Igitabo cya mbere cya Samweli 24:1-22
24 Sawuli akiva kurwana n’Abafilisitiya, baramubwira bati: “Dore Dawidi ari mu butayu bwa Eni-gedi.”
2 Nuko Sawuli atoranya abagabo 3.000 mu Bisirayeli bose, ajya gushakisha Dawidi n’ingabo ze mu bitare bibamo ihene zo mu misozi.
3 Sawuli aza kugera ku biraro by’intama byari byubakishije amabuye byari ku muhanda, ahantu hari ubuvumo, yinjira muri ubwo buvumo agiye kwituma,* kandi icyo gihe Dawidi n’ingabo ze bari bicayemo imbere.
4 Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Uyu munsi Yehova arakubwiye ati: ‘Nguhaye umwanzi wawe, umukorere icyo ushaka.’” Nuko Dawidi arahaguruka agenda bucece, akeba agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye.
5 Ariko nyuma yaho umutima* wa Dawidi umubuza amahoro, bitewe n’uko yari yakebye agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye.
6 Abwira ingabo ze ati: “Sinagombye gukorera umwami wanjye ikintu nk’iki, kuko ari uwo Yehova yasutseho amavuta. Yehova ntiyakwishimira ko ngirira nabi uwo Yehova yasutseho amavuta.”
7 Ayo magambo ya Dawidi atuma ingabo ze zitagirira nabi Sawuli. Nuko Sawuli arahaguruka, ava mu buvumo akomeza urugendo.
8 Nyuma yaho Dawidi na we asohoka muri ubwo buvumo, ahamagara Sawuli ati: “Nyagasani mwami!” Sawuli areba inyuma, nuko Dawidi aramupfukamira akoza umutwe hasi.
9 Dawidi abwira Sawuli ati: “Kuki wemera kumva ibihuha by’abantu bakubwira ngo: ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi?’
10 Uyu munsi wiboneye ko Yehova yari yakunzaniye mu buvumo. Ariko hari umuntu wambwiye ngo nkwice, maze nkugirira impuhwe ndavuga nti: ‘Sinagirira nabi umwami wanjye, kuko Yehova yamusutseho amavuta.’
11 None mubyeyi, reba aka gatambaro nakebye ku ikanzu itagira amaboko wambaye. Igihe nagakebaga sinigeze nkwica. Nawe uribonera ko ntashaka kukugirira nabi cyangwa kukwigomekaho kandi nta cyaha nigeze ngukorera. Ariko wowe ukomeje kumpiga kugira ngo unyice.
12 Yehova azaducire urubanza njye nawe kandi Yehova azamporere. Gusa njye sinzigera nkugirira nabi.
13 Nk’uko umugani wa kera ubivuga, ‘ubugome bugirwa n’abagome,’ ariko njye sinzakugirira nabi.
14 Mwami wa Isirayeli, ubwo koko ukurikiye nde? Uriruka inyuma ya nde koko? Urahiga umuntu umeze nk’imbwa yipfiriye? Umuntu umeze nk’imbaragasa?
15 Yehova abe umucamanza, azaducire urubanza njye nawe. Azasuzuma iki kibazo kandi azandenganura akunkize.”
16 Dawidi akimara kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati: “Dawidi mwana wanjye, ese iryo jwi ni iryawe?” Sawuli ahita atangira kurira cyane.
17 Abwira Dawidi ati: “Undushije gukiranuka, kuko wankoreye ibyiza ariko njye nkagukorera ibibi.
18 Ibi bigaragaje ukuntu wangiriye neza uyu munsi kuko utanyishe kandi Yehova yari yakumpaye.
19 Ese hari umuntu wabona umwanzi we, akagenda nta cyo amutwaye? Yehova azakugirire neza kubera ibyo wankoreye uyu munsi.
20 Nzi neza ko uzaba umwami, kandi ko ubwami bwa Isirayeli butazava mu muryango wawe.
21 None ndahira mu izina rya Yehova ko nimara gupfa utazarimbura abankomokaho kandi ugatuma izina ryanjye ryibagirana mu muryango wa papa.”
22 Nuko Dawidi arahira Sawuli, maze Sawuli asubira iwe. Dawidi n’ingabo ze na bo bajya aho bari barahungiye.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gutwikira ibirenge.”
^ Cyangwa “umutimanama.”