Igitabo cya mbere cya Samweli 28:1-25

  • Sawuli ajya kureba umushitsikazi wo muri Eni-dori (1-25)

28  Muri iyo minsi ingabo z’Abafilisitiya ziteranira hamwe kugira ngo zitere Abisirayeli.+ Nuko Akishi abwira Dawidi ati: “Ngira ngo uzi ko wowe n’ingabo zawe tuzajyana ku rugamba.”+  Dawidi asubiza Akishi ati: “Nawe ubwawe uzi icyo njye umugaragu wawe ngomba gukora.” Nuko Akishi abwira Dawidi ati: “Ni yo mpamvu nzaguha inshingano yo kundinda* igihe cyose.”+  Icyo gihe Samweli yari yarapfuye. Abisirayeli bose bari baramuririye maze bamushyingura mu mujyi we i Rama+ kandi Sawuli yari yaraciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu.+  Abafilisitiya baraterana, bakambika i Shunemu.+ Sawuli na we ateranyiriza hamwe Abisirayeli bose, bakambika i Gilibowa.+  Sawuli abonye aho Abafilisitiya bashinze amahema, agira ubwoba bwinshi, umutima we uratera cyane.+  Nubwo Sawuli yabazaga Yehova,+ Yehova ntiyigeze agira icyo amusubiza, byaba binyuze mu nzozi cyangwa kuri Urimu,*+ cyangwa ku bahanuzi.  Hanyuma Sawuli abwira abagaragu be ati: “Nimunshakire umugore uzi gushika+ njye kugira icyo mubaza.” Abagaragu be baramubwira bati: “Muri Eni-dori hari umugore uzi gushika.”+  Sawuli ariyoberanya, yambara indi myenda, nuko ajyana n’abagaragu be babiri, bajya kureba uwo mugore nijoro. Sawuli aramubwira ati: “Ndakwinginze, koresha ubushobozi bwawe bwo gushika,+ unzamurire uwo ndi bukubwire.”  Icyakora uwo mugore aramubwira ati: “None se ntuzi ko Sawuli yaciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu?+ Kuki ushaka kunkoresha amakosa ngo banyice?”+ 10  Sawuli amurahira Yehova ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko ibyo ugiye gukora nta kibazo bizaguteza!” 11  Uwo mugore aramubaza ati: “Urashaka ko nkuzamurira nde?” Sawuli aramusubiza ati: “Nzamurira Samweli.” 12  Uwo mugore abonye “Samweli”*+ arasakuza cyane maze abwira Sawuli ati: “Kuki wambeshye kandi uri Sawuli?” 13  Umwami aramubwira ati: “Witinya, ahubwo mbwira icyo ubonye.” Uwo mugore abwira Sawuli ati: “Mbonye umuntu usa n’imana azamuka ava mu butaka.” 14  Sawuli aramubaza ati: “Ameze ate?” Undi na we ati: “Ndabona ari umusaza kandi yambaye ikanzu itagira amaboko.”+ Sawuli ahita amenya ko ari “Samweli,” nuko ahita amupfukamira akoza umutwe hasi. 15  “Samweli” abaza Sawuli ati: “Kuki umbuza amahoro? Unzamuriye iki?” Sawuli aramusubiza ati: “Ibintu byankomeranye. Abafilisitiya banteye kandi Imana yarantaye ntikinsubiza ikoresheje abahanuzi cyangwa inzozi.+ Ni yo mpamvu nari nguhamagaye kugira ngo umbwire icyo nkora.”+ 16  “Samweli” aramubaza ati: “None se urambaza iki ko na Yehova ubwe yagutaye+ akaba ari umwanzi wawe? 17  Yehova azakora bya bintu yavuze ngo nkubwire kandi Yehova azakwambura ubwami abuhe mugenzi wawe Dawidi.+ 18  Kubera ko utumviye ibyo Yehova yagutegetse kandi ntiwice Abamaleki bamurakaje cyane,+ ni yo mpamvu Yehova agukorera ibintu nk’ibyo. 19  Wowe n’Abisirayeli, Yehova azatuma Abafilisitiya babatsinda+ kandi ejo wowe+ n’abahungu bawe+ muzaba muri kumwe nanjye. Nanone Yehova azatuma Abafilisitiya batsinda ingabo z’Abisirayeli.”+ 20  Sawuli yumvise ayo magambo “Samweli” amubwiye, agira ubwoba bwinshi ahita agwa, akomeza kuryama hasi. Imbaraga zose zimushiramo, kuko yari yaburaye kandi akabwirirwa. 21  Uwo mugore yegera Sawuli abona yihebye cyane, nuko aramubwira ati: “Njye umuja wawe numviye ibyo wambwiye, nshyira ubuzima bwanjye mu kaga,+ nkora ibyo wansabye. 22  None rero ndakwinginze, wemere ibyo njye umuja wawe ngiye kukubwira. Reka nguhe umugati, uwurye kugira ngo ubone imbaraga maze ukomeze urugendo.” 23  Ariko aranga ati: “Sinshaka kurya.” Icyakora abagaragu be n’uwo mugore bakomeza kumwinginga. Nyuma arabemerera, arahaguruka yicara ku buriri. 24  Uwo mugore yari afite ikimasa cyiza iwe mu rugo. Nuko ahita akibaga,* afata n’ifu akora imigati itarimo umusemburo, arayotsa. 25  Abizanira Sawuli n’abagaragu be, bararya. Bamaze kurya, barahaguruka muri iryo joro baragenda.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kurinda umutwe wanjye iminsi yose.”
Iyi nkuru igaragaza ibyo umupfumu yibwiraga, kuko yari yashutswe n’umudayimoni wari wigize nka Samweli.
Cyangwa “agitamba.”