihano cy’iteka ryose, kubera ko yakoze ikosa+ ryo kumenya ko abana be batuka Imana+ ariko ntabahane.+
14 Ni yo mpamvu narahiriye Eli n’umuryango we ko nta bitambo cyangwa amaturo bizatuma icyaha cyabo cyibagirana.”+
15 Samweli araryama ageza mu gitondo. Hanyuma arabyuka akingura inzugi z’inzu ya Yehova, ariko atinya kubwira Eli ibyo yari yeretswe.
16 Eli ahamagara Samweli ati: “Samweli mwana wanjye!” Samweli aritaba ati: “Karame!”
17 Aramubaza ati: “Yakubwiye ngo iki? Mbwira ntugire icyo umpisha. Imana iguhane bikomeye nugira ikintu na kimwe umpisha mu byo yakubwiye.”
18 Samweli amubwira ibintu byose nta na kimwe amuhishe. Eli aravuga ati: “None se ko ari Yehova wabivuze, azakore icyo abona ko gikwiriye.”
19 Samweli akomeza gukura, Yehova akomeza kubana na we+ kandi agatuma ibyo Samweli yavugaga byose biba.*
20 Abisirayeli bose uhereye ku bari batuye i Dani kugeza ku b’i Beri-sheba, bamenya ko Samweli yashyizweho ngo abe umuhanuzi wa Yehova.
21 Yehova akajya akomeza kuza i Shilo mu iyerekwa, kuko Yehova yimenyekanishije kuri Samweli i Shilo. Yehova yabikoraga amugezaho ubutumwa.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga, ihema ryo guhuriramo n’Imana.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amatwi ye azavugamo injereri.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nta jambo rye ryigeze rigwa hasi.”