Igitabo cya mbere cya Samweli 31:1-13
-
Urupfu rwa Sawuli n’abahungu be batatu (1-13)
31 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli.+ Abisirayeli barahunga, Abafilisitiya bicira Abisirayeli benshi ku Musozi wa Gilibowa.+
2 Abafilisitiya bagenda begera cyane aho Sawuli n’abahungu be bari bari, bica abahungu ba Sawuli,+ ari bo Yonatani,+ Abinadabu na Maliki-shuwa.
3 Nuko intambara ikomerana Sawuli, abarashishaga imiheto baza kumubona, baramukomeretsa cyane.+
4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza bakamfata bakanyica nabi.”* Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+
5 Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye,+ na we afata inkota ye arayiyicisha.
6 Uko ni ko Sawuli n’abahungu be batatu n’uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfiriye rimwe uwo munsi.+
7 Abisirayeli bari batuye mu bibaya n’abari batuye mu karere ka Yorodani babonye ko ingabo za Isirayeli zahunze kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu mijyi yabo barahunga+ maze Abafilisitiya baraza bayituramo.
8 Ku munsi ukurikiyeho, Abafilisitiya baje kwambura abapfuye ibyo bari bafite, basanga Sawuli n’abahungu be batatu bapfiriye ku Musozi wa Gilibowa.+
9 Bamuca umutwe, bamwambura n’intwaro ze, bohereza abantu mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo babitangarize+ mu mazu* y’ibigirwamana byabo,+ banabimenyeshe abaturage babo.
10 Hanyuma intwaro ze bazishyira mu nzu ya Ashitoreti, umurambo we bawumanika ku rukuta rw’i Beti-shani.+
11 Abaturage b’i Yabeshi-gileyadi+ bumvise ibyo Abafilisitiya bari bakoreye Sawuli,
12 abasirikare bose barara bagenda ijoro ryose, bavana umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be ku rukuta rw’i Beti-shani, bayizana i Yabeshi barayitwika.
13 Nuko bafata amagufwa yabo+ bayashyingura munsi y’igiti* i Yabeshi,+ bamara iminsi irindwi batarya batanywa.

